IBANGA RY'UBURUHUKIRO BWO MU IJURU

Mu myaka mike ishize abantu bateganyaga ko hazabaho igihe cyo kwinezeza bituma twibaza icyo tuzagikoresha. Hari impamvu zumvikana zatumaga abantu bateganya batyo badashidikanya. Mu midugudu yo mu isi, ibyuma kabuhariwe mu kubara byakoraga imirimo yakozwe mu kwezi kose mu kanya nk'ako guhumbya. Imashini zikora cyane ntizinanirwe nizo zikora imirimo igomba imbaraga nyinshi mu nganda zikomeye.

Ariko nyuma y'aho ibyuma kabuhariwe mu kubara bisakariye n'imashini zikoresha ubwazo zigakora, tubura akanya ko kuruhuka kuruta ikindi gihe. Muri iyi minsi abantu barasiganwa n'igihe. Ikirenze ibyo byose, imiryango irasiganwa n'igihe. Abagabo n'abagore birabagora kubonera igihe abana babo; ikirenze ibyo na bo nta gihe bagira cyo kuvugana ubwabo.

Mu mudugudu umwe, ubushakashatsi bwerekanye ko muri rusange igihe ba se bamarana n'abana babo ku munsi ari amasegonda 37! Imiryango nta gihe ifite nuko hakabura umwanya wo kubonana.

Mbese twagabanya umuvuduko dute kugira ngo tubone igihe cyo guhura?

1. UMUTI WO GUHORA UHANGAYITSE

Yesu yitaye cyane ku ngorane z'imiryango ihagaritse imitima kandi ashaka ko twumva ko ikiruhuko cyo mu buryo bw'Umwuka gifite uruhare rwo gutuma abantu bagira imibereho myiza.

"Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura… Mu nyigireho kuko ndi umugwa neza kandi noroheje mu mutima namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu" Matayo 11:28,29

Bibiliya iraturarikira bene icyo kiruhuko mu buryo bubiri: Gusanga Kristo iminsi yose no kumusanga icyumweru cyose.

2. KUGIRANA ISANO NA YESU IMINSI YOSE

Incuro nyinshi abantu benshi basangaga Yesu bamubaza ibibazo. Maze nawe agasubiza afite amahoro n'umutima utuje umuntu wese umusanze. Byaterwaga n'iki? Yagiraga igihe cyo gushyikirana na Se wo mu ijuru uko bukeye. Imbaraga zo gutsinda n'ibigeragezo by'iminsi yose yazikomoraga kuri Se (Yoh.6:57).

Niba dushaka kugira imibereho ituje nk'iye dukwiriye kugirana umubano uhoraho na Kristo, tukareka ijambo rye n'umwuka we bikaduhindura. Uburyo bwiza bwo guhura n'iyo mbaraga ikagurumanira muri twe kandi katujanjagura nk'abagize imiryango n'ukumarana umwanya na Kristo. Aravuga ati

"Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite." Yoh.15:4,5.

Kimwe mu bintu bikenewe cyane muri iki gihe cyacu n'ukuvoma ku isoko y'ibyo Umwuka iminsi yose tugirana umushyikirano uhamye na Yesu. Kimwe mu bintu by'ingenzi bikeneye kwitabwaho mu mibanire yacu na Kristo ni umurimo warangiriye ku musaraba. Ikiruhuko nyacyo, umutekano wuzuye bibasha kuboneka gusa ku bw'umurimo Kristo yashohoreje ku musaraba ubwo yavugaga ati "Birarangiye" Yoh.19:30. Mu yandi magambo, umurimo we wo kuducungura wari urangiye.

"Ahubwo noneho abonetse rimwe gusa… kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba." Heb.9:26.

Igihe Kristo yapfaga, "yakuyeho icyaha". Niyo mpamvu umukristo iyo yamenye ibyaha bye akabyihana abona "uburuhukiro" mu murimo Kristo yarangije ku musaraba.

Icyo gihe turemerwa. Ikidodo gitewe n'icyaha kiruta kure ubwoba tugira mu mibereho yacu ya none. Ku musaraba niho Yesu yarangirije iteka iyo ngorane. Yesu yaravuze ati "Birarangiye", aba ashohoje isezerano rye ryo kuvuga ngo "Nimuze ndabaruhura" biba igikorwa gisohoye Kristo yashohoje umurimo wo kuducungura ku musaraba w'i Karuvali (Tito 2:14), aruhukira mu gituro ku isabato, agisohokamo ku wa mbere w'isabato mu gitondo anesheje icyaha n'urupfu. Nta bindi byiringiro umukristo akwiriye kugira birenze guhabwa uburuhukiro n'umurimo Kristo yarangirije ku musaraba.

"Twegere dufite imitima y'ukuri, twizera rwose tudashidikanya… Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa." Heb.10:22,23.

Kuko "uwasezeranije ari uwo kwizerwa", tubasha kwinjira mu gakiza aribwo buruhukiro Yesu yasezeranije.

Ituza, amahoro n'uburuhukiro tubona muri Kristo iminsi yose s'ingaruka z'ibyo dukora ibyo aribyo byose, ahubwo ni iz'ibyo Kristo yakoreye ku musaraba.

Tubasha kubona uburuhukiro muri Kristo kuko agakiza kacu tukiringiye. Ibyo byiringiro bidutera gusabana na Yesu iminsi, yose turya ibyo kurya bituraka mu Ijambo rye, tugahumeka umwuka mwiza w'ijuru mu buryo bw'amasengesho. Uwo mubonano tugirana na Yesu udufasha guhindura imibereho itagira amahoro ikaba imibereho yuzuye amahoro kandi ifite umugambi.

3. KUGIRANA ISANO NA YESU ICYUMWERU CYOSE

Kristo amaze kurema isi mu minsi itandatu (Kol.1:16-17), yashyizeho ikiruhuko cy'Isabato. N'amahirwe dufite y'icyumweru cyose yo kunoza umubano wacu nawe.

"Imana ireba ibyo yaremye byose, n'uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya: uwo ni umunsi wa gatandatu. Ijuru n'isi n'ibirimo byinshi byose birangira kuremwa. Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze: iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze. Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza: kuko ariwo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose" Itangiriro 1:31-2:3.

Yesu umuremyi wabyo, yaruhutse Isabato ya mbere ari kumwe na Adamu na Eva. Yahaye umugisha umunsi w'Isabato maze araweza. Imana ntiyashyizeho umunsi wa karindwi ku bwayo ahubwo yawushyiriyeho Adamu na Eva ndetse natwe muri iki gihe. Kuko yita ku bantu bayo yaremye, Imana yashyizeho umunsi wa karindwi w'icyumweru cyose mu mibereho yabo ngo bayishake.

Isabato yose nkuko izina ryo riri, igomba kuba ikiruhuko mu buryo bw'umubiri no mu buryo bw'umwuka. Kuva icyaha kije mu isi, byatumye Isabato y'ikiruhuko irushaho kuba ngombwa no kugira agaciro. Uwo Mukiza nyine wahaye Adam na Eva ikiruhuko ni we wahaye Mose amategeko ku musozi Sinayi nyuma y'imyaka hafi ibihumbi bibiri (1 Kor.10:1-4).Yesu yahisemo gushyira Isabato y'ikiruhuko hagati mu mategeko cumi. Itegeko rya kane riravuga ngo:

"Wibuke kweza umunsi w'Isabato. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ariyo ukoreramo imirimo yawe yose: Ariko uwa karindwi ni Isabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu: kuko mu minsi itandatu ariyo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, akaruhuka ku wa karindwi; nicyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunzi w'Isabato, akaweza" (Kuva 20:8-11).

Imana yashyizeho Isabato ngo ube umunsi wo kwibuka ko Uwiteka ari umuremyi w'isi n'ijuru. Isabato n'ikiruhuko itwunga n'umuremyi wahaye umugisha uwo munsi kandi akaweza.

Igihe Yesu yari mu isi, yakoresheje igihe yabonaga cyose kugira ngo asabane na Se. Ikiruhuko cyo ku Isabato cyamugiriraga umumaro cyane, yajyaga gusenga ku Isabato. Luka abivuga muri aya magambo:

"Ajya i Nazareti, aho yarerewe; ku munsi w'Isabato yinjira mu isinagogi nk'uko yamenyereye, arahagarara ngo asome" Luka 4:16.

Niba Yesu Imana-muntu yarakeneraga ikiruhuko no gusabana n'Imana ku munsi w'Isabato, nta gushindikanya ko twe abantu tubikeneye kurutaho. Igihe Yesu yagaragarizaga Abayuda ko amategeko yabo y'imihango adafite akamaro (Matayo 12:1-12), yababwiye ko Isabato yabayeho ku bw'abantu.

"Arababwira ati: Isabato yabayeho ku bw'abantu, abantu sibo babayeho ku bw'Isabato: nicyo gituma umwana w'umuntu ari Umwami w'Isabato nayo" Mariko 2:27,28.

Yesu yagaragaje agaciro k'Isabato mu buryo bukomeye no mu rupfu rwe. Yapfuye ku wa gatandatu "umunsi wo kwitegura, Isabato yenda gusohora" (Luka 23:54). Icyo gihe nibwo yavuze ati "Birarangiye", n'ukuvuga ngo umurimo we wo kuza mu isi no gupfa mu cyimbo cy'ikiremwa muntu wari urangiye (Yohana 19:30; 4:34; 5:30). Yesu kugira ngo yubahirize umurimo we yari arangije, yaruhukiye Isabato mu gituro.

Nk'uko Kristo yaruhutse ku munsi wa Karindwi ubwo yari arangije umurimo we wo kurema ku munsi wa gatandatu akaruhuka ku wa karindwi, niko yarangije umurimo we wo gucungura ku munsi wa gatandatu ubwo yapfiraga ku musaraba, maze aruhuka kuwa karindwi.

Kuwa mbere w'iminsi irindwi, mu gitondo Yesu yasohotse mu gituro, Umukiza aba aranesheje (Luka 24:1-7). Yesu yasabye abigishwa be gukomeza kuruhuka Isabato ubwo yahuraga nabo nyuma yo kuzuka. Avuga ibyo kurimbuka kwa Yerusalemu kwabaye mu myaka mirongo ine nyuma y'urupfu rwe, yasabye abigishwa be ngo:

"Namwe musenge kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y'imbeho cyangwa ku Isabato." Matayo 24:20.

Umukiza wacu yashakaga ko abigishwa be ndetse n'abazamwizezwa n'ijambo ryabo bazakomeza gukurikiza ibyo yabigishije (Yohana 15:15,16). Yifuzaga ko basobanukirwa n'ikiruhuko babonera mu gakiza n'uburuhukiro babona mu Isabato. Abigishwa ba Yesu ntibamutetereje. Bakomeje kuruhuka Isabato na nyuma y'urupfu rwa Kristo (Reba Luka 23:54-56; Ibyak.13:14; 16:13; 17:2; 18:1-4).

Intumwa ikundwa Yohana yakomeje kugirana umushyikirano we na Kristo wa icyumweru cyose ku munsi w'Isabato. Mu myaka ye ya nyuma yaranditse ati "Ku munsi w'Umwami nari mu mwuka." (Ibyah.1:10). Kuri Yesu "umunsi w'Umwami" ni Isabato", kuko Umwana w'umuntu ari Umwami w'Isabato" (Matayo 12:8).

Ku Isabato twizihiza ibintu bibiri bikomeye Uwiteka yadukoreye: Kuturema no kuducungura. Isabato izakomeza kubaho no mu ijuru:

"Nk'uko ijuru rishya n'isi nshya, ibyo nzarema, bizahoraho imbere yanjye, niko urubyaro rwawe n'izina ryawe bizahoraho. Niko Uwiteka avuga... no guhera ku Isabato ukageza ku yindi; abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye niko Uwiteka avuga!!" Yesaya 66:22,23.

4. AKAMARO K'ISABATO IKIRUHUKO

Muri iki gihe umuntu wese ahugiye mu mpagarara z'imibereho ye. Abantu bananijwe cyane n'ibibazo by'ubuzima. Abagize umuryango baratatanye ndetse ntibafitanye ubwumvikane. Imana iduha Isabato ngo itubere uburyo bwiza bwo kugira ubugingo bwiza.

Ni mutyo turebe bimwe mu byiza by'Isabato-ikiruhuko:
(1) Isabato ni urwibutso rw'irema, iyo tuyejeje, tuba duhaye agaciro urwibutso rw'Umuremyi wacu. Amasaha yayo yera atubera amahirwe atangaje yo gusobanukirwa neza n'ibyiza biri ku isi Imana yaremye. Ni ryari uheruka, wowe, cyangwa umuryango wawe, kugira umwanya wo kwitegereza ubwiza bw'ishyamba rituje, cyangwa amazi atemba mu bitare? Ku Isabato tugira igihe cyo kubana na Yesu maze tugasogongera no ku byiza yaturemeye.

(2) Ku Isabato tugira umunezero wo gusenga Imana no gusabana n'abandi Bakristo. Hari inyungu ikomeye iyo dusenga Imana dufatanije n'abandi. Isabato iduha igihe cyihariye cyo guhurira hamwe nk'itorero ngo dusubizwemo imbaraga z'iby'umwuka.

(3) Isabato iduha uburyo bwo gusohoza imirimo y'ubugwaneza. Mbese hari mugenzi wawe urwaye utigeze ubona akanya ko kumusura mu cyumweru cyose? Hari inchuti yawe ikeneye guhumurizwa kuko yapfushije umugabo maze imihati y'ubuzima ituma utabasha kuyitaho? Yesu aratugira inama ati "Amategeko yemera ko umuntu akora neza ku Isabato" (Matayo 12:12).

(4) Isabato ni umunsi wo gushimangira ubumwe bw'ab'umuryango. Igihe Kristo yategekaga ati "Ntukagire umurimo wose uwukoraho" (Kuva 20:10), yatanze umuti w'ingenzi ku ndwara no gutwarwa n'imirimo no guhorana inkeke ku mutima. Isabato ni icyapa kivuga ngo hagarara. Ibyo utekereza ko byihutirwa bisimbuze ibifite umumaro kuruta ibindi byose. Isabato ni wo munsi wonyine urutoto turusimbuza gusenga, imihati tuyisimbuza guseka, imirimo y'inzitane tuyisimbuza gutekereza dutuje. Isabato iha umuryango wose umwanya wo gusabana na Kristo maze bakongera kuvoma ku isoko y'imbaraga z'iby'umwuka.

(5) Isabato n'igihe Yesu arushaho kutwegera. Umubano wose ukenera igihe gihagije n'umubano wacu na Kristo nawo ni uko. Guharira Kristo umunsi wose icyumweru cyose ni uburyo bwo kunoza ubucuti dufitanye nawe, tukarushaho kubuvugurura no kubukomeza. Ku Isabato tubona umwanya uhagije wo kwiga ijambo ry'Imana no gusenga, n'umwanya uhagije wo kuba imbere y'Imana dutuje.

Yesu "yahaye umugisha umunsi w'isabato araweza" asezerana guterana natwe (Itangiriro 2:3). Urumva impamvu ari ingirakamaro kubahiriza umunsi wa karindwi w'icyumweru ari wo Sabato, kuko ariwo munsi Kristo yejeje mu gihe cyo kurema ngo ajye avugana natwe by'umwihariko.

Igihe Yesu yaremaga isabato bigaragara ko yatuzirikanaga. Muri iki gihe abantu bahora ku nkeke nicyo kintu bakeneye; umunsi bahagarika imirimo iyo ariyo yose. Umunsi wo gushengerera Imana no kongera kuremwa bundi bushya, tugashimangira umubano aho gutwarwa n'ibintu.

5. UMUSOGONGERO W'IKIRUHUKO CYO MU IJURU

Mu magambo make, imigisha yo kwiyunga na Yesu uko bukeye icyumweru cyose ihurira mu ijambo rimwe: ikiruhuko. Ijambo Isabato rikomoka mu ijambo ry'Igiheburayo rivuga ikiruhuko. Ntabwo rero bitangaje ko ibyaditswe byera byita umunsi wa Karindwi "Isabato yo kuruhuka." (Lewi 23:3).

"Kuko hari aho yavuze iby'umunsi wa karindwi iti: "Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi."… ku bw'ibyo, haracyariho uburuhukiro bw'Isabato bubikiwe abantu b'Imana;… Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro." Heb.4:4-11.

Kwimenyereza "ikiruhuko cy'Isabato" ni umusogongero w'icyumweru w'umunezero tuzagira mu buruhukiro nyakuri bwo mu ijuru. Ubwo buruhukiro ntibuvuga kutagira icyo umuntu akora, ahubwo bushaka kuvuga umutekano, amahoro no kugubwa neza. Ibyo kandi n'urufatiro rw'imibereho myiza. Kugira ngo umuntu asobanukirwe n'ubwo buruhukiro bwo mu buryo bw'umwuka ni ngombwa kubanza kubunyuramo. Ubuhamya bw'abanyuze muri ubwo buruhukiro bwo gucungurwa n'uburuhukiro bw'Isabato bwageze ku isi yose: "Iyo wemeye kuruhurwa na Yesu usabana nawe iminsi yose, icyumweru cyose, uzamenya ibanga rikomeye cyane ry'ubugingo."

Mbese wakwemera gushimira Yesu ku bw'impano itagira uko isa y'ikiruhuko? Ntiwamushimira buri munsi isezerano rishingiye ku gakiza n'ikiruhuko, dore ko rituma twihanganira ibirushya byo muri ubu buzima, kandi ukamushimira isezerano ry'ikiruhuko cy'Isabato tugira uko icyumweru gitashye kugira ngo isano ufitanye na we irusheho gukomera? Mbese niba utarigera wakira iyo mpano ye y'agakiza wakunda gufata icyo cyemezo uyu munsi?Wakwemera ku mubwira ko wifuza kuruhuka Isabato uko icyumweru gitashye? Wakwemera kuvuga uti "Mwami, ndifuza kubonera umucyo mu munsi wishyiriyeho wowe ubwawe? Kuki utakwiyegurira Imana uyu mwanya?

(Watangara uti: Ni nde wahinduye Isabato ari wo umunsi wa karindwi w'icyumweru, akayisimbuza icyumweru ariwo munsi wa mbere w'icyumweru? Mbese yahinduwe ryari? Mbese Imana yigeze itanga ubwo burenganzira? Ibyo bibazo bizasubirizwa mu cyigisho cya 21).

 

© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.