KUVA KU MUNYABYAHA UGANA
KU WABABARIWE AKABA UMWERE

Nta biganza byabonetse, nta n'intwaro yigeze ivumburwa. Nta wigeze abona umwicanyi yinjira mu biro bya muganga mukuru. Ndetse nta n'uwigeze yumva amasasu avuga. Ariko basanze uwo muganga mukuru yaguye inyuma y'ameza yakoreragaho, amasasu atanu yatobaguye ishati ye. Cyari icyaha kigaragara rwose.

Polisi ikihagera ntabwo yashoboraga kumva uko byagenze. Ariko baza kubona akagozi gato kaziritse aho muganga mukuru yashyiraga ikaramu. Ako kagozi karagendaga ka kinjira muri radiyo ifata amajwi yari mu kabati (tiroir) k'ibyo biro.

Baje kuvumbura ko mu by'ukuri iyo karamu y'igiti yari microphone (mikrofone) uwo muganga yifashishaga mu gufata ibiganiro yagiranaga n'abarwayi yagiraga inama.Ubwo abakoraga anketi baba basubije vuba inyuma kaseti, maze bakurikirana ubwuzu uko kaseti yasubiragamo uko icyaha cyagenze.

Umugabo witwa Antoni yari yinjiye muri ibyo biro bya muganga atangira kuvugana nabi na muganga. Amasasu aravuga kaseti irangirana no gutaka cyane kwa muganga wasambiraga ku itapi hasi. Buri gace kose gateye ubwoba kari kafashwe. Umwicanyi yibwiye ko icyaha cye cyari kuyobekana burundu. Yari yabyitondeye kugira ngo adasiga ikimenyetso.

Nyamara kaseti yavuze uko byagenze byose. Muri aka gatabo tugiye kureba ukuntu urubanza ruheruka Imana izacira abantu ari "ugucirwa urubanza hakurikijwe ibyo bakoze nkuko byanditwe mu gitabo" (Ibyahishuwe 20:12). Kubataremeye Kristo nk'Umukiza wabo, bizababera inkuru mbi. Ariko urubanza ni inkuru y'agatangaza kubabonye uburinzi bwa Kristo.

1. WAHAGARARA UTE MU RUBANZA NTA BWOBA?

Ni nde uzacira isi urubanza?

"Kuko ari nta n'umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye umwana ngo abe ariwe uca amateka yose." Yohana 5:22.

UMUSARABA WATEGUYE KRISTO UTE KUTUBERA UMUCUNGUZI?

"Ni we Imana yeshyizeho kuba impongano amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe ubwo Imana yabyihanganiraga." Abaroma 3:25

Urupfu rwa Yesu nk'incungu yacu rumuha ububasha bwo gukora nk'umucamanza w'umunyakuri kandi akaba n'udutsindishiriza w'umunyambabazi ubabarira umunyabyaha wihana. Igihe ijuru ribajije ikibazo ngo "Bishoboka bite ko urubanza rutabera ruhindura umunyabyaha ruharwa utariho icyaha?" Yesu asubirisha kwerekana inkovu zo mu biganza bye. (Yahanwe igihano gikwiye ku bw'ibyaha byacu mu maraso ye yahaboneye intsinzi ikwiye y'ibyaha byacu).

Ibitabo byo mu ijuru bibitse inyandiko z'iby'ubuzima bwa buri muntu, kandi izo nyandiko zikoreshwa mu rubanza (Ibyahishuwe 20:12). Iyo ni inkuru mbi ku bibwira ko ibyaha byabo byo mu rwiherero kimwe n'ibicumuro bitazabagaruka mu mutwe. Ariko hari inkuru ishimishije ku bemeye Kristo babikuye ku mutima ngo ababere Umuvugizi mu ijuru. "Kandi amaraso ya Yesu …atwezaho ibyaha byose." 1Yohana 1:7.

Yesu atanga kiguzi ki ku bw'ubuzima bwacu bw'ibyaha?

"Kuko atigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana." 2 Abakorinto 5:21.

Ubuzima bwacu bw'ibyaha bwaguranywe ubuzima bwa Kriso butagira amakemwa. Ku bwo ubuzima bwa Kristo butagira icyaha n'urupfu rwe, Imana ishobora kutubabarira maze ikadufata nk'abatigeze bakora icyaha.

Ni iki gihindura Yesu kutubera Umuvugizi n'Umucamanza?

YESU YAJE MU GIHE GIKWIYE

Abatizwa Yesu yasizwe amavuta n'Umwuka Wera:

"Yesu amaze kubatizwa, uwo mwanya ava mu mazi: ijuru riramukingukira, abona umwuka w'Imana amanuka, asa n'inuma, amujyaho maze ijwi rivugira mu ijuru riti: Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira."Matayo 3:16-17.

Kristo amaze gusigwa n'Umwuka Wera abigishwa baravuze bati:

"Twabonye Mesiya (risobanurwa ngo: Kristo)." Yohana 1:41.

Abigishwa bari bazi ko ijambo ry'igiheburayo "MESIYA" kimwe n'ijambo ry'ikigiriki "Kristo" yombi asobanura "Uwasizwe"

Luka, Intumwa ya Yesu yanditse itariki yasizweho nka Mesiya avuga ko hari mu mwaka wa cumi na gatanu wa Tiberiuysi Kayisari (Luka 3:1). Kuri twe ibyo byaba ari mu mwaka wa 27 nyuma y'ivuka rya Kristo.

Mu myaka irenga 500 mbere yuko Yesu aza Umuhanuzi Daniyeli yahanuye ko Yesu agomba gusigwa amavuta nka Mesiya mu mwaka wa 27 nyuma y'ivuka rya Kristo.

"Uhereye igihe bazategeka kubaka Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware, hazaba ibyumweru birindwi." Daniyeli 9:25.

Ibyumweru birindwi wongeyeho ibyumweru mirongo itandatu na bibiri bihwanye n'ibyumweru mirongo itandatu n'icyenda, cyangwa se iminsi 483 (7x69=iminsi 483).
Mu mvugo ncamarenga ya gihanuzi, muri Bibiliya buri munsi ungana n'umwaka, ( Ezekiyeli 4:6, Kubara 14:34 ). Ni ukuvuga rero ko iminsi 483 ihwanye n'imyaka 483. Daniyeli yahanuye ko hari gutangwa itegeko ryo kongera gusana no kubaka Yerusalemu, kandi ko imyaka 483 yuzuye iryo tegeko rimaze gutangwa, Mesiya yagombaga kuboneka.

Ese koko Yesu yagaragaye nka Mesiya mu gihe cyari cyavuzwe? Ahasuwerusi yatanze itegeko ryo kongera kubaka Yerusalemu muri 457 Mbere y'ivuka rya Kristo. Ubwo imyaka 483 yarangiye muri 27 Nyuma y'ivuka rya Kristo (457 M.K + 27 N.K) = 484. Itegeko ryatanzwe muri 457, Kristo asigwa amavuta muri 27 nyuma y'ivuka rye. Iyo myaka yose tuyiteranyije, ni ukuvuga ko igihe cy'ukuri cyaba imyaka 483. Mu gihe cyavuzwe, muri 27 nyuma y'ivuka rya Kristo, Yesu yagaragaye afite ubu butumwa ati "Igihe kirageze" ( Mariko 1:15 ). Ukuzura gushyitse k'ubu buhanuzi bwo muri Bibliya ni igihamya gitangaje ko Yesu w'i Nazareti ari we Mesiya koko, Imana yigize umuntu.

Yesu yagombaga kumara igihe kingana iki ahamya ibyahanuwe?

"Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye rimara icyumweru kimwe" Daniyeli 9:27 (ahabanza).

Dukurikije ko umunsi umwe uhwanye n'umwaka, iki cyumweru cyaba imyaka irindwi. Bityo, mu gihe cy'imyaka irindwi (ni ukuvuga guhera muri 27 Nyuma y'ivuka rya Kristo kugeza muri 34 Nyuma y'ivuka rya Kristo), Kristo yagombaga "guhamya isezerano" cyangwa ibyasezeranywe, kugira ngo akize abantu ibyaha binyuze mu urupfu ry'Umuntu wagombaga gupfa ku bw'ibyaha byacu (Itangiriro 3:15).

Ni iki cyagogombaga kuba hagati muri iki cyumweru cya karindwi?

"Nikigera hagati, azabuzanya ibitambo n'amaturo." Daniyeli 9:27,(ahahera).

Yesu yabambwe muri 31 Nyuma y'ivuka rya Kristo hagati muri "icyo cyumweru". Igihe Yesu yapfaga, Imana yaciye "Umwenda ukingiriza ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi" (Matayo 27:51). Igitambo cyari kigiye gutambwa (gishushanya Yesu "Umwana w'intama w'Imana") cyacitse umatambyi. Iki cyari ikimenyetso ko Imana itagishaka ko abantu bongera gutamba amatungo. Mu kuzuza ubuhanuzi nkuko bwavuzwe ijambo ku ijambo, Yesu "yakuyeho" kongera gukenera gutamba ibitambo uko ariko kose. Uhereye igihe Yesu yapfiriye, abantu bafite uburenganzira bwo kugera ku Mana batabikesheje ibitambo cyangwa se abatambyi, ahubwo babikesheje Mesiya, Umwana w'intama w'Imana kandi Umutambyi wacu Mukuru.

3. IGIHAMYA KO IBYAHA BIBABARIWE.

Dushingiye ku buhanuzi bwa Daniyeli, ni kuki Yesu yapfuye,

"Mesiya azakurwaho, kandi ntacyo azaba asigaranye."Daniyeli 9:26

Igihe Yesu yapfiraga ku musaraba, yari "akuweho". Yarapfuye, ariko atari ku bwe, ndetse atari no kugira ngo yishyure igihano cy'ibyaha bye, ahubwo kugira ngo yishyure igihano cy'ibyaha by'abari ku isi bose.

Twamenya dute ko Imana yatubabariye ibyaha byacu byose?

"Ni ko gukiranuka kw'Imana abizera bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo…BOSE BAKOZE IBYAHA…, ahubwo BATSINDISHIRIZWA N'UBUNTU BWAYO, ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa muri Yesu Kristo… Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'UWIZERA AMARASO YE" Abaroma 3:22-25.

Ingingo z'ingenzi muri iyi mirongo ni "Twese twakoze ibyaha" ariko ku bw'UBUNTU bw'Imana, bose "baratsindishirizwa", "Abizera" imbaraga yeza iboneka mu maraso ya Kristo. Iyo Imana iduhanaguyeho ibyaha by'igihe cyashize ntiba ikitubaraho ibicumuro. Imana itwita abakiranutsi, "ugukiranuka kuva ku Mana tugukesha kwizera Yesu Kristo."

Twese abananijwe n'intambara yo kurushaho kuba beza, dushingiye ku byo dukora, dushobora kubona ikiruhuko nyacyo turamutse twemeye ko Kristo atwakirana imbabazi ze. Yadusezeraniye ati "Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura." (Matayo 11:28). Twese abaremerewe n'inkovu z'ibyo twakoze mu gihe cyashize kandi tukababazwa no kumva tudashyitse, ndetse dufite n'ikimwaro, dushobora kubonera amahoro no kumva dushyitse muri Kristo.

4. IGIHE URUBANZA RUGOMBA GUTANGIRIRA.

Mu gice cya munani cy'igitabo cya Daniyeli, marayika yeretse uwo muhanuzi iby'igihe kizaza. Daniyeli yabonye (1) imfizi y'intama, (2) Isekurume y'ihene (3) iyo sekurume y'ihene yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y'amaso yayo, "hashamikaho agahembe gato, karakura cyane, kaba rinini" (Daniyeli 8:8-9); Ibimenyetso bishushanya (1) Abamedi n'Abaperesi, (2) Ubugiriki, na (3) Roma (Daniyeli 8:1-12;20-26).

Igicye cya kane cy'ubu buhanuzi ni ikihe? Ibyo byerekanywe by'igitambo gihoraho…bizagera ryari?

Aransubiza ati "bizamara iminsi ibihumbi bibiri na maganatatu uko bukeye bukira: nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa." Daniyeli 8:13-14.

Daniyeli yikubise hasi yubamye mbere y'uko marayika asobanura iby'ubwo buhanuzi bw'iminsi 2300. Kandi igice cya munani kirangira nta busobanuro kibutanzeho.

Ariko nyuma marayika aragaruka maze avuga aya magambo "…umenye n'ibyo weretswe: Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n'umurwa Wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe n'ibyaha bishire , no gukiranirwa gutangirwe impongano." Daniyeli 9:22-24.

Ni byo koko iminsi 2300 ni imyaka 2300, umunsi ukaba ungana n'umwaka (Ezekiyeli 4:6). Ibyumweru mirongo irindwi cyangwa imyaka 490 bigize igihe kinini cy'imyaka 2300. Ibihe byombi bitangira muri 457 M.K (Mbere y' ivuka rya Kritso) Igihe ubuperesi bwatangaga itegeko "ryo kongera kubaka Yerusalemu." Dufashe imyaka 2300 tugakuramo imyaka 490, twasigarana 1810. Twakongera imyaka 1810 kuri 34 N.K nyuma y'ivuka rya Kritso, ubwo imyaka 490 yarangiraga, ibi bituzana mu mwaka w'i 1844 N.K.

5. UBUTURO BWO MW'IJURU BWEJEJWE - URUBANZA.

Marayika yabwiye Daniyeli ko mu 1844, mu mpera z'imyaka 2300 "ubuturo buzezwa" Daniyeli 8:14. Ariko se ibyo bivuze iki? Uhereye mu mwaka wa 70 N.K, igihe Abaroma basenyaga urusengero rw'i Yerusalemu. Abana b'Imana nta rusengero baribagifite ku isi. Ni ukuvuga ko ubuturo bugomba kwezwa, uhereye muri 1844, ari ubuturo bwo mu ijuru, ubwo mu isi bwashushanyaga.

None se kwezwa k'ubuturo bwo mu ijuru bisobanura iki? Isirayeri ya kera y'itaga umunsi wo kweza ubuturu bwo ku isi Yomu Kipuru (Yom Kippur), Umunsi w'impongano. Mu by'ukuri wari umunsi w'urubanza.

Nkuko ntabibonye mu gatabo ka 12, icyo Yesu adukorera mu buturo kirimo ibice bibiri: (1) Ibitambo bya buri munsi bijyana n'umurimo w'umutambyi mu cyumba cya kabiri, Ahera cyane ( Abal. 16 ). (2)

Mu buturo bwo ku isi, uko abantu bihanaga ibyaha buri munsi, amaraso y'itungo ryishwe yamishwaga iruhande rw'igicaniro, nyuma akajyanwa ahera (Abalewi 4na 6) Ni uko ibyaha byihanwe byazanwaga mu buturo akabikwa aho, ibi bigakorwa nk'umuhango.

Buri mwaka, ku munsi w'impongano, ubuturo bwezwaga ibyaha byose byihanwe umwaka ushize Abalewi 16. Muri uwo muhango wo kwezwa Umutambyi mukuru yatambaga igitambo kidasanzwe cy'ihene yatoranijwe. Ubwo agafata amaraso yayo akayajyana ahera cyane akayamisha imbere y'intebe y'ihongero bishushyanya amaraso ya Yesu, Umucunguzi uzaza, akariha umwenda w'icyaha. Hanyuma, mu buryo bushushanya umutambyi yavanaga ibyaha byihanwe mu buturo akabishyira ku mutwe w'indi hene, yohererwaga mu butayu kugira ngo izapfireyo (Abalewi 16: 20-22).

Uyu muhango wo ku munsi w'impongano wezaga urusengero ibyaha. Abantu bawufataga nk'umunsi w'urubanza kuko abangaga kwihana ibyaha bafatwaga nk'abakiranirwa ubwo bagahita "bacibwa mu bwoko bw'Imana" (23:29).

Ibikorwa by'imigenzo byacureraga ibizaza Umutambyi mukuru yakoraga rimwe uko umwaka utashye, Yesu Umutambyi wacu mukuru yabikoze rimwe na rizima. ( Abaheburayo 9:6-12 ). Ku munsi ukomeye w'urubanza akura mu buturo bwo mu ijuru ibyaha byicujijwe by'abamwemeye nk'Umukiza wabo. Niba twarihannye ibyaha byacu, uwo mwanya azabihanagura burundu, abisibanganye mu gitabo. (Ibyakozwe n'Intumwa 3:19).

Uyu murimo ni akazi ko guca imanza Yesu yatangiye mu 1844, igihe isaha y'urubanza ry'Imana yageraga mu ijuru, ubutumwa bw'iyo saha y'urubanza bwatangiye kwigishwa mu isi yose (Ibyahishuwe 14:6-7).

6.KUREBA IBYO WAKOZE MU BUZIMA BWAWE MU RUBANZA.

Guhera mu 1844 Kristo nk'Umucamanza, yatangiye kugenda areba ibyanditswe kuri buri muntu wese wabayeho kugira ngo yemeze ugomba kuba mu bakijijwe igihe Yesu azaza. Nk'umucunguzi wacu, Yesu ahanagura ibyaha byose by'abakiranutsi mu gitabo cyo mu ijuru cyanditswe mo iby'ubuzima bwabo. (Ibyakozwe n'Intumwa 3:19).

Iyo izina ryawe rigezweho mu rubanza, biroroshye kureba ibyo wakoze mu ubuzima NIBA waremeye Kristo nk'Incungu yawe. Iyo urubanza rw'abakiranutsi rurangiye, Yesu azagaruka ku isi kubaha ingororano (Ibyahishuwe 22:12,14).

Ese witeguye kugaruka kwa Yesu? Cyangwa hari icyo ukimuhishe? Ese ugirana umubano udafifitse kandi wo gukiranuka n'uwasezeranye ati:

"Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo kwizerwa kandi ikiranuka kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose." 1Yohana1:9

Kwatura ibyaha mu buryo bworashye,bisobanura kwemera kureba ibyaha byacu, wemera imbabazi z'Imana, no kwemera ko dukeneye imbaraga n'ubuntu bye.

Igihe yasuraga imfungwa muri Potsdam, Umwami Ferederiko Wiliyamu wa I yateze amatwi gusaba imbabazi kwa benshi. Imfungwa zose zarahiraga zivuga ko zifunzwe kubera abacamanza bari bazifiteho ibitekerezo bibi, ko abashinja bababeshyeye cyangwa se abababuranira batagira icyo bitaho. Uko yavaga mu cyumba ajya mu kindi ni ko yakomezaga kumva abiregura babeshya. Ariko ageze mu cyumba kimwe, imfungwa imwe ntacyo yari ifite cyo kuvuga. Frederiko aratangara maze avuga yikinira ati "Ndibwira ko nawe uri umwere."

Umugabo arasubiza ati"Oya Nyagasani, ndi umunyacyaha ku buryo nkwiye rwose gukanirwa urunkwiye."

Umwami arahindukira areba abarinzi ababwira mu ijwi riranguruye ati "Nimugire vuba mukure uyu mugome aha mbere yuko yanduza iyi mbaga y'abere."
Twitegura dute urubanza? Twitegura dute kuza kwa Kristo? Gusa, twari dukwiye kwatura by'ukuri tukavuga ukuri tuti: Nkwiye rwose igihano cy'urupfu ku bw'ibyaha byanjye, ariko hari uwakimpaniwe maze ampa imbabazi z'agatangaza. Iyemeze none aha ko icyaba cyose, uzakomeza isano yawe na Kristo amaso ku maso ukiranuka kandi ukiranuka mu mutima.

 

© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.