![]() |
![]() |
||||||||||||||||||||||||||
![]() |
IYO UMUNTU APFUYE, N'IKI GIKURIKIRAHO? Iyo umwana atubajije bwa mbere ati gupfa n'iki? Ducurika umutwe. Tugira ubwoba bwo kuvuga cyangwa gutekereza k'umuntu runaka cyangwa uwo twakundaga wapfuye. Urupfu ni we mwanzi w'abantu aho ariho hose. Igisubizo cyaba ikihe ku bibabzo bikomeye byerekeye urupfu? Haba hari ubundi buzima nyuma y'urupfu? Twaba tuzongera kubona abacu bapfuye? 1. GUHURA N'URUPFU NTA BWOBA
Muri aka kanya k'ingenzi, kuzuyemo ibitekerezo ishyano ryose, nihe twabasha gusobanukirwa n'ukuri kw'ibiba iyo dupfuye? Amahirwe yacu, nuko umugambi wa Yesu muri iyi si kwari "ugukura mu bubata abo bose baboshye no gutinya urupfu" (Abaheburayo 2:15). Kandi muri Bibilia, Yesu aduha ubutumwa budukomeza, bunasubiza ibibazo byacu ku byerekeye urupfu n'ubuzima bwahazaza. 2. UKO IMANA YATUREMYE Kugira ngo dusobanukirwe neza ukuri kwa Bibilia ku byerekeye urupfu, reka duhere mw' itangiriro turebe uko Imana yaturemye. "Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w'ubugingo; umuntu ahinduka ubugingo buzima." (Itangiriro 2:7).
"Umukungugu wo hasi" + Umwuka w'ubugingo" = "Ubugingo buzima" Umubiri udafite ubuzima + Umwuka uva ku Mana = "Umuntu muzima" Twese dufite umubiri n'imbaraga yo gutekereza. Mu gihe tugihumeka, tuba turi umuntu muzima, ubugingo buzima. 3. BIBA BIGENZE BITE IYO UMUNTU APFUYE? Iyo
umuntu apfuye, ya gahunda y'Irema ivugwa mw'Itangiriro 2:7 iba icuramye
(genda isubira inyuma). "N'umukungungu
ugasubira mu butaka uko wahoze n'umwuka ugasubira ku Mana yawutanze."
(Umubwiriza 12:7). Bibilia
ikoresha amgambo y'Igiheburayo avuga "Umwuka". Iyo abantu
bapfuye, umubiri wabo uhinduka "igitaka" naho "umwuka"
ugasubira ku Mana aho ukomoka. Ariko se "ubugingo" bite? "Ndirahiye",
niko Uwiteka avuga, .... Dore ubugingo bwa bose ni ubwanjye; ... ubugingo
bukora icyaha ni bwo buzapfa." Ezekiyeli 18:3-4. Ubugingo
burapfa! Ubu si ubw'iteka - bubasha gupfa. Ka gahurizo twakuye mw'Itangiriro
2:7, ubwo Imana yaturemaga, iyo bigeze mu gupfa karahinduka. "Umukungugu wo hasi" - Umwuka w'ubugingo = Ubugingo bupfuye. Urupfu n'uguhagarika ubuzima. Umubiri urabora ugahinduka igitaka, umwuka ugasubira ku Mana. Turi ubugingo buzima iyo tukiri bazima, ariko twapfa tugahinduka "intumbi", ubugingo bupfuye, umuntu upfuye. Abapfuye nti batekereza. Iyo Imana isubiranye umwuka w'ubugingo yari yaduhaye, ubugingo bwacu burapfa. Ariko nkuko turi bubibone imbere muri iki cyigisho, hari ibyiringiro muri Kristo.
4. UWAPFUYE AZI IBINGANA IKI? Iyo
umuntu amaze gupfa, ubwonko burabora, ntibuba bukibasha kumenya cyangwa
kwibuka icyo aricyo cyose. Ibitekerezo by'umuntu bigarukiraho iyo apfuye. "Urukundo rwabo, n'urwangano rwabo, n'ishyari ryabo, byose biba bishize; ... Umubwiriza 9:6. Abapfuye ntibatekereza, niyo mpamvu batamenya ibikorwa. Nta mushyikirano na gato bagirana n'abazima. "Abazima bazi ko bazapfa; ariko abapfuye bo nta cyo bakizi." Umubwiriza 9:5.
"Incuti yacu Lazaro irasinziriye; ariko ngiye kumukangura. abigishwa baramubwira bati "Databuje, niba asinziriye, azakira". Nyamara Yesu yavugaga iby'urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw'ibitotsi. Yesu niko kuberurira ati "Lazaro yarapfuye". Yohana 11:11-14 Lazaro
yari amaze iminsi ine ubwo Yesu yahageraga. Ubwo Yesu yajyaga ku gituro
cya Lazaro yagaragaje ko ku Mana byoroshye kuzura uwapfuye nkuko bitworohera
gukangura incuti yacu isinziriye. N'ibyiringiro bikomeye kumenya ko
abacu bapfuye "basinziriye", baruhukiye muri Yesu. Iyi nzira y'urupfu, iyo natwe umunsi umwe tuzanyuramo, ni nk'ibitotsi bidafite icyibihungabanya. 5. ESE IMANA YABA ITAKIBUKA ABASINZIRIYE MU RUPFU? Ibitotsi by'urupfu siryo herezo ry'ubuzima. Ku imva ya Lazaro Yesu yabwiye Marita mushiki wa Lazaro ati "Ni jye kuzuka n'ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho." Yohana 11:25. Abapfira
"muri Kristo" basinziriye mu bituro kuribo hari ibyiringiro
by'ahazaza. Ubasha kubara umusatsi wo ku mitwe yacu kandi udutengatiye
mu kiganza cye, ntazigera atwibagirwa. Birashoboka ko twapfuye gutasubira
mu gitaka, ariko imibereho yacu iba icyibukwa imbere y'Imana. Ubwo Yesu
azagaruka, azakangura abakiranutsi bapfuye, nkuko yabijyenje kuri Lazaro.
Ku munsi w'umuzuko, inzira y'urupfu izasa naho kari akanya gato ko kuruhuka. abapfuye ntibazabasha kwibuka igihe bamaze atari bazima. Abemeye Kristo nk'Umucunguzi wabo, bazakangurwa mu bitotsi n'ijwi ryiza rizaba rimanuka riza kw'isi. Hari ikindi kijyana ni byiringiro by'umuzuko: Ibyiringiro by'iwacu mw'ijuru aho "Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo. Ntihazongera kubaho urupfu, umuborogo cyangwa gutaka" (Ibyahishuwe 21:4). Abakunda Imana ntibakwiye gutinya urupfu. Hirya yarwo hariho kubana n'Imana iteka ryose. Yesu niwe ufite "imfunguzo z'urupfu" (Ibyahishuwe 1:18). Tudafite Kristo, urupfu rwakabaye inzira inyurwamo abagana uruhande rumwe igaherera mukwibagirana, ariho iyo turi kumwe na Kristo hari umucyo, n'ibyiringiro bitangaje. 6. ESE UBU TUBASHA KUBAHO TUDAPFA?
Bibiliya ntaho isobanura ko ubugingo budapfa. amagambo y'Igiheburayo avuga "ubugingo n'umwuka, aboneka inshuro 1.700 muri Bibilia. Ariko nta na hamwe bivuga ko ubugingo, umwuka w'umuntu udapfa. Muri iki gihe Imana yonyine niyo ifite kudapfa. "Niyo yonyine ifite kudapfa" 1 Timoteyo 6:15,16. Ibyanditswe bigaragaza neza ko ubu buzima dufite atari ubw'iteka: butegerejwe n'urupfu. Ariko Yesu nagaruka, imibereho yacu izahindurwa. "Dore mbamenere ibanga; ntituzasinzira twese tuzahindurwa, mu kanya gato, ndetse mu kanya nk'ako guhumbya, ubwo impanda y'imperuka izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora, natwe duhindurwe; kuko uyu mu biri ubora ukwiriye kuzambikwa ku tabora, kandi uyu upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa". 1 Abakorinto 15:51-53 Nk'abantu, ubu ntitubasha kubaho by'iteka. Ariko ibyiringiro by'aba Kristo tuzambikwa ku dapfa ubwo Yesu azaba aje ubwa kabiri. Ihame ryo kuzaho iteka ryagaragaye ubwo Yesu yavaga mu gituro. "Wahinduye urupfu ubusa, akerekanisha ubugingo nokudapfa ubutumwa bwiza". 2 Timoteyo 1:10. 7. KUBONA URUPFU RW'UWO WAKUNDAGA
Imana iradutegurira umunsi utangaje wo kwongera kubonana n'abacu twabuze. Abana bazasubizwa ababyeyi babo. abagabo na abagore bazahoberana murukumbuzi rwinshi. Akaga ko gutandukana kazabagashize. "Urupfu ruzaba rumizwe no kunesha" (1 Abakorinto 15:54). Bamwe ibyiyumviro byo gutandukana n'ababo bituma bashakisha uko bavugana n'ababo bapfuye banyuze mu kwizera ibazimu cyangwa ubundi buryo bugezweho bwiki gihe. Ariko Bibilia itwihanangiriza kutagerageza koroshya agahinda duterwa n'urupfu muri ubu buryo. "Kandi nibababwira ngo "Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n'abapfumu, banwigira bakongorera". Mbese abantu ntibari bakwiye gushaka Imana yabo, bakaba ariyo babaza? Mbese ibya bazima byabazwa abapfuye? Yesaya 8:19. Ese ni kuki? Bibiliya itubwira neza ko abapfuye badatekereza. uburyo nyabwo bwatumara agahinda duterwa no gutandukana n'abacu twakundaga ni uugusabana na Yesu niyo nzira ya mbere ibasha kudukura mu bihe by'agahinda. Buri gihe jya wibuka ko kongera gutekereza kw'abasinziriye muri Kristo ari ubwo impanda yo kugaruka kwa Kristo ubwa kabiri ngo akangure abapfuye! 8. GUHURA N'URUPFU NTA BWOBA Urupfu rubasha kutunyaga icyo aricyo cyose. Ariko kimwe gusa rutabasha kutambara ni Kristo, kandi Kristo afite ububasha bwo kutugarurira ibyo twabuze byose. Urupfu ntiruzahoraho iteka mw'isi. satani, abagome, urupfu, n'ikuzimu bizaba bijugunywe "mu nyanja yaka umuriro niyo rupfu rwa kabiri". (Ibyahishuwe 20:14). Dore ingingo enye zadufasha guhura n'urupfu nta bwoba: Ukuri kwa Bibiliya kuvana umuntu mu bwoba bw'urupfu kuko guhishura Yesu, wa wundi urupfu rutabashije kunesha. Iyo Yesu yinjiye mu mibereho yacu, asesekaza amahoro mu mitima yacu: "Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nkuko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntibahagarare, kandi ntitinye. (Yohana 14:27) Na none kandi Yesu niwe utubashisha kwihanganira akaga kokubura abacu twakunda. Yesu yanyuze "mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu"; Azi ibyo bihe byicura burindi tunyuramo. "Nuko rero, nk'uko abana bahuje umubiri n'amaraso, niko nawe ubwe yahuje ibyo nabo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw'urupfu ni we Satani, abone uko abatura abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose". Abaheburayo 2:14,15
Ibyo bikubiyemo byose. Agahinda k'umuntu hari ubwo kamutera gushidikanya; nyamara, Yesu ni muzima! Dufite ibyiringiro muri Kristo by'ubuzima nyuma y'urupfu. Niwe "kuzuka n'ubugingo" (Yohana 12:25). Kandi agusezeranira ho, "Kuko ariho namwe muzabaho" (Yohana 14:19). Kristo niwe byiringiro byacu nyuma y'urupfu. Kandi Kristo nagaruka azaduha kudapfa. Ntituzongera kuba mu gicucu cy'urupfu, kuko tuzaba dufite ubugingo bw'iteka. Waba ubashije kugenzura ibi byiringiro bibasha kudufasha mu bihe turi mukaga? Niba utaremera Yesu nk'Umwami n'umucunguzi wawe, ese wabasha kubikora ubu?
© 2003 The
Voice of Prophecy Radio Broadcast |
|