NI IKI CYEREKANA KO YESU AGIYE KUGARUKA VUBA?

Benshi muri twe bagira amatsiko yo kumenya ibyo ahazaza.Twifuza kumenya ibiri hirya y'aho dushobora kureba. Ariko ibyahanuwe byo bihora ari ukuri nyako. Turi mu bihe biruhanyije byo kumenya icyo bucyana.

Nyamara hariho umuntu umwe, ibyo yahanuye byasohoye nk'uko yabivuze. Mu ijambo rye, Yesu Kristo atwereka ibyo ahazaza; ni Umuyobozi utayobya. Muri iki cyigisho tuzareba ibyo yavuze byerekeranye no kugaruka kwe. Uretse ibyo kandi, ni nde ushobora kumenya cyane ibyerekeranye n'umunsi w'imperuka y'isi kurusha uwayiremye mbere na mbere?

1. IBIMENYESTO BIGARAGAZA KO KRISTO AZAZA MU GIHE CYACU.

Yesu amaze guhamiriza abigishwa be ko azagaruka kuri iyi si. (Mat.23:39), n'ikihe kibazo bamubajije?

Bati tubwire "Ibyo bizabaho ryari n'ikimenyetso cyo kuza kwawe n'icy'imperuka y'isi n'ikihe"?- Mat.24:3.

Yesu yabasubije mu buryo bufututse kandi mu kuri. Mu gice cya 24 cya Matayo no mu cya 21 cya Luka ubwe yatanze "ibimenyetso" cyangwa yerekanye ukuri tumenyeraho ko kuza kwe kwegereje. Ubundi buhanuzi bwa Bibiliya budufasha kubona ishusho y'uko isi izaba imeze mbere y'uko Yesu agaruka. Nk'uko tuza kubibona ubu buhanuzi busohora tubwibonera, bwerekana ko kugaruka kwa Kristo kuri hafi ndetse ku rugi.

Turebere hamwe ibimenyetso 10 mu buhanuzi bwa Bibiliya bitwerekeza ku rugendo rujya mu ijuru, maze tugenzure ingorane ziriho muri iyi nzira, umugenzi yabaza mu gihe abisoma.

IKIMENYETSO CYA 1: UMUBABARO, UBWOBA, GISHINDIKANYA!
Hashize imyaka 1900 Yesu ahanuye ibyaduka muri iki gihe cyacu, nyamara bigasa n'ibyanditswe bwa mbere mu kinyamakuru cyaraye cyanditswe nimugoroba.

"Hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n'imiraba bihorera. Abantu bazagushwa igihumure no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. Ubwo nibwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n'ubwiza bwinshi. Nuko ibyo nibitangira kubaho, muzararame,mwubure imitwe yanyu,kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora." Luka 21:25-28.

Nta kintu na kimwe cyo muri iki gihe gishobora kubihagarika. "Abantu bazagushwa igihumure n'ubwoba bw'ibyenda kuba ku isi". Intwaro z'intambara zahunitswe zishobora kurimbura iyi si yose. Byamera bite ibyihebe bibaye ari byo bitegetse izo ntwaro?

Yesu arahumuriza abariho muri iki gihe cy'ibyorezo.Imibabaro n'indwara biri ku isi muri iki gihe birerekana ukuri ko "kugaruka kwa Kristo kutwegereye". Muri iki gihe abantu buzuwe n'amaganya kubwo "kureba uko isi yahindutse". Ariko umwigishwa w'Ubuhanuzi bwa Bibiliya, ashobora kuvugana ijwi ry'ibyiringiro ati "Murebe Ugiye kuza muri iyi si yacu".

IKIMENYETSO CYA 2: IBYOREZO KU ISI.
Ni buryo ki ibyaremwe bigerwaho n'ibyago byo mu gihe giheruka?

"Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishitsi bikomeye,kandi hazabaho inzara n'ibyorezo by'indwara; hazabaho n'ibitera ubwoba n'ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru. Nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko Ubwami bw'Imana buri hafi". Luka 21:11,31.

Nimutekereze ho gato iby'inzara zibaho:imibare y'abicwa n'inzara n'abazira ibyihebe bikomeza kugaragarira mu binyamakuru.Mbese ntibitangaje ko isi yohereza intumwa ku kwezi, itabasha kugaburira abayituyeho ? Yesu yari azi ko inzara izabaho, kandi kwikunda kwa kamere muntu kuzarushaho kuba kubi.

Ariko se bite ku bishitsi ? Dukurikije,imimuriko yatanzwe mu mwaka w'1999 myaka ijana yose ya kalendari y'Ubukristo,ibishitsi bikomeye byarushagaho kwiyongera: Mu kijana cya 18 habaye ibishitsi 6 bikomeye. Mu ijana rya 19 ibishitsi 7 bikomeye. Mu ijana rya 20 habaye ibishitsi 100 bikomeye. None birakomeza kwiyongera uko dukomeza kwegereza imperuka.

Iyi mibare iremeza ubuhanuzi bwa Yesu. Inzara n'ibishitsi bigeze ku rwego ruhanitse, "Ubwami bw'Imana buri hafi". Mbese ikinyejana cyacu cya 21 kizarushaho kubamo ibishitsi byinshi bikomeye cyangwa kuza kw'Umwami w'Abami?

IKIMENYETSO CYA 3: KURUNDANYA UBUTUNZI.
Ubu ku isi ubukire buri mu maboko ya bakeya cyane, batindi n'abatindi nyakujya bakaba benshi cyane, ibyo bisobanuye iki?

"Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y'imperuka"--Santiago 5:3.

Duhereye ku bukire bw'imbere mu gihugu,abakire bararushaho kwirundanyaho ubukire, abakene nabo bakarushaho gukomeza gukena. Ubwiyongere bwa za miliyoni nyinshi z'amadolari ni ikindi kimenyetso cyerekana ko kugaruka kw'Umwami wacu kuri hafi, (umurongo wa 8).

IKIMENYETSO CYA 4: GUHAGARIKA IMITIMA.
Ni mpamvu ki, kutanyurwa no guhagarika imitima bibyutsa impagarara mu bakozi?

"Dore, ibihembo by'abasaruzi basaruye imirima yanyu,ibyo mwabimishije uburiganya, birataka; kandi umuborogo w'abo basaruzi winjiye mu matwi y'Uwiteka Nyiringabo. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima, kuko kuza k'Umwami Yesu kubegereye." Yakobo 5:4,8.

Yakobo amaze kuvuga iby'ubusumbane bwo kurundanya ubutunzi mu minsi yacu, Yakobo yeretswe imyivumbagatanyo yabyutse bitewe no kutanyurwa kw'abakozi. Intambara zikomeza kuvuka hagati y'abakire n'abatindi nyakujya na cyo ni ikindi kimenyetso cyerekana ko kuza k'Umwami kwegereje.

IKIMENYETSO CYA 5: KONONEKARA KW'IBITEKEREZO
Ni kuki intekerezo z'abantu zisa n'izononekaye ?

"Ariko umenye yuko mu minsi y'imperuka, hazaza ibihe birushya; kuko abantu bazaba bikunda,bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,badakunda n'ababo,batuzura,babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana imbaraga zako.Kandi abantu babi n'abiyita uko batari, bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa". 2 Tim.3:1-5,13.

Mbese hari undi watekereza ubundi buryo yavuga iby'isi yacu? Ni utunga kamera yawe mu ruhande rwose muri iyi minsi, uzafata amafoto y'abirata ubutunzi. Uzafata ibyorezo by'abana biteye ubwoba kandi bahahamutse.Uzafata abasore batagira ingano batagishobora kwitegeka,bahinduka ibyihare bakiri bato, abicanyi,n'abacitse zimwe mu ngingo zabo. Ibi byose ubiteranirije mu mashini yawe ifata amafoto, ni amajwi aranguruye, atangaza ko kugaruka kwa Yesu kwegereje.

IKIMENYETSO CYA 6:KUMENA AMABANGA
Kuki tubona amabanga y'ibinyoma asandara ahantu hose?

"Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza,kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka" Mat.24:24.

Uyu murongo urerekana ko igihe giheruka kizabonekamo ibitangaza n'ibimenyetso by'uburyo bwose,imbaraga zidasanzwe ziziyerekana. Abarozi n'abapfumu bongorerana n'abazimu bazaduka mu isi. Abamaji barakwiriye hose, bagenda bagurisha izo mpano zabo,bagafatanya n'abadayimoni bavuye mu bantu. Ibimenyetso n'ibitangaza biracuruzwa. Kandi byose biraduka nkuko Yesu yabihanuye,igihe turimo ni icyo kugaruka kw'umwana w'umuntu (umurongo wa 27).

IKIMENYETSO CYA 7: ISI IKANGUTSE
Gukanguka mu bitekerezo kw'ibihugu by'Afrika y'iburasirazuba bwo hagati,Ubulayi bw'iburasirazuba,n'ibihugu by'ibuvazuba bwa kure,bisobanura iki?

"Abanyamahanga nibaharuruke;... Muzane imihoro kuko ibisarurwa byeze: erega ibibi byabo ni byinshi.Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza! Kuko umunsi w'Uwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cy'imanza uri hafi." Yoweli 3:12-14.

Muri iyi minsi, ibihugu byo muri Asiya no muri Afrika,mu Bulaya bw'iburasirazuba, mu cyahoze ari Repubulika Zunze ubumwe z'Abasovieti n'iby'iburasirazuba bwo hagati,turahamya yuko igihugu cyose cyakangukiye gukwira hose mu bintu byose dukurikije amateka yabyo twabonye ko "umunsi w'Uwiteka uri hafi."

IKIMENYETSO CYA 8: INAMA Z'AMAHORO N'IMYITEGURO Y'INTAMBARA
Turi mu isi iyoberanye.Umuntu wese yemera ko icya mbere ari amahoro.Turayaganira, ariko ibikorwa bikaba ubwicanyi. Mu binyejana byinshi bishize,isi yitabiraga imirwano. Abahanuzi Mika na Yoweli bahanuye ko muri icyo gihe rwose amahanga azavuga ko bifuza kugira amahoro (Mika 4: 1-3),ku rundi ruhande bagakangurira abantu kwitegura intambara (Yoweli 3:9-13).

Mu bihe bya kera Bibiliya yerekanye igihe cyacu cy'amahoro yifubitse intambara, kandi itangaza yuko amahoro nyamahoro azaba ku isi ubwo Yesu azaba agarutse.

IKIMENYETSO CYA 9: AMAJYAMBERE MURI IKI GIHE
Kuki hashize imyaka amagana mu mateka y'abantu imigenderanire no gutumanaho bikaba bihurije isi yose hamwe?

"Kugeza igihe cy'imperuka;benshi bazajarajarira hirya no hino; kandi ubwenge buzagwira" Daniyeli 12:4.

Daniyeli yahanuye yuko ubwenge buzagwira "kugeza mu gihe cy'imperuka". Ariko ubu buhanuzi burerekana bukomeje igihe cy'amakuru atangwa mu byuma kabuhariwe (Computers). Ubwenge bw'uburyo bwose bwagwiriye mu buryo bwihuse cyane mu myaka mike ishize. Mu myaka 50 hahindutse byinshi kuruta mu myaka 2000 ya mbere. BENSHI BAZAJARAJARIRA HIRYA NO HINO bashaka ko ubwenge bugwira.Mbere y'Umwaka w'1850, abantu bagenderaga ku ndagobe no ku magare mato biruseho gato amajyambere yo mu ntango z'igihe. None ubu,turahuranya iyi si n'indege ya Concorde mu mwanya muto gusa.

Ingendo ziriyongera, ubuvumbuzi butagira ingano bwerekana ko turi mu igihe giheruka.

IKIMENYETSO CYA 10: KWAMAMAZA UBUTUMWA KU ISI YOSE
Yesu yahanuye yuko mbere ho gato yo kugaruka kwe, ubutumwa buzabanza gutangazwa ku isi yose:

"Kandi ubu butumwa bwiza bw'Ubwami, buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose;nibwo imperuka izaherako ize" Matayo 24:14.

Nko mu myaka mirongo ishize, hafi ya kimwe cya kabiri cy'isi yose, inzugi z'ibyuma zari zifungiwe ubutumwa bwiza. Ariko kandi na none benshi mu Bulaya bw'iburasirazuba basohokaga muri za nzugi z'ibyuma z'ubukomonisiti. Urukuta rwagabanyaga Umudugudu wa Berlini rwari rumaze gusenywa, maze ubutegetsi bw'imbaraga bw'Ubukomonisiti burahanguka.Uwo mwanya kimwe cya kabiri cy'isi, bakingurira ubutumwa bwiza.

Mu kuri ubutumwa bumaze kugera ku "isi yose" nk'uko Yesu yabivuze, uko bitigeze kubaho mbere hose. Ubutumwa bwa Kristo, butangwa ku byogajuru bwumvikanira mu birere by'amahanga yose. Turi mu gihe rwose Yesu yatangaje ubwo yavugaga ati "Kandi ubu butumwa bwiza bw'Ubwami buzigishwa mu isi yose, maze imperuka ihereko ize"

2.NI BURYO KI YESU AZAGARUKA VUBA?

Yesu amaze kugaragaza ibizabanziriza kuza kwe kwa kabiri, yashojeje agira at

"Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera" Matayo 24:34.

Indunduro y'amagambo ya Yesu ni ingenzi cyane, ab'iki gihe bavugwa muri ibi bimenyetso by'ubuhanuzi bazabona Yesu agarutse ku isi. Ntabwo bitinze akaza gutsemba icyaha n'imibabaro cyateje, maze akimika ingoma ye izahoraho iteka ryose.Yesu aratuburira ati "Ntawe uzi umunsi cyangwa igihe (umurongo wa 36).Yesu arongera ati "Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, aricyo Umwana w'umuntu azaziramo" Matayo 24:44.

3. YESU GUSA, IBYIRINGIRO BY'IYI SI

Yesu niwe byiringiro biheruka by'isi yacu, kuko ari we wenyine ushobora gutsembaho icyayibujije amahoro ari cyo cyaha. Yagombye gupfira i Kaluvari ku Musaraba kugira ngo abone uko atsinda icyaha n'ibibi byose bihagaritse abantu imitima ngo abone uko arokora umunyabyaha wese wakira impano y'agakiza.

"Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere ne mbere Satani akora ibyaha. Iby'Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi, ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani" 1 Yoh. 3:8.

Umukiza wacu yaharuye inzira yasibamye inyura mu isi yahindutse amatongo, nuko yitambaho igitambo cy'umubiri n'amaraso bye bwite.Uwo Yesu, umunsi umwe niwe uzakiza indwara zose ziri ku isi atsembyeho icyaha, muri uyu mwanya aragusaba ngo umwemerere ahanagure icyaha mu bugingo bwawe. Nturindire ko agaruka ngo ubone gukurwaho ibyaha byawe, ingeso zawe n'inyifato yawe ya kirimbuzi.Yesu aragutegereje ngo aguhe amahoro muri uyu mwanya.

Umugore umwe yaje mu materaniro yo kubwiriza ubutumwa yumvise akozwe ku mutima n'ubutumwa bw'uwo munsi. Ubwo yumvise igitekerezo cy'uko Yesu agiye kugaruka vuba, maze ibintu byose bigasubira uko byahoze.Ibyo byatumye atekereza.Amasha yuko ibyo yiringiraga, urukundo, umunezero n'amahoro bikomoka mu mafuti.Yesu yamubereye igisubiz

Bukeye Umubwiriza butumwa ajyana n'abafasha be kumusura,abarondorera ibibi yakoze byose mu mibereho ye mibi. Yahoraga yigaragura mu byondo yanyoye ibiyobyabwenge, kandi yari abeshejweho n'uko yari indaya.Amaze kubatekerereza ingorane ze zose,abishingukamo, ati "amagambo mwambwiye nimugoroba, yari ay'ukuri."

Ariko ijwi ry'Imana niryo ryari ryakoze ku mutima we. Kandi yavuganaga ijwi ry'amahoro. Yemeye kwitandukanya n'ibyo byose, ararikira Yesu kwinjira mu mutima we,nk'Umwami n'Umucunguzi we, yuzurwa n'ibyiringiro byo kugaruka vuba k'Umukiza we.

Mu byumweru byakurikiyeho, yabonye ko ubwoba bwinshi n'amahoro make yagiraga, byaterwaga no kwibwira ko yabigabanirizwa n'ibiyobyabwenge. Nuko yiyumvamo amahoro asesuye kuko yamaraga igihe kinini yiganirira na Yesu. Atangira gutandukana n'ibyamubuzaga amahoro mu bugingo bwe. Yakoraga n'ibindi bibi byinshi nawe ubwe atishimiraga.

Ariko ubuntu bwa Kristo bwamuteye imbaraga kuruta isoni yikozaga. Igitekerezo cy'igisambo cyo ku Musaraba,yacyigiyeho byinshi.Mu minsi yacyo iheruka, ku isaha y'umubabaro, ahindukirira Umuziranenge wari iruhande rwe aramusaba ati "Mwami Yesu uzanyibuke, ubwo uzazira mu bwami bwawe" (Luka 23: 42).

Uwo mwanya Yesu ahita asubirisha icyo gisambo isezerano, ryo kubana na we muri Paradiso (umurongo wa 43).

Uwo Yesu wababariye igisambo cyasambiraga ku musaraba, aragushaka ngo akwihere agakiza, akubabarire buheruka, kandi aguhe amahoro yo mu mutima. Yigenzurire wowe ubwawe uyu munsi.

Nawe ubwawe wabasha gusenga nka cya gisambo cyasambaga kivuga kiti "Yesu uzanyibuke igihe uzazira mu Bwami bwawe". Kandi azagusubiza ati "Nzagaruka, kandi uzabana nanjye muri Paradiso."


© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.