IBANGA RY'ISENGESHO RISUBIJWE

Anatoli Livitini, umwanditsi w'Umurusiya akaba n'umuhanga mu by'amateka, yamaze imyaka muri Gulagi ho muri Siberiya aho kwinginga Imana kwe kwari gutuma umuntu yibwira ko kwabaye ipfabusa. Ariko yavuye aho yuzuye rwose mu by'umwuka. Yaranditse ati "Igitangaza kiruta ibindi ni isengesho." Icyo ngomba gukora gusa ni ukwerekeza intekerezo zanjye ku Mana ubwo ngahita numva imbaraga ntazi aho ivuye ikinjira mu mutima wanjye, mbese mu buzima bwanjye bwose.

Ibyo se biterwa n'iki? Umusaza nkanjye utagira shinge na rugero, uruhijwe n'ubuzima, nakura he iyo mbaraga ingira mushya kandi ikankiza, ikanyerere hejuru y'isi? Iyo mbaraga ntituruka muri jye, kandi nta yindi mbaraga ku isi yayihangara. Muri iki gitabo muzabona uko isengesho ribasha kudufasha tukagirana n'Imana umushyikirano uhamye kandi tukagira n'ubuzima bwa gikiristo buhamye.

1. KUGANIRA N'IMANA.

Twamenya dute ko Imana itwumva iyo dusenga?

"Kandi muzanyambaza, muzagenda MUNSENGE NZABUMVIRA. Muzanshaka mumbone, ni munshakana umutima wanyu wose" Yeremiya 29:12,13

Ni ikihe gihamya Yesu yatanze ko azumva kandi agasubiza amasengesho yacu?

"Nanjye ndababwira nti Musabe, muzahabwa, mushake muzabona: Mukomange ku rugi, muzakingurirwa" Luka 11:9.

Isengesho ni ikiganiro cy'abantu babiri. Ibyo ni byo Yesu adusezeranira:

""Dore mpagaze ku rugi, ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye, agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire". Ibyahishuwe 3:20.

Bishoboka bite kwicarana na Yesu ni mugoroba mugasangira muganira? Bwa mbere, ni ukumubwira ibiri mu mitima yacu iyo dusenga. Byongeye tugatega amatwi twitonze. Uko dusenga bucece, Imana ishobora kuvugana natwe mu buryo butaziguye. Uko dusoma ijambo ry'Imana tubishyizeho umutima, Imana izavuganira natwe mu biryanditsemo. Gusenga bishobora guhinduka akamenyero mu buzima bw'umukristo.

"Mwishime iteka ; MUSENGE UBUDASIBA; mubibaho byose muri Kristo Yesu." 1 Tes 5:16-18.

Twasenga "ubutitsa" dute? Ese tugomba kumara igihe cyose dupfukamye cyangwa se duhora dusubira mu magambo amwe yo guhesha Imana ikuzo cyangwa yo kuyambaza? Oya rwose. Ahubwo tugomba kurushaho kubana na Yesu kugeza ubwo twumva ko twaganira na we igihe icyo ari cyo cyose n'ahantu hose.

"Haba mu mihanda yuzuye abantu, mu gihe dukora imirimo, tugomba kwambaza Imana tuyisaba ubuyobozi buvuye mw'ijuru… Tugomba guhora dufunguye inzugi z'imitima yacu tugatumbira Yesu ngo aze abane natwe ature muri twe nk'umushyitsi uturutse mu ijuru." Kugana Yesu p99 (Steps to Chrit p99)

Bumwe mu buryo bwiza bwo gukuza iyo sano y'umwihariko ni ukwiga gutekereza kubyo dusenga.

"Ibyo nibwiye biyinezeze: Nanjye nzajya nishimira UWITEKA" Zaburi 104:34.

Ntukihutire kuvuga uhubutse urutonde rw'iby'usaba igihe usenga. Itonde kandi utekereze. Gutekereza usenga bishobora gukuza mu buryo bw'agatangaza umushyikirano ugirana n'Imana.

"Mwegere Imana nayo izabegera." Yakobo 4:8.

Uko turushaho kwegera Yesu niko turushaho kumenya ko ari kumwe na twe. Nuko rero komeza kuvugana na Yesu, ntuhangayikishwe n'uko ugomba kuvuga amagambo akwiye. Pfa kuvuga ubikuye ku mutima kandi ntacyo uhisha . Vuga ibyawe byose. Yanyuze mu gahinda k'urupfu kugira ngo abe Inshuti yawe Magara.

2. UBURYO BWO GUSENGA

Iyo dusenga, dushobora gushaka gukurikiza isengesho ry'Umwami wacu. Isengesho ntangarugero Yesu yigishije abigishwa be igihe bamusabaga bati " Twigishe gusenga."

"Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe. Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi nk'uko biba mu ijuru; Uduhe none ibyo kurya byacu by'uyu munsi; Uduharire imyenda yacu, kuko natwe twayihariye abarimo imyenda yacu ;ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi, kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe none n'iteka ryose" Amen.

Dukurikije urugero Yesu yatanze mu isengesho rye, tugomba gusanga Imana na Data wa twese uri mu juru. Dusabe kugira ngo ubushake bwe bugenge imitima yacu nk'uko buhora busabye ijuru ryose. Tumushakaho iby'umubiri ukenera, kugirirwa imbabazi, no kugira ngo dushobore kubabarira abandi. Ujye wibuka ko ubushobozi bwacu bwo kurwanya icyaha buva ku Mana

Isengesho rya Kristo risozwa n'imvugo yo gusingiza Imana.Ubundi Yesu yigishije abigishwa be gusenga Data "mu izina ryanjye" (Yohana 16:23)-Ibyo ni ukuvuga gusenga bijyanye n'amahame ya Yesu. Niyo mpamvu abakristo bakunze gusozesha amasengesho yabo aya magambo "Mu izina rya Yesu, Amen." Amen ni ijambo ry'Igiheburayo rivuga ngo " Bibe bityo".

Nubwo isengesho ry'Umwami wacu riduha umurongo w'ibyo tugomba gusengera, uburyo tuvugana n'Imana buba bwiza iyo tuvuga ibituvuye ku mutima. Dushobora gusengera ikintu cyose. Imana iturarikira gusaba imbabazi z'ibyaha byacu ( 1 Yohana 1:9 ) kongererwa kwizera (Mariko 9:24), ibikenerwa mu buzima ( Matayo 6:11 ), Kudukiza ububabare n'indwara ( Yakobo 5:15 ), gusukwa kw'umwuka wera ( Zakariya 10:1 ). Yesu atwizeza ko tugomba kumutura ibyo dukeneye byose no kumusaba kutwitaho. Nta kintu na gito kidakwiye gusengerwa.

"Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe"(1 Petero 5:7).

Umukiza wacu yita ku kantu kose kajyanye n'imibereho yacu. Umutima we unezezwa n'uko imitima yacu imusanganye urukundo no kwizera.

3. ISENGESHO RYO MU BWIHERERO

Benshi muri twe dufite ibintu dutinya kubwira inshuti zacu magara. Imana yo idutumira kwitura imitwaro yacu twifashishije amasengesho y'umwihariko: Tukabivugana ho na we. Si ukubera ko hari ibyo akeneye kutumenyaho. Ushobora byose azi ubwoba bwacu bwihariye, imigambi yacu ihishe, n'inzangano twahambye muri twe kurenza uko twe tubizi. Ariko dukeneye gukingura imitima yacu, tukayikingurira wa wundi utuzi byimbitse kandi udukunda bitagira akagero. Gukira indwara bishobora gutangira igihe Yesu akoze ku bisebe byacu. Iyo dusenga, Yesu Umutambyi wacu mukuru, aba aturi iruhande ngo adufashe:

"Dufite UWAGERAGEJWE UBURYO BWOSE NKATWE, keretse yuko atigeze akora icyaha. Nuko rero twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiye." (Abaheburayo 4:15,16).

Mbese wumva uhangayitse, wihebye, uri umunyabicumuro? Bishyire imbere y'Umwami kuko ashobora gusubiza ibyo dukeneye byose.

Ese tugomba kugira ahantu hiherereye ho gusengera?

"Wehoho n'usenga, ujye winjira mu nzu, ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye: Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera" (Matayo 6:6).

Ibigeretse ku gusenga umuntu agenda mu nzira, akora imirimo cyangwa se ari kumwe n'abandi bantu, umukristo wese agomba kugira igihe cy'umwihariko buri munsi, kugira ngo asenge ku giti cye kandi yige Bibliya. Ujye ugirana gahunda n'Imana buri munsi, igihe wumva ubishaka cyane kandi wumva udafite ibikurangaza.

4. ISENGESHO RYO MU RUHAME

Guhurira n'abandi mu isengesho birema ubumwe budasanzwe kandi bigahamagara Imana mu buryo budasanzwe.

"Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, mba ndi hagati yabo." (Matayo 18:20).

Kimwe mu bintu bikomeye dushobora gukora nk'umuryango ni uguteza imbere ubuzima bwo gusengera hamwe. Jya wereka abana bawe ko dushobora gutura Imana ibyo dukeneye byose nta wundi duciyeho. Bazanezererwa Imana uko babona igenda isubiriza amasengesho mu bintu bifatika byo muri ubu buzima. Ujye utuma gusenga mu rugo biba igihe cyo kwishima no gusangira ibibazo mu buryo bwisanzuye.

5. AMABANGA ARINDWI Y'ISENGESHO RISHUBIJWE.

Igihe Mose yasengaga, Inyanja Itukura yaratandukanye, igihe Eliya yasengaga, Umuriro wavuye mu ijuru. Igihe Daniyeli yasenze, marayika yafunze iminwa y'intare mbi. Bibiliya itwereka byinshi binejeje by'amasengesho yasubijwe. Kandi yemeza ko isengesho ari uburyo bwo guhabwa imbaraga ikomeye y'Imana. Yesu yasezeranye ati:

"Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye, nzagikora." Yohana 14:14.

Nyamara hari amasengesho asa n'aho atumviswe. Kubera iki? Aha turatanga amahame arindwi azagufasha kugira ngo usenge mu buryo bukwiye.

(1) OMATANA NA KRISTO.
"Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa." Yohana 15:7.

Iyo dushyize imbere umubano wacu n'Imana kandi tukaguma gushyikirana na yo. Tuzumva kandi twitege guhabwa igisubizo cy'amasengesho yashoboraga kudasubizwa.

(2) KOMEZA WIZERE IMANA
"Kandi ibyo muzasaba MWIZEYE, muzabihabwa byose." Matayo 21:22.

Kwemera, cyangwa kwizera bisobanura ko koko dutumbiriye Data wa twese uri mu ijuru kugira ngo asubize ibyifuzo byacu. Iyo ugize ingorane ukabura ukwizera ujye wibuka ko Umukiza wacu yakoreye igitangaza umuntu wasabye yihebye ati :

"Ndizeye; nkiza kutizera ." Mariko 9:24.

Ukwiye kudatezuka ku ukwizera UFITE, ntukwiye guhangayikishwa n'ukwizera UDAFITE.

(3) IRUNDURIRE UGUSHAKA KW'IMANA UTUJE
"Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye, ni uko atwumva, iyo dusabye ikintu NK'UKO ASHAKA." 1 Yohana 5:14.

Ibuka ko Imana ishaka kutwigisha kandi ko ishaka kuduha ibyo tuyisabye, binyuze mu masengesho. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe ivuga idusubiza iti " OYA", ubundi ikaduha ikinyuranye n'icyo twasabye. Isengesho ni uburyo butuma umuntu arushaho gushyikirana n'Imana kandi tukarushaho gukurikiza ubushake bwayo. Dukwiye kumenya ibisubizo by'Imana kandi tukabyigiraho. Kuzirikana ibintu runaka wasabiye no kuzirikana ibisubizo wahawe kuri byo bintu ni ubufasha bukomeye cyane.

Umwuka wera azagufasha kugera ku ntego ugambiriye. "Kuko Umwuka asabira abera, nkuko Imana ishaka." Abaroma 8:27. Ujye wibuka yuko ubushake bwacu bushobora guhuza n'ubushake bw'Imana iyaba twashoboraga kuroro nk'uko yo irora.

(4) TEGEREZA IMANA WIHANGANYE
"NATEGEREJE UWITEKA NIHANGANYE; antegera ugutwi, yumva gutaka kwanjye." Zaburi 40:1

Muri uyu murongo ingingo nkuru ni ugutumbira IMANA, ugategereza igisubizo izaguha. Uramenye kandi mu gihe kimwe ntugasabe Imana kugufasha, ngo mu kindi wirohe mu kwishakira ibikunezeza. Tegereza Uwiteka wihanganye; dukeneye cyane kwitoza uwo muco.

(5) NTUKAGIRE ICYAHA WIHAMBIRAHO.
"Iyaba NARIBWIRAGA IBYO GUKIRANIRWA MU MUTIMA WANJYE, Uwiteka ntaba anyumviye." Zaburi 66:18.

Icyaha kizwi kizitira imbaraga y'Imana mu buzima bwacu; kikadutandukanya n'Imana (Yesaya 59:1-2). Ku ruhande rumwe ntubasha kwihambira ku cyaha, ngo ku rundi ruhande utakire Imana kugira ngo igutabare. Kwatura ibyaha utaryarya no kwihana by'ukuri bikemura icyo kibazo.

Niba tudashaka kwemerera Imana ngo itubohore ku ntekerezo, amagambo, n'ibikorwa bibi, amasengesho yacu ntacyo yaba amaze.

"Murasaba ntimuhabwe, kuko musaba nabi, mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi." Yakobo 4:3.

Imana ntizasubiza ngo "Yee" ku masengesho y'umuntu wikunda. Jya uhora uteze amatwi amategeko y'Imana n' ubushake bwayo ubikurikize; na yo izagutega amatwi iguhe ibyo uyisabye.

"Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira" Imigani 28:9.

(6) UJYE WIYUMVAMO KO UKENEYE IMANA
Imana isubiza abashaka ko ibana na bo n'imbaraga ya yo ikaba muri bo.

"Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gukiranuka, kuko ari bo bazahazwa." Matayo 5:6

(7) NTUGATEZUKE KU GUSENGA.
Yesu yerekanye ko dukeneye gusenga ubudacogora yifashishije igitekerezo cy'umupfakazi wakomeje gusanga umucamanza amugezaho icyifuzo cye. Bishyize kera Umucamanza ararambirwa, ni ko kuvuga ati "Kubera ko uyu mupfakazi anduhije, ngiye kumurengera. Nuko Yesu arangiza avuga ati "Ubwo bibaye bityo, Imana yo ntizarengera intore zayo ziyitakira amanywa n'ijoro? Mbese yazirangarana?" (Luka 18:5-7)

Ibyo ukeneye byose, ibyo wiringira byose n'ibyo ugambirira byose, ujye ubiganirira Imana. Saba Imana iguhe imigisha ku bintu runaka kugira ngo bikunganire mu gihe ubikeneye. Jya ukomeza ushakashake, ukomeze utege amatwi kugeza ubwo ugira icyo wigira ku gisubizo Imana iguhaye.

6. ABAMARAYIKA BASUBIZA IBYIFUZO BY'ABASENGA.

Umunyazaburi yashimishijwe n'uko abikesheje umurimo w'abamarayika , amasengesho ye yasubijwe.

"Nashatse Uwiteka aransubiza, ankiza ubwoba bwose nari mfite… Marayika w'Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha akabakiza." Zaburi 34:4-7.

Iyo dusenga, Imana yohereza abamarayika gusubiza amasengesho yacu (Abaheburayo 1:14). Buri mukristo afite umumarayika murinzi bagendana.

"Mwirinde mudasuzugura umwe muri abo bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru." Matayo 18: 10.

Kubera amasengesho yacu:

"Umwami wacu ari bugufi. Ntimukagire icyomwiganyira, ahubwoibyomushaka byose bimenywe n'Imana, mubisabiye,mubyigingiye, mushima. Nkuko amahoro y'Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarinde imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu." Abafilipi 4:5-7

7. IMIBEREHO YA GIKRISTO.

Bibiliya yerekana mu buryo busobanutse imibereho ya gikristo. Dushingiye ku bivugwa mu Abefeso 4:22-24 umukristo agomba "Kwiyambura" imibereho ya kera ituruka ku kwifuza gushukana, hanyuma "akambara" imibereho mishya ari yo "yarmewe kumera nk'Imana." Muri iki cyigisho no mu cyigisho cya 6, twabonye ko iyo tuvutse bushya "tuba turemwemo bundi bushya", undi muntu muri Kristo.

Iki cyigisho n'ibindi byigisho bitandatu bikurikira byerekana imibereho ya gikristo; biduhishurira ibanga ry'umunezero mu buzima bw'Umukristo. Bizagufasha kubaka umubano ukomeye ugirana na Kristo, uwo mubano ukazahindukamo imiberho ya gikristo ifututse. Bityo rero uyu munsi utumbire Yesu, kandi ushobora kuzaba umwe mubazishimira gutsinda kudasubirwaho ubwo amahoro ya Kristo adahinyuka azaba aganje.

 

© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.