UMURIRO UTAZIMA NI IKI KANDI UBA HE? Umunyeshuri umwe yinjiye mu ishuri yigagamo maze akora amarorerwa, arasa abanyeshuri benshi biganaga, barapfa. Umuntu wari wirukanwe ku kazi yazabiranijwe n'uburakari maze yinjira aho yakoreraga maze arasa uwari umukoresha we. Umugore wari kumwe n'abana be yatwaye imodoka maze ajya kuyiroha mu kiyaga. Nibura ku migabane ibiri y'isi, abantu ibihumbi byinshi bishwe bikomotse ku nzangano zishingiye ku moko. Byatewe n'inzika zari zimaze imyaka amagana hagati y'ayo moko. Abagabo, abagore, abana ndetse n'impinja bararashwe, baratemagurwa, barakubitwa ndetse banafatwa ku ngufu. Guhanisha bene ibyo byaha igihano cyo kwicwa, (no kwicwa kw'abagiye bica bagenzi babo urubozo), byamaganwa n'abantu benshi. Amashyirahamwe atemera ko habaho igihano cyo kwicwa yamagana yivuye inyuma icyo gihano akacyita "umugenzo wa gipagani". Barabaza bati "Mbese abo bicanyi ntibashobora gukizwa?" Uburyo umuntu yahitamo umwicanyi yakwicwamo ni ubuhe? Mbese ni ukumwicisha amashanyarazi? Bamwe bavuga ko gutera umuntu urushinge rumusinziriza ubuticura nibura byo bitamubabaza. Abandi batekereza ko umuntu yapfa vuba ar'uko bamumanitse. Nyamara muri izo mpaka zose zigibwa ku birebana n'igihano cy'urupfu, hari uburyo bumwe butagira ababwemeza. Nta bantu bavuga ko abishe abandi urubozo, bakabavutsa ubuzima mu buryo bukojeje isoni, bicishwa urupfu rubabaza umubiri wabo buhoro buhoro. Nta bari batanga icyifuzo cy'uko abicanyi batwikwa buhoro buhoro kugeza ubwo bapfiriye. Nyamara Abakristo benshi bavuga babikuye ku mutima ko Data wa twese wo mu ijuru azatanga igihano kibi kurenza ibyo. Bavuga ko abanyabyaha bagomba kuzababazwa cyane kugira ngo babashe kuryozwa ibyaha bakoze. Na none kandi ikirenze icyo, bavuga ko ahantu Imana izahanira ari aho izababariza abanyabyaha ubuziraherezo. Ariko se mu kuri igihano abanyabyaha bazahanishwa kimeze gite? Ni buryo ki igihano cyabo kizaba gishingiye ku rukundo n'ubutabera bw'Imana? Reka turebe igisubizo cya Bibliya. 1. IKIZASHAVUZA YESU BWA NYUMA Mu gihe kigera ku myaka 6000 Imana yakomeje kwinginga abagabo n'abagore: "Umwami UWITEKA aravuga ati: `Ndirahiye, sinezezwa no gupfa kw'umunyabyaha, ahubwo nezezwa n'uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho.'" -Ezekiyeli 33:11. Umusaraba wagaragaje uburyo Imana ishaka gukiza abantu. Ubwo, ku musaraba, Yesu yatakaga ati "Data ubababarire kuko batazi icyo bakora" yagaragaje icyari gishavuje umutima we (Luka 23:34). Nyuma, Yesu yatanze ubuzima bwe. Bamwe bizera ko yishwe no guturika umutima (Yohana 19:30, 34). Nyamara nubwo Yesu yagaragaje cyane urukundo mvajuru, hari abantu benshi batazemera kumuyoboka. Kandi mu gihe cyose icyaha kikiri kuri iyi si, kizakomeza gutuma abantu barushaho kumererwa nabi. Nuko rero icyaha kigomba kurimburwa. Imana iteganya ite kurimbura icyaha? "Ariko umunsi w'Umwami wacu uzaza ... ubwo ijuru rizavaho hakaba umuriri ukomeye; maze iby'ishingiro ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, ISI N'IMIRIMO IYIRIMO BIGASHIRIRA." -2 Petero 3:10. Ku iherezo Imana igomba kuzeza isi, igakuraho icyaha aho kiva kikagera maze igatsemba icyaha burundu. Abantu bakomeza kwihambira ku cyaha, ku iherezo bazarimburwa n'uwo muriro wateguriwe kuzarimbura Satani, abamarayika be, n'icyaha ngo bitsembwe ku isi. Mbega uburyo Yesu azashenguka umutima ubwo azabona abo yapfiriye ngo bakizwe bakongorwa n'umuriro! 2. NI HEHE UMURIRO UTAZIMA UZABA URI KANDI NI RYARI UZACANWA? Imana ntifite umuriro waka muri iki gihe ahantu hitwa "umuriro utazima" aho abanyabyaha bajya iyo bapfuye nk'uko abantu benshi babyizera. Umuriro utazima uzabaho ubwo iyi si izahindurwa inyanja y'umuriro. Imana itegereje guha igihano abanyabyaha ubwo urubanza ruheruka ruzaba rurangiye nyuma y'imyaka 1000 (Ibyahishuwe 20:9-15). "Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza , no kurindira abakiranirwa kugeza ku MUNSI W'AMATEKA, ngo bahanwe." -2 Petero 2:9.
Na none Imana yeza iyi si yacu ikoresheje uwo muriro ugamije kweza. "Ariko ijuru n'isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku MUNSI W'AMATEKA, urimbure abatubaha Imana." 2 Petero 3:7. Imana ntiyigeze itegura ko hagira umuntu uzarimbuzwa umuriro w'iteka. Nyamara iyo abantu banze gucana umubano na Satani bagakomeza kugundira ibyaha byabo, ku iherezo bagomba guhabwa ingaruka zo guhitamo kwabo. "Maze azabwira n'abari ibumoso ati `Nimuve aho ndi, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w'iteka WATUNGANIRIJWE UMWANZI N'ABAMARAYIKA BE.'" Matayo 25:41. Dukurikije ibyo Yesu yavuze, umuriro utazima uzabaho ryari? "Nk'uko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba KU MPERUKA Y'ISI. Umwana w'umuntu azatuma ABAMARAYIKA be BATERANYE IBINTU BIGUSHA BYOSE N'INKOZI Z'IBIBI babikure mu bwami bwe, BABAJUGUNYE MU ITANURA RY'UMURIRO, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo."
-Matayo 13:40-42. Urukungu ari rwo rugereranya abanyabyaha ruzatwikwa ku mperuka y'isi. Mbere y'uko icyo gihano gitangwa, isi yose izamenyeshwa ko Imana yakiranutse mu byo yakoreye umuntu wese. Nk'uko bivugwa mu cyigisho cya Genzura cya 22, mu ntambara ikomeye iri hagati ya Kristo na Satani, Satani yaharaniye kugaragariza ababa mu ijuru no mu isi ko inzira yo gukora ibyaha ari yo nzira nziza; Yesu we yakomeje kugaragaza ko inzira yo gukiranuka ari yo rufunguzo rw'imibereho myiza. Nyuma y'myaka 1000, uko kugaragaza ko gukiranuka ari inzira y'imibereho myiza bizasozwa n'igihano Satani, abamarayika be n'abanyabyaha bazahabwa. Nyuma y'uko ibitabo byanditswemo ibyo buri muntu wese yakoze muri iyi ntambara ikomeye bizaba bimaze kubumburwwa, Imana izajugunya Satani, urupfu n'ikuzimu na buri muntu wese "utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo... mu nyanja y'umuriro" (Ibyahishuwe 20:14-15). Dukurikije uyu murongo ukurikiraho (Ibyahishuwe 21:1) Imana nimara kweza isi ikayikuraho icyaha ikoresheje umuriro izarema "ijuru rishya n'isi nshya". 3. MBESE UWO MURIRO UKAZE UZAMARA IGIHE KINGANA IKI WAKA? Abizera benshi bemera inyigisho ivuga ko uwo muriro w'inkazi uzabaho iteka ryose, ukababaza abazatwikwa ubuziraherezo. Mutyo turebe twitonze amasomo avuga uko Imana izagenza icyaha n'abanyabyaha. "Ahore inzigo abatamenye Imana n'abatumvira ubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yesu. Bazahanwa igihano kibakwiriye, ni cyo KURIMBUKA KW'ITEKA RYOSE bakoherwa ngo bave imbere y'Umwami no mu bwiza bw'imbaraga ze." -2 Abatesalonike 1:8,9. Nyabuna muzirikane ko "kurimbuka kw'iteka ryose" bidashaka kuvuga "kubabazwa iteka ryose". Bishaka kuvuga kurimbuka kutagira iherezo. Ingaruka y'uko kurimbuka ni ugupfa ubutazazuka. Petero yavuze iby'umunsi w'urubanza uzarimbura "abatubaha Imana". Yesu avuga ko "ubugingo n'umubiri" birimburirwa muri gehinomu (Matayo 10:28). Mu Kibwirizwa cye cyo ku Musozi, Yesu yavuze iby'inzira ifunganye "ijyana mu bugingo" n'inzira ngari ijyana abantu "ku kurimbuka". Muri Yohana 3:16 Yesu asobanura ko Imana "yatanze Umwana wayo w'ikinege" kugira ngo abizera bose batarimbuka ahubwo "bahabwe ubugingo buhoraho." Yesu agaragaza guhabana kuri hagati y'ubugingo buhoraho no kurimbuka -ntabwo ari ugushya by'iteka. Tugomba rero kwanzura tugaragaza ko ikivugwa ko ari umuriro w'iteka, kizagera aho kigashira; uwo muriro uzatwika abanyabyaha ubarimbure rwose bashireho. Amagambo asobanutse neza yo mu Byanditswe Byera byose atubwira ko abanyabyaha bazarimburwa. "Urubyaro rw'abanyabyaha ruzarimburwa" (Zaburi 37:28), "bazarimbukira buheriheri mu byonona byabo" (2 Petero 2:12), "bazarimbukira mu mwotsi" (Zaburi 37:20). Umuriro uzabahindura ivu (Malaki 4:1-3). "Ibihembo by'ibyaha ni urupfu" ntabwo ari ubuzima buhoraho mu muriro utazima; ahubwo impano y'Imana "ni ubugingo buhoraho" (Abaroma 6:23). Umugambi w'igihano giheruka mu muriro witwa uw'iteka ni ugukura icyaha ahantu hose, ntabwo ari ukubeshaho icyaha iteka ryose. Biraruhije cyane gutekereza ko Kristo waririye Yerusalemu yari yaranze kwihana kandi wababariye abamwishe, yakwihanganira kumara ibihe bizira iherezo areba kubabazwa kw'abarimbuka. Nta gushidikanya umuriro uvugwa ko utazima uzagera aho uzime. Ubwo imyaka 1000 izaba irangiye Imana izasuka umuriro uve mu ijuru maze utsembe umwanzi Satani, abamarayika be n'abanyabyaha banga kureka ibyaha byabo. "Umuriro uzamanuka uva mu ijuru" ubatsembe bashire (Ibyahishuwe 20:9). Dukurikije ibyo Yesu avuga ni umuriro "utazima" (Matayo 3:12). Nta bahanga mu kuzimya umuriro bazawuzimya ngo bawubuze gutwika rwose ibyo uzaba ugamije kurimbura. Imana isezerana ko, muri icyo gikorwa cy'uwo muriro uzaba umaze kweza isi, izarema "ijuru rishya n'isi nshya", kandi "ibya kera ntibizibukwa" kandi "ijwi ryo kurira n'imiborogo ntibizahumvikana ukundi" (Yesaya 65:16-19). Mbega umunsi uzaba unejeje! Impamvu yose itera abantu ishavu izavanwaho. Imana izahanagura inkovu z'icyaha mu mutima wose, kandi umunezero wacu uzaba wuzuye. 4. "ITEKA" MU BYANDITSWE BYERA Muri Matayo 25:41 Yesu avuga iby'"umuriro w'iteka watunganirijwe Umwanzi n'abamarayika be." Mbese ijambo "iteka" ahangaha risobanurwa ngo "igihe kitagira iherezo?" Ku murongo wa 7 w'igitabo cya Yuda hagaragaza ko imidugudu ya Sodomu na Gomora yabaye "akabarore, ihanwa n'umuriro utazima." Uko biri kose ntabwo ubu ngubu iyo midugudu iriho ishya. Nyamara uwo muriro WABAYE uw'iteka ku mpamvu z'uko watwitse ugatsemba rwose ibyagombaga gutsembwa. Mu 2 Petero 2:6 na none tuhasoma ijambo "iteka". Nyamara iryo somo risoanura mu buryo bwumvikana ko Imana "yaciriyeho iteka imidugudu y'i Sodomu n'i Gomora, iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k'abazagenda batubaha Imana." Kubera ko igitabo cy'Ibyahishuwe gikoresha iyo mvugo ikoresha imfashanyigisho, bamwe ntibasobanukirwa neza n'imirongo imwe yo muri icyo gitabo. Nk'urugero, mu Byahishuwe 14:11 havuga ko umwotsi wo kubabazwa kw'abazarimbuka "ucumba iteka ryose". Ibyo bijya kumvikana nk'aho byaba bishaka kuvuga kubabazwa ubuziraherezo. Nyamara reka tureke Ibyanditswe Byera ubwabyo byisobanure. Mu Kuva 21:6 hatubwira iby'ugutwi kw'umugaragu shebuja yagombaga gupfumuza uruhindu, icyo kikaba ikimenyetso cy'uko agomba "kumukorera iteka". Ahangaha "iteka" ni igihe cyose uwo mugaragu yagombaga kuba akiriho. Yona wabaye mu nda y'ifi iminsi itatu n'amajoro atatu (Matayo 12:40) yavuze ko yabaye mu nda y'iyo fi "ibihe byose" (Yona 2:6). Nta gushidikanya iminsi itatu yamaze muri uwo mwijima, ari mu bintu bitematema yamuhindukiye nk' "iteka". Nuko rero tugomba kwitonda, tukagerageza gusobanukirwa igihe Ibyanditswe Byera bikoresheje imvugo yifashishije imfashanyigisho cyangwa imvugo y'ibisigo. Umwotsi uzamuka iteka uvuye mu nyanja y'umuriro ni imfashanyigisho igaragaza kurimbuka kw'iteka. Mu Byahishuwe 21:8 hatugaragariza neza ko inyanja yaka umuriro n'amazuku ari "urupfu rwa kabiri." Uwo muriro uteye ubwoba uzagira iherezo. Abanyabyaha bazakongoka; bazarimburwa. 5. NI KUKI HAGOMBA KUZABAHO UMURIRO W'ITEKA? Mu itangiriro Imana yaremye isi nziza cyane. Nyamara icyaha cyaje mu isi maze kizana ibyago, kubora n'urupfu. Uramutse utashye umugoroba umwe nuko wagera mu rugo ugasanga inzu yawe bayisahuye kandi bayangirije warekera aho ugaterera iyo? Uko biri kose ntiwarekera iyo ngo ushyire agati mu ryinyo. Wagerageza gukubura iyo myanda, n'iryo yarara ukagerageza gusukura hasi no hejuru maze ibikoresho byangiritse cyane ku buryo bidashobora gusanwa ukabijugunya. Imana na yo ni ko izakora. Izakora umurimo wo gusukura iyi si yangijwe kandi ikanduzwa n'icyaha maze iyiboneze rimwe rizima, irema isi nshya mu mwanya wayo. Umugambi w'Imana wo kwejesha iyi si umuriro uzaba ugamije gutegura inzira ituma haremwa isi izira amakemwa abacunguwe bazabamo. Nyamara Imana ifite ikibazo gikomeye kubera ko icyaha kitangije iyi si dutuyeho gusa ahubwo cyangije n'abantu. Icyaha cyangije isano twari dufitanye n'Imana n'iyo twari dufitanye na bagenzi bacu. Abantu bakomeje kubangamirwa n'ihohoterwa ry'abana, iterabwoba, kureba amashusho abyutsa iruba, n'ibindi byinshi cyane bimunga ubugingo. Umunsi umwe Imana igomba kurimbura icyaha kubera ko icyaha kiriho kirimbura abantu. Ikibazo cy'Imana cyari giteye gitya: Yabashaga ite kurimbura virusi yica y'icyaha ku isi nyamara ntirimbure abantu bamaze kwandura iyo virusi? Umuti wayo wabaye uwo gushyira iyo virusi mu mubiri wayo; Yemeye ko iyo kanseri y'icyaha irimbura Imana ubwayo ku musaraba. Ingaruka iba iyihe? "Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, NO KUTWEZAHO GUKIRANIRWA KOSE." - 1 Yohana 1:9. Uwo muti ukiza icyaha Imana iwuha buri muntu wese ku buntu. Nyamara ikibabaje ni uko hari abantu bamwe bakomeze kwizirika ku ndwara y'icyaha. Kandi Imana ntizahatira abantu ngo bahitemo inzira yayo y'ubugingo buhoraho. Abanga umuti itanga, ku iherezo bazahitwanwa n'iyo ndwara. Impamvu izatuma habaho umuriro w'iteka ni iyi: "Kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye; kandi ubwo nababwiraga, ntimwumviye; ahubwo mugakora ibyo nanze, mugahitamo ibitanezeza." -Yesaya 65:12. Kubera ko abanyabyaha bazaba bitandukanije na Yesu kubwo guhitamo kwabo, bazabona ko nta yandi mahitamo yandi keretse urupfu rw'iteka. 6. UZARIMBUKA AZABA AHOMBYE IKI? Nubwo Ibyanditswe Byera bitigisha ko umuriro utazima uzababaza abantu ubuziraherezo, bitumenyesha bike byerekeye akaga ko kuzarimbuka. Abanyabyaha bazabura ubugingo buhoraho. Mbega ishavu rikomeye bazaterwa no kumenya ko umunezero wo guhabwa ubugingo buhoraho ubacitse burundu kandi ko batazigera na rimwe bongera kugira umunezero uzira amakemwa wo gukundwa uko ibihe bihaye ibindi. Ubwo Kristo yabambwaga ku musaraba, ibyaha by'abari mu isi bimutandukanije na Se, agomba kuba yarababajwe umubabaro abazarimbuka by'iteka bazagira. Ubwo abanyabyaha bazaba bareba umwijima w'icuraburindi uzaba ubategereje, icyo bazitegereza ni ukurimbuka kw'iteka. Bazaba bagomba gupfa nta byiringiro bafite byo kuzongera kuzuka. Na none bazitegereza uburyo bigijeyo Kristo buri gihe mu gihe yabegeraga akabagaragariza urukundo. Ku iherezo bazapfukama maze bavuge ko Imana ikiranuka kandi ko ari inyarukundo (Abafilipi 2:10, 11). Nta mugayo reka abanditsi ba Bibliya babe baratugaragarije agaciro gakomeye ko guhitamo kwacu n'ibintu by'ingenzi cyane Kristo yadukoreye. "`Turabinginga ngo mudaherwa ubuntu bw'Imana gupfa ubusa; kuko yavuze iti "Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, no ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye'. Dore NONE ni cyo gihe cyo kwemerwamo, dore NONE ni cyo gihe cyo gukirizwamo." -2 ABAKORINTO 6:1-2. Nta byago mbona birenze iby'umuntu usuzugura igitambo kitagira akagero cya Yesu maze agahitamo kuzarimbuka. Amahitamo aturi imbere arasobanutse neza: kurimbuka kw'iteka -kumara igihe kitagira iherezo utabana n'Imana, cyangwa kugirana ubucuti bw'iteka na Kristo buzuzuza ibyifuzo byacu bihebuje ibindi byose. Ni iki wowe ubwawe uhitamo? Ni kuki utasobanukirwa n'icyo Kristo akwifuriza uyu munsi?
© 2003 The
Voice of Prophecy Radio Broadcast |
|