GENZURA IGIHE YESU AZAZA KUKUJYANA

Nyuma y'imyaka myinshi yo gufatwa nabi, Armando Valladares yarananutse cyane, agera ubwo ahinduka nk'igicucu kiremaye umugereranije n'uko yari ameze kera. Yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 30 muri gereza za Castro (soma Kasitro) kubera ko yagiye gusenga mu rusengero ku munsi wa Noheli. Abayobozi ba gereza bamwicishaga inzara, bakamukubita ndetse bakamugaragariza ko bamusuzuguye cyane nyamara ntiyigeze areka kwizera kwe.

Hari ikintu cyatumaga akomeza kwihangana: ni isezerano yari yaragiriye umugore wari ukiri muto witwaga Marita. Bahuriye aho muri gereza maze barahakundanira. Marita yanyuzwe cyane no kwizera gukomeye kwe. Bidatinze bombi basezeranira imbere y'ubutegetsi bwa leta ko Marita abaye umugore wa Armando kandi ko Armando abaye umugabo wa Marita, uwo muhango wabereye ku mbuga ya gereza. Nyamara Marita yimuwe ku mbaraga ajyanwa i Miyami.

Kutaba hamwe kwabo kwabateye agahinda gakomeye. Nyamara Armando yabashije kugira amagambo y'isezerano yandikira umukunzi we ku gapapuro gato kari karatawe, agira ati "Nzaza aho uri. Ibunda zingera amajanja ntizizaba zikimbuza". Iyo mfungwa yahamije idashidikanya ko mu buryo runaka we na Marita bazabasha guhamiriza ayo masezerano mu rusengero imbere y'Imana kandi ko umunsi umwe kubana kwabo kuzashoboka. Yaramwandikiye ati "Igihe cyose uba uri kumwe nanjye"

Isezerano rya Armando ryakomeje kumutera kwihangana muri iyo myaka yose yagirirwaga nabi, uko kugirirwa nabi kwashoboraga gutuma abagabo benshi bacogora. Kandi ryatumye Marita akomeza kugira icyizere. Yakoranye umwete amenyesha abantu iby'isezerano ry'umugabo we. Ibyiringiro bye ntibyigeze bicogora.

1. ISEZERANO

Ibihe bimwe dushobora gucogora tukaba twakwibaza tuti "Ni iby'ukuri koko umunsi umwe Kristo azagaruka aturutse muri iri juru ry'ubururu riri hejuru yacu maze twibanire mu munezero?" Mu by'ukuri hashize igihe kirekire cyane dutandukanye na we. Bamwe bashobora gutekereza ko uwo musozo mwiza cyane w'amateka maremare y'isi yaranzwe n'ubugizi bwa nabi, ushobora kumvikana ko ari mwiza cyane ariko ntuzabeho. Nyamara hari ikintu kimwe kigomba gutuma ibyiringiro byacu bitagira ikibihungabanya mu mitima yacu. Icyo ni isezerano ryo kugaruka kwa Yesu. Mbere y'uko Yesu asiga abigishwa be ngo ajye mu ijuru, yabahaye iri sezerano:

"Ntimuhagarike imitima yanyu; mwizere Imana, nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba atahari, mba mbabwiye kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, NZAGARUKA mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo." Yohana 14:1-3.

Mbere y'uko Yesu asubira mu ijuru yahamirije abayoboke be ati "NZAGARUKA!" Yasezeranye ko azagaruka gutwara abamwiringira maze akabajyana ahantu yagiye kudutegurira. Ibyanditswe Byera bivuga iri sezerano incuro zigera ku 2500. Kuba Yesu azagaruka ni inkuru y'ukuri nk'uko kuba yarabaye hano mu myaka 2000 ishize ari inkuru y'ukuri.

Kera Imana yasezeranye ko Mesiya azaza, Umucunguzi wagombaga kwikorera ibicumuro byacu maze akatubabarira ibyaha. Abantu benshi bavunwaga n'imitwaro y'ubu buzima babonye ko iryo sezerano ari ryiza cyane, ku buryo gusohora kwaryo byasa nk'ibitashoboka. Nyamara Yesu yaraje maze apfira ku musaraba. Iryo sezerano ryabaye impamo, rishyika mu bwiza butangaje kurenza uko abantu babyibwiraga. Isezerano ryo kugaruka kwe na ryo rizasohora. Dushobora kwizera wa Wundi udukunda, tukemera ko azaza gutwara abo yaguze igiciro kitagereranywa.

Nubwo Armando yari afunzwe, yakomeje koherereza Marita mu ibanga ubutumwa bwanditswe mu mivugo, akamwoherereza n'ubundi bushushanyije. Marita yashoboye gucapisha ubwo butumwa abugeza kuri rubanda nyamwinshi. Imbaraga zari ziburimo zatumye abo ku isi babwitaho. Za leta zatangiye kotsa Kasitro igitutu ngo arekure abantu bafunzwe kubwo kwizera kwabo. Prezida w'u Bufaransa yarahagobotse nuko ku iherezo, mu kwezi kwa cumi k'umwaka w'1982, Armando yashyizwe mu ndege yari igiye i Paris.

Yabaye nk'uri mu nzozi ubwo yari ahawe umudendezo ndetse no kugeza ubwo indege yagwaga ku kibuga yari atariyumvamo rwose ko afunguwe. Nyamara nyuma y'imyaka makumyabiri yo kubabazwa, no gutegereza yihanganye, Armando yagezaho abasha kwiruka maze ahobera Marita.

Nyuma y'amezi make gusa uwo muryango wari unezerewe mu rusengero rwitiriwe umuntu waranzwe n'ingeso nziza witwaga Kiera ruri i Miami maze bahamya amasezerano yabo. Ku iherezo ubumwe bwabo bwarashyitse buruzura. Isezerano ngo: "Nzaza kukureba" ryarasohoye.

Ushobora gutekereza ibyishimo bizaba mu iteraniro rikomeye ubwo tuzabona Kristo amaso ku maso? Kuboneka kwe mu bwiza kuzahanagura imibabaro no guhangayika twagize maze uburibwe twakomeje kugira mu mitima busibangane burundu.

Kugaruka kwa Yesu kuzasohoza ibyifuzo byacu bikomeye kandi kube igisubizo cy'ibyo dushaka cyane. Ubwo ni bwo tuzatangira kugira ubuzima buzira iherezo, burangwa n'ubumwe bwuje urukundo tuzagirana n'Incuti yacu ihebuje izindi zose zigeze kubaho.

Yesu agiye kugaruka vuba! Mbese witeguye kumusanganira?

2. YESU AZAZA ATE?

(1) Mbese azaza mu ibanga?
"Dore, mbibabwiye bitaraba. Nuko nibababwira bati `Dore ari mu butayu', ntimuzajyeyo: cyangwa bati, `Dore ari mu kirambi', ntimuzabyemere. Kuko NK'UKO MURABYO urabiriza iburasirazuba UKABONEKERA aho rirengera, NI KO NO KUZA K'UMWANA W'UMUNTU KUZABA." Matayo 24:25-27.

Nk'uko iyo umuryabyo urabije ugaragara neza nubwo waba uri kure, ni ko kugaruka kwa Yesu kutazaba igikorwa cy'ibanga cyangwa cyihishe.

(2) Mbese Yesu azagaruka ameze nk'umuntu nyawe?
"Bakiraramye batumbira mu ijuru, akigenda, abagabo babiri barababonekera, bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera. Barababaza bati `Yemwe bagabo b'i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? YESU UBAKUWEMO akazamurwa MU IJURU, AZAZA ATYO nk'uko mumubonye ajya mu ijuru." Ibyakozwe 1:10-11.

Ku munsi Yesu yazamutseho avuye kuri iyi si abamarayika bahamirije intumwa ko "uwo Yesu" wari uzamuwe mu ijuru -uwo nguwo, s'undi wundi -azigarukira we ubwe ari Umwami w'abami. Uwo Yesu wakijije abarwayi agahumura amaso y'impumyi. Uwo Yesu wabwiye amagambo y'ineza umugore wafashwe asambana. Uwo Yesu wahanaguye amarira y'abariraga kuko bari bapfushije kandi agakikira abana bato. Uwo Yesu wapfiriye ku musaraba w'i Kaluvari, akaruhukira mu gituro, kandi akazuka mu bapfuye ku munsi wa gatatu, ni we uzagaruka.

(3) Mbese Yesu azagaruka maze tumubone?
"Dore arazana n'ibicu kandi amaso yose azamureba." Ibyahishuwe 1:7a.

Abazaba bariho ubwo Yesu azaba agarutse, abakiranutsi n'abakiranirwa, bazamubona agarutse.

Yesu yavuze ko abazamureba agarutse bazaba bangana iki?

"Ubwo ni bwo ikimenyetso cy'Umwana w'Umuntu kizaboneka mu ijuru, n' AMOKO YOSE YO MU ISI ni bwo azaboroga, ABONYE Umwana w'Umuntu aje ku bicu byo mu ijuru afite ubushobozi n'ubwiza bwinshi." Matayo 24:30.

Buri muntu wese uzaba ariho ubwo Kristo azaba agarutse ku isi azamubona.

(4) Ni ba nde bazaherekeza Yesu ubwo azaba agarutse?
"Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe" Matayo 25:31.

Tekereza uko bizaba bimeze ubwo Yesu azaba agarutse mu cyubahiro cye cyose ashagawe n'"abamarayika bose".

(5) Mbese dushobora kuvuga igihe ntarengwa Kristo azagarukiraho?
"Ariko uwo munsi n'icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana, keretse Data wenyine... Nuko namwe mwitegure kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w'umuntu azaziramo." Matayo 24:36, 44.

Buri muntu azabona Yesu Kristo aziye mu bwiza, nyamara abenshi bazaba batiteguye kugaruka kwe. Mbese wowe ubwawe witeguye kugaruka kwa Yesu?

3. YESU AZAKORA IKI UBWO AZABA AGARUTSE?

(1) Yesu azakoraniriza hamwe abacunguwe bose (intore).
"Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry'impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y'ijuru, ukageza iyindi mpera yaryo." Matayo 24:31.
Niba waremereye Yesu ngo agutegure mu mutima no mu bugingo, uzamuramutsa unezerewe nk'Umukiza wawe.

(2) Yesu azakangura abakiranutsi bazaba barapfuye.
"Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n'ijwi rya marayika ukomeye, n'impanda y'Imana; nuko ABAPFIRIYE MURI KRISTO NI BO BAZABANZA KUZUKA." 1 Abatesalonike 4:16.

Yesu natunguka, mu ijuru hazumvikana urusaku. Ijwi rye rikomeye rizumvikana ku isi yose. Rizamenagura ibituro byo mu marimbi yose maze rizure za miliyoni nyinshi z'abantu bamwemeye mu bihe byose byabayeho. Mbega uko uwo munsi uzaba ushimishije!

(3) Yesu azahindura abakiranutsi bose nagaruka -ntabwo ari abakiranutsi bapfuye gusa ahubwo n'abakiranutsi bazima azabahindura.
"Maze natwe abazaba bakiriho basigaye, DUHEREKO TUJYANANWE NA BO tuzamuwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka ryose." Umurongo wa 17.

Kugira ngo Kristo adutegurire kubaho iteka ryose, imibiri yacu ipfa azayihindura imibiri idapfa.

"Dore, mbamenere ibanga: Ntituzasinzira twese, ahubwo TWESE TUZAHINDURWA -mu kanya gato, mu kanya nk'ako guhumbya ubwo IMPANDA Y'IMPERUKA IZAVUGA. Impanda izavuga koko, ABAPFUYE BAZURWE UBUTAZONGERA KUBORA, natwe DUHINDURWE. Kuko uyu mubiri ubora ukwiye kuzambikwa kutabora, n'uyu upfa ukazambikwa kudapfa." 1 Abakorinto 15:51-53.

Kristo n'agaruka "twese tuzahindurwa." Bitekerezeho: nta rubagimpande izongera kubaho, nta bumuga buzabaho yewe nta na kanseri. Amavuriro azakingwa n'amazu aberamo ibyunamo ntazaba agifite icyo akimaze ubwo Kristo azaba agarutse!

(4) Yesu azatwara abakiranutsi bose mu ijuru.
Yesu ubwe yitangiye iryo sezerano ati "Nzagaruka mbajyane iwanjye"mu rugo rwa Data (Yohana 14:1-3). Petero avuga iby'umurage w'abakiranutsi "mwabikiwe mu ijuru" (1 Petero 1:4). Dushobora guhanga amaso imbere maze tukabona ibyiza biri mu murwa w'Imana, Yerusalemu Nshya, n'amahirwe tuzagira yo kurushaho kumenya Data wa twese wo mu ijuru.

(5) Yesu azakuraho ibibi byose n'umubabaro, ku buryo bitazongera kubaho ukundi.
Inkozi z'ibibi -abakomeje kwinangira bakanga impano yose y'ubuntu Kristo abaha -mu kuri biciraho iteka. Ubwo bazitegereza mu maso ha Yesu atungutse ku bicu, ibyaha bakoze bizatuma batihanganira kumureba; maze batakire imisozi n'ibitare bati "Nimutugweho, muduhishe amaso y'iyicaye kuri iriya ntebe n'umujinya w'Umwana w'Intama!"(Ibyahishuwe 6:16). Bazahitamo gupfa aho guhagarara imbere y'ijisho rya Yesu rireba byose.

Bazamenya ko ijwi rizaba ryumvikanira cyane mu bicu ari ryo igihe kimwe ryagiye ribingingira kwemera ubuntu bw'Imana. Abantu baharaniye mu buzima bwabo kwiruka inyuma y'amafaranga, ibibanezeza cyangwa imyanya y'icyubahiro bazagera aho basobanukirwe ko birengagije ikintu rukumbi cyari gifite agaciro gakomeye mu buzima.

Bizaba ari ibintu bibabaje cyane. Kuko mu kuri nti byari ngombwa ko hagira umuntu n'umwe muri abo bantu urimbuka. Imana ubwayo yaravuze iti "Sinezezwa no gupfa k'umunyabyaha" (Ezekiyeli 33:11). Yesu aratwinginga ati "Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura" (Matayo 11:28). Nyamara ikibabaje ni uko bamwe banga kwitaba irarika ryayo rye ubuntu.

4. MBESE WITEGUYE KO KRISTO AGARUKA?

Byavunnye Yesu cyane kugira ngo atubonere uburyo bwo kuzibanira na we mu bwiza "mu rugo rwa Data." Byamusabye gutanga ubugingo bwe!

"NI KO NA KRISTO AMAZE GUTAMBWA RIMWE, ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri, atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza." Abaheburayo 9:28.

Umukiza wapfiriye ku musaraba kugira ngo adukureho ibyaha byacu azaboneka "ubwa kabiri azaniye agakiza abamutegereza" Kristo yitangiye kugira ngo atume buri wese muri twe ahabwa agakiza. Nyamara haramutse hatabayeho kugaruka kwe, gupfira ku musaraba kwe byaba byarabaye impfabusa. Kristo ashaka kuduha urugo tuzibaniramo na we dufite umutekano. Kugira ngo ibyo bizashoboke, tugomba kwemera ko agenga imitima yacu, akatubera Umukiza n'Umwami ubu ngubu.

Mu gitondo cyo ku italiki ya 16 Kanama, 1945 umwana muto yirutse mu kibuga cy'i Shantung mu Majyaruguru y'u Bushinwa avuga cyane ko abonye indege iguruka mu kirere. Imfungwa zose zari zigifite agatege zahise zisohoka zijya hanze maze zireba hejuru. Abo bagabo n'abagore bari barababariye mu bwigunge, barabuze ibyagombaga byo kubagoboka, barishwe n'ishavu. Bari barafunzwe n'Ubuyapani bubaziza ko ari abaturage bakomoka mu bihugu by'abanzi. Kuri benshi muri abo ikintu kimwe ni cyo cyabakomezaga: icyizere cy'uko umunsi umwe intambara izarangira.

Imbaraga zimeze nk'iz'amashanyarazi zabaye nk'izikwira muri izo mfungwa 1500 zari zigihumeka, ubwo zari zimaze kumenya ko iyo ndege ishobora kuba ije KUBAROKORA. Ubwo urusaku rw'indege rwarushagaho kumvikana cyane, hari umuntu wasakuje cyane agira ati "Nimurebe ibendera rya Amerika rishushanije ku ruhande rw'indege!" Nuko nyuma yo kwitegereza ibyo batari biteze, humvikana amajwi asakuza ngo, "Nimubarebe, barazunguza amaboko baturamutsa! Baratuzi. Baje kudutwara."

Bigeze aho umunezero w'abo bantu bari bararusimbutse nyamara bakaba bari bambaye ubushwambagara, kandi bananiwe ndetse bakumbuye iwabo urushaho kwiyongera. Urusaku no kwiruka bajya hirya no hino byariyongereye. Abantu birukaga bazenguruka basakuza cyane, bazunguza amaboko yabo kandi barira.

Mu kanya gato, kubera impumu iteraniro ryose ryakanuye amaso rituje. Ako kanya ku ruhande rumwe rw'indege haba harafungutse maze abantu batangira kumanukira mu mitaka. Abari baje kubacungura ntibari bagitegereje umunsi runaka wo kuzaziraho kubatabara, ahubwo UWO MWANYA, bari hagati muri bo!

Iteraniro ryahise rigana ku irembo ry'ikigo cyabo. Nta n'umwe muri bo wigeze agira icyo atekereza ku mbunda zikomeye zari mu minara zitunzwe aho hasi bari bari. Nyuma y'imyaka myinshi bari bamaze mu bwihebe n'ubwigunge, basohotse mu ruzitiro maze biruka bajya aho abasirikari bari baje kubatabara bagwaga bavuye mu ndege.

Bidatinze abantu benshi cyane bahise bagaruka maze biroha mu kigo bari bamaze igihe bafungiwemo, baza bahetse abasirikari ku ntugu. Umusirikari mukuru wari ushinzwe kurinda icyo kigo yahise ashyira amaboko hejuru atiriwe arwana. Mu kuri imirwano yari irangiye. Bari bahawe umudendezo. Kuri bo isi yari ibabereye nshya.

Bidatinze Imana YACU, Umukiza WACU azamanuka aturutse mu bicu azanwe no kuducungura. Igitekerezo giteye ishavu cy'ubugizi bwa nabi abantu bagirira abandi ku iherezo kizarangira. Hazabaho kwishima cyane uwo munsi, n'urusaku rutewe n'umunezero ubwo ku iherezo tuzumva indirimbo zivuga ngo: "Araje, ararushaho kutwegera; ndabona abamarayika bavuza impanda." Amajwi y'impanda azumvikana cyane, ubwiza bw'igicu burabagirane kurenzaho, kugeza ubwo kwihanganira kubureba bizaba biruhije. Nyamara ntituzareka gukomeza kubwitegereza mu gihe buri wese mu bazakizwa azaba azirikana ngo: "Aranzi. Azi uwo ndi we." Buri wese muri abo azamenya yishimye cyane Umwami we maze avuge ati "Iyi ni Imana yanjye, ije kunjyana, ntizaza kera, ahubwo ije uyu munsi, ije aka kanya."

Mbese witeguye gusanganira Umwami ubwo azatunguka yambaye ubwiza bwe bwose? Niba utabyiteguye, nyabuna rarika Yesu ngo aze mu mibereho yawe uyu munsi. Nk'uko kugaruka kwa Yesu kuzakemura ibibazo by'isi yose, ni ko aramutse aje mu mutima wawe ubu byakubashisha gukemura ibibazo uhura na byo buri munsi. Umuhanga mu Gukemura ibibazo ashobora kugukiza umutima ugutoteza akagukuraho n'umutwaro w'ibyaha maze akaguha ubugingo buhoraho.

Kuza kwa Yesu mu mibereho bishobora guhindura iyo mibereho by'iteka nk'uko kugaruka kwa Kristo kuri iyi si bizayihindura rwose. Ushobora kwisunga Yesu. Azakubashisha kwitegura kugaruka kwe maze aguhe ibyiringiro bikomeye by'imibereho irangwa n'umunezero w'iteka ryose.


© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.