UMUKIZA UHORAHO Ubwo agahungu ko muri Scottland kitwaga Petero kari hafi kuzimira mu mwijima n'ijoro, Imana yamuhamagaye mu izina rye "Petero." Yongeye kumva ijwi ryo mu ijuru rimuhagaye mu izina, Petero ahagarara mu nzira, arebye hepfo, asanga yari ashigaje intambwe imwe gusa ngo yirohe mu rwobo bacukuragamo amabuye y'ishwagara. Mbese ntibyaba ari igitangaza tubaye twumvira ijwi ry'Imana rihora riduhamagara mu mazina yacu? Mbese ntibyadutera ibyishimo byinshi duhora tugendana n'Imana tukagirana nayo ibiganiro birambuye ku byerekeranye n'urugamba turimo n'ibyo turutekerezaho? 1. GUSANGA YESU NTA NKOMYI Twaba tubyizera cyangwa tutabyizera, dushobora kwegera Yesu, tugashyikirana nawe mu biganiro kuruta uko twaganira na we abaye ari hano nk'umuntu ugaragara. Koko kubana na we hano mu mudugudu wacu ameze nk'umuntu byaba ari igitangaza, ariko mwibaze gato imbaga y'abantu baba babyiganira kumubona gusa. Mutekereze ibibazo yahuraga na byo akiri hano ku isi. Dushatse umwanya muto wo kuganira nawe mu biganiro by'ubu bugingo twaba dukoze neza. Kristo yifuza igihe cyo kugaragaza isano afitanye na muntu wese muri twe. Iyo niyo mpamvu yatumye ava muri iyi si ngo ajye gukora umurimo w'umwihariko mu ijuru, umubashisha gushyikirana n'umuntu wese muri twe umwe umwe umunsi wose. Kuko muri iki gihe, kubwo Umwuka Wera, Yesu ataguma ahantu hamwe nk'uko yari ameze muri iyi si akiri mu mubiri. "Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mpera y'isi"Matayo 28: 20. Ni murimo ki Yesu akora mu ijuru utuma ashobora "kubana nawe ibihe byose"? "Nuko ubwo dufite Umutambyi Mukuru ukomeye, wagiye mu ijuru, niwe Yesu Umwana w'Imana,dukomeze ibyo twizera tukabyatura. Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nka twe,keretse yuko atigeze akora icyaha.Nuko rero twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ango tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye" Heb.4:14 -16. Menya ko dufite ubwishingizi bwo kugira Yesu uduhagarariye mu ijuru. "Yageragejwe uburyo bwose nka twe" "Azi intege nke zacu" "Adufasha mu byo dukenera byose" Kuko dufite Yesu ho Umutambyi Mukuru ntabwo turi kure y'ijuru; Kristo atuvugira ku Mana. Ntibidutangze "twegera intebe y'ubuntu tudatinya" Mu ijuru Yesu ari mu mwanya ki? "Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy'iteka cy'ibyaha, yicara iburyo bw'Imana" Heb.10:12. Yesu Umukiza uhoraho, utuzi twese, niwe uduhagarariye ku ntebe y'ubuntu, "iburyo bw'Imana." "Nicyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose,ngo abe Umutambyi mukuru w'imbabazi kandi ukiranuka mu by'Imana,abe n'impongano y'ibyaha by'abantu. Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe,abasha no gutabara abageragezwa bose." Heb 2:17,18. Mukuru wacu wafatanije natwe kamere muntu, wageragejwe nka twe,ubu niwe Mutambyi wacu mukuru wicaye iburyo bw'Imana.Uwabayeho nka twe, azi ibitubaho byose. Yarashonje, yagize inyota, yarageragejwe kandi yarasenze rasubizwa. Hari igihe yiyumvise ko yatereranywe, ari ntawe umwitayeho. Nyamara ibyo byose nibyo byabashishije Yesu kuba Umutambyi Mukuru, kuko yapfiriye kudukiza ibyaha. Yarapfuye kugira ngo impongano y'ibyaha byacu, apfa mu cyimbo cyacu.Ubu nibwo butumwa, ubutumwa bwiza ku bantu bose, aho bari hose bwo mu bihe byose. Umwe mu bayobozi b'amashuri yacu ya Bibiliya yatugejejeho iki gitekerezo. "Ubwo umukobwa wacu muto yari amaze imyaka itatu y'ubukuru, yasesetse urutoke mu ntebe, maze igufwa rirajanjagurika. Ubwo twari tumugejeje kwa Muganga, induru yavuzaga kubwo uburibwe yari afite, mu kuri byaratubabaje. Uwo mubabaro ku buryo bwihariye wageze mu mutima w'umukobwa wacu wundi w'imyaka itanu y'ubukuru. Sinzibagirwa amagambo ye, ubwo Umuganga yabagaga murumuna we, ataka atabaza ababyeyi n'abavandimwe. Yavuganaga ikiniga n'agahinda agira ati "Ayii! Data, Iyaba ruriya rutoke ruriya rutoki rwacitse rwari urwanjye"! Ubwo abantu bose bari bamaze guhinduka abanyabyaha, bagacirwaho iteka ryo gupfa buheriheri, Yesu yaravuze ati Ayii! Data "iyaba jye" . Nuko Imana yubahiriza icyifuzo cya Yesu iramutanga apfira ku Musaraba. Umukiza yababajwe uburyo bwose nka twe, ndetse agira n'akarusho. 2. UBUTUMWA MU ISEZERANO RYA KERA Ubwo Abisirayeli bari bakambitse munsi y'umusozi wa Sinayi, Imana yabwiye Mose kurema Ubuturo bugendanwa bwo kujya bayisengeramo, akurikije icyitegererezo yamwerekeye ku musozi.(Kuva 25:40). Hashize imyaka 500 urusenegero runini rwa Salomo rusimbura ubuturo bwagendanwaga. Kandi urwo rusengero rwubatswe ari rwiza cyane kandi igishushanyo cyarwo ari kimwe n'icy'urwo mu butayu rwagendanwaga. Ubwo Imana yahaga Mose icyitegererezo cyo kurema Ubuturo, umugambi wayo ukomeye wari uwuhe? "Kandi bandemere Ubuturo bwera, nture hagati muri bo"(Kuva 25:8) Icyaha cyatandukanije abantu n'Umuremyi wabo.Ubuturo bwari inzira Imana yakoresheje ngo yongere kujya ibana na twe. Ubuturo cyangwa hanyuma Urusengero rwahindutse isangano ry' Imana n'abantu n'isangano ry'amasengesho mu Isezerano rya Kera. Mu bitondo byose n'imigoroba abantu bahoraga bateranira ahakikije urwo Rusengero baje gusenga (Luka 1:9,10), bishyuza Imana isezerano ryayo ngo "Nzaba ndi hagati yanyu" Kuva 30:6). Isezerano rya Kera ryigisha ubutumwa bw'agakiza kimwe n'Isezerano rishya. Yombi yerekana ishusho ya Yesu apfira ibyaha byacu, akerekana n'umurimo we ari Umutambyi mukuru mu buturo bwo mu ijuru. 3. UMURIMO YESU ADUKORERA UGARAGARIRA MU BUTURO BWERA BWO MU IJURU. Ubuturo bwo mu isi n'imirimo yabukorerwagamo, byerekana icyo Yesu akora ubu mu Rusengero rwo mu Ijuru, n'icyo akora ubu ku isi,gufasha umuntu wese muri twe, kumuyobora mu buzima bwacu iminsi yose. Kuva ubwo ubuturo bwera bwo mu isi bwubakwaga ari igishushanyo cy'Urusengero rwo mu ijuru, bwerakanaga ubuturo bwo mu ijuru aho Kristo akorera umurimo we ubu ngubu. Kuva 25 -40 hasobanura imirimo n'imihango yo mu buturo bwo mu butayu mu buryo bunonosoye. Mu magambo make ibyakorerwaga mu buturo bigaragara no mu Isezerano Rishya. "Isezerano rya mbere naryo ryari rifite imihango y'ubutambyi,rifite n'Ahera h'iyi si;
kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cy'amatabaza n'ameza n'imitsima iyateretsweho imbere y'Imana rikitwa Ahera. Kandi hirya y'inyagemo ya kabiri ikinze,hariho ihema, hitwa Ahera cyane: aho hariho icyotero cyacuzwe mu izahabu n'isandugu y'isezerano yayagirijweho izahabu impande zose, irimo urwabya rw'izahabu rurimo manu,irimo na ya nkoni ya Aroni yapfunditse uburabyo na bya bisate by'amabuye, Imana yanditseho amategeko yayo icumi( Guteg. 10:1-5) Hejuru yayo hariho abakerubi b'icyubahiro batwikiriye (intebe y'imbabazi)" Heb. 9:1-5. Ubuturo bwarimo imigabane ibiri, Ahera n'Ahera cyane. Imbere y'Ubuturo hari urugo rwubatswe neza. Mu rugo hari igicaniro cyacuzwe mu muringa, niho Umutambyi yoserezaga ibitambo hakaba n'igikarabiro bakarabiramo barangije uwo muhango. Igitambo cyatambirwaga ku gicaniro cy'imiringa cyashushanyaga urupfu rwa Yesu ku musaraba ukuraho ibyaha by'abari mu isi (Yoh. 1:29). Iyo umunyabyaha wihannye yazanaga igitambo ku ruhimbi, avuga ibyaha bye, yarababarirwaga akezwa mu maraso ya Yesu (1 Yoh.1:9). Mu cyumba cya mbere cyangwa Ahera, ibitereko birindwi by'amatabaza byahoraga byaka,byerekanaga ko Yesu atagira ubwo abura "umucyo w'isi" Yoh. 8 :12). Ameza ariho imitsima yejejwe, yerekanaga uko atumara inzara y'umubiri n'iy'Umwuka kuko ari "umutsima w'Ubugingo" (Yoh. 6:35). Igicaniro cy'izahabu cy'umubavu cyerekana amasengesho Yesu adusabira ku Mana (Ibyah.8:3,4). Mu cyumba cya kabiri ari cyo cyitwa Ahera cyane, hari isandugu y'isezerano. Iyo sandugu yerekana intebe y'Ubwami y'Imana, umutemeri wayo n'imikondo igenderaho, bishushanya uko Kristo Umutambyi mukuru atuvugira ku Mana mu masengesho, asengera abantu bishe amategeko y'Imana. Ibisate bibiri by'amabuye Imana yanditseho amategeko yayo cumi, yari ashyizwe munsi y'umutemeri w'imbabazi.Abakerubi batwikira intebe y'imbabazi bari bari ku mpande ku maherezo y'isandugu. Hagati y'abo bakerubi b'ubwiza hahoraga umucyo w'ubwiza werekana umucyo w'Imana ubwayo. Hari inyegamo ikingiriza ahera ikabuza rubanda kuhabona igihe abatambyi babaga bakora umurimo wabo mu rugo. Inyegamo ya kabiri yari ikinze hagati y'Ahera n'Ahera Cyane yakingirizaga Ahera Cyane, ikabuza abatambyi binjiraga mu cyumba cya mbere cy'ubuturo bwera. Ubwo Yesu yapfiraga ku Musaraba, byabaye bite ku mwenda wakingirizaga Ahera Cyane? "Umwenda ukingiriza Ahera cyane utabukamo kabiri utangirira hejuru ugeza hasi." Mat. 27:51. Igihe Yesu yapfaga Ahera cyane hashyizwe ku mugaragaro. Nyuma y'urupfu rwa Yesu nta nyegamo yindi igomba kuzitira umwizera w'ukuri kwegera Imana yera; Yesu Umutambyi Mukuru niwe utwegereza intebe y'ubuntu bw'Imana (Heb.9:19 -22). Dufite uburenganzira bwo kwegera intebe y'Imana mu cyumba cyo mu ijuru kuko Yesu ari we Mutambyi Mukuru kandi uri iburyo bw'Imana.Yesu atubashisha kujya imbere y'Imana nk'umwana usanga Se w'urukundo. None rero, twegere intebe y'ubuntu. 4. IBYEREKANA KRISTO APFIRA KUDUKIZA. Nk'uko ubuturo bwera bwo mu isi bwari igishushanyo cy'Urusengero rwo mu ijuru, aho ubu Yesu akorera umurimo wo kudusabira, imirimo yakorwaga mu buturo bwera bwo ku isi yari icyitegererezo cyangwa se "igicucu cy'ibiri mu ijuru" ( Heb. 8:5). Ariko hari itandukaniro rikomeye.Abatambyi bakoreraga mu Rusengero rwo mu isi, ubwabo ntibashoboraga kubabarira ibyaha, ariko ku Musaraba, Yesu abonetse rimwe gusa ku mperuka y'ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba" (Heb. 9:26). Mu isezerano rya Kera, igitabo cy'Abalewi cyerekana mu buryo bunonosoye ibyakorerwaga mu buturo bwera. Imihango yahakorerwaga yari igabanijwemo imigabane ibiri: iya iminsi yose n'iyakorwaga rimwe gusa mu mwaka.( Icyigisho cya 13 kigaragaza ibyakorwaga rimwe mu mwaka). Mu byakorwaga iminsi yose Umutambyi yatambiraga muntu wese igitambo azanye kandi agatambirira n'iteraniro ryose muri rusange. Uwakoraga icyaha yazanaga itungo ritagira inenge kuba igitambo cy'icyaha cye, "akarambika ibiganza bye mu ruhanga rw'icyo gitambo gitambirwa ibyaha, maze, akakibikirira aho babikirira ibitambo byoswa (Lewi. 4:29). Ibicumuro by'umunyabyaha bikamukurwaho bigashyirwa kuri iryo tungo ritagira icyaha, hakozwe ibintu bibiri kwatura ibyaha no kurambika ibiganza mu ruhanga rwaryo. Ibyo bisobanura ko Kristo ajyana ibyaha byacu i Kaluvari, Umuziranenge ahinduka icyaha ku bwacu" (2 Kor. 5:21). Iryo tungo bazanyeho igitambo ryagombaga kwicwa, uko amaraso yaryo yaviriranaga niko yacureraga cya gihano gikomeye, Yesu yababarijwe ku Musaraba. 5. KUKI BYABAGA NGOMBWA KO HAVA AMARASO? "Kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa" (Heb. 9:22). Ibyakorerwaga mu buturo bwo mu Isezerano rya Kera byerakanaga umurimo ukomeye Yesu azakora wo gukiza. Yapfiriye ibyaha byacu. "Ahubwo yahinjijwe rimwe n'amaraso ye, amaze kutubonera gucungurwa kw'iteka" (umurongo wa 12). Ubwo amaraso ya Yesu yaviraga ku Musaraba ku bw'ibyaha byacu, inyegamo yo mu Rusengero i Yerusalemu yatabutsemo kabiri itangiriye hejuru igeza hasi " (Mat.27:51). " Kubera igitambo cya Yesu ku Musaraba, ntitugikeneye amatungo yo gutambira ibyaha byacu. Ubwo Yesu yasesaga amaraso ku Musaraba, yari atanze ubugingo bwe buzira amakemwa kuba incungu y'ibyaha n'amafuti yose dukora. Ubwo Data wa twese n'Umwana we bababarizwaga i Kaluvari, Imana Data yahinduye amaso ireba hirya ibabaye, maze Yesu aranogoka. Yesu wari Imana, mu mateka ye yagendaga ateguza kuko ubwe yabaga yikoreye, aremerewe n'ingaruka zose z'icyaha.Ibyo ni nabyo byagaragaje neza ububi bw'icyaha. Yashoboraga kubabarira abanyabyaha, atabanje guhinyuza ibyaha byabo.Kristo yazanishije amahoro amaraso ye yaviriye ku Musaraba." (Kol.1:20). 6.IBYEREKANA KO YESU AHORAHO ITEKA NGO ADUKIZE IBYAHA. Ni uwuhe murimo Yesu akora iminsi yose mu ijuru? "Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana nawe, kuko ahoraho iteka ngo abasabire" (Heb.7:25). Ubu Yesu ni muzima, ahora yerekana amaraso ye yavuye n'igitambo yatanze ku bwacu. Ubu arakorana umwete kugira ngo akize umuntu wese umuvumo w'icyaha. Abantu bamwe bagoreka ukuri bavuga ngo ubwo Yesu ari Umuvugizi wacu mu ijuru, ahora yinginga Imana ngo itubabarire ariko yo ngo ikaba itabishaka. Nyamara Imana yakiranye umunezero igitambo Umwana wayo yatanze ku bwacu. Kristo Umutambyi wacu Mukuru mu ijuru, avugira abantu yaremye. Arakora cyane kugira ngo n'abatamwitaho, bagire undi mwanya wo kugaruka bakakira agakiza, afasha abanyabyaha bihebye akabagaruramo ibyiringiro by'inkuru nziza,no gufasha abizera kurushaho kwiga Ijambo ry'Imana, no kurushaho gushakira imbaraga mu masengesho.Yesu ahindurira ubugingo bwacu guhwana n'amategeko y'Imana no kudufasha kugira GENZURA imico izatubashisha gushikama mu gihe cy'ibigeragezo. Yesu yatanze ubugingo bwe kugira ngo acungure umuntu wese wabayeho n'uzabaho muri iyi si. None ubu ni Umuhuza wacu, ni muzima, arasaba abantu kwizera ko yapfiriye ibyaha byabo. Yiyunze n'isi yaguye ku bw'Umusaraba we, ariko ntakiza utaremera ubuntu bwe. Ntabwo abantu bazarimbuka bazize ko ari abanyabyaha, ahubwo aro uko banze kwakira imbabazi zitangwa na Yesu. Icyaha cyasibye inzira y'umubano mwiza Adamu na Eva bari bafitanye n'Imana ubwayo banezerewe. Ariko Yesu Umwana w'intama w'Imana yapfiriye gukiza abantu bose ibyaha byabo no kubagarurira umubano bagiranaga n'Imana. Mbese hari ubwo ujya umureba ari Umutambyi Mukuru, ubereyeho kugira ngo adukomereze umubano wacu n'Imana. Urpfu rwa Yesu ni urupfu rw'umwihariko.Umurimo Yesu adukorera mu ijuru, ntugira uwo wagereranywaho. Yesu gusa niwe utwegereza Imana. Yesu gusa niwe ushobora gutuza Umwuka Wera mu mitima yacu. Yisize ubusa kugira ngo atuboneze. Yakorewe ibyo twari dukwiriye gukorerwa. Nimutyo tumwakire abe Umukiza n'Umwami w'ubugingo bwacu.
© 2003 The
Voice of Prophecy Radio Broadcast |
|