URUGO RWAWE RWO MW'IJURU

Ubwo Mariko Polo yari agarutse mu mugi yari atuyemo wa Venice (soma Venise) nyuma y'imyaka myinshi yari amaze mu Burasirazuba, incuti ze zatekereje ko ingendo ze ndende zatumye aba umusazi. Yababwiye ibitekerezo batashoboye kwizera.

Mariko yari yanyuze mu mugi wuzuyemo ifeza n'izahabu. Yari yarabonye amabuye y'umukara ashya, nyamara nta muntu n'umwe wari warigeze yumva iby'amahindure yaka mu birunga. Yari yarabonye umwenda udashya n'ubwo wawujugunya mu muriro, nyamara nta muntu n'umwe wari warigeze yumva ibya bene iyo myenda bita abestos. Yavuze ibyerekeye ibiyoka binini bifite uburebure bwa metero icumi bifite inzasaya nini cyane ku buryo zishobora kumira umuntu, amatunda afite ubunini bungana n'umutwe w'umuntu kandi akagira imbere hererana nk'amata, n'ibintu bitemba biva mu butaka bishobora gutuma amatara yaka. Nyamara nta muntu n'umwe wari warigeze abona ingona zo mu ruzi, amatunda y'ibiti bya koko (noix de coco), cyangwa peteroli. Baramusetse ubwo bumvaga ibyo bitekerezo. Hashize iminsi myinshi ubwo Mariko yari aryamye agiye gupfa, umwe mu ncuti ze utaravugaga rumwe na we wari hafi y'aho yari aryamye yamubwiye kwivuguruza akabwira abari aho ko ibitekerezo yababwiye byose byari ibinyoma. Nyamara Mariko yaranze ahubwo aravuga ati "Byose ni ukuri -buri kantu gato kose kabyo ni ukuri. Mu kuri ntan'ubwo nabashije kuvuga kimwe cya kabiri cy'ibyo nabonye byose."

Abanditsi ba Bibliya batubwira ibintu bike byerekeye uko ijuru rimeze basa n'abavuga ibihwanye n'ibyo Mariko Polo yavuze. Mu iyerekwa babonaga ahantu hari umucyo mwinshi, ahantu hatangaje, ku buryo bashoboraga gusobanura gusa umugabane muto w'ibyo babonaga. Kandi dusakirana n'abatemera iby'abo banditsi bavuga nk'uko hari incuti za Mariko Polo zitemeraga ibyo yazibwiraga. Tugomba kugerageza gutekereza " ingona zo mu mazi n'amatunda y'ibiti bya koko" tutigeze tubona kubera ko ibyo Bibliya itubwira bitumenyesha ko ibyiza by'ijuru birenze kwicara ku bicu tugacuranga inanga.

1. MBESE IJURU NI AHANTU NYAHO KOKO?

Yesu aradutegurira ahantu nyaho rwose muri iki gihe mu ijuru ririho.

"Ntimuhagarike imitima yanyu; mwizere Imana, nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba atahari, mba mbabwiye, kuko NGIYE KUBATEGURIRA AHANYU. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo." Yohana 14:1-3.

Yesu agiye kugaruka kuri iyi si maze atujyane mu ngoro ya cyami y'akataraboneka iri mu murwa wo mu ijuru ifite ubwiza burenze uko dushobora kubyibwira: Yerusalemu Nshya.

Nyuma yo kubayo imyaka igihumbi, Kristo azazana ku isi urwo rugo rwe rwo mu ijuru kuri iyi Si. Ubwo Yerusalemu Nshya izaba imanutse, umuriro uzeza isi.
Iyi si izaba imaze kugirwa nshya izahinduka urugo rw'iteka rw'abacunguwe. (Ibyahishuwe 20:7-15. Ibigeretse kuri ibi wabisoma mu Cyigisho cya 22).

"Mbona ijuru rishya n'isi nshya: kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byashize, n'inyanja yari itakiriho. Mbona ururembo rwera, Yerusalemu nshya, rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk'uko umugeni arimbishirizwa umugabo we. Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti "Dore ihema ry'Imana riri hamwe n'abantu, kandi izaturana na bo, ibe Imana yabo." Ibyahishuwe 21:1-3.

Nyuma y'uko isi izaba imaze kwejeshwa umuriro, Yesu asezerana ko ari ba nde bazatura mu isi?

"Hahirwa abagwaneza kuko ari bo bazahabwa isi" Matayo 5:5 (Na none soma mu Byahishuwe 21:7).

Kristo asezerana guhindura iyi si yari nziza kera akayisubiza ubwiza yahoranye mu Edeni, kandi abagwaneza "bazahabwa isi."

2. MBESE TUZAHABWA IMIBIRI NYAYO MU IJURU?

Ubwo Yesu yabonekeraga abigishwa be afite umubiri wazutse kandi wahawe ubwiza, yawusobanuye ate?

"Nimurebe ibiganza byanjye n'ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho, murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n'amagufwa nk'ibyo mundebana." Luka 24:39.

Yesu yari afite umubiri nyawo; yararikiye Tomasi kumukoraho (Yohana 20:27). Muri uwo mwanya Yesu yinjiye mu nzu nyayo, avugana n'abantu nyabo, kandi arya ibyokurya bisanzwe (Luka 24:43).

Ijuru ntirituwe n'imyuka, ahubwo rituwe n'abantu nyabo bashimishwa n'imibereho y'iby'umwuka, kandi bafite "umubiri w'ubwiza."

"Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava, ni we Mwami Yesu Kristo, uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya n'umubiri w'ubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose." Abafilipi 3:20, 21.

Dushobora kumenya tudashidikanya ko imibiri yacu mu ijuru izaba ikomeye, ari imibiri nyayo nk'umubiri Kristo yazutse afite.

Mbese mu ijuru tuzabasha kuhamenyera imiryango yacu n'incuti zacu?

"Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk'uko namenywe rwose." 1 Abakorinto 13:12.

Mu ijuru "tuzamenyana byuzuye". Tuzasobanukirwa kandi dukundane cyane kurenza uko bimeze kuri iyi si. Abigishwa ba Yesu baramumenye nubwo yari yambaye umubiri w'ijuru, uko bigaragara bitewe n'ibyari bisanzwe bimuranga mu mikorere ye (Luka 24:36-43). Mariya yabashije kumumenyera ku gituro bitewe n'ijwi rye yari yaramenyereye kumva ubwo yamuhamagaraga amuvuze mu izina (Yohana 20:14-16). Abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi bamumenye bitewe n'uburyo yakoresheje imyanya ye y'umubiri (cyane cyane amaboko n'amaso), kuko yakoze uko yari yaramenyereye gukora. Ubwo babonaga uburyo yahaye umugisha ibyokurya, bamenye ko ari Umwami wabo bashingiye ku buryo babonye akora (Luka 24:13-35).

Abacunguwe bazagira umunezero mwinshi "barebana amaso ku maso" mu ijuru.

Tekereza umunezero uzaterwa no kubona uburyo uwo mwashakanye amwenyura, cyangwa guhamagarwa n'umwana washyinguye kera, cyangwa imyitwarire y'incuti wakundaga. Tuzagira igihe kizira iherezo cyo gushimangira umubano w'urukundo kandi tuzabona uburyo bwo kunoza umubano wacu n'abantu tuzishimira cyane mu isi no mu ijuru.

3. TUZAKORA IKI MU IJURU?

Tuzakora imirimo myinshi mu ijuru. Utekereza iki ku gushushanya inzu yawe wishakira?

"Dore ndarema ijuru rishya n'isi nshya....kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero... Bazubaka amazu bayabemo; kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo... kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y'intoki zabo." Yesaya 65:17-22.

Ubu Yesu arategura amazu ya buri wese mu Murwa Wera, Yerusalemu Nshya (Yohana 14:1-3; Ibyahishuwe 21). Iyo mirongo igaragaza ko natwe tuzitegura kandi tukubaka andi mazu -ahari insisiro nziza cyane tukazirimbisha dukoresheje ibimera by'akataraboneka byo mu ijuru. None se ni nde wamenya ubuhanga buhanitse tuzagira mu ngoma y'Imana izaba ifite amajyambere yo mu rwego rw'akataraboneka? Ubuvumbuzi bugerwaho n'ubuhanga buhanitse muri iki gihe n'ingendo zo mu kirere bizamera nk'udukino tw'abana mu gihe tuzaba dutangiye guhishurirwa ibiri mu rugo rwa "Data wa twese."

Mbese ukunda kwitegereza ubwiza bw'amasumo, ibyanya bitoshye, amashyamba manini akurura imvura n'uburabyo bwiza cyane?

"Uwiteka ahumurije i Siyoni,…ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni, n'ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y'UWITEKA; muri yo hazaba umunezero n'ibyishimo n'impundu n'amajwi y'indirimbo." Yesaya 51:3.

Imana izahindura isi iyigire Umurima wa Edeni w'akataraboneka. Nta birunga bizongera ku ruka amahindure, nta rwokotsi ruzongera kubaho, nta mapfa azabaho ukundi; ibiyaga bizaba bisa neza cyane, hazabaho ibiti binini cyane kandi imisozi ntizongera kuba uruharabuge.

Ntabwo ubwiza bw'isi buziyongera gusa ahubwo n'ububasha bwacu bwo kubwishimira buziyongera. Bizaba nk'umunsi wa mbere umuntu asohotse akajya gutembera yari amaze igihe arwaye cyane. Kandi "iminuta makumyabiri ya mbere" y'ibyo byiza tuzahabwa iziyongera maze ihinduke igihe kizira iherezo.

Mbese ushimishwa no guhabwa ibintu bishya? Ushimishwa no kwiga cyangwa guhimba ibintu runaka?

"Icyo gihe, abantu badapfa bazitegerezanya umunezero utangaje ibitangaza bituruka ku bubasha bwo kurema, n'amabanga y'urukundo rwaducunguye... Ubushobozi bwose buzagenda bwaguka, ububasha bwose burusheho gutera imbere. Kumenya ubwenge ntibizananiza intekerezo cyangwa ngo bitume imbaraga zigwa agacuho. Aho ngaho imirimo ikomeye cyane izahakorerwa, ibyifuzo bihanitse bizagerwaho, kandi hazaba hakiri intera zo hejuru zizatumbagirwa, ibitangaza byinshi byo gushimwa ndetse n'ukuri gushya tuzamenya, ibintu bishyashya imbaraga z'ibitekerezo zizamenya, iz'ubugingo n'umubiri bizaharanira kugeraho. Ibyiza byose by'isi n'ijuru bizaba biri imbere y'abo Imana izaba icunguye kugira ngo babyige." (Byakuwe mu gitabo cy'Intambara Ikomeye, The Great Controversy), p. 677

4. MBESE HAZONGERA KUBAHO IMPUNGENGE Z'UKO IBIBI BYAGARUKA?

"Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya, cyangwa ukora ibizira, akabeshya; keretse abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'intama." Ibyahishuwe 21:27.

Imana izatsemba icyaha n'ingaruka zacyo burundu; ntibizongera kubaho. Yesu n'agaruka, "tuzasa na we" (1 Yohana 3:2). Aho kwifata ngo twibuze kwica, kwiba, kubeshya no gufata ku ngufu, tuzarushaho kugira imico iranga ab'ijuru.

"Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize." Ibyahishuwe 21:4.

Ndetse n'umwanzi uruta abandi bose ari we rupfu, azarimbuka. Mu gihugu cyo mu ijuru kizabamo ubusore bw'iteka abacunguwe "ntibazapfa" (1 Abakorinto 15:53); nta muturage waho uzongera kugira ingorane ngo asaze.

Ijuru ntirizakuraho ingaruka z'icyaha gusa ahubwo rizakora ibihabanye na zo. Tekereza uko bizamera ku bantu bihanganiye ubumuga mu mibereho yabo yose:

"Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n'ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk'impara, ururimi rw'ikiragi ruzaririmba." Yesaya 35:5,6.

5. IKIZASHIMISHA CYANE MU IJURU NI IKIHE?

Tekereza kwitegereza Umwami w'ijuru n'isi amaso ku maso.

"Dore ihema ry'Imana riri hamwe n'abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo." Ibyahishuwe 21:3

Imana ishobora byose isezerana kugendana natwe maze ikatubera umwigisha. Mbega umunezero uzakomoka ku kwicara imbere yayo. Tekereza icyo umucuranzi yatanga kugira ngo agire amahirwe yo kumarana umwanya muto n'abahanga baminuje mu ndirimbo bitwa Beethoven (soma Bitoveni) cyangwa Mozart (Mozariti). Tekereza uburyo umuhanga mu bidukikije yashimishwa cyane n'akanya yamarana n'umuhanga kabuhariwe Albert Einstein (soma Aluberi Enshiteyini) cyangwa agaciro umuntu ushushanya yaha amahirwe yo kubonana na Michelangelo (soma Mikelangero) cyangwa Rembrandt (soma Rembranditi).
Tekereza uburyo abacunguwe bazagira amahirwe atangaje. Bazaganira n'Umuremyi w'ubumenyi bwo kuririmba, ubuhanga buhanitse, no gushushanya. Bazashyikirana byimazeyo n'Umuhanga uhebuje ababaho bose, kandi n'Umunyarukundo kurenza abandi bose babaho. Maze uwo mubano utume habaho kumuramya.

"Uhereye mu mboneko z'ukwezi ukageza mu mboneko z'ukundi, no guhera ku Isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusengera imbere yanjye." (Yesaya 66:23).

Hagati y'umurwa w'Imana hari intebe nini y'Umwami Imana. Izengurutswe n'umukororombya w'akataraboneka. Mu maso hayo harabagirana nk'umucyo mwinshi w'izuba. Munsi y'ibirenge byayo hari inyanja y'ibirahuri ikwiye mu mpande zose. Kuri iyo nyanja y'ibirahuri, imurika ubwiza bw'Imana, ni ho abacunguwe bazateranira maze bayihimbaze bishimye cyane.

"Abacunguwe n'UWITEKA bazagaruka bagere i Siyoni baririmba; ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n'ibyishimo; kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga." Yesaya 35:10.

Ahongaho tuzaba turi kumwe n'Ufite ineza itagira impinduka. Gukiranuka, kwihangana n'impuhwe bye ntibishira. Izina rye ryera nirihimbazwe!

6. TUGOMBA KUZABAYO!

Yesu yifuza cyane kuzarebana nawe amaso ku maso. Iyo ni yo mpamvu yashatse kugukiza ibyaha atanze igiciro cy'akaburarugero. Iyo mpano ukwiye kuyakira. Ugomba kwiyegurira Kristo ukamwemera nk'Umwami n'Umukiza wawe. Ukeneye imbabazi zatanzwe zikomotse ku musaraba kubera ko:

"Muri rwo hatazinjiramo ikintu gihumanya, cyangwa ukora ibizira, akabeshya; keretse abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama." Ibyahishuwe 21:27.

Yesu adukiza ibyaha ntadukiriza mu byaha. Tugomba kumusanga binyuze mu mbaraga ye ikorera muri twe ikadutandukanya n'inkozi z'ibibi n'abatejejwe. Yesu ni we nzira rukumbi itugeza mu bwami bwe.

Kandi iyo ngoma ishobora gutangira ubungubu mu mutima wawe. Iyo Kristo adukijije ibyaha, imbere muri twe aharema ijuru rito. Ashoboye kudufasha kugira ngo twihanganire agahinda, ishavu, kurarikira, ubwoba n'intimba bitubuza amahoro. Ibyiringiro by'ijuru ntabwo ari uguhunga ingorane zo muri ubu buzima; ahubwo ibyo byiringiro bituma turushaho kugira ijuru hano ku isi. Ubushakashatsi bwakozwe vuba aha bwagaragaje ko "abizera ko nyuma y'urupfu hari ubundi buzima bagira imibereho irangwa n'umunezero kandi biringira abandi bantu kurusha abatabyizera."

Nta kintu na kimwe gishobora guhindura imibereho yacu muri iki gihe kurenza isano ishingiye ku kwiringira Yesu Kristo:

"Uwo mumukunda mutaramubona, kandi n'ubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma MWISHIMA IBYISHIMO BYIZA BITAVUGWA, kuko muhabwa agakiza k'ubugingo bwanyu, ni ko ngororano yo kwizera kwanyu." 1 Petero 1:8,9.

Ibyo byose -n'ijuru naryo. Mbese waba waramenye imibereho myiza Kristo yifuza kuguha? Nyabuna we kwanga irarika rye ryuje impuhwe.

"Umwuka n'Umugeni barahamagara bati: `Ngwino!' Kandi uwumva nahamagare ati: `Ngwino!' Kandi ufite inyota naze; ushaka ajyane amazi y'ubugingo ku buntu." Ibyahishuwe 22:17.

Yesu ari kumwe nawe ubu, aravugana n'umutima wawe mu gihe usoma iyi mirongo. Arakurarika ati "Ngwino!" "Ngwino!" "Ngwino!" Nta guhendahenda cyangwa kwinginga kwaruta uko. Niba utaramusanga, uyu mwanya, kurenza undi uwo ari wo wose ni wo mahirwe yawe yo kwakira impano aguha.

Ni kuki utamubwira ko wakiriye impano aguhaye ku buntu kandi ko wifuza kuzabana na we iteka ryose? Mubwire ko umukunda. Mushimire ibyo yagukoreye byose n'ibyo ateganya kuzagukorera. Niba hari igitotsi hagati yawe n'Imana yisabe kuguha ubushake bwo kugikuraho. Uyu munsi, mu gihe wumva ijwi ryayo, kandi umutima wawe ukaba witeguye kwakira Imana, yiyegurire burundu. Unika umutwe wawe aka kanya maze uvuge uti: "Yesu Mwami wanjye, ndaje. Nkwiyeguriye uko ndi kose. Nzaba uwawe ubuzira herezo."


© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.