INTANGIRIRO Y'IMIBEREHO YA GIKIRISTO

Dore urwandiko ruteye amatsiko rwanditswe n'umwe mu bantu bo muri Afrika bahagarariye ishuri rya Bibiliya:

Hashize imyaka itanu Ijwi ry'ubuhanuzi rinsabye kujya gusura umugororwa wari umwigishwa waryo. Icyo kintu nkigeza ku bategetsi ba gereza, maze baherako bemera gutanga uruhusa. Kuko uwo mwigishwa yari afite ubwuzu bwo kwiga Bibiliya, nahoraga njya kumusura.

"Nyuma y'amezi atandatu musura, asaba ko yabatizwa maze akaba umwizera mu itorero. Abategetsi ba gereza bemera ko abatirizwa muri gereza. Abarinzi n'abandi bagororwa bose bahamije iby'uwo mubatizo nari nyoboye.

"Hashize igihe gito, uwo muvandimwe arafungurwa, nubwo yari agishigaje igihe cyo gukorera Imana. Mbajije impamvu, bambwira ko ubugingo bw'uwo mugabo bwahindutse cyane, kandi yabaye umuhamya w'umukiza we n'itorero rye, bituma atakibarwa nk'umugororwa. Uwo mugabo yasanze umuryango, none ubu n'umuyobozi wa rimwe mu matorero afite abizera benshi."

1. UMUBATIZO USOBANURA IKI?

Igihe uwo mugororwa yahindukaga Umukiristo n'ubugingo bwe bugahinduka rwose, kuki byari ngombwa ko abatizwa? Mu kiganiro cya Nikodemu, wa mutware wasanze Yesu nijoro, Yesu yerekana neza agaciro n'ubusobanuro bw'umubatizo:

"Umuntu utabyawe ubwa kabiri... utabyawe n'amazi n'umwuka ntabasha kubona Ubwami bw'Imana." Yohana 3:3,5.

Dukurikije Yesu, tugomba kubyarwa "n'amazi n'Umwuka". Kubyarwa n'Umwuka ni ukwinjira mu bugingo bushya, ibitekerezo n'umutima bigahinduka. Kwinjira mu Bwami bw'Imana bisaba ubugingo bushya, ntabwo ari ugusana ubuging bwa kera, ahubwo byitwa kubyarwa ubwa kabiri. Umubatizo w'amazi ni ikimenyetso cyerekana guhinguka kwa mbere hagomba guhinduka.

Umuyobozi wacu yabatije umugororwa kuko yari yiyeguriye Kristo, kandi bikaba ari ikimenyetso cyerekana ko Umwuka Wera yatangiye mu mico ye.

2. KUKI ARI NGOMBWA KO MBATIZWA?

Agakiza kacu kaboneka mu bikorwa bitatu bya Yesu by'ingirakamaro:

"Kristo yapfiriye ibyaha byacu, nk'uko byari byaranditswe… agahambwa, akazuka ku munsi wa gatatu, nk'uko byari byaranditswe na none." 1 Abakorinto 15:3,4

Urupfu rwa Yesu, guhambwa no kuzuka kwe, byatumye agakiza kabaho.

"Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? Nuko rero, Ku bw'umubatizo twahambanywe nawe mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya." Abaroma 6:3,4.

Yesu yapfiriye ibyaha byacu, yarahambwe, hanyuma arazuka, aduha ubugingo bushya bwo gukiranuka. Iyo tubatijwe tuba twemeye urupfu, guhambwa no kuzuka bya Yesu. Umubatizo usobanura ko twapfuye ku cyaha hamwe na Kristo, kandi tuzuka tukagira "ubugingo bushya" muri Kristo. Urupfu n'umuzuko bya Kristo biba urupfu n'umuzuko byacu. Imana ituma dupfa ku cyaha, bikaba nk'aho twabambwe. Imana ishobora kutubeshaho mu buryo bw'Umwuka, tukaba nk'aho twazutse mu bapfuye.

Umubatizo ugaragaza intambwe zo kwihana. Ubwa mbere, twinjira mu mazi, twibizwa mu mazi rwose nk'uko umuntu wapfuye ahambwa mu imva bakayisiba. Ibyo byerekana ko dushaka gupfana na Kristo no guhamba ubugingo bwacu bwa kera. Umubatizo n'uguhamba; ni ugusezerera ubugingo bwari imbata y'icyaha. Ubwa kabiri, tuvanwa mu mazi, nk'uko umuntu azuka akava mu gituro. Ibi bivuga ko turi "icyaremwe gishya", tukagira "ubugingo bushya" Imana iduha.

Umubatizo wo kwibiza mu mazi ni wo wonyine werekana ubusobanuro bw'umubatizo, urupfu, guhambwa no kubyarwa ubwa kabiri. "Umubatizo wo gutonyangiriza amazi ku gahanga ntabwo ari icyimenyetso cyo kubyarwa ubwa kabiri.

None se, gupfana na Kristo bisobanura iki koko?

"Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe nawe, kugira ngo umubiri w'icyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha." Abaroma 6:6.

Umubatizo werekana mu bigaragarira inyuma icyo umuntu akwiriye gukora muri we: kwegurira Kristo ibintu byose. Nitugira icyo twima Imana, ubwo tuzasigara turi "imbata z'icyaha".Nitwiyegurira Kristo, ubushake bwo gukora icyaha buzabura. Nitwegurira Kristo ubugingo yacu yose, ubushake bwo gukora icyaha ntibuzaba bugifite imbaraga, maze dutangire guhinduka.

Ni nde utuma habaho uko guhinduka?

"Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si jye urihom, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera umwana w'Imana wankunze, akanyitangira." Abagalatiya 2:20.

Iyo nemeye ko Yesu yambambiwe nkabigaragarisha kubatizwa, mba ntumiye imbaraga ikomeye mu bugingo bwanjye. "Kristo aba muri jye."

Kugira ngo ushyire ubugingo bwawe bwose mu maboko ya Yesu, ubwa mbere banza urebe kuri Kristo apfira ku musaraba. Ntiwite ku cyaha kigutera ubwoba, ntiwite ku mibereho yawe ya kera ngo wihebe; ahubwo reba kuri Yesu. Urebye imbabazi n'ubutwari bye apfira ku musaraba i Kaluvari, ushobora kuvuga ufatanije nawe uti: `"Ku bw'imbaraga z'umusaraba, ndemeza ko napfuye ku ngeso za kera nemera guhamagarwa n'Imana. Mbana na Kristo. Guhera none `nzakomeza kwizera Umwana w'Imana, wankunze akanyitangira."' Ubwo twemeye imbaraga z'urupfu n'umuzuko bya Kristo, dukomeza kubona ingeso ze zisimbura ingeso zacu za kera:

"Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya." 2 Abakorinto 5:17.

Mu mubatizo niho twerekanira ko twifuza gufatanya na Yesu maze tukagira ubugingo bushya kandi bwiza "muri Kristo." Yesu adukorera icyo tutashoboraga kwikorera ubwacu. Tuva mu mazi tukaba "ibyaremwe bishya"; aduha imbaraga zo kugira "ubugingo bushya".

3. KUKI YESU YABATIJWE?

Ku munsi wa Pentekote, Petero yabwiye abantu bashakaga gukira ibyaha ati "Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe" ubwo Kristo ashobora kubabarira ibyaha byanyu." Ibyakozwe n'Intumwa 2:38. Ko Yesu atigeze akora icyaha na kimwe, kuki yiyemeje kubatizwa?

"Icyo gihe Yesu ava i Galilaya, ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize... kuko ari byo bidukwiriye, ngo dusohoze gukiranuka kose." Matayo 3:13,15

Yesu nta cyaha yakoze. Ntiyari akeneye kwihana icyaha. Hari indi mpamvu yamuteye kubatizwa: "gusohoza gukiranuka kose." Kubatizwa kwe, Yesu yaduhaye icyitegererezo cyiza, twe b'abanyantege nke n'abanyabyaha. Yesu ashaka ko tunyura mu nzira yanyuzemo.

Iyo abizera bibijwe mu mazi y'umubatizo, baba bakurikije intambwe ze. Kuko Kristo yapfuye Ku bw'ibyaha byacu, ashobora kuduha ubutungane bwe.

"Kuko utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muriwe duhinduke gukiranuka kw'Imana." 2 Abakorinto 5:21.

Mu maso y'Imana twarahindutse tuva mu banyabyaha tujya mu bera, dukurira muri ubwo "butungane, maze tukagira ubugingo bushya muri Kristo"

4. KUKI ARI NGOMBWA KO NIBIZWA MU MAZI?

Yesu yibijwe mu mazi; Igihe yabatizwa ntabwo yatonyangirijweho amazi ku gahanga. Yohana yamubatirije mu ruzi rwa Yorodani kuko hari "Amazi menshi" (Yohana 3:23). Igihe Yesu yabatizwaga, yaramanutse ajya mu mazi, "aribizwa, akimara kubatizwa ava mu mazi" (Matayo 3:16).

Iyo tumenye ubusobanuro nyakuri bw'Umubatizo, ntiturushywa no kumenya umubatizo w'ukuri uwo ariwo. Ijambo "kubatiza" rikomoka mu ijambo ry'Ikigiriki "baptizo", risobanurwa "kwibiza mu mazi".

Igihe John Wesley yasuraga Amerika mu mwaka 1737, agatsiko k'abayobozi b'itorero 34 baramugerageje bamurega ko yanze kubatiza umwana wa Bwana Parker, ngo keretse yibijwe mu mazi." Nyamara uwo mukambwe w'umumethodiste yabatizaga abihannye akabibiza mu mazi menshi.

Umugorozi Yohana Calvini yaravuze ati "Ni byukuri ko umubatizo wo kwibiza mu mazi menshi ari wo wakoreshwaga n'itorero rya kera." Institutes of the Christian Religion, BK.4, chap.15 sec. 19.

Amateka y'itorero rya mbere agaragaza neza ko umubatizo usobanura kwibiza mu mazi. Dean Stanley wo mu itorero ry'Abepiscopale yaranditse ati "Mu binyejana cumi na bitatu bya mbere, umubatizo dusoma mu Isezerano Rishya, niwo wakoreshwaga hose, ni nabwo busobanuro bw'ijambo "umubatizo" -ababatizwaga baribizwaga, bakarengwaho n'amazi." Christian Institutions, p.21.

Ibizenga byabatirizwagamo abihanye biboneka mu matorero menshi byubatswe mu Burayi no muri Asiya hagati y'ikinyejana cya kane n'icya cumi na kane; amatorero nka catederale yo muri Pisa, Italia, ni ya mutagatifu Yohana, ari nayo nini muri Roma.

Mu kinyejana cya cumi na gatanu mu nama yabereye i Ravena, nibwo itorero Gatolika ryemeje ko umubatizo wo gutonyanza uhwanye n'uwo kwibiza. Ku byerekeye imihango y'itorero, ntidukwiriye gukurikiza inyigisho z'umuntu, ahubwo dukurikize inyigisho za Yesu n'Intumwa ze.

Abakristo benshi bakunda umuhango wo kubatiza abana bato, kandi uhereye na kera kwegurira Imana abana bacu bakiri bato biremewe. Nyamara Bibliya yerekana neza ko umuntu agomba kwigishwa inzira y'agakiza mbere yuko abatizwa (Matayo 28:19,20), kandi umuntu agomba kwizera Yesu mbere yuko abatizwa (ibyakozwe n'Intumwa 8:35-38) kandi umuntu agomba kwihana icyaha, maze akababarirwa, mbere yuko abatizwa (Ibyakozwe n'Intumwa 2:38). Umwana ntashobora kwizera, ntashobora kwihana, cyangwa kwicuza, kandi aribyo bikwiye kubanziriza umubatizo.

5. KUKI KUBATIZWA ARI INGIRAKAMARO?

Yesu yavuze ko umubatizo ari ngombwa ku muntu wese wifuza kujya mu ijuru:

"Yesu aramusubiza ati "Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'umwuka atabasha kwinjira mu Bwami bw"Imana." Yohana 3:5.

Yesu atanga itandukaniro rimwe gusa. Igisambo cyari ku musaraba cyari "cyarabyawe n'Umwuka", nubwo atashoboraga kuva mu musaraba ngo yibizwe mu mazi maze bibe ikimenyetso cy'uko umutima we wahindutse. Yesu yamusezeraniye ko ari bubane nawe mu Bwami (Luka 23:42,43). Ku bw'iki gisambo, ti "kubyarwa n'amazi n'Umwuka" byerekana amaraso ya Yesu amweza ho ibyaha bye. Augustine yagize ati,"Hari umuntu wihannye ari ku gitanda yegereje igihe cyo kuvamo umwuka, uwo ni cya gisambo kihannye bityo rero, nta muntu ugomba gucika intege,ariko kandi ibyo ntawe ukwiye kubigira urwitwazo."

Yesu ubwe yaravuze ati:

"Uwizera akabatizwa, azakizwa; ariko utizera azacirwaho iteka." Mariko 16:16.

Yesu yerekanye urukundo adukunda, kuko yadupfiriye i Kaluvari. Natwe dukwiriye kwihana ku mugaragaro, ntidukorwe n'isoni zo kwiyegurira Yesu Ku bw'umubatizo. Mbese watangiye kugira ubugingo bushya muri Kristo? Mbese warabatijwe? None se niba utarabatizwa, kuki utitegura kubatizwa vuba?

6 UMUBATIZO NI INTANGIRIRO

Umubatizo werekana ko twemeye kugira ubugingo ya gikiristo. Nyamara kwitanga tukabatizwa si ukuvuga ko biciriye aho.

Iyo umwana avutse, habaho ibirori. hanyuma y'uwo munsi wo kuvuka, uwo mwana agomba kugaburirwa buri munsi, kuhagirwa buri munsi, no kumwitaho buri munsi. N'umubatizo n'uko bigenda. Paul yavuze iby'ubugingo ye ati "Mpora mpfa uko bukeye". 1Abakorinto 15:31. Iyo turetse kwikunda buri munsi, tugenda turushaho kwemera Yesu.

Umuhango w'umubatizo, kimwe n'uw'ubukwe wagombaga kuba icyemezo kigaragaza ko ubumwe busesuye kandi bukomeza bwatangiye. Kugira ngo duhagarare dushikamye, dukeneye kwiyegurira Kristo buri munsi, tukakira ubugingo bushya twifashishije amashengesho no kwiga Bibiliya buri munsi.

7. IKIDUTERA KUNEZERWA

Umubatizo utera umunezero mwinshi kuko abizera Yesu bagira ibyiringiro by'ubugingo buhoraho. "Uwizera akabatizwa azakizwa." Mariko 16:16. Iyo tubatijwe, tuba duteye intambwe itwerekeza ku munezero w'iteka ryose.

Umubatizo utera umunezero wo kubana na Yesu. Yadusezeraniye impano itagira ikiguzi ariyo Mwuka Wera (Ibyakozwe 2:38). Iyo turi kumwe na Mwuka twera "imbuto y'Umwuka, ariyo: "urukundo", rukatwuzuzamo" kwihangana, kugira neza, ingeso nziza gukiranuka, kugwa neza no kwirinda". (Abagalatiya 5:22,23).

Iyi sano ihumuriza dufitanye n'Imana idufitiye inyugu nyinshi, nyamara ntitubuza kugira ingorane. Umwanzi agerageza guteza ingorane abamaze kwiyegurira Kristo. Nyamara, iyo turi mu maboko y'Imana, dushobora kumenya ko Imana izakoresha ibitugeraho byose, byaba byiza cyangwa bibi, kugira ngo itwigishe kandi idufashe gukura. (Abaroma 8:28).

Umugore ukiri muto yafashe icyemezo cyo kwiyegurira Yesu, kandi ngo abatizwe; atitaye ku iterabwoba ry'umugabo we wamukangisha ko bazatana. umugabo we ntiyashakaga ko aba Umukristo, nyamara uwo mugore yakomeje kwizera Yesu, ndetse arushaho kugira urukundo. Umugabo yagerageje kumushyiraho amananiza imuhira. Ariko hanyuma uwo mugabo yatsinzwe n'ikibazo atashoboye gusubiza: uko uwo mugore yahindutse Umukristo. Uwo mugabo nawe yahereyeko yiyegurira Kristo, maze arabatizwa.

Kunamba kuri Kristo mu "bikomeye n'ibyoroshye" bizatuma tuba ibikoresho bifite imbaraga mu biganza bye. Dushobora kumwiyegurira tudashidikanya, kuko yamaze kudukunda igihe yitangaga ku musaraba Ku bw'ibyaha byacu. Mbega amahirwe ni tumugaragariza urukundo n'ubutungane! Niba utarabikora, kuko utakwiyegurira Kristo ubu. Musabe akurememo ubugingo bushya Ku bw'Umwuka Wera, maze ubatizwe muri Kristo.


© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.