MBASHA KUBONA ITORERO RY'IMANA
MURI IKI GIHE?

Imana kenshi yagiye itanga ubutumwa bwihariye bukwiranye n'ubukene bw'ab'icyo gihe:ubutumwa bwo gufasha Adamu na Eva icyaha kimaze guhumanya isi yabo, ubutumwa ku isi mbere y'uko habaho umwuzure, ubutumwa ku Bisirayeli ubwo bari batewe ubwoba n'Abashuri cyangwa se Babuloni. Yesu yazanye ubutumwa bukwiranye nabo mu gihe cye, kandi natwe Imana yaduhaye ubutumwa bukwiranye n'igihe cyacu. Mu gice cya 12 na 14 cy'Ibyahishuwe herekana mu ncamake ubutumwa bwacu muri iki gihe. Muri iki cyigisho ndetse n'igikurikiraho, tuzarebera hamwe ubwo butumwa.

1. ITORERO RYAHANZWE NA YESU

Imibereho n'imyigishirize ya Yesu bihamya ubumwe bwo kwizera no gushyira hamwe kw'itorero ry'intumwa yihangiye. Intumwa zagaragazaga isano ihamye na Kristo wazutse. Paul yagerageje gushushanya ubwo bumwe nk'ubumwe bwo gushyingiranwa:

"Kuko nabakwereye umugabo umwe, ni we Kristo, ngo mubashyingire,mumeze nk'umwari utunganye."(2 Abakorinto 11:2).

Nk'uko Paul abivuga, Itorero rya gikristo ni nk'umugore utunganye, umugeni wa Kristo, ikimenyetso gikwiriye itorero rya Kristo akunda.

Mu Isezerano rya Kera iki kigereranyo gikoreshwa kivuga Isirayeli, ubwoko bwatoranijwe bw'Imana. Imana ibwira aba Isiraeli iti: Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe" (Yeremiya 2:2); "Kuko mbabereye umugabo" (Yeremiya 3:14).

Na none igitabo cy'Ibyahishuwe kigereranya itorero n'umugore:

"Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru; mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwakira munsi y'ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba n'inyenyeri cumi n'ebyiri." Ibyahishuwe 12:1.

(1) Umugore "wambaye izuba". Ibi bimenyesha Itorero rifite umucyo nk'uw'izuba, kubwo kwambikwa ubwiza bwa Kristo. Yesu "umucyo w'isi" (Yohana 8:12), amurika anyujije mu bagize itorero rye, maze nabo bagahinduka "umucyo w'isi." (Matayo 5:14).
(2) Umugore uhagaze ku "kwezi kwakira munsi y'ibirenge bye". Ukwezi kugaragaza urumuri rw'ubutumwa bukomoka ku bitambo n'imihango y'abantu b'Imana mu Isezerano rya Kera. Ukwezi kuba "munsi y'ibirenge bye" bisobanura ko uwo mucyo ukomoka ku butumwa wasimbuwe n'imirimo ya Kristo.
(3) Umugore ufite "ikamba rifite inyenyeri cumi n'ebyiri ku mutwe we." Inyenyeri zisobanura intumwa cumi n'ebyiri, babandi ubutumwa bwabo bwo guhamya Yesu na n'ubu bukimurikira isi. Birumvikana ko Yohana mu bitekerezo bye yari afitemo uko ibihe byagiye bisimburana ku bana b'Imana, uhereye ku Bisirayeli, mu Isezerano rya Kera kugeza ku itorero rya Kristo mu Isezerano Rishya. Izuba, ukwezi, n'inyenyeri bigaragaza uko ubutumwa butanga umucyo mu itorero rya Kristo mu kwamamaza inkuru nziza.

2. UKO SATANI YATSINZWE

Kuramukwa k'umugore bigaragaza intambwe ikomeye muri iyi ntambara:

"Kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n'ibise. Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso; mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi. Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy'inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we, kumutsotsobe. Abyara umwana w'umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y'icyuma. Umwana we arasahurwa, ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo." Ibyahishuwe 12:2-5.

Hari ibintu bitatu by'ingenzi bigaragara muri iki gitekerezo:
(1) Umugore, twamaze kubona ko ashushanya itorero ry'Imana.
(2) Umwana w'umuhungu wabyawe n'uyu mugore agasahurwa akajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo", kandi rimwe "azategeka amahanga yose". Yesu niwe mwana wenyine wavukiye muri iyi si wajyanywe mu ijuru ku ntebe y'Imana kandi agiye kuzategeka amahanga yose.
(3) Ikiyoka gishushanya Satani.
"Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka: Ikiyoka kirwanana n'abamarayika bacyo. Ntibanesha, kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani, nicyo kiyobya abari mu isi bose; nuko kijugunywa mu isi abamarayika bacyo bajugunywana na cyo". Ibyahishuwe 12:7-9.

Ishusho irushaho gusobanuka iyo usobanukiwe n'ibiyiranga. Ubwo Satani n'abamarayika be "umwanya wabo utongeye kuboneka mu ijuru", "baciriwe muri iyi si". Igihe Yesu yavukiraga muri iyi si, Satani yagerageje kumwica, wa mwana w'umuhungu, akimara kuvuka. Byaramunaniye, maze Yesu "arasahurwa" ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo".

Noneho Satani ahagurukira kurwanya itorero ry'abakristo ryahanzwe na Kristo. Intumwa Yohana wanditse Ibyahishuwe, yeretswe gato ku by?iyo ntambara hagati ya Kristo na Satani yayogoje iyi si. Ubwo iyo ntambara yari igeze ku mahenuka, ubwo Yesu yamanikwaga ku musaraba, Yohana yumvise ijwi rirenga riva mu ijuru:

"Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'Ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo; kuko umurezi wa bene Data ajugunywe hasi," Ibyahishuwe 12:10. (Gereranya Yohana 12:31 na Luka 10:18).

Yesu yatsinze Satani burundu ku musaraba. Maze bikomeza isezerano ryo "gucungurwa" kandi bitanga "imbaraga" yo gutsinda amayeri ya Satani. "Ubwami bw'Imana" burengera ubusugire bwabwo, maze ububasha bw'Umucunguzi wacu bwo kuba umutambyi wacu mukuru n'Umwami biremezwa.

"Dore agakiza kacu karasohoye" niko bigaragara muri icyo gikorwa gisoza amateka. Kuvuka kwa Yesu umucunguzi w'isi kuraba (umurongo 5). N'ubwo yahuye n'ibigereagezo bya Satani bikomeye, ntiyigeze acumura mu bugingo bwe, yarapfuye azuka anesheje icyaha n'urupfu (umurongo 10). Satani yatsinzwe burundu (umurongo 7-9). Umusaraba ushyirwa hejuru mu mbaraga zawo zuzuye.

Aya magambo ngo "dore agakiza kacu karasohoye," ntashimisha Yohana gusa, ahubwo n'isi yose:

"Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo, ni mwishime naho wowe, wa si we, nawe wa nyanja we, mu gushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito." Ibyahisuwe 12:12

Ijuru ryishimiye intsinzi ya Yesu. Kristo yerekanye ko Satani atagifite umwanya mu ijuru, kandi Satani uwo watsinzwe yambuwe burundu ububasha yirata ko afite kuri iyi si.

3. ITORERO RY'ABAKRISTO RIHANGANYE NA SATANI

Mbere y'uko Yesu azamuka ajya mu ijuru, yasize ahanze itorero ry'Abakristo (rigereranywa n'umugore). Urupfu rwe ku musaraba rwahesheje abakristo imbaraga yo gutsinda Satani.

"Na bo bamuneshesheje amaraso y'Umwana w'Intama n'ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa." Ibyahishuwe 12:11

Kristo ashobora guha itorero rye imbaraga ye, ariyo mbuto yo kunesha. Ku musaraba Yesu yatsinze Satani bitavuguruzwa, kandi n'ubu aracyakomeza kumutsinda mu itorero rye. Hari ibintu bitatu bigaragaza kunesha kw'itorero mu binyejana bishize by'ubukristo:
(1) "Bamuneshesha [Satani] amaraso y'umwana w'Intama: Yesu yajyanywe ku ntebe y'Imana kugira ngo amaraso ye agirire akamaro abamukurikira. Abasha guhanagura ibyaha byacu, tugakizwa n'amaraso yaduseseye (1 Yohana 1:7), akanaduha imbaraga yo guhora dufite imibereho mizima ya gikristo buri munsi.
(2) "Ntibigeze bakunda ubuzima bwabo cyane ngo bitume batinya urupfu." "Amaraso y'Umwana w'Intama" yatumye bemera gupfa kubwa Kristo; ntibigeze "batinya urupfu." Uko Imana yababaye birenze, niko n'abakristo bitanze barababazwa ndetse bageza no ku gupfa; abana nabo bitanze nk'ibitambo. Hari igitekerezo cy'umubyeyi wari umukristo wajugunywe mu rwobo rw'intare n'ubutegetsi bw'Abaroma azira ko yubashye Kristo kumurutisha igihugu cye. Umwana we w'umukobwa, aho kugira ubwoba ngo ahunge, yumvise muri we imbaraga idasanzwe. Ubwo intare zatanyaguzaga nyina, nawe aririra hejuru ati "nanjye ndi umukristo." Abategetsi b'Abaroma nawe baramufata bamujugunyira izo nyamaswa.
(3) "Bamuneshesheje [Satani]... ijambo ryo guhamya kwabo:" Si amagambo, ahubwo ijambo ryo guhamya kwabo, guhamya k'ubugingo bwabo; imibereho yabo ni igihamya cy'imbaraga ya Yesu n'inyigisho ze.

Bya bihe by'umwijima mu mibereho ya gikristo, intwari z'abakristo uhereye ku bakurambere bacu mu itorero kugeza ku bagorozi, babashije gutsinda ibikomeye umwanzi yabatezaga, babihamisha imibereho yabo yuzuye ubutwari.
Mu Byahishuwe 12:11 hagaragaza itorero ry'intwari ryujujwe kunesha: intumwa, abahowe Imana, abagorozi, n'abandi bakristo b'inziramacyemwa. Ubugwaneza bwabo, kuba abanyakuri, ubutwari no kunesha, byakomeje kunyeganyeza isi.
Kubera ko Satani yananiwe kwica Yesu akiri kuri iyi si, aragerageza gutsembaho Kristo uri mu itorero rye.

"Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihiga wa mugore wabyaye umuhungu. Umugore ahabwa amababa abiri y'ikizu kinini, kugira ngo aguruke ahungire mu butayu ahantu he, aho agaburirirwa igihe n'ibihe n'igice cy'igihe, arindwa icyo kiyoka. Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk'uruzi inyuma y'uwo mugore, kugira ngo amutembane. ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo, imira uruzi cya kiyoka cyaciriye. Ibyahishuwe 12:13-16.

Nk'uko byari byarahanuwe, muri cya gihe cy'umwijima ku bihe bya gikristo, Satani yohereje "uruzi" rw'akarengane ngo "rutembane" itorero nk'umugezi usuma. Satani arashaka kuzimanganya imbaraga ya Yesu mu buryo bwo gutsembaho itorero rye akoresha uburyo bushoboka ubwo ari bwo bwose. Ikiyoka gishushanya Satani. Ariko mwibuke ko Satani akoresha imibereho y'abantu ngo bamufashe mu murimo wo kurwanya abantu b'Imana. Yakoresheje Herode Umwami w'Abaroma mu kugerageza kwica Yesu akimara kuvuka. Yakoresheje ba bigisha b'amategeko bagiriye Yesu ishyari baramugenza, Umukiza bamubuza epfo na ruguru, kugeza ubwo bamubambye ku musaraba. Nyamara gutsinda kwa Satani kw'akanya gato byahindutse intsinzi ikomeye ya Kristo.
Afite umujinya mwinshi ko atsindiwe ku musaraba, Satani ubwo burakari abwerekeza ku itorero ryahanzwe na Yesu. Mu binyagihumbi byinshi nyuma yo kubambwa kwa Yesu, ibihumbi n'ibihumbi byarishwe mu mbuga nini z'imikino y'Abaroma, mu mahuriro y'inzira, mu masenga no mu buvumo bwo mu butayu.

Mbere na mbere ibi byabanje gukorwa n'abategetsi b'igihugu. ariko nyuma y'urupfu rw'Intumwa, ibintu byagiye bihinduka mu itorero. Mu kinyejana cya kabiri, icya gatatu ndetse n'icya kane, benshi mu itorero batangiye guhindura ukuri Kristo n'intumwa ze bari barigishije. Abategetsi bari bamaze kugomera itorero batangiye kurenganya abakristo bari bagikomeje ukuri kw'Isezerano Rishya.

Abanditsi bagereranya ko abantu bagera kuri miliyoni 50 bishwe bazira kwizera kwabo. Mu murava wo gushaka uko yatsemba itorero, Satani yohehereza "uruzi" rw'akarengane ngo "rutembane" itorero nk'umugezi usuma". Ariko isi itabara umugore... irasama imira rwa ruzi" rw'akarengane n'inyigisho z'ibinyoma.

Muri icyo gihe cy'akarengane, Itorero ry'ukuri ryahunze ubutegetsi bwari bwarigometse ku Mana,kuva ubwo ryihisha mu butayu, aho Imana yariteguriye ngo rihamare iminsi 1260 (umurongo 6). Ubu buhanuzi bwarasohoye mu gihe cy'imyaka 1260 y?akarengane uhereye mu mwaka 538 mbere ya Kristo ukageza 1798 (mu buhanuzi bwa Bibiliya umunsi ungana n'umwaka, soma Ezekiyeli 4:6).

Muri ibi bihe by'umwijima, abakristo bakomeza ukuri kwa Bibiliya bashatse ubuhungiro hirya no hino ahashoboka hose; nko mu kibaya k?i Waldensian mu burengera zuba bw'Ubutaliyani, iburasirazuba bw'Ubufaransa, no mu itorero ry'i Celtic mu birwa by'Ubwongereza.

4. ITORERO RY'IMANA MU GIHE CYACU

Ibi bitugeza mu gihe cyacu - ku itorero rya Kristo ry'ukuri uhereye 1798. Nk'uko bigaragara, cya Kiyoka kiracyafite umujinya ku bantu b'Imana. Intambara ikomeye kandi itagaragara iracyakomeza. Ni ukuri, Satani ararushaho kurwanya itorero cyane mbere y'uko Yesu agaruka.

"Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu." Ibyahishuwe 12:17.

Ubu buhanuzi bushingiye ku gihe cyacu. Satani afite umujinya; arashoza intambara "ku basigaye b'urubyaro", rwa wa mugore, ari bo bantu b'Imana muri iki gihe.

Dore ibimenyetso bibaranga:
(1) Aba bizera bo mu gihe giheruka "bafite guhamya kwa Yesu". Bakomeza by'ukuri inyigisho zishingiye ku ijambo ry'Imana; imibereho yabo ya gikristo ihamya Yesu.
(2) Aba bakristo bo mu gihe giheruka ni abantu bakurikiza ubuhanuzi. Kwakira guhamya kwa Yesu nibyo byabashishije Yohana kwandika igitabo cy'Ibyahishuwe (Ibyahishuwe 1:1-3). Itsinda riheruka ry'abizera naryo rihabwa iyo mpano: guhamya kw'Imana kunyuze mu ntumwa zayo ku isi. Iyo mpano y'ubuhanuzi ishingiye ku guhishurirwa n'Imana inshingano bafite n'aho bagana.
(3) Abakristo b'igihe giheruka barangwa no kuba "bumvira amategeko y'Imana". Ntabwo baharanira gusa ubusugire bw'amategeko cumi, ahubwo barayakomeza. Urukundo rw'Imana mu mitima yabo rubyara kumvira nta gahato (Abaroma 5:5; 13:8-10).

Aba bakristo bo mu gihe giheruka bakurikiza ikitegererezo cya Yesu n'Itorero rya mbere mu kumvira amategeko y'Imana. Ibi ni byo bishoza intambara ya cya Kiyoka - Satani. Kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, kuko ari abahamya b'urukundo rw'Imana rugaragaza muri bo imico yo kumvira. Nkuko Yesu yababwiye ati:

"Ni munkunda, muzitondera amategeko yanjye." Yohana 14:15.

Imibereho y'abakristo muri ibi bihe biheruka, igaragaza ko bishoboka gukunda Imana n'umutima wacu wose, kandi na bagenzi bacu nk'uko twikunda. Nk'uko Yesu yabivuze, ibi byombi, gukunda Imana no gukunda bagenzi bawe, bikubiyemo amategeko yose uko ari icumi (Matayo 22:35-40).

Itegeko rya kane ridusaba kweza umunsi w'Isabato, umunsi wa karindwi w'icyumweru. Ubwo urukundo rwa Yesu ari rwo rwashinze amategeko cumi mu mitima yabo, aba bakristo baruhuka Isabato.

Isabato ni kimwe mu butumwa bw'ingenzi bw'Imana buheruka ku bantu be mu Byahishuwe igice cya 12 na 14:6-15. Umutungo wose w'ijuru werekejwe ku itorero ry'iki gihe giheruka nk'uko biboneka muri ibyo bice. Umukiza uhoraho niwe mufasha wabo igihe cyose, kandi umwuka wera arakora ngo "abongere imbaraga mu byo bagambiriye." Isezerano ni iryo kwizerwa. Bazanesha Satani "babiheshejwe n'amaraso y'umwana w'intama n'ijambo ryo guhamya kwabo." (Ibyahishuwe 12:11)

Waba wifuza kuba umwe muri abo bakristo bo mu gihe giheruka "bakomeza amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa yesu."? Kuki utafata icyo cyemezo nonaha?

 

© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.