MBESE IMANA ISHYIRA MU GACIRO?

Umuhungu wabaga hagati mu mudugudu akorera umurimo w'imuhira ku meza yishwe n'amasasu yayobye y'abagizi ba nabi.

Umugore wari ukiri muto wari utuye mu kajagari yasanze umwana we yaranduye agakoko ka sida bikomotse ku maraso yanduye yari yarahawe.

Ingorane zikomeza kwiyongera muri iyi si yacu. Kandi twifuza cyane guhabwa igisubizo cy'ibyo byose. Imana yacu irihe muri iyi si y' umubabaro n'urupfu bidafite ubusobanuro nyabwo? Umunyazaburi aduhamiriza ko "Isi yuzuye imbabazi z'Uwiteka" (Zaburi 33:5).

Nyamara niba ibyo ari ukuri, ni kuki se idahosha imibabaro n'impanuka? Igice cya 20 cy'Ibyahishuwe kitwereka uburyo n'igihe Imana izakuraho icyaha n'umubabaro.

1. IMYAKA IGIHUMBI YAMENYEKANYE

Mu Byahishuwe 20 hagaragaza imyaka 1000 izabanzirizwa no kugaruka kwa Kristo. Ibikorwa bizaheruka iyo myaka 1000 bizaba bigamije kurangiza intambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani yatangiye igihe icyaha cyatangiriye kubaho.

Iyo ntambara yatangiriye mu ijuru ubwo Lusiferi yagiriraga Kristo ishyari, maze agashoza intambara mu ijuru afatanije n'abamarayika bacumuye nuko bagacibwa mu ijuru maze bakajugunywa kuri iyi si. Iyo ntambara yakomereje mu isi mu murima wa Edeni, mu myaka amagana yakurikiyeho kugeza ubwo igera ku gikorwa gishishana cya mbere, cyagaragariye mu bishuko Satani yinjije mu bantu maze bakabamba Kristo. (Ushobora gukenera kwiyibutsa icyo gitekerezo giteye agahinda mu cyigisho cya gatatu cya Genzura). Iyo ntambara izarangira rwose ku iherezo ry'imyaka 1000 ubwo iyi si yacu yacumuye izezwa maze igategekwa na Kristo. Mu Byahishuwe 20 hatugaragariza ko igihe cy'imyaka 1000 kiri hagati y'imizuko ibiri.

Ni ba nde Imana izazura mu muzuko wa mbere uzaba imyaka 1000 itangiye?

"Ufite umugabane mu kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b'Imana na Kristo, kandi bazimana na yo imyaka igihumbi." Ibyahishuwe 20:6.

"Abahiriwe kandi bera" ni abemeye Yesu ngo ababere Umukiza. Ni bo bazazuka mu "muzuko wa mbere". Niba abakiranutsi "bazimana" na Kristo imyaka igihumbi, bagomba kuzazurwa mu itangira ryayo.

Sinno Ni ba nde bazazurwa mu muzuko wa kabiri nyuma y'imyaka 1000?

"Uwo ni wo muzuko wa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka iyo myaka igihumbi itarashira." Ibyahishuwe 20:5.

"Abasigaye bapfuye" ni inkozi z'ibibi zizaba zarapfuye kuko "abakiranutsi bo" bazazuka ubwo imyaka 1000 izaba itangiye.

Nuko rero imyaka 1000 iri hagati y'imizuko ibiri: umuzuko w'abakiranutsi mu ntangira ryayo n'umuzuko w'abanyabyaha mu iherezo ryayo.

2. ABAZAZURWA UBWO KRISTO AZABA AGARUTSE

Umuzuko wa mbere ni uw'abakiranutsi ubwo Kristo azaba agarutse.

"Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru ... n'impanda y'Imana; nuko ABAPFIRIYE MURI KRISTO NI BO BAZABANZA KUZUKA. Maze NATWE ABAZABA BAKIRIHO BASIGAYE, DUHEREKO TUJYANANWE NA BO TUZAMUWE MU BICU, GUSANGANIRA UMWAMI MU KIRERE. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka ryose." 1 Abatesalonike 4:16, 17.

Ubwo Kristo azaba agarutse kuri iyi si, azazura "abapfiriye muri Kristo" maze abajyane mu ijuru hamwe n'abakiranutsi bazaba ari bazima. Kubera ko inkozi z'ibibi zikomeza kwihambira ku byaha, ntizishobora kubana n'Imana. Zizarimburwa ubwo Kristo azaba agarutse (Luka 17:26-30). [Ushobora gukenera gusubira mu cyigisho cya 8 cya Genzura kugira ngo urusheho kumenya ibizaba ubwo Yesu azaba agarutse].

3. SATANI AZAFUNGIRWA KU ISI MU GIHE CY'IMYAKA 1000

Ubwo imyaka 1000 izaba irangiye abakiranutsi bose bazaba bari mu ijuru kandi inkozi z'ibibi zizaba zarapfuye. Ikizaba kuri iyi si mu myaka 1000 ni iki?

"Mbona marayika amanuka ava mu ijuru, afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n'umunyururu munini mu ntoki ze. Afata cya kiyoka ni cyo ya nzoka ya kera , ni yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi, akijugunya ikuzimu, arahakinga ashyiraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira." -Ibyahishuwe 20:1-3.

Ubwo Kristo azaba agarutse, Satani azabohwa maze agume muri Gereza mu gihe cy'imyaka 1000. Ni he Satani azaboherwa? "Ikuzimu", ni ijambo rikomoka mu Rugiriki risobanurwa ngo "umwobo muremure cyane" cyangwa "umwobo utagira iherezo". Mu Itangiriro 1:2 Isezerano rya Kera rya Bibliya y'Ikigiriki rikoresha ijambo "imuhengeri" igira ngo igaragaze uko isi yari imeze itaranonosorwa mbere y'uko icyumweru cy'irema kiba. Nuko rero iyi si ni urwobo Imana izafungiramo Satani.

Ibyanditswe Byera bivuga ko Satani azafungishwa "umunyururu munini". Mbese uwo ni umunyururu nyawo? Oya ni ikigereranyo cy'ibizamubaho icyo gihe. Satani yari kuzanezezwa no gukomeza gushuka abakiranutsi mu gihe cy'imyaka 1000. Nyamara nta mukiranutsi n'umwe azabona kubera ko bose bazaba bibereye mu ijuru. Kandi nta banyabyaha azabona ngo abayobore kubera ko bose bazaba barapfuye bari mu bituro. Kubera ko atazashobora kugira uwo ashuka cyangwa ngo agire uwo agerageza, azazerera mu isi izaba irimo ubusa atekereza ibyago n'amakuba yateje iyi si.

4. ABAKIRANUTSI BAZACIRA ABANYABYAHA IMANZA

Igihe cy'imyaka igihumbi na none ni igihe cyo guca imanza. Nyamara mwibuke ko urubanza rugizwe n'imigabane ine:
(1) Urubanza rw' abakiranutsi mbere y'uko Kristo agaruka.
(2) Igihembo cy'abakiranutsi ubwo Kristo azaba agarutse.
(3) Urubanza rw'abanyabyaha mu gihe cy'imyaka 1000.
(4) Igihembo cya Satani n'abanyabyaha ku iherezo ry'icyo gihe. Wibuke icyigisho cya 13 cya Genzura kivuga iby'umugabane wa 1 n'uwa 2 y'urubanza, isuzuma n'ibihembo by'abakiranutsi.) Ubu turasuzuma umugabane wa 3 n'uwa 4 werekeye isuzuma n'ibihembo by'abanyabyaha.

Twamaze kubona ko abakiranutsi bazaba barapfuye bazazurwa maze hamwe n'abakiranutsi bazaba bakiriho bakazamurwa ubwo Kristo azaba agarutse. Bazaba bibereye iwabo mu ijuru mu gihe cy'imyaka 1000. Bazaba bakora iki?

"Ntimuzi ko ABERA [abacunguwe] BAZACIRA ABARI MU ISI URUBANZA? ...Ntimuzi ndetse ko tuzacira ABAMARAYIKA URUBANZA?" -1 Abakorinto 6:2-3.

"MBONA INTEBE Z'UBWAMI, MBONA N'ABAZICARAHO, BAHABWA UBUCAMANZA...BARAZUKA BIMANA NA KRISTO IMYAKA IGIHUMBI." -Ibyahishuwe 20:4.

Mu gihe cy'imyaka 1000, abakiranutsi bazaba basubira mu manza z'abanyabyaha n'iz'abamarayika bacumuye, hamwe n'urubanza rw'umuyobozi wabo Satani. Mbega uko bizaba ari ibintu bishimishije kugira ngo abarenganijwe, abanesheje, n'abayoboke b'ubutumwa bwiza banyuze mu ntambara bazasuzume kandi basobanukirwe uko Imana izacira abanyabyaha imanza?

Mu buntu bwayo Imana yahaye abacunguwe amahirwe yo gusuzuma ibyo yagiye ikorera abanyabyaha. Dushobora kuzagira ibibazo nk'ibi: "Kuki masenge atari hano? Yasaga n'aho ari umuntu mwiza."
Ubwo tuzaba dusuzuma ibyanditswe maze tugacira abapfuye imanza "z'ibyanditswe muri ibyo bitabo" tuzibonera rwose ko Imana yagiye ikoresha ukuri no gukiranuka mu byo yagiye ikorera abantu bose. Tuzabona uburyo Umwuka Wera yahaye abantu amahirwe menshi yo kwiyegurira Imana kandi bizagaragara ko buri rubanza rwose rwaciwe mu kuri.

5. SATANI AZABOHORWA UBWO IMYAKA IGIHUMBI IZABA IRANGIYE

Ku iherezo ry'imyaka igihumbi Bibliya iravuga iti

"Mbona ururembo rwera, Yerusalemu nshya, rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk'uko umugeni arimbishirizwa umugabo we." Ibyahishuwe 21:2..

Uwo murwa mwiza cyane tuzaba tuwumazemo imyaka igihumbi. Hanyuma uwo murwa wera -Kristo n'abo yacunguye bazaba barimo -uzamanuka mu ijuru uze hano ku isi.

Icyo Satani azakora ubwo imyaka igihumbi izaba irangiye ni iki?
"Iyo myaka igihumbi n'ishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe. Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mfuruka enye z'isi... kugira ngo ayakoranirize intambara. Umubare wabo ni nk'umusenyi wo ku nyanja. Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y'ingabo z'abera n'umurwa ukundwa." Ibyahishuwe 20:7-9.

Abanyabyaha bazazurwa mu muzuko wa kabiri nyuma y'imyaka 1000 (umurongo wa 5). Ubwo abakiranutsi bazamanuka baje ku isi bari mu Murwa Wera n'abanyabyaha bakazuka, Satani "azabohorwa igihe gito" (umurongo wa 3). Azongera ayobore abanyabyaha maze yibasire abakiranutsi. Nta mwanya na muto apfushije ubusa, azahita atangira kuyobora abanyabyaha abagire ingabo nyinshi cyane. Satani azatanga itegeko ryo gutera umurwa. Ubwo abanyabyaha bazaba bamaze kujya mu byimbo bazengurutse Yerusalemu Nshya (umurongo wa 9) bazerekwa sinema y'ibyo bakoze bizaba bigiye gutuma barimbuka buheriheri.

6. IGIKORWA CYA NYUMA CY'URUBANZA

Icyo gihe ni bwo ku ncuro ya mbere abantu bose aho bava bakegera bazarebana. Yesu azaba ayoboye abana b'Imana bazaba bacunguwe bari mu murwa. Satani azaba ayoboye ingabo z'abanyabyaha bazaba bari inyuma y'umurwa. Muri icyo gihe gikomeye, Imana izayobora umugabane uheruka w'urubanza ku banyabyaha.

"Ket nakitak ti maysa a dakkel a trono a puraw, ken daydi nagtugaw kenkuana…. Ket nakitak dagiti natay, babassit ken dadakkel, a nagtatakder iti sangoanana ti trono,… ket dagiti natay naokomda kadagiti banbanag a naisurat kadagiti pagbasaan kas mayannurot kadagiti aramidda."--Apocalipsis 20:11, 12.

Ubwo abanyabyaha bazaba bahagaze imbere y'intebe y'Imana bacirwa urubanza, ibyo bakoze byose bizabagaragarira. Yesu Kristo, Umucamanza ukiranuka azagaragariza abagabo, abagore n'abamarayika bacumuye amateka yerekeye gucumura kwabo yishingikirije ku bizaba byanditswe mu ijuru.

Ababaho bose bazabibona babyitegereze cyane. Yesu azahagarara imbere y'intebe y'Imana maze asobanure umurimo yakoze wo gukiza abantu. Azagaragaza ko yazanwe no gushaka no gukiza abari bazimiye. Yaje muri iyi si afite umubiri maze agira imibereho izira inenge muri iyi si irimo ibigeragezo n'ibirushya, maze aritanga aba igitambo gihebuje ibindi byose ku musaraba, bityo atubera Umutambyi mukuru mu ijuru. Ku iherezo ubwo Kristo, uzaba urangwa n'ishavu, azigira imbere agacira urubanza abinangiye bakanga imbabazi ze, ibiremwa byose bizabona ko habayeho ubutabera kandi bazabona ko icyo gikorwa giheruka gikozwe n'Imana cy'irangiza rubanza cyari ngombwa.

"Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana; kuko byanditswe ngo: `Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, amavi yose azampfukamira, kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana.'" -Abaroma 14:10-11.

"Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu... ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba!.... kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay'ibyo mu ijuru cyangwa ay'ibyo mu isi kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe." -Abafilipi 2:5-11.

Uhereye igihe icyaha cyatangiriye, Satani yakomeje gusebya imico y'Imana, ayirega ko idakiranuka. Nyamara icyo gihe ibibazo byose bizaba bishubijwe, ingorane zose zizaba zikemuwe. Icyo gihe umuntu wese ubaho azamenya ko Yesu, Umwana w'Intama w'Imana akwiye gukundwa no kuramywa. Gahunda yose n'umugambi wose w'Imana bizagaragazwa mu buryo budasubirwaho, kandi imico y'Imana izaba igaragajwe kandi itsinze.

Ntabwo ari abakiranutsi gusa ahubwo n'abamarayika bacumuye ndetse na Satani ubwe bazatura bemeze ko Satani yayobye nyamara inzira z'Imana zo zikaba zirangwa n'ukuri no gukiranuka. Abantu bose bazabona ko ibyaha no kwikubira byokoje abantu umubabaro n'ishavu kandi ko bidakwiye kongera kuzabaho ukundi.

7. IHEREZO RY'ICYAHA RIZASHYIRA RIGERE

Nubwo Satani n'iteraniro rinini ry'abanyabyaha bazemera ko Imana ikiranuka, imitima yabo ntizahinduka, imico yabo izakomeza kuba mibi. Nyuma y'aho ibihano bizahabwa abanyabyaha:

"Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y'ingabo z'abera n'umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru ubatwike, kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n'amazuku.... Urupfu n'Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditse muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro." -Ibyahishuwe 20:9-15.

Mu rubanza ruheruka umuriro w'Imana Ihoraho uzarimbura icyaha n'abakomeza kucyihambiraho. Satani n'inkozi z'ibibi zose bazarimburwa n'"urupfu rwa kabiri", ruzaba ari urupfu rw'iteka, uwo ruzahitana ntashobora kuzongera kubaho. Kwigomeka kw'inkozi z'ibibi kuzazivutsa umunezero nyawo, maze zirimburirwe rimwe na Satani n'abamarayika be. Umuriro uzaba uvuye mu ijuru uzeza isi uyimareho ibibi byose icyaha cyayizanyeho; ku iherezo Imana izagira isi iboneye, ntabwo ibibi bizongera kugira uwo bitera ubwoba. Igitekerezo kivuga ibyo guhangana kuri hagati y'ikibi n'icyiza, hagati ya Kristo na Satani kizaba kirangiye, maze Kristo yime ingoma. Ubutegetsi bwaranzwe n'ibyaha buzaba burangiye maze haganze ubwiza bw'isi nshya izaba ifite ibyiza bitarondoreka.

8. ISI IZEZWA MAZE IGIRWE NSHYA

Mu ivu ry'icyo gikorwa gishishana cyo kweza isi, Imana izarema isi nshya:

"Mbona ijuru rishya n'isi nshya , kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byashize... Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana... `Dore ihema ry'Imana riri hamwe n'abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize... dore byose ndabihindura bishya!" -Ibyahishuwe 21:1-5.

Ubwo isi izaba isubijwe ubwiza yahoranye, izaba iwabo w'abacunguwe mu bihe bizira iherezo. Kwikubira kose, uburwayi bwose, n'umubabaro wose tuzaba twabikize dutangire kwiga ibiri mu ijuru no mu isi, tugirane umubano w'agahozo, maze twicare ku birenge bya Yesu tumwumve ubuziraherezo, atwigishe kandi dukundane by'ukuri. (Kugira ngo urusheho kumenya uko iyo si nshya izaba imeze, ongera usome icyigisho cya 9 cya Genzura).

Icyo gihe uteganya kuzaba mu ruhe ruhande? Mbese wamaze gufata umwanzuro wo kuzabana na Kristo imbere mu murwa ukijijwe by'iteka ryose? Cyangwa uzaba inyuma y'umurwa utagira Kristo kandi upfuye by'iteka?

Niba warashyize ubugingo bwawe mu biganza bya Yesu, ntukwiye kugira ubwoba nk'abazaba bari inyuma y'umurwa bazabona ko barimbutse by'iteka. Uko waba waritwaye kose muri ubu buzima, uramutse ushyize imibereho yawe mu biganza bya Yesu uyu munsi, ushobora kuzaba mu murwa uri hamwe na Kristo n'abandi bazaba bacunguwe. Niba utari wabikora, egurira Yesu umutima wawe ubu, na we azakuzengurutsa urukundo rwe n'imbabazi ze. Aya ni amahirwe yawe . Uyu ni wo munsi wawe wo gukirizwamo.


© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.