IBANGA RYO GUKURIRA MU BUMWE

Mu itangiriro ry'umwaka wa 1960, umuvandimwe Andereya, wo mu gihugu cy'Ubuholande, yafashe za Bibiliya nyinshi atabifitiye uruhusa azuzuza mu modoka ye, yambuka umupaka w'igihugu cya Rumaniya anyura ku barinzi b'abakomunisti. Ageze mu i hoteli areba abantu barimo, nuko asaba Imana kugira ngo imuyobore ahari itsinda ry'abakristo bari gushobora gukoresha neza izo za Bibliya yari abazaniye.

Mu iherezo ry'icyumweru Andereya yasanze umunyamabanga w'iyo hoteli amubaza aho yabona urusengero.

Uwo munyamabanga aramwitegereza cyane, aramusubiza ati,"ino ntitugira ahantu henshi nk'aho, kandi nubwo wahabona ntiwakumva ururimi". Andereya asubiza uwo munyamabanga ati, "mbese ntuzi ko Abakristo bafite ururimi rumwe bavuga ku isi yose?"

"Ni uruhe?"

"Rwitwa urukundo (Agape)"

Uwo munyamabanga ntiyari yarigeze kurwumva, nyamara Andreya yaramubwiye ati, "urwo nirwo rurimi ruhebuje ku isi yose."

Andereya yaje kumenya ahantu henshi hari amatsinda muri ako karere, kandi ashobora no guhura na Perezida n'umunyamabanga w'itorero rimwe. Nyamara nubwo Andereya n'abo bantu bari bazi indimi nyinshi z'i Bulayi, basanze nta na rumwe bari bahuriyeho. Nuko bicara aho barebana gusa. Andereya yari yagenze urugendo rurerure kandi rubi, ahetse ibyo bitabo,nyamara ntacyagaragazaga ko abo bantu ari Abakristo beza cyangwa ko ari abagenzurira guverinoma.

Nuko Andereya ashyira Bibliya y'Ikirumaniya ku meza aho mu biro. Arongera azana indi y'ururimi rw'ikidage. Abumbura mu 1 Abakorinto 16:20 yerekana n'izina ry'icyo gitabo, maze barakimenya. Muri uwo mwanya abo bantu batangira kunezerwa. Baherako babumbura icyo gice n'uwo murongo bakoresheje Bibliya z'Ikirumania, maze basoma aya magambo: "Abavandimwe bose barabaramutsa. Muramukanye muhoberana mu buryo butagira amakemwa."

Abo bagabo begera Andereya. Nuko umwe muri bo abumbura Bibliya ye abona Imigani 25:25. Andereya nawe abona uwo murongo arawusoma: "Nk'uko amazi afutse amerera umutima waka; ni nako n'inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure".

Abo bantu bamaze igice cy'isaha baganira, banahugurana mu byanditswe byera. Banejejwe n'ubwo bumwe bwambukiranije imipaka, barasetse kugeza ubwo amarira yabonetse mu maso yabo.

Andereya amenya ko yabonye abavandimwe be. Yaberetse umutwaro wa za Bibliya yari yabazaniye; Abanyarumaniya baramuhobeye cyane.

Muri uwo mugoroba bari ku i hoteli, uwo munyamabanga ahamagara Andereya aramubwira ati "Nashakashatse "agape" mu gitabo gikubiyemo ubusobanuro bw'amagambo. Nta rurimi rw'iryo zina nabonyemo. Ni ijambo ry'Ikigiriki risobanura "urukundo" gusa."

Andereya aramusubiza ati, "Niryo nyine. Urwo nirwo rurimi navugaga uyu mugoroba wose."

Urwo rurimi rw'agahebuzo wararusobanukiwe? Muri iki cyigisho muziga uko Imana ishobora kudukoranyiriza muri urwo ruziga runini rw'urukundo.

1. ITORERO RYAHANGIWE KUBA MU BUMWE

Yesu yahanze itorero kugira ngo rigeze umuntu ku byangombwa aribyo guhugura no gushyigikira. Twese hari ibyo dukeneye. Ibyo kandi nibyo itorero rishinzwe. Ni ahantu dufatanya kandi tugagashanya. Ibyanditswe byerekana imbaraga yari mu itorero ry'intumwa, ryahamagariraga abagabo n'abagore gufatanyiriza hamwe banezerewe, maze ibyo bikagera ahantu hose no kuri Nyirububasha:

"Ibyo twabonye tukabyumva, nibyo tubabwira, kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n'Umwana we Yesu Kristo. Ibyo nibyo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi." 1 Yohana 1:3,4.

Imitima ishyize hamwe biturutse kuri Yesu na buri muntu wese, igira "umunezero" mwinshi cyane. Abantu bavuga ururimi rumwe, arirwo rurimi rw'urukundo

Abakristo baba umugabane w'umuryango wagutse. Baba abavandimwe muri Kristo, bitewe n'uko bose bafite umutima wa kivandimwe. Ubumwe bw'imyizerere yagutse,n'imbaraga yo gufatanya kw'abakristo iriyongera.

Abizera b'amatorero yahanzwe n'abigishwa ba Yesu bari bunzwe n'uko imyizerere yabo yari imwe, urukundo bakundaga Imana, no gushaka kuyikorera bamamaza ubuntu bwayo mu isi. Ubwo bumwe bwari imwe mu mpamvu yatumye abo banyantege nke barenganijwe ari bake bashobora gukwirakwiza Ubutumwa bwiza ku isi.

2. ITORERO KRISTO YAHANZE

Mbese Kristo afite itorero, cyangwa se intekerezo yose ya gahunda y'idini yahimbwe n'abantu? Yesu arasubiza ati:

"Kandi nzubaka itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora." Matayo 16:18.

Yesu niwe Rutare, ibuye rikomeza imfuruka y'itorero rye. Nirihe tsinda rigize umugabane w'urufatiro?

"Kuko mwubatswe ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ariko Kristo niwe buye rikomeza imfuruka." Abefeso 2:20.

Ni iki Yesu yujuje igihe ubutumwa bwabwirizwaga?

"Kandi uko bukeye, Umwami Imana ikabongerera abakizwa." Ibyakozwe 2:47.

Igihe Yesu ahanze itorero, yasezeranye ko "amarembo y'ikuzimu atazarishobora." (Matayo 16:18), kandi itorero rya gikristo riracyashikamye. Itorero ryagize abanzi bafite ububasha - guhera ku bami b'Abaroma kugeza ku bakomunisiti bakandamizaga abantu - nyamara amaraso y'abarenganijwe bazira kwizera kwabo yatumye itorero rijya mbere cyane. Igihe Umukristo umwe yatwikirwaga ku karubanda cyangwa akajugunyirwa intare, abandi benshi barazaga bakamusimbura mu mirimo yakoraga. Abahakanyi bagerageje kumvisha Abakristo ko bakwiriye kuva mu itorero. Nyamara ukuri kwa gikristo gutsinda cyane mu uburyo bw'ubuhanga bwigeze kubaho, mu gihe cy'ubupagani.

Ikintu gikomeye ku itorero cyarigezeho mu gihe gito hanyuma yuko ryemerwa ko ari itorero rizwi na Leta y'i Roma. Itorero ryateye imbere kandi nta gushidikanya ko ryari ririmo gukiranirwa. ryagaragaraga ko ryari ryarapfuye mu by'umwuka mu gihe cy'umwijima mu by'Umwuka (Dark Ages). Nyamara Nyagasani yasigaranye abantu b'intwari kandi b'intungane, babaye urumuri nk'inyenyeri mu gihe cy'umwijima.

Pawulo agereranya isano ya Kristo n'itorero, nk'iy'urukundo rw'umugabo, urinda guhungabana ku umubano we n'umugore we. (Abefeso 5:23-25). Itorero ni umuryango, aho buri mwizera agirana isano n'abandi bizera bo muri uwo muryango, maze buri wese agashakira mugenzi we kumererwa neza (Abefeso 2:19).

Pawulo yerekana ko itorero ari nk'umubiri, kandi ko Kristo ariwe mutwe waryo. (abakorosayi 1:18).

Iyo tubatijwe, duhamya ko twizera Yesu Kristo, kandi tuba abizera b'umubiri ariwo "Itorero".

"Kuko mu Mwuka umwe twese arimo twabatirijwe kuba umubiri umwe." 1 Abakorinto 12:13.

Igitabo cy'Ibyahishuwe cyerekana Kristo wazutse agenda mu matorero, akaba ariwe uyarinda (Ibyahishuwe 1:20,12,13). Kristo ntiyigeze ahana abantu be, kandi ntateze kubikora.

3. ITORERO RIFITE UMUGAMBI

Kujya mu itorero n'ingirakamaro ku mukristo. Kugira ngo tugire kwizera gushikamye kandi dukure mu by'umwuka, dukeneye ubufasha bw'abandi.
Itorero rifite ibindi bintu bitatu by'ingenzi rikora:
(1) Itorero ririnda ukuri.
Nk'inkingi ni urufatiro rw'ukuri" (1 Timoteyo 3:15), itorero rishyigikira kandi rikarinda ukuri kw'Imana imbere y'ab'isi. Dukeneye kungurana ubwenge n'abandi bizera, bakadufasha kwerekeza k'ukuri nyako kuboneka mu byanditswe.
(2) Itorero ni icyitegererezo cy'icyo ubuntu bw'Imana bushobora gukorera abanyabyaha. Guhinduka Yesu yashyize mu bugingo bw'abizera, gutuma Imana isingizwa "ikatugeza mu mucyo w'agatangaza" (1 Petero 2:9).
(3) Abantu b'Imana n'abahamya bayo mu isi iri mu kaga. Yesu atarasubira ijuru, yasezeraniye abigishwa be ati:

"Icyakora muzahabwa imbaraga, umwuka wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya no kugeza ku mpera y'isi." Ibyakozwe 1:8.

Itorero rifite amahirwe atangaje yo gutangaza mu isi, ubutumwa bukomeye bw'urukundo rw'Imana.

4. ITORERO RYAHANGIWE KUGIRA IMBARAGA

Itorero Kristo yahanze ryari rifite gahunda ihamye. Umuntu yashoboraga kuba umwizera waryo cyangwa kutaribamo. (Matayo 18:15-18). Itorero ry'Imana ryatoye abayobozi kandi rifite icyicaro cyaryo ku isi yose, rikagira n'aho buri Itorero ry'ibanze riteranira (Ibyakozwe n'Intumwa 8:14; 14:23; 15:2; 1 Timoteyo 3:1-13). Igihe abizera babatizwaga binjizwaga mu itorero ry'ibanze ryahanzwe (Ibyakozwe 24:41 na 47).

Itorero ribereyeho guhumurizanya.

"Kandi tujye tuzirikanana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n'imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo." Abaheburayo 10:24,25.

Mu magambo make, iki ni cyo abagize itorero bakora. Abizera baryo bungurana ibitekerezo mu byo kwizera bagahumurizanya. Imana yahanze itorero ryayo kugira ngo ritere abantu bayo ishyaka, kandi rihugure abantu, ndetse rinakorere isi. Dushobora kugera kuri byinshi nidufatanya, kuruta ibyo buri wese yakora ku giti cye. Icyitegererezo: Itorero ry'Abadiventisti b'Umunsi wa Karindwi. Dukora umurimo mugari w'ubuvuzi ku isi yose - guhera mu mijyi, kugeza mu birwa byo mu majyepfo ya Inyanja ya Pasifiki. Ibigo by'amashuri yacu byazanye ibihumbi byinshi by'abasore, bamenya uko bagira ubugingo bwiza muri Kristo - guhera muri Kaminuza ya Loma Linda, ahari abaganga bazobereye mu byo kubaga umutima, ukageza ku mashuri ari muri za Asosiyasiyo zo muri Afrika. Dufasha abagize ibyago n'abajahajwe n'inzara tubinyujije muri ADRA. Amatorero y'ibanze afashisha imyambaro n'ibyo kurya ku bakene n'ababuze ibyabo, bakabikoraniriza ku matorero. Amatsinda y'abizera b'Abadiventisti babwiriza ubutumwa bw'agakiza mu bihugu birenga magana abiri. Itsinda ry'abantu biyeguriye Kristo nibo bonyine bashobora kugira ubwo bushobozi ku isi yose.

Kristo n'intumwa bagereranyaga itorero n'umubiri, kandi berekanye yuko ingingo zose z'umubiri zikenewe (1 Abakorinto 12:21-28). Ingingo zose ntizimeze kimwe, nyamara zose n'ingenzi, kandi zose zigomba gukorera hamwe zifatanyije. Ijisho ryitandukanyije n'umubiri ntiryashobora kureba. Ukuboko gucitse ntacyo kuba kukimaze. Tubaye ijisho ukuboko, cyangwa urutoki, ntacyo twakwimarira turi twenyine. Nk'Abakristo kuba mu itorero, kwifatanya n'abandi bizera bagize itorero, bitwongerera imbaraga.

5. UMUNEZERO WO KURAMYA

Mu mitima yacu huzuyemo ubushake bwo gusenga Imana, kandi ubwo bushake bushobora gushiraho niba tutabushyigikiye. Umunyezaburi yiyumvaga ate iyo yatekerezaga kujya mu rusengero?

Narishimye, ibwo bambwiraga bati,"Tujye mu nzu y'Uwiteka." Zaburi 122:1.

Indirimbo zifite ruhare ki mu gusengera hamwe?

"Mukorere Uwiteka munezerewe: muze mu maso ye muririmba." Zaburi 100:2.

Bibliya itubwira ko gutanga amaturo ari umugabane ukwiriye wo gusenga.

"Muze mu bikari bye muzanye amaturo. Musenge Uwiteka, mwambaye ibyera." Zaburi 96:8-9.

Isengesho naryo ni umugabane w'ingenzi wo kuramya.

"Nimuze tumuramye twunamye, Dupfukamire Uwiteka, Umuremyi wacu." Zaburi 95:6.

Ibyigisho bya Bibliya no kubwiriza ni ishingiro ryo kuramya mu Isezerano Rishya. Ikibwirizwa cya Petero ku munsi wa Pentekote, kiboneka mu Ibyakozwe n'intumwa, kandi guhera mu gihe cy'Abagorozi b'Abaprotestanti kugeza ubu; ivugurura ryose ry'ingenzi ryari rishingiye ku kibwirizwa cya Bibliya. Kuki? Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose." (Abaheburayo 4:12-13).

6. ITORERO RIFITE UKURI KI?

Abantu bamwe bavuga ko itorero ryuzuyemo abanyabyaha. Ibyo Henri Ward Beecher yavuze n'iby'ukuri: "Itorero s'ahantu herekanirwa abakristo b'intungane cyane, ahubwo n'ishuri ryigishirizwamo abadatunganye."

Kuko nta n'umwe muri twe w'intungane, n'itorero ntirishobora gutungana. Mu migani ya Yesu, umwe muri yo utwibutsa ko urukungu rukurana n'amasaka (Matayo 13:24-30). Iyo dusomye inzandiko za Pawulo mu Isezerano Rishya, tubona ko itorero ry'intumwa ryari rifite ibibazo bikomeye. No mur'iki gihe kenshi itorero rigira inenge witoroshye. Nyamara ndabinginze ngo mwibuke ko nta tsinda ry'abanyamakosa rishobora gusenya cyangwa kwangiza Ibuye rinini rikomeza imfuruka y'itorero ari we Yesu Kristo we ubwe. Nuko rero, nubwo turi mu matorero adatunganye, mbere ya byose tugomba gutumbira ku umucunguzi udukorera. Nubwo itorero rifite amakosa, ni irye, ku bw'ibyo, Hanga amaso kuri Kristo.

"KRISTO YAKUNZE ITORERO ARARYITANGIRA ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n'ijambo rye, aryishyira rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge." abefeso 5:25-27.

Itorero ni ingenzi cyane kuri Yesu "yararyitangiye" igihe yapfaga, yapfiriye umuntu wese, ubwo aba apfiriye n'itorero muri rusange. Ubwo rero, kuba umwizera mu itorero ni ingirakamaro kuri wowe.

7. KUBONA ITORERO

Kwizera k'ukuri Yesu afite mur'iyi si kungana iki?

"Hariho umubiri umwe, n'umwuka umwe,... Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n'umubatizo umwe," Abefeso 4:4,5.

Kuko Kristo afite "kwizera kumwe", dushobora dute kumenya uko ari ko? Yesu aduha urufunguzo:

"Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenya ibyo nigisha, ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye."Yohana 7:17(Yohana 8:31,32).

Ni twemera gukora uko Imana ishaka, izadufasha kumenya yuko izo nyigisho zivuye ku Mana, cyangwa ko ziturutse ku bantu. Ikintu cy'ingenzi iyo ushaka guhitamo itorero, ni ukugenzura icyo ryubahiriza n'uko ryemera ijambo ry'Imana. Ubumwe nyakuri buri mu Byanditswe byera, ntabwo buri mu muyobozi uvuga ko afite impano y'Imana, cyangwa ibigo bikomeye by'amadini.

Nimukomeze mukore ubushakashati muri ibi byigisho, mugendere mu mucyo nk'uko Imana iwubagaragariza muri Bibliya, kandi izabuzuriza ubushake bwayo. Umukristo uterimbere ni umuntu ukingura umutima we n'ubwenge bwe ngo byemere ukuri nk'uko Imana ikwerekanira mu ijambo ryayo.

 

© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.