IBY'AHAZAZA HAWE Dogiteri Patrisiya na Dogiteri Dawidi Mrazek babonye ibintu byinshi byabababaje mu murimo wabo. Kubera ko bari abahanga bazobereye mu kuvura abana, umurimo wabo wari uwo kwita ku bana bari mu kaga. Nyamara batangajwe n'uko abana bamwe babashaga kurokoka icyorezo mu gihe abandi cyabahitanaga. Ibyo byaterwaga n'iki? Kuki umwana umwe yahoraga ahabwa imiti mu gihe undi yakomezaga amashuri akagera muri kaminuza? Ni kuki abana bamwe bagiye bahohoterwa bakura nuko na bo bakazahohotera abandi bantu mu gihe abandi muri bo baba ababyeyi beza? Umuryango wa Mrazeks wakoze ubushakashatsi bwagutse kugira ngo ubone ibisubizo by'ibyo bibazo. Muri ubwo bushakashatsi bwabo basanze ko hariho ikintu rusange cyagaragaraga mu bana bihanganiye ubuzahare, bakagira ubuzima bwiza. Ibanga ryari irihe? "Imibereho ishingiye ku kugira icyizere n'ibyiringiro." Abantu bakeneye cyane kugira ibyiringiro. Nyamara se ni buryo ki tubigira? Ntibyoroshye kugira ibyiringiro muri iyi si yacu -MU GIHE tutabigize twishingikirije ku buhanuzi bwa Bibliya. Iki CYIGISHO kigamije gusuzuma ubuhanuzi bw'ingenzi bwagiye buha abantu benshi ibyiringiro bishyitse. 1. UBUHANUZI BWA BIBILIYA BUTANGAJE Mu myaka igera kuri magana atanu mbere y'ivuka rya Kristo, Imana yayahe isi amahirwe atangaje yo kumenya ibizaba ibinyujije mu muhanuzi Daniyeli. Imana yagaragaje incamake y'amateka y'isi mu myaka 2500 mbere y'uko ayo mateka aba, uhereye mu gihe cya Daniyeli kugeza muri iyi minsi turimo. Ubu buhanuzi bwaturutse ku nzozi Imana yahaye Nebukadinezari, umwami w'i Babuloni mu myaka 2500 ishize. Izo nzozi zateye uwo mwami guhangayika cyane -nyamara ntiyabashije kuzibuka ubwo yari akangutse! Nyuma y'uko abanyabwenge bose b'i Babuloni bari bananiwe gufasha umwami ngo yibuke inzozi no kuzisobanura, umusore w'Umuheburayo w'umunyagano witwaga Daniyeli yarahagobotse maze avuga ko Imana yo mu Ijuru ishoboye guhishura ibihishwe. Yahagaze imbere y'Umwami maze avugana ubutwari ati: "Nuko, Nyagasani wabonye IGISHUSHANYO KININI, kandi icyo gishushanyo cyari kinini cyane, kirabagirana cyane, cyari kiguhagaze imbere, kandi ishusho yacyo ikaba yari iteye ubwoba. Nuko icyo gishushanyo umutwe wacyo wari izahabu nziza, kandi igituza cyacyo n'amaboko yacyo byari ifeza, inda n'ibibero byacyo byari imiringa, amaguru yacyo yari ibyuma, n'ibirenge byacyo byari igice cy'ibyuma, n'icy'ibumba. Urabyitegereza, ugeza aho ibuye ryaziye, ritarimbuwe n'intoki, ryikubita ku birenge by'icyo gishushanyo by'ibyuma n'ibumba, rirabimenagura. Nuko icyuma n'ibumba n'umuringa n'ifeza n'izahabu bimenagurikira rimwe, bihinduka nk'umurama w'aho bahurira mu cyi, bitumurwa n'umuyaga, ntibyagira ishyikizo; maze IRYO BUYE RYAKUBISE ICYO GISHUSHANYO rihinduka umusozi munini, RIRANGIZA ISI YOSE." Daniyeli 2:31-35. Icyo gishushanyo, umuntu akikibona, gishobora gusa n'ikidafitanye isano no kugira ibyiringiro muri ibi bihe turimo, nyamara ihangane gato. 2. UBUHANUZI BUSOBANURWA Nyuma yo kubwira Nebukadinezari wari watangariye ibyo yabonye mu iyerekwa, umuhanuzi Daniyeli yatanze ubusobanuro "Nuko izo ni zo nzozi kandi turasobanura impamvu zazo, aha imbere y'umwami" Daniyeli 2:36. UMUTWE W'IZAHABU: Daniyeli yabwiye umwami ko ari ubuhe butegetsi bw'isi bugereranywa n'umutwe w'izahabu? "Nuko wowe, Nyagasani, uri umwami w'abami. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubwami n'ubushobozi n'imbaraga n'icyubahiro;
WA MUTWE W'IZAHABU NI WOWE" Imirongo ya 37 na 38. Daniyeli yarimo abwira umutegetsi w'ingoma ikomeye yo ku isi ati : "Nebukadinezari, Imana iriho ikubwira ko ingoma yawe ya Babuloni ishushanywa n'umutwe w'izahabu." IGITUZA N'AMABOKO BY'IFEZA: Ubirebesheje amaso y'umuntu Babuloni yasaga n'ingoma izagumaho iteka ryose. Nyamara se ubuhanuzi buvuga ko bizagenda bite? "Kandi uzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanije n'ubwawe gukomera." umurongo wa 39 Mu gusohoza ubuhanuzi bwatanzwe n'Imana, ingoma ya Nebukadinezari yaraneshejwe ihinduka amatongo ubwo Kuro, umugaba w'ingabo z'Abaperesi yahirikaga ingoma ya Babuloni mu mwaka wa 539 mbere y'ivuka rya Kristo. Nuko rero igituza n'amaboko by'ifeza bishushanya Ubumedi n'Ubuperesi, indi ngoma yari ikomeye. INDA N'IBIBERO BY'UMURINGA: Uwo mugabane w'igishushanyo kigizwe n'ubundi butare ushushanya iki? "Kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw'imiringa butegeke isi yose." umurongo wa 39 Inda n'ibibero by'umuringa byo ku gishushanyo bishushanya ingoma y'u Bugereki. Alegizanderi Ukomeye yanesheje Abamedi n'Abaperesi, maze ategeka ingoma ya gatatu y'isi. Iyo ngonma yabayeho kuva mu mwaka wa 331 kugeza mu mwaka w'168 mbere y'ivuka rya Kristo. AMAGURU Y'ICYUMA: Nyuma y'urupfu rwa Alegizanderi, ingoma ye yagize intege nke maze yigabanyamo imitwe itarumvikanaga kugeza ubwo mu mwaka w'168 mbere y'ivuka rya Kristo, mu ntambara yabereye i Pidina "Ingoma y'icyuma" igereranya Roma yanesheje u Bugereki. Kayisari Agusito yategekaga ingoma ya Roma ubwo Yesu Kristo yavukaga mu myaka 2000 ishize (Luka 2:1). Kristo n'intumwa ze babayeho mu gihe gishushanywa n'amaguru y'icyuma. Nta gushidikanya na gato, Gibbon umuhanga mu kwandika amateka wabayeho mu kinyejana cya cumi n'umunani ubwo yandikaga ibi bikurikira yazirikanaga ubuhanuzi bwa Daniyeli: "Ibishushanyo by'izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa umuringa bigereranya amahanga n'abami bayo byaneshejwe uko byakurikiranaga n'ingoma y'icyuma ari yo Roma." (Byanditswe na Edward Gibbon mu gitabo yise Amateka yo Gucogora no Kugwa kw'Ingoma ya Roma, The History of the Decline and Fall of the Roman Empire), vol.4, p. 89. Nk'umuntu buntu, mara umwanya utekereza ubu buhanuzi. Ni buryo ki Daniyeli, wariho mu gihe cya Babuloni yari kubasha gutekereza uburyo ingoma zagombaga gukurikirana mu myaka amagana y'ibihe byari bitari byabaho? Tujya tugira ingorane zo kumenya ibishobora kuzagurishwa mu isoko mu cyumweru gitaha! Nyamara Babuloni, u Bumedi n'u Buperesi, u Bugiriki, na Roma byakurikiranye neza nk'uko byari byarahanuwe -nk'abana bumvira iyo bari ku murongo. Mbese Imana ni yo mugenga w'ahazaza? Dushobora kugira icyizere twishingikirije kuri gahunda yayo ikomeye? Igisubizo cy'ukuri rwose ni: Yego! IBIRENGE N'AMANO BIGIZWE N'ICYUMA KIVANZE N'IBUMBA: Mbese hari ubutegetsi bwa gatanu bwagombaga gutegeka isi bwari gukurikira Roma? "Kandi nk'uko wabonye ibirenge n'amano, ari igice cy'ibumba ry'umubumbyi n'igice cy'ibyuma, NI KO UBWO BWAMI BUZIGABANYAMO; ariko muri bwo hazaba gukomera nk'ibyuma, nk'uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba. Kandi nk'uko amano yari igice cy'ibumba, ni ko ubwo bwami buzamera; igice cyabwo kimwe kizaba gikomeye, ikindi kidakomeye." Daniyeli 2:41, 42. Umuhanuzi ntiyavuze ingoma ya gatanu izategeka isi, ahubwo yavuze ibyo kwigabanya kw'ingoma y'icyuma ari yo Roma. Roma yagombaga kwigabanyamo ingoma cumi bigereranywa n'ibirenge n'amano by'igishushanyo. Ariko se koko mu kuri ibyo byarabaye? Ni koko byarabaye. Mu kinyejana cya kane n'icya gatanu byo muri iyi myaka ya nyuma y'ivuka rya Kristo, abapagani bari bavuye mu majyaruguru bagabye ibitero bya simusiga ku ngoma ya Roma yagendaga icika intege. Hanyuma amoko cumi yigarurira Uburengerazuba bwa Roma, hanyuma amahanga cumi atandukanye kandi yigenga yigarurira u Buraya bwose. Nuko rero amano ashushanya amahanga yo muri iki gihe yo mu Buraya. 3. IMINSI YACU MU BUHANUZI BWA BIBILIYA Mbese ubuhanuzi bwo muri Daniyeli buvuga ko hazabaho imbaraga zizakoreshwa zigamije guhuriza hamwe amahanga y'u Buraya munsi y'ubutegetsi bumwe? "Kandi nk'uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba, ni ko bazivanga n'urubyaro rw'ABANTU; ariko NTIBAZAFATANA, nk'uko ibyuma bitavanga n'ibumba." Daniyeli 2:43. Ibihe byinshi abantu b'abanyambaraga bagerageje guhuriza hamwe u Buraya, nyamara igihe cyose byagiye bibananira. Napolewo ni we wari ugiye kugera ku ntego yo kunga u Buraya kurenza abandi bantu bose, nyamara ahari, ubwo yatekerezaga iby'ubu buhanuzi ahunga kandi atsinzwe mu ntambara y'i Waterloo, yatatse agira ati "Imana ishobora byose indusha imbaraga!" Kayizeri Wilhelm II na Adolfe Hitler bashyizeho ingabo zari zifite imbaraga nyinshi mu gihe cyabo. Nyamara buri wese muri bo yananiwe guhuriza hamwe u Buraya mu gihe bategekaga. Kuki? Kuko Ijambo Imana yavuze ridakuka: "Niko bazivanga n'urubyaro rw'abantu ariko ntibazafatana." Ingaruka y'intambara ebyiri z'isi igaragaza ko Imana ifite ahazaza mu ntoki zayo; ni yo mugenga utavuguruzwa. Ibyo birahagije kugira ngo biduhe ibyiringiro, amahoro y'umutima, n'icyizere muri gahunda ifitiye ubugingo bwacu. AMANO CUMI -AMOKO CUMI AKOMEYE MU NGOMA YA ROMA YO MU BURENGERAZUBA Anglo - Saxons (Ubwongereza) 4. GUHANGA AMASO KU BIRI IMBERE Umugabane umwe w'ubuhanuzi bwa Daniyeli ni wo utarasohora. Ni ubuhe busobanuro bw'ibuye ryikubise ku birenge by'igishushanyo, rikagisya kigahinduka ifu, maze rigakura rigahinduka umusozi wuzuye isi yose? "NUKO KU NGOMA Z'ABO BAMI [amahanga ariho ubu mu Buraya], IMANA YO MU IJURU IZIMIKA UBUNDI BWAMI, butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n'irindi shyanga; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose." Daniyeli 2:44. "Abo bami" ni abami bashushanywa n'ibirenge n'amano by'igishushanyo -abayobozi b'u Buraya bw'iki gihe, ni ukuvuga abantu bariho muri iki gihe. Ibuye rizashyiguka bidakomotse ku maboko y'abantu, ryikubita ku gishushanyo maze kimenekamo ibice byinshi, nuko rikure ryuzure isi (umurongo wa 34, 35, 45). Vuba aha Yesu azamanuka ava mu ijuru maze "yimike ubwami", ingoma ye y'umunezero n'amahoro. Ubwo Kristo, Rutare rw'Iteka n'Umwami w'Abami, azategeka isi iteka! Buri kintu cyose cyahanuwe muri Daniyeli 2 cyarasohoye uretse igikorwa giheruka -igikorwa cy'ibuye rizakubita igishushanyo. Hakurikijwe gahunda yateguwe n'Imana, ubu turagenda twegera umusozo w'akataraboneka ari wo, kugaruka kwa Kristo aje kuri iyi si. Yesu Kristo, Umwana w'Imana, vuba aha azasoza intambara ndende yo mu mateka y'abantu yavushije amaraso maze yimike ingoma ye y'iteka ryose irangwa n'urukundo n'ubuntu. 5. INZOZI Z'UMWAMI NAWE UBWAWE Ubu buhanuzi bugaragaza ukuboko kw'Imana kuyobora kwimikwa no guhanguka kw'ingoma z'amahanga. Imana izi ibyahise, kandi ubu buhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza neza ko izi n'ahazaza. Niba rero Imana iyobora neza ibikorwa by'amahanga idasobwa, nta gushidikanya ishoboye kuyobora imibereho ya buri muntu. Yesu yaduhamirije agira ati "Ndetse n'imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Nuko ntimutinye" (Matayo 10:30-31). Impano y'Imana yo kwizera ishobora kuba umuti w'ibiduhangayikisha n'ibidutera ubwoba byose. Ibyiringiro aduha bishobora kuba igitsika umutima w'ubugingo bwacu (Abaheburayo 6:19). Umuhanga wo mu kinyejana cya cumi na gatandatu witwaga Erasimusi yavuze igitekerezo cy'ibyabaye mu rugendo rwo mu nyanja byakomeje kumubamo mu buzima bwe bwose. Ubwato yarimo bwasekuye igitare mu gihe cy'umuraba. Amazi menshi yo mu nyanja yagiye yihura ku bwato nuko butangira kumeneka bituma abasare batangira guhangayika cyane. Abagenzi bahise bashya ubwoba. Abenshi muri bo batakiraga abo bitaga abatagatifu babo ngo babatabare, bakaririmba indirimbo, binginga cyane basenga. Nyamara Erasimusi yabonye umugenzi umwe wakoraga ibitandukanye n'ibyabo. Dore ibyo Erasimusi yanditse ku byerekeye uwo mugenzi: "Umuntu wari utuje kurenza abandi bose yari umugore wari ukiri muto, wari ufashe mu ntoki umwana w'uruhinja yonsaga. Ni we wenyine utarasakuzaga, ngo arire cyangwa atonganye Imana. Icyo yakoraga gusa ni ugusenga bucece, afashe umwana we kandi amwiyegereje cyane mu gituza." Erasimusi yabonye ko uwo mugore yari afite imibereho yari isanzwe imenyereye gusenga. Yasaga n'uwiyegurira Imana. Ubwo ubwato bwari butangiye kurohama, uwo mugore yahawe urubaho rwo kwicaraho, maze ahabwa igiti cyo gukoresha mu mwanya w'ingashya, maze imiraba ikomeza kumuteragana hirya no hino. Yafatishaga umwana we ukuboko kumwe maze akagashya akoresheje ukundi kuboko. Abantu bake ni bo batekerezaga ko ashobora kurokoka iyo miraba yagendaga izikuka. Nyamara kwizera no kwihangana kwe byatumye ashikama. Uwo mugore n'uruhinja rwe ni bo babaye abambere bageze ku nkombe. Ibyiringiro mu Mana y'Inyamurava ni byo bishobora gutuma ibyo bishoboka -ndetse no mu gihe ibimenyetso byo gusaza kw'isi bigenda byigaragaza ahatuzengurutse. Ntabwo tugashya turi twenyine. Ukuboko gukomeye kuratuyobora kandi kuradushyigikiye. Nuramuka wiyeguriye Kristo burundu, azaguha ukwizera kuzakubashisha kwambuka umuraba wose. Zirikana amahoro adasanzwe Yesu yasezeranye: "Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye...Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye." Yohana 14:27. Mbese ufite ayo mahoro? Niba uyafite, shima Yesu, Umukiza wawe. Niba utayafite ni kuki utamurarika ngo aze mu mibereho yawe uyu munsi?
© 2003 The
Voice of Prophecy Radio Broadcast |
|