AMAHIRWE YO KWISUBIRAHO

Nyuma yuko amara igihe kinini cy'imibereho ye ari umubudisiti, umugabo usheshe akanguhe muri Singapuru wari warahindutse umukristo baramubajije bati " Lim, ni irihe tandukaniro ubona hagati yo kuba umubudisiti n'umukristo?"

Yarasubije ati "Icyo kiroroshye". Uhereye igihe naboneye Yesu akambera umucunguzi, mfite amahoro y'umutima."

Ng'uko bigenda iyo twubakiye imibereho yacu kuri Kristo.

"Ugushikamijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringira."Yesaya 26:3.

Ti panagbiag iti Nacristianoan a biag ket agresulta iti naan-anay a talna--ti naan-anay a rikna iti talged ken naimbag a kinatao.

Imibereho ya gikristo itanga amahoro asesuye, umutekano no kugubwa neza. Abagenzuye ibyo babonye ko amahirwe ya kabiri yo kubaho ari Yesu!

1. BIVUZE IKI IYO UWAZIMIYE AROKOWE

Birashoboka ko umuntu muzima ku by'umubiri yagira imibereho bamwe bita myiza, ariko akaba nta bugingo afite mu by'umwuka.

"Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera, mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ni we mwuka ukorera mu butumvira!" Efeso 2:1,2.

Satani ayobora umuntu wapfuye mu by'umwuka akamucurika mu byaha no mu bugome. Nyamara ukuri gutangaje k'Ubutumwa bwiza ni uko Imana ikunda abantu bazahaye nk'abo. Ibakunda barapfiriye mu byaha byabo, maze ikabaha gucungurwa byuzuye kandi ku buntu bakarokoka ingaruka zabyo.

"Ariko Imana, kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo, ku bwo urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu... kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw'ubuntu bwayo buhebuje rwose itugirira neza muri Kristo Yesu." Efeso 2:4-7.

Imana yadukunze ntacyo iduca. Ubuntu bwayo bwaduhaye ubugingo bushya muri Kristo. Ntitwakwihindura ariko Imana yabishobora. Iyo tuyisanze twizeye kandi twicishije bugufi, itwemerera guhabwa ubundi bugingo nk'impano y'ubuntu.

2. DUKENEYE GUKIZWA IKI?

(1) Dukeneye gukizwa ibyaha
"Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana." Abaroma 3:23.

Mu yandi magambo, imibereho yacu ntigendera mu kuri tuzi. Umubyeyi unaniwe ya tomboka agakomeretsa umwana mu maranga mutima. Umuntu yarakarira umushoferi w'imodoka yenda akaba yateza impanuka. Umunyeshuri ashobora kwangana akaba yavuga ibintu bitari byiza ku wundi. Umucuruzi yagambirira "kwiyibagiza" aho akura amafaranga runaka mu gihe cyo gusora. "Bose bakoze ibyaha"; nguko uko abantu bameze.

Ni buryo ki Bibiliya isobanura icyaha?

"Gukiranirwa kose ni icyaha". 1 Yohana 5:17.

Dukeneye gukizwa tukareka ingeso mbi zose n'irari ryose; kubeshya, uburakari, kwifuza, umujinya, n'ibindi nk'ibyo.

"Umuntu wese ukora icyaha aba agomye" 1 Yohana 3:4.

Bityo dukeneye gukizwa tukava mu byaha ari ko kwica amategeko y'Imana.

(2) Dukeneye gukizwa tukava mu bidutandukanya n'Imana.
"Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso". Yesaya 59:2.

Ibyaha bitababariwe ni byo bidutandukanya n'Imana. Kristo yazanywe no gusana ikizere mu Mana cyari cyarashegeshwe na Satani.

(3) Dukeneye gukizwa urupfu rw'iteka ryose, ari rwo ngaruka y'icyaha.
"Nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe, urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha" Abaroma 5:12.

(4) Dukeneye gukizwa tukava mu mibereho y'ibyaha, itarangwamo umunezero, kandi idafite akamaro.
Kuko umunyabyaha afite ubugingo bugufi.

(5) Dukeneye gukizwa tukava mu isi y'ibyaha.
Dukwiriye gucungurwa tukava mu isi yuzuyemo ibyaha n'ingaruka zabyo; agahinda, kurwara umutima, irungu intambara, kurwara n'urupfu!

3. NI NDE WADUKIZA?

Yesu wenyine ni we wadukiza.

(1) Yesu yadukiza ibyaha.
"Uzamwite Yesu kuko ariwe uzakiza abantu ibyaha byabo." matayo 1:21.

Umuhindu yabwiye umukristo ati "Hari ibintu biboneka mu idini ya Hindu bitaboneka mu idini ya Gikristo, ariko hari n'ikintu kimwe Abakristo bagira Abahindu batagira - Umukiza." Idini ya Gikristo ni yo yonyine ku isi iha abantu Umukiza.

(2) Yesu yadukiza tukongera kwiyunga n'Imana
"Icyo gihe mwari mudafite Kristo... ari nta byiringiro mufite by'ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema. Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abari kure kera, mwigijwe hafi n'amaraso ya Kristo."Efeso 2:12,13.

Yesu niwe nshuti y'ukuri umuntu yakwishimira kugirana umushyikirano. "Ku bw'amaraso ya Kristo", ibyaha twakoze birababarirwa, maze umunsi ku wundi, akatwemera, akaduha kunesha ibyaha, kandi akuduha kugira imibereho nk'iye itarangwamo icyaha. Tuzi ko buri gihe cyose tuguye aba yiteguye kutubyutsa. Kubera ibyo natwe urukundo tumukunda rutuma dushaka kugira imibereho yishimira.

(3) Yesu ashobora kudukiza urupfu rw'iteka ari byo bihembo by' ibyaha.
"Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu (rw'iteka) ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu." Abaroma 6:23.

Turi abantu bagomera amategeko ndetse twaciriwe urwo gupfa. Ibihembo by'ibyaha ni urupfu. Yesu aradukiza ntitube tugiciriwe iteka ryo gupfa buheriheri, ahubwo akaduha ubugingo buhoraho.

"Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha." Abaroma 5:8.

Kubera urukundo rwe rudacogora, Yesu "yaradupfiriye." kandi kubera ko yadupfiriye akanababazwa cyane kubera ingaruka z'icyaha, ubu Imana ishobora kubabarira abanyabyaha, kandi ikabemera icyaha kidapfobejwe.

(4) Yesu ashobora kudukiza akadukura mu mibereho y'icyaha idashima n'agahinda.
"Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya." 2 Abakorinto 5:17.

Twebwe ntitwakwikiza ngo tuve mu byaha cyangwa ngo duhindure kamere yacu ku bwacu nk'uko intare itakwihindura umwana w'intama (abaroma 7:18). Ubushake bwacu ntibwahangana n'icyaha. Ariko Kristo ashobora "kubakomeza cyane ku bw'umwuka we mu mitima yanyu" (Abefeso 3:16). Adufasha kureka ingeso mbi akazisimbuza izitanga ubuzima buzira umuze, bugizwe n'urukundo, amahoro, umunezero, imbabazi, no kwirinda (Abagalatia 5:22,23). Imibereho ya Kristo igaragarira muri twebwe, maze tugahabwa ubugingo bw'iby'umwuka, tukavugururwa, tukagira imibereho mishya.

Harold Hughes yari atagifite ibyiringiro byo kuzigera ahinduka. Yari yaragerageje kureka inzoga ariko biba iby'ubusa. Icyo yari azi neza gusa ni uko intambara yarwanaga n'icupa yari yarashyizee umugore we n'abakobwa be babiri mu muriro utazima w'imyaka cumi. Bityo umunsi umwe ari mu gitondo hakonje, ajya mu rwiyuhagiriro atunga umunwa w'imbunda mu kanwa ke. Atararekura isasu, yahisemo kubanza gusobanurira Imana uko ibye byari bimeze. Iryo sengesho ryamubereye ukubogoza amarira no kwinginga Imana ngo imufashe.

Yasabye umwanya munini maze Imana iramugoboka. Harold Hughes yiyeguriye Kristo maze ahabwa imbaraga y'umwuka imuha kwihangana. Yaretse kunywa inzoga burundu, maze ahinduka umugabo n'umubyeyi wuzuye urukundo kandi wiringirwa. Yaje gukomera maze atorerwa umwanya mu nteko ishinga amategeka y'igihugu cy'America. Harold Hughes yabonye imbaraga ikomeye cyane ihindura abatuye isi. Iyo mbaraga ni Yesu!

(5) Yesu ashobora kudukiza tukava mu isi y'ibyaha.
Ibi byigisho bine bikurikiraho birasobanura uburyo yabigenza.

4. DUKIZWA NO GUTERA INTAMBWE ESHATU ZITARUHIJE.

Intambwe ya 1. Saba Kristo agutsindire icyaha mu mibereho yawe.
Uruhare rwacu mu gutsinda imiberho yacu y'ibyaha ni uruhe?

"Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe." Ibyakozwe 3:19.

Igituma umuntu yihana ni iki?

"Ukugira neza kw'Imana ni ko kukurehereza kwihana." Abaroma 2:4.

"Agahinda kabateye kwihana." 2 Abakorinto 7:9.

Kwihana ni ukubabazwa n'imibereho yacu y'ibyaha twari dufite, maze tugatera umugongo ibyaha byacu, tukitandukanya n'ingeso zacu za kera, imigirire n'amatwara. Ntidukwiriye kugira agahinda k'uko tuzahanwa, ahubwo dukwiye kubabazwa n'uko tutakira "ubuntu bw'Imana" bwatumye Yesu aza gupfa mu cyimbo cyacu kubera ibyaha byacu. Dukwiye kwanga ibyaha kuko bibabaza Imana.

Mu gihe twakiriye Kristo akaduha imibereho mishya, tuba dukwiye gukora uko bishobotse kose tukagorora ibidatunganye twakoraga. (Ezekiyeli 33:14-16).

Ni uruhe ruhare Imana ifite mu kudukiza imibereho ya kera y'icyaha?

Kwihana no kubabarirwa ni impano duhabwa n'Imana.

"Imana yaramuzamuye, imushyira iburyo bwayo, ngo abe ukomeye n'umukiza aheshe Abisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha." Ibyakozwe 5:31.

Kandi iyo twihannye, Umukiza wuje urukundo atubabarira ibyaha byacu, akabidukuraho maze akabijugunya mu nyanja ikuzimu.

"ARIKO NITWATURA ibyaha byacu, NI YO YO KWIZERWA kandi ikiranukira KUTUBABARIRA ibyaha byacu, NO KUTWEZAHO gukiranirwa kose."1 Yohana 1:9(Reba na Mika 7:18,19).

Nta cyaha kibi cyane, Umukiza wapfiriye ibyaha byacu ku musaraba w'i Kaluvari atababarira. Umuntu wizera Kristo akeneye kumusaba imbabazi gusa. Kuba Kristo yaradupfiriye ntibyadukiza gusa, keretse dusabye kubabarirwa. Ni inkuru mbi kubona ibyaha bacu byarateje imisumari mu biganza no mu birenge bya Kristo. Nyamara Yesu afite ubwuzu buruta ubwo twatekereza bwo kutwingingira kwakira imbabazi no kwiyunga na we.

Igitekerezo kivuga ko umusore wari warahindutse ikirara, agahunga iwabo yaje kumva ko nyina yari arembye agiye gupfa. Iyo nkuru yamuteye kwicuza icyatumye batandukana. Nuko yihutiye gutaha, maze yirukira mu cyumba nyina yari aryamyemo.

Arimo arira asaba nyina kumubabarira. Nyina yaramwiyegereje maze aramwongorera ati "Mwana wanjye, mba narakubabariye kera, iyo unsaba imbabazi. Niba waratse Imana cyangwa ukaba utarayimenya, ndakwinginze, tekereza uko Data wo mu ijuru yiteguye kukwakira ngo ugaruke imuhira."

Nta kindi yifuza keretse ko wakwakira imbabazi ze. Yesu aragukunda. Yaragupfiriye, ahora yiteguye kukubabarira. Ngaho rero akira ukurarika kwe kw'impuhwe ngo wihane. Atura ibyaha byawe. Izere gusa ko Yesu yakubabarira, kandi arabikora. Izere Imana! Izere amasezerano yayo.

Intambwe ya 2. Akira imibereho mishya uhabwa na Yesu.
Uruhare ufite mu kwakira imibereho mishya uhabwa na Yesu ni ukwizera ko Yesu koko yagucunguye. Wemere udashidikanya ko yakubabariye, kandi akakweza, ko yagukuye mu mibereho ya kera y'ibyaha kandi ko yaguhaye indi mibereho mishya, kandi yahindutse.

"Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana." Yohana 1:12.

Ubwo uri umwana w'Imana rero, ufite "uburenganzira" bwo guhabwa na Yesu ubugingo bushya. Nk'uko twabivuze, nti wabwigezaho ku giti cyawe. Ni impano ituruka kuri So wo mu ijuru! Yesu atanga isezerano ridashidikanywaho nk'iryo, agira ngo twekugira impungenge cyangwa gushidikanya.

Uruhare rw'Imana mu kuduha imibereho mishya ni uruhe?

"Yesu aramusubiza ati, < Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona Ubwami bw'imana.>" Yohana 3:3.

Nk'uko Yesu abivuga, umunyabyaha wizera kandi wihana aba avutse ubwa kabiri kandi agiye gutangira imibereho mishya. Ni igitangaza gikorwa n'Imana gusa. Imana irasezerana iti:

"Nzabaha n'UMUTIMA MUSHYA, mbashyiremo UMWUKA MUSHYA. Nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye, mbashyiremo umutima woroshye." Ezekiyeli 36:26.

Yesu ni we uhindura imitima yacu, ibyo twibwira, n'imico yacu, maze agatura "muri twebwe." (Abakolosayi 1:27). Iyi mibereho mishya si igitekerezo cyiza mu by'umwuka gusa; ni ihame rikomeye ryo kuzuka k'umuntu uba yarapfuye mu by'umwuka maze akagira imibereho mishya kandi akabaho bundi bushya.

Intambwe ya 3. Imibereho yawe igaragaze Yesu buri munsi.
Imibereho ya gikristo isaba ko buri munsi umuntu atera umugongo kwikunda, maze akomatana na Yesu incuti magara yacu. Iyo dukomeje isano tugirana na Yesu, duhabwa gukura muri iyi mibereho mishya. Ibyo bivuze ko tumara igihe gihagije turi kumwe na We, twubaka umushyikirano w'ukuri kandi utaziguye. Imana yaduhaye ubufasha bw'ingeri eshanu ngo dukure mu by'umwuka: kwiga Bibiliya, gusenga, gutapfuna ijambo ry'Imana, gusabana n'abandi bakristo, no kubwira abandi ibyiza atugirira!

Kuba muri Kristo ntibivuze ko umuntu adakora amakosa. Ariko iyo dusitaye tugacumura, dusaba Kristo kutubabarira maze tugakomeza. Twerekeje mu ijuru kandi tuzi ko Kristo ari muzima mu mitima yacu.

5. AMAHIRWE YO KWISUBIRAHO

Harold Hughes yahawe ibyubahiro byinshi mu gihe yari Intumwa ya Rubanda ariko igihe yishimye cyane ni igihe yafashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo.

Umunsi umwe Harold yari ariho yiga Bibiliya ari ni mugoroba, yumva umuntu aramusunitse buhoro ku nkokora. Yubuye amaso yabonye ari udukobwa twe tubiri twari duhagaze aho dutuje twambaye imyenda yo kurarana. Yabahanze amaso umwanya muto; bari barahindutse cyane kandi ntiyabonetse igihe kinini mu gihe yarwanaga intambara mbi cyane arwana n'icupa.

Nuko Carol, umuto aramubwira ati "Papa tuje kugusezeraho ngo tujye kuryama."

Mu maso ya se hajemo ibihu kuko hari hashize igihe kinini abana bataza ngo abahobere. Noneho amaso yabo meza ntiyagaragazaga ko bamufitiye ubwoba kuko papa yari yagarutse imuhira.

Mu by'ukuri Yesu aha abantu amahirwe yo kwisubiraho. Afata abari akahebwe akabahindura ibiremwa bishya.

Umukiza yifuza ko umuntu wese yagaruka imuhira. Mbese waba umaze kwemera ukurarika kuje urukundo Kristo akugezaho? Kwakira imbabazi z'Imana no gutunganywa na yo biroroshye kandi bikora ku mutima nk'uko umubyeyi aramburira amaboko umwana we akamuhobera bikora ku mutima nk'uko umubyeyi aramburira amaboko umwana we akamuhobera.

Niba utarizera Kristo ngo akubere Umukiza, dore isengesho rya gufasha ubu:
"Data, umbabarire imibereho y'ibyaha nagize. Ngushimiye ko wohereje Umwana wawe ngo apfe mu cyimbo cyanjye. Yesu, ndakwinginze, mbabarira ibyaha byanjye ube mu mibereho yanjye, unkize. Ndasaba amahirwe yo kwisubiraho ngo mbyarwe ubwa kabiri. Ibirenze ibyo, ndashaka kugirana nawe umushyikirano wa buri munsi. Ngushimiye igitangaza unkoreye. Mu izina rya Yesu, Amen."

Genzura ayo mahirwe atagira uko asa. Twebwe dusanga Yesu, we icyo akora ni ukudukiza.


© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.