IBANGA RY'UMUNEZERO

Mu 1943, Ingabo zategekaga Ubuyapani zashyize amagana menshi y'abanzi babo b'Abanyamerika n'Abanyaburayi mu ngando zigamije kugorora ibitekerezo byabo. Iyo ngando yabereye mu Ntara ya Shantung ho mu Bushinwa. Bagombaga kumara amezi menshi nta mudendezo, bafite isoni, barundanye ari benshi kandi bafite ubwoba. Abantu badahuje imico, barakara vuba.

Ubushotoranyi hagati yabo burushaho kwiyongera. Ariko hari umugabo umwe washimwaga n'umwe mu bayobozi b'iyo ngando. Abantu benshi biyambazaga, bubahaga kandi wari ukunzwe muri iyo ngando. Uwo ni Lideli Eric, umubwirazabutumwa ukomoka muri Sikotilandi (Scotland).

Indaya y'umurusiya yari muri iyo ngando yaje kuvuga ko Lideli (Liddell ariwe mugabo wenyine wagize icyo amukorera adategereje kwishyurwa ineza yamugiriye. Ubwo yazaga bwa mbere mu ngando, ari wenyine abandi bamuhaye akato, Lideli yari yiyemeje kumushakira aho arara.

Undi muntu muri iyo ngando yavuze ko Lideli ari umugwaneza kandi afite uburyo ahumuriza umuntu utentebutse amubwira ibintu bituma aseka.
Mu nama imwe abari mu ngando bari barakaye, umuntu wese asaba ko hagira umuntu wita ku bana bari bafite imyaka cumi bari bafite ibibazo. Lideli atanga igisubizo. Ategura imikino, imirimo y'ubukorikori, imitwe y'abana maze atangira gutanga igihe cye umugoroba wose abafasha.

Lideli yari yahawe umudari w'ishimwe wa zahabu ku kwiruka metero 400 mu mikino ngororangingo mu w'1924. Ariko aho hantu h'imfungane yagaragaje ko ari imena muri gahunda za gikristo nk'uko ashimwa n'abantu benshi muri gahunda zindi.

None se icyamuranga cy'umwihariko ni iki? Washoboraga gutahura ibanga rye saa kumi n'ebyiri z'gitondo cyose. Icyo ni cyo gihe yombokaga, akarenga bagenzi be baryamanye, akicara ku meza afite agatara gato kamurika mu ikaye ye no muri Bibilia. Erike Lideli iminsi yose yavomaga imbaraga n'ubuntu bw'Imana mu butunzi bwe mu ijambo ry'Imana.

1. IGITABO KIYOBORA IMYIFATIRE N'IMIBEREHO YA GIKRISTO

Bibiliya yandikiwe kuyobora umukristo, yuzuyemo ibitekerezo bigaragaza imibereho abantu bameze nkatwe banyuzemo, bahura n'ibibazo nk'ibyo duhura nabyo iminsi yose. Kumenya uko abo bantu bagiye bifata, n'umunezero wabo, n'umubabaro wabo, ingorane ndetse n'amahirwe bagiye bagira bidufasha gukura mu by'umwuka nk'abakristo.

Umunyazaburi Dawidi yagaragaje isano dufitanye n'ijambo ry'Imana arigereranya n'umucyo w'isitimu mu gihe cy'umwijima.

"Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye ni umucyo umurikira inzira yanjye" (Zaburi 119:105).

Umucyo dukura muri Bibiliya iminsi yose utugaragariza neza imico ikwiriye kuturanga mu mibereho yacu n'amahame atubashisha gutera imbere mu by'umwuka. Hejuru y'ibyo byose, Bibiliya itwereka Yesu, umucyo w'isi. Ubuzima bugira agaciro iyo Yesu abumurikiye.

2. UBUCUTI BUHINDURA

Kristo ashaka ko Bibiliya ikubera nk'urwandiko wandikiwe n'inchuti yawe magara.

"Nabise inshuti kuko ibyo numvise kuri Data byose nabibamenyesheje" Yohana 15:15.

Yesi adushakira ibyiza cyane. Ijambo rye ritwegereza Imana, tukaba abiringirwa kandi akaba ariwe ubwe utwiyigishiriza.

"Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye." Yohana 16:33.

Kugira ngo tubone ayo mahoro, bikwiriye kugira umushyikirano uhamye na Kristo no gusoma inzandiko atwandikira. Uko niko Bibiliya iri: gusabana n'ijuru.Ntidukwiriye kubika izo nzandiko tutazisomye. Ubutumwa buguhindura buri mu Ijambo.

Dore ubuhamya nyakuri bugaragaza imbaraga iri muri Bibiliya: "Nari nkeneye ubufasha, mbubona muri Yesu. Icyo nifuzaga cyose ndagihabwa, inzara y'umutima wanjye irashira; Bibiliya impishurira Kristo. Nizera Yesu kuko ari Umukiza wanjye. Nizera Bibiliya kuko muri yo ijwi ry'Imana ribwira umutima wanjye." Umurimo w'Ubuvuzi (The Ministry of Healing, p. 461).

3. IMIBEREHO ISHINGIYE KURI BIBILIYA N'AMATEGEKO CUMI

Tugenzuye ho hato amategeko cumi y'Imana byadufasha kumenya neza impamvu ayo mategeko na Bibiliya ari urufatiro nyakuri rw'imibereho itunganye.

Amategeko cumi agabanijemo imigabane ibiri. Amategeko ane ya mbere atwereka umubano dukwiriye kugirana n'Imana; atandatu aheruka atwereka umubano dukwiriye kugirana n'abandi bantu. Aboneka mu Kuva 20:3-17.

Amategeko abiri ya mbere agaragaza umubano dukwiriye kugirana n'Imana ndetse n'uburyo bwo kuyisenga.
I. "Ntukagire izindi mana mu maso yanjye."
II. "Ntukiremere igishushanyo kibajwe… Ntukabyikubite imbere kandi ntukabikorere…."

Itegeko rya gatatu n'irya kane atugaragariza uburyo bwo kubaha izina ry'Imana n'umunsi wayo wera.
III. "Ntukavugire ubusa izina ry'Uwiteka Imana yawe…"
IV. "Wibuke kweza umunsi w'Isabato. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe…."

Itegeko rya gatanu n'irya Karindwi arinda ab'umuryango.
V. "Wubahe So na Nyoko…"
VII. "Ntugasambane."

Itegeko rya gatandatu, irya munani, irya cyenda n'irya cumi aturinda mu by'umubano.
VI. "Ntukice"
VIII. "Ntukibe"
IX. "Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe."
X. "Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe. Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe… cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe."

Amategeko cumi agaragaza umubano dukwiriye kugirana n'Imana n'uwo dukwiriye kugirana n'abandi. Ni inkingi zikomeye z'ubugingo bwa Gikristo.

4. ICYO YESU AVUGA KU MATEGEKO CUMI.

Umunsi umwe Yesu yigisha, umusore aza aho ari yihuta aramubaza ati "Mwigisha mwiza nkore nte cyiza ki, ngo mpabwe ubugingo buhoraho?" (Mat.19:16) Kristo abona ko agihirimbana n'ingorane y'amafranga niko kumugira inama yo kwikuraho ibyo atunze byose no "kumvira amategeko" (umurongo wa 17).

Uwo musore agerageza kwirengagiza ingorane Yesu yamubonanye niko kubaza ngo amategeko avuga ni ayahe. Maze Yesu amutondagurira amategeko cumi (imirongo 18,19).

Hanyuma uwo "umusore w'umutunzi w'umutegetsi" arikubura agenda ababaye cyane (imirongo 20 na 22). Yabashaga gutondagura amategeko cumi ariko ntabashe gukurikiza ibiyakubiyemo ngo areke kwizirikana ubwe wenyine.

Amategeko cumi atwereka uko isano tugirana n'Imana n'abandi yabasha kujya mbere. Yesu yerekanye ko kumvira ari yo nzira y'umunezero nyakuri.

"Ni MWITONDERA AMATEGEKO YANJYE, muzaguma mu rukundo, nk'uko nanjye nitondeye amategeko ya Data, nkaguma mu rukundo rwe. IBYO MBIBABWIRIYE kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi N'UMUNEZERO WANYU UBE WUZUYE" Yohana 15:10,11.

5. UMUYOBOZI WEREKEZA KU BUGINGO BUNEZEREWE

Igitabo cy'Umubwiriza kirimo iby'ubushakashatsi bwa Salomo ku byerekeranye n'umunezero. Yanditse ibyo yatekerezaga ko byamuhesha umunezero mu butunzi bwo mu isi: amazu meza, imirima y'imizabibu irumbuka, imirima y'amatunda aryoshe.Yari afite abagaragu benshi. Yari afite ikintu cyose umuntu yakwifuza ariko umunezero uramwitaza, niko kwandika ati:

"Maze nitegereje imirimo yose y'amaboko yanjye n'imirimo yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga kandi nta gifite umumaro kiri munsi y'ijuru" Umubwiriza 2:11.

Salomo yiringiye kubona umunezero mu binezeza byo mu isi. Atwarwa n'inzoga, abagore n'indirimbo. Indunduro ye:

"Ni ubusa gusa. Nta kamaro byose ni ubusa" Umubwiriza 12:8.

Salomo yarasogongeye abona ko Uwitaka ari mwiza. Ubwo yagereranyaga imibereho ye ya mbere acyubaha Imana n'igihe cy'ubugoryi bwo gushakira umunezero mu byaha, yaravuze ati:

"Iyi ni yo ndunduro y'ijambo… Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese." Umubwiriza 12:13

Salomo yumvaga ko yabona inzira y'ubusamo yo kugera ku munezero abaho imibereho nk'iyo inyamaswa. Ku iherezo ry'ubugingo bwe yabaye umugabo nyamugabo wemera igicumuro cye. Maze aburira abandi agira ati

"Ukomeza amategeko arahirwa" Imigani 29:18.

6. AMATEGEKO CUMI UMUYOBOZI UDASIMBURWA MU ISEZERANO RISHYA

Mu isezerano rishya, Yakobo arahamya ati:

"Umuntu wese witondera amategeko yose, agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose; kuko uwavuze ati "Ntugasambane", niwe wavuze ati "Ntukice". Nuko rero n'udasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose. Muvuge kandi mukore nk'abajya gucirwa urubanza n'amategeko atera umudendezo." Yakobo 2:10-12.

Karoli Sipagon (Charles Spurgeon) Umubwiriza ukomeye w'Ababatisita wo mu kinyejana gishize yaravuze ati: "Amategeko y'Imana arera, ni ay'ijuru, aratunganye. Ntasaba ibirenze, ntasaba bike, ntacyo wayagereranya kuko ubutungane bwayo ari ikimenyetso cy'uko ari ay'Imana"

Yohana Wezile (John Wesley), umwe mu bashinze itorero Metodiste yanditse ibi bikurikira ashyigikira amategeko: "Amategeko mbonezamubano, aboneka mu mategeko cumi... Kristo ntiyigeze ayakuraho… umugabane wose w'aya mategeko ugomba kubahirizwa n'abantu bose b'ibihe byose." Ibibwirizwa (Sermons vol.1. pp 221, 222)

Bili Grahamu (Bill Graham), umubwiriza w'ikirangirire ku isi yose yubahiriza amategeko cumi ku buryo butangaje byatumye yandika igitabo cyose agaragaza akamaro kayo ku mu kristo.

7. IMBARAGA YO KUMVIRA

Bibiliya n'amategeko cumi y'Imana ntibihinduka, nta kibisimbura, ni umuyobozi nyakuri utugeza ku bugingo bwuzuye umunezero. Nyamara mu mutima hakomeza kuba intambara. Umugore umwe yabivuze muri aya magambo: "Nizera ko amategeko cumi ari uruzitiro. Sinshidikanya ko kuyumvira bihesha umunezero. Nagerageje uko nshoboye kuyakurikiza birananira. Maze mwemera ko nta wundi wabishobora"

Muri kamere y'umuntu agerageza kugira ubugingo yumvira amategeko y'Imana. Ariko muri uko kugerageza uko ashoboye kose bikamunanira, umutima ucuze umwijima, akavuga ati "Simbasha kumvira" Kuki? Kuko :

"Umutima wa kamere ari umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira" Abaroma 8:7.

Umugambi w'amategeko cumi ni uwuhe?

"Amategeko niyo amenyekanisha icyaha"Abaroma 3:20.

Umurimo w'amategeko ni ugutuma tumenya ko turi abanyabyaha bo kurimbuka kandi ko dukeneye umucunguzi.

"Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo ngo dutsindishirizwe no kwizera." Gal. 3:24.

Yesu niwe gisubizo! Iyo turi iruhande rwa Yesu, twumva ntacyo twakwimarira, ku bwo kwizera tubasha kubabarirwa ibyaha byacu no guhabwa imbaraga itubashisha kumvira amategeko ye.

8. GUKUNDA KUMVIRA AMATEGEKO CUMI

Yesu atubwira ko kumvira bituruka ku rukundo.

"Ni munkunda, muzitondera amategeko yanjye" Yohana 14:15

Niba dukunda Imana, tuzubahiriza amategeko ane ya mbere atwereka umubano tugomba kugirana n'Imana, kandi niba dukunda abantu, tuzumvira amategeko atandatu aheruka atwereka umubano dukwiriye kugirana n'abandi.

Umuntu ukandagira amategeko y'Imana aba akoze icyaha.

"Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha nibwo bugome" 1 Yohana 3:4.

Ariko Imana ishimwe, kuko dufite Umukiza waje mu isi, agapfa, akazuka, ubu akaba afite umugambi umwe gusa:

"Muzi ko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha" (Umurongo wa 5).

Umukiza wacu aratubabarira, adukuraho ibyaha byacu (1 Yohana 1:9). Yadusezeranije urukundo rwe ngo dukunde mu buryo butari ubwo kuzirikana ubwacu kandi twanga icyaha.

"Kuko urukundo rw'Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahaze" Abaroma 5:5.

Nta bushobozi kamere dufite bwo kumvira amategeko y'Imana. Urukundo rw'Imana "rwasabye mu mitima yacu" nirwo rwonyine twiringiye.

9. UBUNTU BW'IMANA NO KUMVIRA AMATEGEKO

Agakiza ni impano. Ntidushobora kugakorera. Tukakira kubwo kwizera. Duhabwa gutsindishirizwa (gutunganira Imana) nk'impano, tubiheshwa gusa no kwizera ku bw'ubuntu bw'Imana.

"Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana, ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira uwirarira" Efeso 2:8,9.

Ntitubasha gukomeza amategeko ku bw'imirimo yacu, twigeragereza ubwacu. Ntitubasha gukomeza amategeko ngo dukizwe. Ariko iyo dusanze Yesu mu kwizera, tukamwiyegurira turakizwa kandi urukundo rwe rugasaba mu mitima yacu. Imbuto ikomoka ku buntu bwe no kutwakira ituma tumukurikira, tukamwumvira kuko imbaraga y'urukundo rwe iri mu mitima yacu (Rom. 5:5).

Pawulo ashimangira umumaro muke w'imihati y'umuntu avuga ko tudatwarwa n'amategeko ngo tubone agakiza, ahubwo ni ku bw'ubuntu bw'Imana.

"Mbese dukora ibyaha, kuko tudatwarwa n'amategeko, ahubwo dutwarwa n'ubuntu. Ntibikabeho!" Rom.6:15.

Kuki? Kuko umutima uhatwa n'urukundo urangwa no kumvira gushingiye ku rukundo! (Rom.13:10). Gukunda Kristo n'ukumwumvira:

"Ufite amategeko yanjye, akayitondera, niwe unkunda." Yohana 14:21.

Ericke Lideli yagaragaje ko no mu bihe by'akaga, umwizera ukoreshwa n'imbaraga y'urukundo rw'Imana, abasha kugira imibereho irimo umunezero kandi yumvira. Lideli yerekanye ko yagiriwe ubuntu mu gihe giteye ubwoba. Urukundo n'umubano yari afitanye na Kristo byamwongereye imbaraga y'Umwuka Wera, bituma asohoza gukiranuka "gusabwa n'amategeko" (Rom.8:1-4). Urukundo n'umushyikirano tugirana n'Umukiza wabambwe akazuka bitubashisha kugira ubugingo buzira amakemwa.

Mbese wari wasobanukirwa n'iryo banga? Urukundo Yesu yagukunze rwatumye atanga ubugingo bwe ku bw'ibyaha byawe. Yitangiye kugira ngo ashimangire umubano wawe na we ushingiye ku rukundo kandi ngo ugire imbaraga zo gukora ubushake bwe (Heb.13:21). Igisubizo cyawe ni ikihe?

 

© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.