IMBARAGA IHISHWE MU BUGINGO BWANJYE Mu mwaka w'1929 Frank Morris yinjiye mu bwato bwajyaga i Switzerland. Yari yaragambiriye ko umunsi umwe azakora urwo rugendo. Ariko mu mateka yarwo rwamucishije bugufi. Umurinzi yari yishingiye kumurinda maze bwira akamufungira mu kumba. Yamara gusamura Frank agakomeza gutapfuna, ariko aba umupfu ubwo yemeraga gushyirwa mu gatete nk'akanyamaswa kabunze.Hanyuma Umurinzi yicaza Frank ku ntebe icumba umwotsi. Igihe cyose yabonaga umugenzi w'umugwaneza umurarikira kugira aho bajyana, umurinzi yaramwangiraga, akavuga yuko, adashaka ko amuva iruhande. Frank yari akuze,afite ibitekerezo n'ubushake bisanzwe by'abantu bakuru. Ariko kandi yari impumyi.Umurinzi abona yuko akwiriye kwizizira akiyobora.Frank yafatwaga nk'igipfunyika cyangwa indi mitwaro batekera aho bashatse. Ubwo baganiraga n'itsinda ry'abanyamakuru muri bus mu muhanda wa New York, Buddy yayoboraga Shebuja mu buhanga bava mu muhanda umwe bajya mu wundi, mu gihe imodoka zabaga zimaze guhita.Kuko rero yiringiraga Buddy, Frank nawe yambukiranya imihanda bimworoheye. Abanyamakuru babonaga ko bagize ibihe bibaruhije. Ndetse umwe yagombye gufata taxi kugira ngo abone uko ava mu ruhande rumwe rw'umuhanda ajya ku rundi. 1.UHAGARARIYE KRISTO MU ISI Ubwo Yesu yari yegereje gusubira mu ijuru, yasezeranije abigishwa be impano ikomeye: "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko ni ntagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ni ngenda nzamuboherereza.Uwo Mwuka w'ukuri n'aza,azabayobora mu kuri kose:kuko atazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva, nibyo azavuga:kandi azababwira ibyenda kubaho.Uwo azanyubahiriza kuko azenda ku byanjye akabibabwira." Yoh.16: 7, 13,14. Mu nama y'Imana, Yesu yagombaga gusubira mu ijuru kuduhagararira imbere y'intebe y'Imana, "ahagarare imbere y'Imana kubwacu" (Abaheburayo 9:24). Ubwo Umwami wacu wa bambwe aduhagarariye mu ijuru, natwe dufite Umwuka Wera ho umujyanama n'umuyobozi hano ku isi, ari mu cyimbo cya Yesu. Yesu akiri mu isi yakoraga umurimo we nk'umuntu, ntiyashoboraga kubera hose icyarimwe.Naho Umwuka Wera ntagira urwo rubibi.Ashobora kuba Umujyanama w'umuntu ku giti cye, kandi akayobora abantu batagira umubare ahantu henshi kandi mu gihe kimwe. Kristo abona ingorane zacu binyuze ku Mwuka wera. 2.UMWUKA WERA NI NDE Benshi muri twe bashobora kubwira Imana Data ko bakeneye uburinzi bwayo, nk'umubyeyi watureze.Kandi dushobora kwerereza Umwana Yesu, kuko yabaye muri twe nk'umuntu.Ariko biraruhije kwerekana ishusho ya Mwuka Wera cyangwa kumusobanura.Nta muntu twabona twamugereranyaho. Ariko nyamara Bibiliya itumenyesha imiterere y'ukuri y'Umwuka Wera. Imibereho ye Yesu yagereranije Umwuka Wera n'Umwe mu bumana, hamwe n'Imana Data,n'Imana Mwana. "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa,mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka wera" Mat.28:19. Umwuka Wera afite imico imuranga: Aratekereza (Abaroma 8:27); Afite ubwenge burondora byose (1 Abakorinto 2:10); Yiyumvamo urukundo (Abaroma 15:30); Kubabazwa n'uko tuguye mu cyaha (Ebefeso 4:30); Ubuhanga bwo kwigisha n'imbaraga zo kutuyobora (Nehemiya 9:20); Yagize uruhare mu irema. Umwuka Wera yafatanije n'Imana Data n'Imana Mwana kurema isi yacu. "Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi.Maze Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi" Itang.1:1,2. 3.IMIRIMO Y'UMWUKA WERA (1) Guhindura imitima y'abantu. Yesu mu kiganiro yagiranye na Nikodemu, yibanze cyane ku murimo Umwuka Wera akora ahindura imitima y'abantu. "Ni ukuri ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana" (Yoh. 3:5). "Kubyarwa n'Umwuka" bisobanura ko Umwuka Wera adutangiza bushya.Ibyo birenze cyane guhindura inyifato twari dusanganywe.Umwuka ahindura imibereho yacu y'imbere.Ibyo bigasohoza iri sezerano "Nzabaha umutima mushya" (Ezek.36:26). (2) Atwangisha ibibi akadukundisha ibyiza. "Ubwo azaza, azatsinda ab'isi,abemeze iby'ibyaha n'ibyo gukiranuka" (Yoh.16:8). Igihe wumva igitekerezo giteye ubwuzu cy'umuntu wigobotoye imbereho y'ibyaha agahindukirira Imana agahinduka umugeni wa Kristo wizerwa, uhora atera intambwe agana ku kwera biba ari ingaruka y'umurimo w'Umwuka Wera. (3)
Aratuyobora mu mibereho yacu ya gikristo. Kristo avuganira natwe
mu "ijwi ryoroheje" binyuze mu Mwuka Wera. Kandi nimujya kunyura
iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse
inyuma rivuga riti "Iyi
niyo nzira mube ari yo mukomeza" Yes.30:21. Mu
makuru anyura mu byo gajuru, televiziyo zihora zituzanira amashusho
n'imibiri biturutse muri kontinenti za kure mu cyumba tubamo. Imirimo
y'Umwuka Wera ijya kumera nka icyogajuru cy'Imana atuzanira ishusho
ya Kristo hano ku isi, ivuye mu ijuru ikadusabanya na we iyo tumukeneye
cyane (Yoh.14:15- 20). (4)
Kudufasha gusenga Igihe
duhirimbana ushaka amagambo Umwuka asenga mu cyimbo cyacu.Igihe ducogoye
dushobora kuganyira Imana,Umwuka atunganya ayo maganya yacu atabaza
Imana n'intege nke,akayahindura amashengesho avuganywe imbaraga imbere
y'intebe y'ubuntu y'Imana, aho Yesu akorera ubu ngubu. (5)
Akomeza ingeso z'ubukristo n'imico yabwo. "Ariko
rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana,
no kugira neza, n'ingeso nziza,no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda."
Gal.5:22,23. Kwera
imbuto z'Umwuka byerekana ko turi mu muzabibu w'ukuri, Yesu (Yoh.15:5).
Na n'ubu Yesu ashobora kuba mu bugingo bwacu binyuze mu mbaraga y'Umwuka
Wera. (6)
Adutegurira guhamya Kristo. Yesu
yarasezeranye ati: Abumva babishaka bose, Umwuka Wera ashobora kubahindura abahamyN.Kushobora kuba tutabona ibisubizo byose, ariko Umwuka Wera akaduha amagambo akora ku mitima no ku bwenge.Mbere y'Umunsi wa Pentekote intumwa zari zifite ingorane,ariko aho Umwuka Wera amariye kubamanukira bahamije Kristo bafite imbaraga zikomeye, "bubika igihugu cyose" (Ibyak.17:6). 4.
IMPANO Z'UMWUKA Ibyanditswe
byera bitandukanya impano y'Imana itangwa n'Umwuka Wera igahabwa uwizera
wese kugira ngo atsinde mu buzima bwe bwa gikristo, n'impano zitari
zimwe z'Umwuka Wera zihabwa abizera kugira ngo bakorere Imana mu nzira
zitandukanye. "Amaze
kuzamuka mu ijuru,Ajyana iminyago myinshi, Aha abantu impano.Nuko aha
bamwe kuba intumwa ze,n'abandi kuba abahanuzi;n'abandi kuba ababwirizabutumwa
bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha, kugira ngo abera batunganirizwe
rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo."
Ef.4: 8,11-12. Umukristo
wese ntahabwa izo mpano zose, bamwe bashobora guhabwa impano nyinshi
kurusha abandi;Umwuka "agabira umuntu wese nk'uko ashaka"(1
Kor.12:11).Umwuka aha umwizera wese impano akurikije umurimo yagenewe
gukora mu nama y'agakiza. Imana izi igihe n'ahantu izo mpano zatangirwa
kugira ngo zifasha abantu n'itorero ryayo. Urundi
rutonde rw'impano z'Umwuka ruboneka mu 1 Kor.12:8-10 rugizwe n'ubwenge,
ubumenyi, kwizera, gukiza indwara, guhanura,kuvuga indimi nyinshi, no
gusobanura indimi nyinshi. Intumwa Pawulo atubwira ko dukwiriye gushaka
impano iruta izindi. Ariko mwifuze cyane impano ziruta izindi. "Nyamara
dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza" (1 Kor. 12:31). Igice
cy'urukundo (1 Kor.13) gikurikira uwo murongo kivuga yuko "inzira irushaho
kuba nziza ari ukugira urukundo". Kandi urukundo ni imbuto y'Umwuka
(Gal.5:22). Icyo dukwiriye gukora twese ni ugushaka imbuto y'Umwuka maze tukemerera Umwuka akadukwizamo impano ze nk'uko ashaka (1 Kor.12:11). 5.KWUZURA
UMWUKA KU MUNSI WA PENTIKOTE Ku
munsi wa Pentikote, Umwuka Wera yasutswe ku rwego rw'imbaraga zidafite
urubibi, asohoza isezerano rya Yesu.
"Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka wera nabamanukira, kandi
muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya,
no kugeza ku mpera y'isi"Ibyak.1:8. Ku
munsi wa Pentikote Umwuka wera yabashishije intumwa kwamamaza ubutumwa
bwiza kandi bwumvikana mu bantu bari baturutse mu mahanga yose yo munsi
y'ijuru (Ibyak.2:3-6). Bamwe mu bigishwa ba Bibiliya bagereranya gusukwa kw'Umwuka Wera no kugwa kw'imvura y'impangukano y'umuhindo wo muri Palestina (Yoweli 2:23). Umwuka wasutswe ku munsi wa Pentikote, wari umeze nk'imvura yagwaga bwa mbere, iyo imvura y'umuhindo yahinduraga yamezaga imbuto. Ubwo rero hakaba harimo ibyokurya by'Umwuka bitunga abakristo bo mu Itorero mu gihe cyose bakiri bato mu by'Umwuka. 6.
IMVURA Y'ITUMBA Y'UMWUKA Ubuhanuzi
bwa Bibiliya butubwira ko hari umunsi uzaza, ubwo Umwuka w'Imana azasukwa
ku itorero nk'imvura y'umurindi, abizera b'itorero bagahabwa imbaraga
zo guhamya Yesu (Yoweli 2:28,29). Mu binyejana byinshi byashize, igitekerezo
cy'inama y'agakiza cyamamajwe mu migabane myinshi y'isi.Ubu ni igihe
cy'imvura iheruka yo gukuza imbuto ngo zitegurirwe gusarurwa. Mu gihe ibintu bigenda bihinduka mbere yuko Kristo agaruka,Imana izategura umwizera wese w'ukuri mu itorero kujya mu ijuru akoresheje gusukwa gukomeye kw'Umwuka wayo. Mbese hari ubwo wigeze wakira imbaraga yatanzwe n'imvura y'umuhindo itegurira itorero kwakira imvura y'itumba? Mbese mu mibereho yawe wumva wuzuye Umwuka? Mbese waba waremereye Umwuka Wera akakubashisha kwemera gukoreshwa n'Imana gutangariza abandi urukundo rwe no kugaruka kwa Kristo kugeze hafi? 7.
IBISABWA KUGIRA NGO DUHABWE UMWUKA WERA Ku
munsi wa Pentikote Umwuka Wera yamanukiye abumvise ubutumwa bagatera
hejuru bati "Bagabo bene Data tugire dute?" (Ibyak.2:37). Petero
arabasubiza ati "Nimwihane,umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina
rya Yesu Kristo, ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu,kandi namwe muzahabwa
iyi mpano y'Umwuka Wera" Ibyak. 2:38. Kwihana ni ugutera icyaha umugongo mu bugingo bwawe,ugahindukirira Kristo nicyo cya ngombwa cya mbere cyo guhabwa impano y'Umwuka. Kugira ngo dusukweho Umwuka Wera, icya mbere dukwiriye kubanza kwihana, ubugingo bwacu tukabwegurira Kristo. Na none Yesu yongeye gusobanura ko, kumukurikira ukamukunda ari kimwe mu byahesha umuntu impano y'Umwuka Wera (Yohana 14:15 - 17). 8.
KWUZURA UMWUKA Yesu
mbere yuko azamuka mu ijuru, Yesu yigishije abigishwa be: Nuko
abateraniriza hamwe abategeka kutava i Yerusalemu ati "Ahubwo murindire
ibyo Data yasezeranije,ibyo nababwiye; kuko Yohana yabatirishaga amazi,
ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera." Ibyak.1:4,5. Hose
mu ibyanditswe Byera byerekana ko umukristo, akwiriye kuzuzwa uzuye
Umwuka Wera. (Ibyak.2:4;4:8,31; 6:3,5;7:55;917 ;13:9,52;19:6). Umwuka
Wera ahindura ubugingo bwe akabwuzura, agahinduka umukristo wuzuye kandi
uzira inenge kuko ubugingo bw'umukristo wuzuye Umwuka Wera, bumugeza
ku rugero rushyitse. Naho
ibyo gusobanuro iby'ubugingo bw'umukristo wuzuye Umwuka Wera, Pawulo
yasabiye umwizera wese:
"Ndayisaba ngo, ikurikije ubwinshi bw'umutungo w'ikuzo ryayo,ibahe
ububasha, mukomezwe imitima, mubikesha Mwuka wayo, kugira ngo Kristo
ature mu muntu wese, bitewe n'uko mwizera. Nuko rero Imana ibasha gukora
ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n'ibyo twakwibwira byose ibigirishije
ububasha bwayo bukorera muri twe." Ef. 3:16,17,20. Nk'uko
Frank Morris n'imbwa ye Buddy, yamubereye umuyobozi wizerwa, natwe ubwo
dufite Umwuka Wera uyobora imitima yacu, dushobora gukora ibiruse ibyo
twakoraga mbere.Iyo tumaze kugira ubushake bushya,ubushobozi bushya
bitubashisha gukomeza guhinduka abizerwa mu cyimbo cyo guhugiranira
mu ngorane z'ubu buzima. Kwuzura
Umwuka bihora bivugurura imibereho yacu uko bukeye, binyuze ku gusenga
no kwiga Ijambo ry'Imana. Amasengesho atugira umwe na Kristo, kwiga
Ijambo ry'Imana bikadutera gusobanukirwa n'inama zayo.Ibyo byose bisenya
urusika rwabaga hagati yacu na Kristo rwimira impano y'Umwuka ifite
agaciro gakomeye.Uko niko gukura, ingeso zose mbi tukazisimbuza inyifato
nziza n'imico itagira amakemwa. Mu
Baroma 8, haduha ubusobanuro bw'ubugingo bwuzuye Umwuka. Shaka igihe
cyo kujya usoma icyo gice, umenye ibihe Pawulo yagiye yerekana uko "Umwuka"
ari imbaraga mu bugingo bw'umukristo. Mbese waba warigeze kugira imibereho itangaje yo kuzura Umwuka Wera ? Hari ubwo ujya wumva yuko Umwuka Wera ari mu bugingo bwawe ? Mbese waba warigeze kwiyumvamo imbaraga itanga ubugingo ? Kingurira umutima wawe imbaraga ikomeye ibumbatiye isi yose.
© 2003 The
Voice of Prophecy Radio Broadcast |
|