![]() |
![]() |
||||||||||||||||||||||||||
![]() |
IBANGA RYO GUKURA MU BYO UMWUKA KUZANWA NO KUGANIRA IJAMBO RY'IMANA Lari (Larry) yarimo yiyumvira ibiganiro bishekeje, yinywera icyayi cy'Abayapani, arya n'ibisuguti mu nzu kwa Komori mu gihe abandi bashyitsi bari hanze bafite Bibiliya zabo. Bamwitegerezaga bamutegereje. Bwana Komori aramubaza ati "Mbese ntiwaduha icyigisho cyawe ubu?" Lari arikanga kuko yinywera icyayi. Yari azi ko ari umwanya wo guhura n'abantu bakiganirira. Ntiyari afite icyo kuvuga.
Lari yari yarumvise ibitekerezo byose byo muri Bibiliya kuva akiri muto. Ariko ntacyo byari bimubwiye cyane mu mibereho ye bwite. Yakomezaga gukora ibintu azi ko ari bibi mu maso y'Imana. Yabashaga ate kubwira abandi iby'Imana nawe ubwe atayizi? Ubu bwo rero yari yicaye mu ntebe nziza, azengurutswe n'abantu bifuzaga ko agira icyo ababwira atangiye kurya iminwa. Ako kanya, n'ubwoba bwinshi yumva isomo ryerekeranye nuko Umwuka Wera azaduha amagambo yo kuvuga igihe tuzaba tugomba kumuhamya imbere y'abantu (Luka 12:12) rimuje mu mutwe. Yahise avuga isengesho ryihuse ryo gutabaza Imana ngo imugoboke maze igitekerezo kimwe cyo muri Bibiliya kimenyerewe kimuzamo: Umwana w'ikirara. Ubwo Lari yasobanuraga uburyo Imana ikunda n'abayigomera, yumvise ayo magambo amukoze ku mutima. Ijambo ry'Imana ryari rimugezemo. Bwari ubwa mbere mu mibereho ye Lari amenye neza ko Imana imukunda. Iryo joro yapfukamye imbere y'igitanda cye maze yiyegurira Imana abikuye ku mutima. Kuganira n'abandi ijambo ry'Imana n'urukundo rwayo byaramuhinduye arenga urwego rw'amagambo gusa. Byari ibintu bimurenze. 1. YESU ADUSABA KUGANIRA N'ABANDI IJAMBO RY'IMANA Abigishwa ba Yesu bamaze imyaka itatu n'igice bumva amagambo ya Kristo, bitegereza ibikorwa bye. Bigiye byinshi ku rupfu rwe no ku kuzuka kwe. Igihe Yesu yari agiye gusubira mu ijuru, yasabye abigishwa be kumubera intumwa: "Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu, n'i Yudaya yose, n'i Samariya no kugeza ku mperuka y'isi." Ibyakozwe n'Intumwa 1:8. Ubwo abigishwa ba Kristo bamweguriraga imitima yabo ku munsi wa Pentekote, Kristo wazutse yahinduje ubugingo bwabo kubwo imbaraga y'Umwuka Wera. Baba abagabo bo guhamya iby' urupfu rwa Kristo, kuzuka kwe no kujya mu ijuru kwe ariko bahamya n'imbaraga yo kuzuka kwe yahinduye ubugingo bwabo. Natwe abakristo turi abahamya bo kuzuka kwa Kristo kuko iyo mbaraga yahinduye ubugingo bwacu. "Ariko Imana, kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo, Ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu nibwo bwabakijije); nuko ituzurana na we
kugira ngo
izerekane ubutunzi bw'ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu" Abefeso 2:4-7
H.M.S. Ricadi (Richards) uwatangiye umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw'Ijwi ry'Ubuhanuzi kuri radiyo, rimwe yaravuze ati "Nabonye guhinduka kw'imitima y'abantu bumvise ubutumwa bwa Kristo. Nageze mu bihugu izina ry'Imana n'irya Yesu Kristo atigeze amenywa mbere y'uko Itorero rigeza muri ibyo bihugu ubutumwa bwiza. Nabonye abo bantu bahinduka bava mu mwanda bagira isuku, bagira amagara mazima, bareka guhorana ubwoba buzira umunezero n'amahoro bitangwa na Kristo. Nabonye abagore bahinduka mu mibereho yabo. Nabonye imiryango myinshi yavuye mu mwijima wo kutamenya Imana yakira umucyo wa Kristo. Mu gihugu cyose nagiyemo nabonye abantu bahinduwe n'ijambo ry'Imana. Nzi ko ubutumwa bwa Kristo
ari imbaraga y'Imana iduhesha agakiza (Abaroma 1:16). Nzi ko ubwo Itorero ryabwirizaga ubutumwa, ihinduka rikomeye ryabaye mu mitima no mu miryango myinshi ku buryo byagaragaraga mu mibereho y'abemeye kwitanga." Imana yatugeneye uruhare muri uyu murimo unejeje, kuko kuganira n'abandi ijambo ry'Imana ari ingenzi cyane mu gukura mu byo Umwuka, kugira ngo kwizera kwacu gushikame ni ngombwa kukugaragariza abandi. Nkuko byagendekeye Lari kandi atari abyiteze, kuganira n'abandi ijambo ry'Imana byongera kwizera kwacu maze bigatuma dukura. 2. UBURYO TUBAHO BUGARAGAZA KRISTO MURI TWE Umusore utaravukiye mu muryango wa gikristo, igihe kimwe yaravuze ati "Narebeye kubabyeyi banjye bampaye ishusho mbi y'Imana; nta muntu n'umwe mu bafite umubiri wigeze angaragariza urukundo." Abantu batuzengurutse biteze ko hagira umuntu, nubwo yaba umwe, wabagaragariza ishusho nyakuri y'Imana. Bakeneye umuntu ufite umubiri wabagaragariza imico y'Imana. Ikibwirizwa cyacu cy'ingirakamaro ni imibereho yacu. Mbere yuko umuntu yita kubyo uzi, agomba kubanza kumenya ibyo ukora. Petero aratubwira ati
Kubera ko Kristo yatubabarijwe ku musaraba i Karuvari, dufite urugero rufatika rw'urukundo rwitanga. Urwo rukundo ruduteramo imirimo myiza ni imbaraga ikomeye cyane ikururira abatizera kuba mu mubare w'abagize ingabo za Kristo. 3. TUGARAGAZA KRISTO MURI TWE MU BURYO DUTEKEREZA Igihe umwanzi Satani yagerageza Yesu amutegeye kunda, icyubahiro no kwigerezaho, Yesu yaneshesheje gusubirisha ibyanditswe (Matayo 4:4,7,10). Kristo yari yariteguye kuko ibitekerezo bye byari byuzuye ukuri ko mu ijambo ry'Imana. Mu bitekerezo niho dutsindira intambara cyangwa tugatsindwa. "Kuko uko umuntu atekereza ku mutima ari ko ari" (Imigani 23:7). Abakristo bakura mu by'Umwuka barangamira ijuru mu bitekerezo byabo. Bita ku mico bakwiye kugira. "Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose
ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y'Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarinda imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. Ibisigaye bene Data, ibyo ukuri byose, ibyo kubahwa byose, iby'igikundiro byose, n'ibishimwa byose, ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira
Nibwo Imana itanga amahoro izabana namwe." Abafilipi 4:4-9. Ibyo dushyira mu bitekerezo byacu ni byo bidutandukanya n'abandi. Iyo dushyizemo imyanda niyo ibisohokamo, iyo dushyizemo ijambo ry'Imana, imico yayo niyo itugaragaraho. 4. INYIFATO YACU IGARAGAZA KRISTO MURI TWE
"Kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry'Imana, bareshywe n'ingeso z'abagore babo... babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kubaha. Umurimbo wanyu we kuba uw'inyuma, uwo kuboha umusatsim, cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukanisha imyenda, ahubwo ube uw'imbere, uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w'umwuka, ufite ubugwaneza n'amahoro; ni wo w'igiciro cyinshi mu maso y'Imana. Abagore ba kera biringiraga Imana niko birimbishaga." 1 Petero 3:1-5 Kwicisha bugufi mu myambarire no kwirimbisha ni kimwe mu byaranze kuva kera abagera ikirenge mu cya Kristo by'ukuri. Nk'abakristo, icy'ingenzi s'uko abantu barangazwa na mode z'ibyo twambaye ahubwo bakwiriye gukururwa n'uburyo tugaragaza Kristo mu mibereho yacu. 5. TUGARAGAZA KRISTO MU BYO DUKORA Umunyamateka Eduwari Giboni (Edward Gibbon) avuga ko igihe Galeriyusi (Galerius) yasakaga mu nkambi y'Abapersi, umusirikare yaguye ku isakoshi irabagirana yuzuye amabuye y'agaciro. Uyu mugabo yabitse neza iyo sakoshe y'agaciro ariko ajugunya ayo mabuye y'igiciro. Abantu bagundira umunezero w'isi w'akanya bakirengagiza Yesu Kristo, Ibuye ry'igiciro rikomeye, bari mu kaga gasumba ak'umusirikari usahura ubutunzi mu gihe cy'intambara. Ntabwo Yesu ari ubutunzi tugumana mu ntoki gusa, ahubwo ni agakiza k'iteka ryose. Nuko rero Ibyanditswe byera biratugira inama: "Ntimugakunde iby'isi, cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby'isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we; kuko ikiri mu isi cyose, ari irari ry'umubiri, ari n'iry'amaso, cyangwa kwibona ku by'ubugingo, bidaturuka kuri Data wa tese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo; ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose." 1 Yohana 2:15-17.
Dukwiye kwitondera ubucuti bubangamira amahame yacu ya gikristo (2 Abakorinto 6:14). Nibyo koko Kristo yifuza ko tugirana ubucuti n'abatari abakristo. Ubucuti ni inzira yingenzi ikoreshwa kugira ngo abantu bageze ibyo bizera ku bandi. Ariko ukwiye kumenya neza ko incuti zawe zidakwiye kugusubiza inyuma mu nzira mbi wavuyemo. Ibyo duhitamo mu mibereho yacu, ndetse n'imikino, bigira ingaruka mu mibereho yacu y'iby'umwuka. Dukwiye kwita cyane kubyo twinjiza mu bwenge cyangwa mu bitekerezo byacu. "Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye" Zaburi 101:3. Nidushyira ibyiza mu mitima yacu, ibibi ntibizashobora kudukurura. Kwifuza kugera kurugero rwo hejuru mu byo dukora mu miryango yacu no mu bitekerezo ntibizadindiza imibereho yacu. Umukristo afite byinshi byo kumunezeza kurusha undi uwo ariwe wese. "Imbere yawe niho hari ibyishimo byuzuye; mu kuboko kwawe kw'iburyo hari ibinezeza iteka ryose" Zaburi 16:11. 6. TUGARAGAZA KRISTO MURI TWE IYO DUTANGA
Ibyo dutanga kugira ngo dutebutse Ubwami bw'Imana bifite agaciro gahoraho iteka ryose. "Ntimukibikire ubutunzi mu isi aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba; ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru aho inyenzi n'ingese zitaburya ... kuko aho ubutunzi bwawe buri, ariho n'umutima wawe uzaba". Matayo 6:19-21 Mu gihe utanga ujye wibuka ko "Isi n'ibiyuzuye ari iby' Uwiteka, isi n'abayibamo" (Zaburi 24:1) byaba ifeza cyangwa izahabu (Hagayi 2:8). Natwe ubwacu turi ab'Imana kuko ariyo yaturemye kandi kuko yaturokoye mu byaha byacu ubwo yatangaga amaraso yayo ho impongano y'ibyaha byacu (1 Abakorinto 6:19-20). Ibyo dutunze byose ni iby'Imana kuko ariyo iduha imbaraga zo kubikora (Gutegeka kwa Kabiri 8:18). Ni kangahe Umwami wacu wabambwe akazuka adusaba kumuhamya tugeza ku bandi inkuru nziza y'agakiza? "Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti "Twakwimye iki? Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo
Ni muzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse, mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya; ngaho nimubingeragereshe", niko Uwiteka nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororeho imigomero yo mu ijuru nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza:. Malaki 3:8-10.
Ubwo Yesu yazaga mu isi yahamije ibyo gutanga icya cumi mu isezerano rishya (Matayo 23:23). Mbese twatanga amaturo angana iki? Amaturo aturuka ku cyemezo cya buri muntu. Buri muntu atange uko yagambiriye mu mutima we (2 Abakorinto 9:5-7). Ntushobora guha Imana ibifite agaciro karenze ak'ibyo yaguhaye: "Mutange namwe muzahabwa, urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye, nirwo muzagererwamo; kuko urugero mugeramo, arirwo muzagererwamo namwe" Luka 6:38. H.M.S. Richards igihe kimwe ubwo yatangaga ubuhamya kuri aya magambo yaravuze ati: Uyu mugabo ntabwo yari amerewe neza kandi nta kindi yari yarakoze uretse gukina imyaka iri hagati ya 30 na 40, maze ndamubwira nti: Nta gushidikanya Imana yarabikoze. Kwihana k'uyu mugabo kwari kuvuye ku mutima. Yiyeguriye Imana byimazeyo kandi byamuhaye umunezero mu mibereho ye yose, kandi Imana yaramutunze kugeza ku munsi wo gupfa. Imana ntabwo yasezeranije abayizera by'ukuri ko bazagira ubukungu bwinshi, ariko Umuremyi wacu yadusezeranije kuzaduha ibyo dukennye mu mibereho yacu. Kristo yatanze byose ku bwacu. Mureke tumwegurire imitima yacu guhera uyu munsi. Mureke tumuhamirize abandi dukoresheje imibereho yacu, ibitekerezo, imyifatire, ibikorwa no gutanga. Ni kuki tutaharanira kwibonera umunezero ukomoka ku kumenyesha abandi Kristo no gukurira mu buntu bwe butangaje?
© 2003 The
Voice of Prophecy Radio Broadcast |
|