IBANGA RY'UBUZIMA BUZIRA UMUZE

Abashakashatsi b'iki gihe bagowe no kugaragaza ukuri kuboneka muri Bibiliya kwerekana ko umuntu ari ikiremwa cyuzuye, kigizwe n'Umubiri, ubwenge n'Umwuka, kandi byose bikubiye hamwe ntibitandukana. Ni ukuvuga ko igikoze ku bitekerezo, kiba gikoze no ku mubiri. Imibereho yacu ya gikristo igira icyo imarira imibiri yacu, maze byose bigakorana. Buri muntu aruzuye.

Icyitegererezo n'uko abashakashatsi babizobereyemo babonye ko umunezero n'inseko nziza byongerera umuntu ubuzima bwiza. Guhorana umunezero bishobora gufasha umubiri wawe maze ugashobora kurwanya indwara! Ubushakashatsi bugaragaza neza uko ibitekerezo n'umubiri bikorana.

Mu myaka ibihumbi ishize, ijambo ry'Imana ryerekanye ubu bumwe buri hagati y'ibitekerezo n'umubiri none muri iki gihe inyigisho z'ubuganga zarabyemeye:

"Umutima unezerewe ni umuti mwiza; ariko umutima ubabaye umutera konda." Imigani 17:22.

Intumwa Yohana yerekana uko ibitekerezo n'umubiri bifitanye isano n'imibereho yacu ya gikristo.

"Ukundwa, ndagusabira, kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga, nk'uko umutima wawe uguwe neza". 3 Yohana 2.

Umuremyi wacu ashaka ko tugira "ubuzima buzira umuze". Ijambo ry'Imana rishobora kuba isoko y'ubuzima bwacu, ndetse rikatubera n'isoko y'ubugingo buhoraho.

Kuko ubuzima bw'umubiri n'ubwenge n'iby'Umwuka byacu bikorana, Intumwa Paulo araturika avuga ati:

"Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana." 1 Abakorinto 10:31.

Ubuzima buzira umuze bushobora kudufasha kuba abakristo bashikamye.

Dore amabwiriza munani ugomba gukurikiza niba ushaka kugira ubuzima buzira umuze:

1. UMWUKA MWIZA

Umwuka mwiza, ufutse ni ingenzi ku buzima bwiza. Ku manywa na nijoro turyamye, ni byiza guhumeka umwuka mwiza kugira ngo amaraso akwize umwuka mwiza (okisijene) mu ngingo zose z'umubiri. Gukora imyitozo ngorora mubiri buri gitondo ni uburyo bwiza bwo kwinjiza umwuka mwiza mu mubiri wawe.

Umwuka duhumeka ni ingirakamaro. Jya wirinda guhumeka umwotsi, umwuka utari mwiza (gaz) cyangwa undi mwuka uwo ari wo wose w'ahantu hari imyanda. Umwotsi w'itabi uhumanya umwuka; ni kimwe mu byica abantu muri iyi minsi. Ubushakashatsi bwimbitse bwerekanye ko itabi ritera kanceri yo mu bihaha, ubwoko runaka bwa asima ifata mu bihaha, ibuza umuntu guhumeka neza, n'indwara y'umutima. Iyo umubiri umenyereye uburozi bwitwa nikotini yo mu isigareti, biba bikomeye kugira ngo umuntu ayireke. Abantu nibakomeza kunywa amasigareti nkuko bayanywa muri iki gihe, hazajya hapfa abantu miliyoni cumi n'ebyiri buri mwaka uhereye mumwaka w'2020.

2. UMUCYO W'IZUBA

"Akamaro k'umucyo w'izuba ni kenshi:
(1) Guhagarara mu mirasire y'izuba buri gitondo cyangwa buri kigoroba buri munsi mu minuta cumi n'itanu cyangwa mirongo itatu bifasha umubiri gukora vitamine D, ifitiye uruhu akamaro gakomeye cyane. Vitamine D ifasha amaraso gukora ubutare bukomeza amagufa bwitwa kalisiyumu na fosifore.
(2) Umucyo w'izuba wica imbuto z'indwara zitwa bacteries.
(3) Izuba rifite ububasha butuma ibimera bishobora gukura no kwera bityo abantu n'inyamaswa bakabona ibibatunga…. Uwo murimo ukorwa n'imirasire y'izuba utabayeho inyamaswa zapfa abantu na bo gagapfa.
(4) Imirasire y'izuba iha imbaraga kumanywa abantu bakora imirimo ya nijoro, kandi igarura ubuyanja mu bantu baba mu turere tubamo imbeho nyinshi.

"Umuburo: Hari ubwo imirase y'izuba yonona. Umuntu agumye ku izuba igihe kirekire, rishobora kumwotsa, rikaba rya mutera kanseri yo ku ruhu, rikica amaso, kandi rigatera umuntu indwara y'amaso ishobora gutuma ahuma aramutse atayivuje hakiri kare." (Byakuwe mu gitabo cyitwa Reba Hejuru Maze Ubeho Look Up and Live: A Guide to Health).

3. IKIRUHUKO

Umubiri ugomba kuruhuka kugira ngo ugarure ubuyanja. Tugomba kugira igihe cyo kuruhuka imiruho y'imirimo n'inshingano dufite mu muryango. Abantu batabona ikiruhuko gihagije, bagira umubabaro, gucika intege n'umwaga. Uko kunanirwa gutera indwara ihatira abantu kuruhuka, dore ko umubiri uba ukeneye icyo kiruhuko. Nta kintu wasimbuza ibitotsi byiza.

Ni byiza kongera ubushyuhe bw'iby'umwuka mu mabuye ya batiri zacu buri munsi, kugira ngo tugire amagara mazima. Umukristo wiyegereza Imana buri munsi, akiga Bibiliya kandi agasenga, ibyo bizakiza umubiri n'umutima we. Dukeneye ikiruhuko buri gihe turangije gukora; umunsi w'ikiruhuko buri cyumweru, n'ikiruhuko cya buri mwaka, cyangwa buri mezi atandatu.

4. IMYITOZO

Imyitozo ni ingira kamaro ku buzima bwacu:
(1) Imyitozo ituma amaraso agenda neza mu mubiri
(2) Imyitozo ituma amaraso menshi agera mu ngingo zose z'umubiri, maze umubiri wose ukagira ubushyuhe.
(3) Imyitozo ikiza umunaniro n'umwaga, igafasha umuntu maze akumva amerewe neza. Imyitozo ni umuti mwiza uvura agahinda n'umunaniro.
(4) Imyitozo ituma amashanyarazi yinjira mu bwonko no mu mubiri. Yongera ubuzima, umubiri ugashobora kurwanya indwara. Iyo umubiri ukoreshejwe inyitozo myiza, ubwonko butekereza neza.
(5) Imyitozo ifasha umuntu agahora amerewe neza, kandi afite imbaraga.
(6) Yongera ingufu, ikagabanya umunaniro w'umubiri n'uw' ibitekerezo.
(7) Ifasha ubwonko gukora umuti utuma umuntu yumva amerewe neza, bityo akabasha kwihanganira uburibwe bw'umubiri.

Niba udakora imyitozo, tangira uyikore buhoro buhoro maze ugende uyongera uko urushaho kumenyera. Byaba byiza kubaza muganga inama mbere yuko utangira. Umugambi wawe ube uwo gukora umwitozo uhwanye no kugenda kilometero imwe n'igice mu minota cumi n'itanu, kane cyangwa kenshi buri cyumeru.

5. AMAZI

Tugomba kunywa amazi menshi, kuko ari ingirakamaro mu mubiri.
"1. Purusa mirongo irindwi ni zo mugabane amazi afite mu mubiri w'umuntu.
"2. Umuntu agomba kunywa amazi atari munsi ya litiro imwe n'igice buri munsi, kugira ngo umubiri we ukore neza. Amaraso agenda neza mu mubiri, imyanda igasohoka, ibyo kurya bigakwira mu mubiri n'igifu kigakora neza.
"3. Umuntu uringaniye afite selile z'ubwonko ziri hagati ya biliyoni cumi n'eshanu na mirongo ine. Buri selile igizwe na purusa 70 kugeza kuri 85 z'amazi. Kunywa amazi ahagije ukagaburira izo selile bituma ubwonko bukora neza, maze umuntu agatekereza neza.
"4. Amazi umuntu anywa si yo y'ingirakamaro gusa. Kwiyuhagira amazi afutse cyangwa y'akazuyaze buri munsi bituma amaraso atembera neza, maze umubiri n'ubwonko bigakorana imbaraga. Kwiyuhagira kandi bikura imyanda ku ruhu, ndetse bigabanya umuriro w'umurwayi."

6. IBYO KURYA BYIZA

Imana imaze kurema Adamu na Eva yabategetse kurya ibimera byose byera imbuto, n'igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo. (Itangiriro 1:29). Adamu na Eva bamaze gucumura, imboga zongerewe ku byo kurya byabo (Itangiriro 3:18). Hanyuma y'umwuzure, Imana yabongereyeho inyama z'inyamaswa zitazira (Itangiriro 7:2-3; 9:1-6).

Inyama z'inyamaswa zirimo urugimbu rwinshyi n'icyitwa Kolesiterol aribyo bitera kutagenda neza kw'amaraso mu mubiri, kanseri, kubyibuha cyane, diyabete, n'izindi ndwara. Muri iki gihe abaganga benshi, baha inama abaryi b'inyama ko bajya bazirya zitarimo urugimbu, zitetse neza, kandi bakarya nke.

Kuko abantu batungwa n'ibyo kurya bitarimo inyama bagira amagara mazima, kandi bakarama, abahanga mu by'ubuzima baduha inama ko dukwiriye gusubira ku byokurya Imana yahaye umuntu mu irema ry'isi: imboga amatunda n'impeke.

Niba ushaka gutangira kurya ibyokurya bitarimo inyama, ugomba kumenya neza uko utegura iryo gaburo ririmo intungamubiri zuzuye ritarimo inyama. Buri munsi ujye urya ubwoko butanu cyangwa butandatu bw'amatunda, impeke n'imboga zinyuranye. Imboga z'icyatsi kibisi n'iz'umuhondo ndetse n'indimukali, ni ingirakamaro. Ni byiza gukoresha ifu itayunguruye cyane y'ibinyampeke (kuko iba ifite intungamubiri nyinshi) n'umuceri w'ibihogo, aho gukoresha umuceri w'umweru. Urugimbu rukomoka ku nyamaswa urusimbuze urukomoka ku bimera.

Ibi byokurya tumaze kuvuga haruguru birahagije utagombye gukoresha ibikomotse ku nyamaswa. Abahitamo kurya inyama bagomba kurya inyama z'inyamaswa zitazira zemewe na Bibiliya. Igihe Imana yahaga umuntu uruhusa rwo kurya inyama hanyuma y'umwuzure (Itangiriro 7:2-3; Abalewi 11:47), yerekanye inyamaswa zizira n'izitazira.

Soma Abalewi igice cya 11 no Gutegeka igice cya 14, urahabona urutonde rw'inyoni, inyamaswa n'ifi Imana yavuze ko zidakwiriye kuribwa.

Ingurube ni imwe mu nyamaswa zizira, ububi bwayo bwaragaragajwe (Gutegeka 14:8). Abantu benshi barya ingurube barwara utuyoka aduto cyane twitwa trichinae [soma ngo trikinaye]. Izo nzoka ziterwa na twa mikorobe dutoya duterwa no kurya inyama z'ingurube. Uko ubushakashatsi butera imbere bwerekana impamvu Imana yavuze ko hari inyamaswa zizira. Impamvu imwe nuko zitera kurwara inzoka za trichinae ziterwa no kurya inyama z'ingurube. Indi mpamvu nuko urugimbu rwuzura mu gifu rukomotse kuri izo nyamaswa rutera indwara.

7. KWIRINDA IBYONONA UMUBIRI

Dore imiburo ituruka muri Bibiliya:

"Vino n'umukobanyi, inzoga zirakubaganisha, kandi ushukwa nabyo ntagira ubwenge". Imigani 20:1.

"Cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa Ubwami bw'Imana." 1 Abakorinto 6:10.

Ibyo inzoga yonona mu mubiri;
"1. Gahunda yo mu mubiri igamije kurwanya indwara - Inzoga igabanya abasirikari barwanya indwara mu mubiri (globule blancs), maze bigatuma umuntu arwara umusonga, igituntu, umwijima na za kanseri z'ubwoko bwinshi.
"2. Gahunda yo gufasha imikorere myiza y'imyanya y'umubiri - Kunywa inzoga kabiri cyangwa gatatu ku munsi bishobora gutuma umugore akuramo inda, cyangwa umwana akavuka yapfuye, cyangwa umwana akavuka igihe kitageze.
"3. Gutembera kw'amaraso - Kunywa inzoga bitera indwara y'umutima, bigabanya isukari yo mu maraso, kandi bikongera urugimbu mu maraso, ndetse n'amaraso agatembera birenze urugero, ari byo bita iperitansiyo.
"4. Inzira zijyana ibyo kurya mu mubiri - Inzoga itera uburibwe mu gifu igakomeretsa igifu... Kunywa inzoga kenshi bituma umwijima ubyimba, umwijima ukagira uburibwe, umuwijima ukavubura ibara ry'umuhondo.

Kunywa inzoga bitera abantu benshi kwiyahura, konona abana, n'umuvurungano mu ngo.

8. KWIZERA UBUSHOBOZI BW'IMANA

Umuntu uhorana ubwoba cyangwa igicumuro bizamukomerera kugira ubu buzima bwuzuye tumaze kuvuga. Nyamara umuntu unejejwe no kwizera Imana azamenya isoko y'imibereho myiza:

"Mutima wanjye, himbaza Uwiteka; Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose, Niwe ubabarira ibyo wakiraniwe byose; Agakiza indwara zawe zose; Agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo." Zaburi 103:2-4.

David Larson umusuzumyi mu kigo cy'ubuvuzi bwo mu mutwe mu gihugu cya Amerika, yakoze ubushakashatsi buhanitse bwerekeranye n'isano iri hagati y'idini n'ubuzima. Ubushakashatsi bwe bwerekanye ko hari ubumwe hagati yo kwizera k'umukristo n'ubuzima. Yatangajwe no kumenya ko: abantu bajya mu itorero barama kurusha abari hanze y'itorero. Abari mu itorero bake ni bo barwara umutima, indwara yo kwihuta cyane kw'amaraso (hypertension) n'izindi ndwara. Abizera Imana bararama kuko badakunze kurwara indwara yo kwiheba, ntibasinda, ntibakunze gufungwa incuro nyinshi, bagira ingo nziza. Kwiringira Imana ni urufatiro rw'imibereho myiza irangwa n'ubuzima buzira umuze n'ubuzima bunejeje.

Mu myaka irenga 30 ishize, Abadiventiste bo muri Califoronia [soma Kariforuniya] bagera ku bihumbi mirongo itanu bakoreweho ubushakashatsi. Ibisubizo byerekanye ko abagabo b'Abadiventiste babaho imyaka 8 n'ibice icyenda, abagore nabo bakarama imyaka 7 n'ibice bitanu irengeje iy'abandi baturage batari Abadiventiste. Ubushakashatsi bwakozwe ku Badventiste bo muri…

Holande, Norveje, na Poland nabwo bwagaragaje ko Abadiventisti baho babaho igihe kirenze icy'abandi baturage. Abashakashatsi babonye ko uko kurama kw'Abadiventiste, guterwa n'uko bakurikiza aya mabwiriza munani ari muri iki cyigisho. Abakurikiza aya mabwiriza ntibarama gusa, ahubwo bagira n'ubuzima bwiza.

Gushyira mu bikorwa ibyo Bibliya yigisha bishobora guhindura imibereho yacu yose, bikatwemeza ko ubukristo aribwo dini rishingiye ku mahame y'ukuri kandi rifite akarusho ku yandi madini yose yo ku isi. Bihindura ibitekerezo n'ibikorwa by'abantu, maze bagahinduka bakagira imibereho mishya.

Kuko ibitekerezo, umubiri n'iby'umwuka bifitanye isano, abakristo bemera ijambo ry'Imana, bazakurikiza amabwiriza y'ubuzima buzira umuze, mu gihe bitegura kugaruka kwa Yesu (1 Yohana 3:1-3). Yesu ntashaka ko twitegura kumusanganira n'agaruka gusa, ahubwo ashaka n'uko twagira ubuzima bwiza mur'iki gihe. Tuba dufatanije na we iyo dukurikiza amabwiriza y'ibanze y'ubuzima twahawe n'Imana.

Yesu yadusezeraniye ko imbaraga ze zidukoreramo, zizadukiza buri ngeso zose zonona (Abefeso 3:20). Niba mugerageza gutsinda ingeso zonona umubiri, nko kunywa itabi, cyangwa kunywa inzoga, ibitekerezo byanyu byiza ntibigatezuke. Nyamara wemeye imbaraga zigukoreramo, Imana yaguha ububasha bwo gutsinda. Dore amasezerano y'ijambo ry'Imana: "Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga" (abafilipi 4:13).

 

© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.