MBESE IMBAGA NYAMWINSHI YAYOBA?

Mu cyigisho cya 16 twabonye ko kuruhuka ku Isabato ari umuti w'ibibazo byinshi bitera abantu guhangayika. Kubera ko Imana isobanukiwe n'ibyo dukeneye byose, yashyizeho umunsi wose wa karindwi w'icyumweru kugira ngo tuwuruhukeho mu buryo bw'umubiri kandi duhindurwe bashya mu by'umwuka. Nyuma yo kurema iyi si mu minsi itandatu, Imana "yaruhutse" ku munsi wa karindwi, "iwuha umugisha" kandi "iraweza" (Itangiriro 2:1-3).

Ubwo Imana yahaga ubwoko bwayo bw'Isirayeli Amategeko yayo, yashyize itegeko ryo gukomeza Isabato hagati muri yo (ni umutima w'amategeko) [Kuva 20:8-11]. Dukurikije iryo tegeko, Isabato ni urwibutso rw'ububasha bw'Imana bwo kurema, umunsi wo kuruhuka tugatekereza ibyiza n'ibitangaza biri mu byo yaremye, umunsi wo gutuza tukegera Umuremyi wacu, umunsi wo gusobanukirwa mu buryo bwimbitse isano dufitanye na We.

Mu mibereho ya Yesu ya hano ku isi, na we ubwe yakomeje Isabato (Luka 4:16) maze yemeza ko ari umunsi ufitiye abakristo akamaro(Mariko 2:27, 28). Amasomo menshi yo mu gitabo cy'Ibyakozwe asobanura ko abigishwa ba Kristo basengaga ku Isabato na nyuma yo kuzuka Kwe (Ibyakozwe 13:14; 16:13; 17:2; 18:1-4, 11).

1. IKIBAZO GIKOMEYE

Ibi bituganisha ku cyigisho kigora abantu benshi. Abakristo bo ku isi mu bihe runaka bagiye bubahiriza iminsi ibiri itandukanye. Ku ruhande rumwe Abakristo benshi bubahiriza umunsi wa mbere w'icyumweru (Dimanche) babikuye ku mutima, bizera ko ari umunsi ubibutsa umuzuko wa Kristo. Ku rundi ruhande, umubare munini w'Abakristo bizera bakomeje ko Bibliya ivuga ko Isabato ari wo munsi wejejwe kandi ko nta hantu na hamwe ivuga ko umunsi wa mbere werejwe kuba isabato.

Ariko se mu kuri gukomeza umunsi runaka tuwita Isabato hari icyo bitwaye? Nk'abantu b'abanyamurava bagendera mu gukiranuka kandi bifuza kumenya ukuri, iteka tugomba kwibaza tuti: "Icy'ingenzi kuri Yesu ni ikihe? Yesu yifuza ko nkora iki?"

Mu gufata icyemezo ku birebana n'ibi, ingingo nyinshi z'ingenzi zigomba gusobanurwa neza: Ni nde wahinduye Isabato ayikura ku munsi wa karindwi w'icyumweru akayishyira ku munsi wa Mbere w'icyumweru? Mbese Bibliya yatanze uburenganzira bw'iryo hindurwa? Niba ibyemera, mbese Imana, Kristo, cyangwa ahari intumwa baba baremeye iryo hindura?Turakomeza turebe ibyo byose.

2. MBESE IMANA YAHINDUYE UMUNSI?

Mbese haba hari amagambo Imana yaba yaravuze ahindura Isabato ayikura ku munsi wa Karindwi akayishyira ku munsi wa mbere w'icyumweru?

Abakristo benshi bemera ko Amategeko Cumi ari yo muyobozi w'ukuri ugomba kutugenga.
Ni yo butumwa rukumbi Imana ubwayo yiyandikiye, ibwoherereje abantu. Ni ingenzi, yayanditse ku mabuye ikoresheje urutoki rwayo (Kuva 31:18).

Mu itegeko rya kane Imana iratubwira iti:

"Wibuke kweza umunsi w'Isabato. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko UWA KARINDWI NI WO SABATO Y'UWITEKA IMANA YAWE. Ntukagire umurimo wose uwukoraho...kuko iminsi itandatu ari yo UWITEKA yaremeyemo ijuru n'isi, n'inyanja n'ibirimo byose, AKARUHUKA ku wa karindwi:ni cyo cyatumye Uwiteka AHA UMUGISHA umunsi w'Isabato AKAWEZA." Kuva 20:8-11.

Ubwo Imana yahaga ubwoko bwayo Amategeko Cumi, yasobanuye neza ko nta muntu ugomba kugira ubugororangingo akora cyangwa gukosora ibyavuye mu kanwa kayo.

"NTIMUKONGERE ku mategeko mbategeka, NTIMUKAYAGABANYE, mubone kwitondera amategeko y'UWITEKA Imana yanyu mbategeka." Gutegeka 4:2.

Imana ubwayo isezerana ko itazahindura amategeko yayo:

"SINZICA isezerano ryanjye, SINZAHINDURA IJAMBO RYAVUYE MU KANWA KANJYE." Zaburi 89:34

Bibliya igaragaza neza ko Imana itahinduye umunsi w'Isabato ngo iwukure ku wa karindwi iwushyire ku munsi wa mbere w'icyumweru.

3. MBESE YESU YAHINDUYE ISABATO?

Dukurikije ibyo Yesu yavuze nta kizahindura amategeko cumi:

"Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira." Matayo 5:17-18.

Mu cyigisho cya 16 twabonye ko Yesu yari yaramenyereye gusengera mu isinagogi ku Isabato (Luka 4:16). Na none twabonye ko Yesu yashakaga ko abigishwa be bakomeza kugira umunezero wo gukomeza Isabato (Matayo 24:20).

Dukurikije inyigisho za Yesu n'urugero yatanze bigaragara neza ko na n'ubu dukeneye ikiruhuko cy'Isabato, tugaca akabogi, maze tukamarana igihe n'Imana.

4. MBESE ABIGISHWA BA YESU BAHINDUYE ISABATO?

Yakobo, umuyobozi wa mbere w'itorero rya gikristo yanditse ibi bikurikira ku birebana n'Amategeko Cumi.

"Umuntu wese witondera amategeko yose agasirata kuri rimwe, aba ayacumuye yose; kuko uwavuze ati`Ntugasambane'; ni we wavuze ati `Ntukice.' Nuko rero, nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose." Yakobo 2:10, 11.

Luka, umuganga n'umubwirizabutumwa mu itorero rya mbere aravuga ati:

"Ku munsi w'isabato tuva mu mudugudu, tujya ku mugezi inyuma y'irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n'abagore bahateraniye." Ibyakozwe 16:13.

Igitabo cyo mu Isezerani Rishya cy'Ibyakozwe kivuga incuro 84 Isabato yakomejwe n'abayoboke ba Kristo, kandi bose bayikomeje hashize imyaka irenga 14 Yesu amaze kuzuka: amasabato abiri muri Antiyokiya (Ibyakozwe 13:14, 42, 44); incuro imwe mu Bufilipi (Ibyakozwe 16:13); incuro eshatu i Tesalonike (Ibyakozwe 17:2,3); incuro 79 i Korinto (Ibyakozwe 18:4, 11).

Yohana intumwa ya nyuma yapfuye yakomeje Isabato. Yaranditse ati:

"Ku munsi w'Umwami wacu ndi mu Mwuka." Ibyahishuwe 1:10.

Dukurikije ibyo Yesu yavuze, Umunsi w'Umwami ni Isabato:

"Kuko Umwana w'umuntu ari umwami w'isabato." Matayo 12:8

Gushakashaka mu bihamya bya Bibliya byerekana ko intumwa zitagerageje guhindura umunsi w'ikiruhuko ngo ziwukure ku wa karindwi ziwugire uwa mbere w'icyumweru. Isezerano Rishya rivuga umunsi wa mbere w'icyumweru incuro munani gusa. Muri izo ncuro zose nta na hamwe hatubwira ko umunsi wa mbere ari umunsi wejejwe, nta n'ahavuga ko dukwiye kuwushyira ku ruhande kugira ngo tujye tuwusengaho. Iyo ugenzuye witonze ayo masomo umunani avuga iby'umunsi wa mbere w'icyumweru ubona ibi bikorwa byagiye biba kuri uwo munsi:

(1) Abagore baje ku gituro ku munsi wa mbere w'icyumweru (Matayo 28:1).
(2) "Ubwo Isabato yari irangiye" abagore bongeye gukora imirimo isanzwe ku munsi wa mbere w'icyumweru (Mariko 16:1,2).
(3) Yesu yabonekeye Mariya Magadalena kare kare ku munsi wa mbere w'icyumweru (Mariko 16:9).
(4) Abayoboke ba Yesu bongeye gukora imirimo yabo ku munsi wa mbere w'icyumweru (Luka 24:1).
(5) Mariya yagiye ku gituro cya Yesu ku munsi wa mbere maze asanga imva irimo ubusa (Yohana 20:1).
(6) Abigishwa bateraniye hamwe kubera ko "batinyaga Abayuda" (s'uko bari bagamije gusenga) ku munsi wa mbere w'icyumweru (Yohana 20:19).
(7) Pawulo yasabye abizera bo mu itorero guteranya amafaranga ku munsi wa mbere, maze bakayasonzoranyiriza hamwe kugira ngo azafashe abakene b'i Yerusalemu (1 Abakorinto 16:1,2). Ntabwo uwo murongo uvuga ibyo guterana hagamijwe gukora iteraniro ryigishirizwamo iyobokamana.
(8) Mu Byakozwe n'Intumwa 20:7 Luka avuga ko Pawulo yabwirije ku munsi wa mbere w'icyumweru muri gahunda yo gusezera. Mu kuri Pawulo yabwirizaga buri munsi, kandi intumwa zasangiraga umutsima buri munsi (Ibyakozwe 2:46).

Nta na rimwe muri ayo masomo rigaragaza ko intumwa zari zigamije kureka kubahiriza umunsi wa karindwi w'Isabato. Intumwa ntizigeze zivuga ko Isabato yaba yarigeze guhindurwa igakurwa ku munsi wa karindwi w'icyumweru igashyirwa ku munsi wa mbere w'icyumweru. Nta gihamya na kimwe cyo mu Isezerano Rishya kivuga ko Isabato yaba yarigeze ikurwa ku munsi wa karindwi igashyirwa ku munsi wa mbere w'icyumweru. Uko guhinduka kwaje nyuma y'igihe Yesu yari hano ku isi na nyuma y'igihe cy'intumwa, nuko rero tugomba kureba mu mateka uko iryo hinduka ryaje.

5. GUSENGA KU CYUMWERU BYATURUTSE HE?

Intumwa zituburira neza ko Abakristo bamwe bazasubira inyuma bakava mu nyigisho z'Ubukristo bwo mu Isezerano Rishya: "Nuko rero mube maso" (Ibyakozwe 20:29-31). Kandi uko ni ko byagenze rwose. Abanditse amateka biringirwa banditse neza uko Abakristo batangiye kugwa bakava mu kubonera kw'intumwa. Imigenzo n'inyigisho Pawulo, Petero n'abandi bantu batangije itorero rya Gikristo batigeze bigisha byinjiye buhoro buhoro mu itorero.

Guhindura umunsi w'Isabato hagashyirwaho gusenga ku Cyumweru byakozwe nyuma y'uko Isezerano Rishya ryari rimaze kwandikwa, n'intumwa zimaze gupfa zose. Mu mateka handitse ko igihe cyageze maze Abakristo bagasimbuza ikiruhuko cyo ku munsi wa karindwi icyo ku munsi wa mbere. Nyamara iryo hinduka ntiryabaye mu mwanya umwe ngo abizera bose bareke gusenga ku munsi wa karindwi ari wo Sabato maze basenge ku Cyumweru dore ko bacyitaga Umunsi w'Umwami. Aho Abakristo batangiriye kuruhuka ku Cyumweru ni mu Butaliyani hagati y'ikinyejana cya kabiri nyuma y'ivuka rya Kristo. Hashize igihe kirekire abakristo benshi bubahiriza iyo minsi yombi, mu gihe hariho abandi bakomezaga Isabato gusa.

Taliki ya 7 Werurwe, 321 nyuma y'ivuka rya Kristo Konsitantino Mukuru yashyizeho itegeko rya mbere ritanzwe n'ubutegetsi bw'ingoma y'Abaroma rihatira abantu kuruhuka ku Cyumweru uretse abahinzi. Iryo tegeko hamwe n'andi mategeko atanu yatanzwe n'umutware Konsitantino yerekeye umunsi wa mbere w'icyumweru, ni yo, kugeza ubu, yabaye amategeko ya mbere yatanzwe n'ubutegetsi bw'igihugu ku birebana no kuruhuka ku Cyumweru. Mu kinyejana cya kane inama y'i Lawodikiya yabujije abakristo guhagarika imirimo ku Isabato ibahatira kubahiriza umunsi wa mbere w'icyumweru mu buryo bwose bushoboka.

Amateka agaragaza ko kubahiriza umunsi w'icyumweru ari umugenzo wishyiriweho n'abantu. Bibliya ntitegeka ko Isabato iba ku munsi wa karindwi nk'uko itegeko rya kane rivuga ireke kubahirizwa. Umuhanuzi Daniyeli yahanuye ko mu gihe cy'Ubukristo imbaraga iyobya izakora uko ishoboye ngo ihindure amategeko y'Imana (Daniyeli 7:25).

6. UWAHINDUYE ISABATO NI NDE?

Ni nde washyizeho itegeko rihindura umunsi w'Isabato akemeza ko umunsi wa mbere w'icyumweru ari wo ukwiye kuruhukwa? Itorero Gatorika ryemeza ko ari ryo ryabikoze. Mu guharanira kurwana ku butegetsi bw'ingoma ya Roma yari itangiye guhanguka, abayobozi b'idini bari bazi gushyira mu gaciro bahurije hamwe umugambi maze bagerageza guhindura umunsi wo kuruhuka, bawukura ku Isabato bawuhindura umunsi wa mbere w'icyumweru.

Gatigisimu y'itorero Gatorika rifite icyicaro i Roma ivuga ngo:
"Ikibazo: Umunsi w'Isabato ni uwuhe?
"Igisubizo: Umunsi w'Isabato ni uwa karindwi.
"Ikibazo: Ni kuki twubahiriza umunsi wa mbere aho kubahiriza umunsi w'Isabato?
"Twubahiriza umunsi wa mbere aho kubahiriza umunsi w'Isabato kubera ko Itorero Gatolika ryafashe ukwera kw'Isabato rikagushyira ku munsi wa mbere w'icyumweru (Dimanche)." [Byakuwe muri Gatigisimu y'Abemeye inyigisho z'Abagatorika], p. 50.

Itorero Gatorika ryirata ko abantu bayobora itorero ari bo bahinduye uwo munsi.

"Umunsi wera, Isabato, warahinduwe ukurwa ku wa karindwi ushyirwa ku wa mbere… bidaturutse ku mabwiriza aboneka mu Byanditswe Byera ahubwo bikomotse ku bubasha bwite bw'itorero… Abantu batekereza ko Ibyanditswe Byera ari byo bifite ububasha bukomeye bakwiye guhinduka Abadivantisti b'Umunsi wa Karindwi, maze bakeza Isabato." (Byavuzwe na Karidinali Maida, umuyobozi mukuru w'i Detroit mu kinyamakuru cyitwa Umurinzi w'Itorero ry'Abagatorika ryitiriwe Gatarina Wera, Ku wa 21 Gicurasi, 1955).

7. AMATORERO AMWE Y'ABAPROTESITANTI AVUGA IKI?

Inyandiko zemewe zigaragaza ibyo amatorero y'Abaprotesitanti yizera zemeza ko Bibliya idategeka ko abantu bakomeza umunsi wa mbere w'icyumweru.

Maritini Luteri wahanze itorero ry'Abaluteriyani yanditse mu gitabo cyitwa Ubuhamya bw'i Augsburg, mu ngingo ya 28 ku gika cya 9 aya magambo akurikira:
"Abagatorika bafite icyicaro i Roma bavuga ko Isabato yahinduwe ikagirwa umunsi wa mbere w'icyumweru, Umunsi w'Umwami, ibyo bikaba binyuranye n'[Amategeko cumi],… nta rugero birata mu byo bahinduye nko guhindura umunsi w'Isabato. Bavuga ko itorero rifite ububasha bukomeye cyane kubera ko ryahinduye itegeko rimwe riboneka mu mategeko cumi."

Abahanga mu Iyobokamana bo mu itorero ry'Abametodisiti: Amosi Binney na Daniyeli Steele baravuze bati:
"Ni iby'ukuri nta tegeko rihari rivuga ko abana bagomba kubatizwa… nta n'irihari rivuga ko umunsi wa mbere w'icyumweru ugomba kwezwa." (Byakuwe mu gitabo cyitwa Inyandiko Zikubiyemo Iyobokamana), p. 180, 181.

Dogiteri N. Summerbell, Umuhanga mu by'Amateka wo mu Bigishwa ba Kristo cyangwa Itorero ry'Abakristo yaranditse ati:
"Itorero ry'i Roma ryari ryasubiye inyuma burundu ...Ryahinduye Itegeko rya Kane, rikuraho rwose Isabato yo mu Ijambo ry'Imana maze ryihimbira ko umunsi wa mbere w'icyumweru ari wo munsi wejejwe." (Byakuwe mu gitabo cyitwa Amateka y'Ukuri y'Umukristo n'Itorero rya Gikristo), pp. 417, 418.

8. AHO IKIBAZO CY'UKURI GISHINGIYE NI HE?

Ibi bituma duhangana n'iki kibazo gikurikira: "Ni kuki abakristo benshi bakomeza umunsi wa mbere w'icyumweru kandi atari ko Bibliya itegeka? Ikibazo cyiyongera kuri icyo ni iki: Umunsi nkwiye gukomezwa ni uwuhe? Mbese nkwiye gukurikira abavuga bati "Ntabwo ntekereza ko kuruhuka umunsi uyu n'uyu bigize icyo bitwaye, icy'ingenzi ni uko nduhuka umunsi umwe mu minsi irindwi"? Cyangwa ngomba guhamya ko umunsi Yesu Umuremyi wacu yishyiriyeho ubwo yaremaga iyi si ari wo ngenzi, ari na wo munsi wagaragajwe mu Mategeko Cumi: "Isabato iba ku munsi wa Karindwi?"

Ahangaha duhanganye n'ikirenze umunsi ugaragarira amaso ko wubahirizwa, kandi tugomba kumenya umunsi Bibliya ivuga ko ari uw'ukuri. Ikibazo cy'ikubitiro ni ukumvira Yesu. Umuremyi wacu yashyizeho Isabato maze arayeza, aduha icyo gihe kandi agiha n'imiryango yacu kugira ngo tujye turushaho kuyegera bityo duhabwe imbaraga kandi tugarurwemo ubuyanja. None ni nde ngomba kumvira? Nkwiye kumvira Kristo Umwana w'Imana, cyangwa imihango y'abantu ku birebana n'umunsi ngomba kweza? Uguhitamo kurasobanutse: inyigisho z'abantu cyangwa amategeko y'Imana.

Ijambo ry'abantu cyangwa Ijambo ry'Imana. Icyo abantu bishyiriyeho cyangwa itegeko ry'Imana. Umuhanuzi Daniyeli yari yaravuze iby'abantu bazagerageza "guhindura ibihe n'amategeko" (Daniyeli 7:25). Imana irahamagara abantu kugira ngo bayumvire. Irabararikira gukomeza Isabato kugira ngo ibe ikimenyetso kiranga abayiyoboka kandi bayikunda.

Yesu yaravuze ati, "Nimunkunda, muzitondera amategeko yanjye" (Yohana 14:15). Kandi asezeranira umunezero wuzuye abamukunda kandi bumvira amategeko ye (Yohana 15:9-11). Dufite Umukiza utangaje. Ashaka cyane ko tugira urukundo rwuzuye. Umutima urangwa no kumvira kudakebakeba ukingura urugi kugira ngo urwo rukundo rubone aho runyura.

Mu murima w'i Gitsemani Kristo yiyeguriye mu buryo bwuzuye mu bushake bwa Data wa twese -nubwo yari agiye kubambwa ku musaraba kandi ibyaha by'abatuye isi bikaba byari bimuremereye. Ubwo yatatse abwira Imana ati "Data iki gikombe kindenge", ubushake bwe yakomeje kubwegurira Imana ubwo yungagamo ati "Nyamara bye kuba uko nshaka ahubwo bibe uko wowe ushaka" (Mariko 14:36).

Kristo yifuza ko tubona ibyo dukeneye byose bikomoka ku mibereho ifite kumvira kudakebakeba. Kandi yifuza ko tugira umunezero w'ikiruhuko cy'Isabato. Yifuza ko tumwiringira kandi tukamwubaha mu bikorwa byose byo muri ubu buzima. Niwemera kwitaba irarika ry'Imana kandi ukumvira amategeko yayo yose, isezerano rya Yesu rizasohorezwa muri wowe rivuga ko umunezero we uzaba "muri wowe" kandi umunezero wawe ukaba "wuzuye" (Yohana 15:11).


© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.