ITEME RIKUGEZA KU MIBEREHO IKUNYUZE

Basanze amagufwa y'umurambo we mu karuri yari yarigondagondeye ku kirwa kidatuwe hagati mu nyanja y'Atalantiki. Uwo mugenzi utazwi, buri munsi yahoraga yandika imibereho mibi yagize mu mezi ane yahamaze. Ubwato bw'Abaholandi ni bwo bwamusize aho ku kirwa cya Ascension (soma: asenshoni) mu w'1725 kubera icyaha runaka kitavugwa. Bidatinze yatangiye kunywa amaraso y'udusimba two mu mazi kugira ngo azimye umwuma wari umumereye nabi. Uwo muntu yarababajwe bikabije ku rwego rw'umubiri. Nyamara umubabaro usumbye uwo ugaragara mu byo yandikaga buri munsi: umutima umucira urubanza ku buryo budasubirwaho.

"Mbega umubabaro abanyabyaha bagira iyo bavuye mu nzira yo gukiranu bakongera umubare w'abarimbuka, kandi bo bibwiraga ko ibyo bagiyemo ari byiza!" Irungu rikomeye ryishe uwo mugabo ku kirwa cya wenyine ryatewe n'uko yiyumvagamo ko yari yararetse Imana. Ibyo ni byo atashoboye kwihanganira.

Abantu bamaze igihe bari ku nkeke y'uko gutandukana n'Imana mu mitima yabo uhereye igihe Adamu na Eva "bihishe UWITEKA Imana mu biti byo muri ya ngobyi"bamaze kurya ku mbuto bari barabujijwe (Itangiriro 3:8). Ibitekerezo batari basanganywe by'ikimwaro, umutima ubashinja, n'ubwoba byatumye uwo muryango wa mbere ku isi uhunga Imana ubwo yazaga ibahamagara. Birababaje yuko natwe muri iki gihe tujya tumera nk'abo.

Mbese ni iki gituma dutandukana n'Imana?

"Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso,…" (Yesaya 59:2)

Uwo mworera munini utandukanya abanyabyaha n'Imana si yo iwutera. Imana ntiyahunze Adamu na Eva ahubwo ni bo bayihunze.

1. KUBONA IBYADUKIZA INZARA IHISHWE

Mbere y'uko icyaha cyangiza isura yari muri Edeni Adamu na Eva bari bishimiye ubucuti bari bafitanye n'Umuremyi wabo mu rugo rwabo muri Edeni. Byabaye ibyago bikomeye kuko bemeye ikinyoma cya Satani yuko bazagira ubwenge nk'ubw'Imana, bikuraho icyizere Umuremyi wabo yari yarabagiriye (Itangiriro 3).

Bamaze kwirukanwa mu murima wa Eden, Adamu na Eva basanze ubuzima buruhije cyane hanze ya Edeni. Kubyara no guhinga babigezeho biyushye akuya. habayeho kurira no kuva amaraso. Isano y'umwihariko bari bafitanye n'Imana bamaze kuyica, batangiye kumva hari ikibura kandi batabonera igisubizo; irungu riterwa n'icyaha.

Uhereye igihe Adamu na Eva bakoraga igikorwa cya mbere cyo kugoma, "bose" (abantu bose) bakoze icyaha bibaviramo urupfu, ari yo ngaruka y'icyaha.

"Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe, urupfu rukazanwa n'ibyaha, NI KO URUPFU RUGERA KU BANTU BOSE kuko BOSE BAKOZE IBYAHA" Abaroma 5:12.

Twese tugira inzara mu mutima y'icyo twabuze, ari rwo rukumbuzi rw'umutekano runaka utangwa n'Imana gusa. Kenshi tugerageza guhaza iyo nzara tutitangira cyangwa dukora n'ibidakorwa kugira ngo tuzamurwe mu ntera mu kazi, cyangwa tukiyahuza ibiyobyabwenge nk'inzoga, urumogi, no gusambana.

Nyamara ibyo turarikira byose ni ibimenyetso by'irungu duterwa no gutandukana n'Imana. Kandi nta muti w'ibyo keretse twakiriye urukundo rwayo mu mibereho yacu.

"Uzamenyesha inzira y'ubugingo: imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye; mu kuboko kwawe kw'i buryo hari ibinezeza iteka ryose." Zaburi 16:11.

Ukunyurwa nyakuri kuzaboneka gusa ari uko wa mworera uri hagati yacu n'Imana uzashyirwaho iteme rizatubashisha kwambuka tukayisanga.

2. KUBAKA ITEME KU MWORERA W'ICYAHA N'URUPFU

Abantu si bo bonyine bicishijwe irungu n'icyaha. Wa munsi Adamu na Eva batera Imana umugongo, Imana na yo yashengutse mu mutima. Kandi n'ubu iracyababazwa n'agahinda n'ibyago bigera ku bantu. Imana yiteguye kudufasha mu byo twifuza bihishwe no kudukiriza ibisebe by'umutima. Ntiyanyuzwe no kuturebana impuhwe gusa aho turi hakurya y'umworera udutandukanya na yo. Imana yafashe umwanzuro wo kuba iteme ku mworera w'icyaha n'urupfu.

"Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w'ikinenge kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we." Yohana 3:16,17.

Imana yatanze umwana wayo, na Yesu atanga ubugingo bwe ngo bube igitambo cy'ibyaha, ubwe apfa mu cyimbo cyacu. Ubugingo bwe, urupfu, no kuzuka byatumye abanyabyaha bashobora kubabarirwa kandi bagakizwa badashoboye kunesha icyaha, maze isi n'ijuru bikabona imico y'ukuri ya Kristo n'iya Satani. Iteme ry'umubiri wa Kristo watewe icumu kandi ukavirirana, ribashisha abantu kugaruka bakava mu mutego w'icyaha. Urukundo rwubaka iteme ku mworera, rukabashisha bose abizera Kristo ngo ababere Umwami n'Umukiza kwambuka bakajya mu bugingo buhoraho.

3. AMAHAME ARINDWI Y'INGENZI Y'IBYEREKEYE KRISTO
UKWIRIYE KUMENYA

Aya mahame arindwi y'ibya Yesu, nta wundi muntu wigeze kubaho uhuza na yo:

(1) Yesu yaturutse mu ijuru aza ku isi.
Ni ryari Yesu yavuze ko yabayeho?

"…Aburahamu ataravuka, ndi ho!" Yohana 8:58.

Yesu yabwiye isi ati "Ndiho!" Nahozeho kandi nzahoraho. Nubwo Yesu yabyawe n'umuntu (Matayo 1:22,23) ni Imana - Imana yambaye umubiri wa ki muntu.

Dwight L. Moody, twagereranya na Billy Graham w'ikinyejana cya 19, yigeze kuvuga iby'uko Yesu yambaye umubiri wa ki muntu ati "Yesu yari kuba yitanze bikomeye iyo avuka agashyirwa mu gatanda k'ifeza, akarerwa n'Umumarayika, akagaburirwa hakoreshejwe akayiko k'izahabu. Ariko Umuremyi w'ijuru n'isi yaraje yambara umubiri w'umuntu, avukira mu kiraro cy'ababyeyi b'abakene ahantu hadashobotse mu buryo bwose.

Ubwo Yesu yavukaga, Umumarayika yabwiye Yosefu ati:

"Azabyara umuhungu, uzamwite YESU KUKO ARIWE UZAKIZA ABANTU IBYAHA BYABO. " Matayo 1:21.

Yesu, Umuremyi w'isi n'ijuru (Yohana 1:1-3,14), yemeye kuza mu isi yacu kudukiza ibyaha n'urupfu.

(2) Yesu Ntiyigeze acumura
"Yesu Umwana w'Imana, …yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha." Abaheburayo 4:14,15.

Imana yakoze ibirenze kutwinginga ngo idukure mu mibereho y'icyaha iduhe ubugingo burushaho kuba bwiza. Ubwo yari hano afite imibereho ya kimuntu, ku bw'imibereho itavangwamo icyaha yagize, yesu yaduhaye isomo ryiza cyane ritagereranywa n'ikibwirizwa icyo ari cyo cyose cyigeze kubwirizwa.
Satani, umwanzi wa Kristo, yagambanye mu mibereho yose ya Yesu hano ku isi kugira ngo amucumuze. Mu butayu, Satani yakoze uko ashoboye kose ngo amuhungabanye (Matayo 4:1-11). I Getsemane, agiye kubambwa, yarageragejwe cyane ku buryo Yesu yabize ibyuya bivanze n'amaraso (Luka 22:44).

Nyamara Kristo ntiyigeze ahungabanywa n'ibyo Satani yamutezaga byose. "Nyamara nta cyaha yakoze". Nuko rero, kuko Yesu yanyuze mu ngorane zose abantu banyuramo, azi neza ibyago turwana na byo. "Ababarana natwe mu ntege nke zacu" (Abaheburayo 4:15).

Ni kuki byari ngombwa ko Yesu abaho mu buryo budacumura?

"Kuko utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana" 2 Abakorinto 5:21.

Yesu yatsinze ibishuko maze abaho adacumuye kugira ngo aduhe iyo mibereho, natwe tumuhe imibereho yacu ya kera y'icyaha.

(3) Yesu yapfiriye Gukuraho Icyaha
Ni bangahe bakoze icyaha?

"Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashykira ubwiza bw'Imana." Abaroma 3:23.

Ibihembo by'Ibyaha ni iki?

"Kuko ibihembo by'ibyaha ari URUPFU, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu." Abaroma 6:23.

Ni kuki Yesu yapfuye?

"Nguyu Umwana w'Intama w'Imana, ukuraho ibyaha by'abari mu isi." Yohana 1:29.

Twese twakoze ibyaha bityo tuzapfa buheriheri; nyamara Yesu yapfuye mu cyimbo cyacu. Yahindutse "icyaha ku bwacu." Yatubereye incungu apfa mu cyimbo cyacu. Urupfu rwe ni impano, kand "IMPANO Y'IMANA NI UBUGUNGO BUHORAHO muri Kristo Yesu Umwami wacu." (Abaroma 6:23).

Yesu yatanze ubugingo bwe butunganye kandi butarangwaho icyaha, abutanga nk'impano y'urukundo adukunda. Urukundo nk'urwo rurenze ubwenge bw'abantu. Kandi kubera urupfu rwe "dufite AMAHORO ku Mana" (abaroma 5:1).

(4) Yesu Yazutse mu Bapfu
Urupfu rwa Yesu ku musaraba ntirwabaye iherezo ry'igitekerezo cye gitangaje. Ntiyari kuguma mu gituro kandi ngo atubere Umucunguzi.

"Kandi niba Kristo atazutse, kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu. Kandi niba bimeze bityo, n'abasinziriye muri Kristo bararimbutse." 1 Abakorinto 15:17,18.

Hari ukuri kogeye ku isi kw'abacurabwenge kwavuzwe na Mohamedi na Buda. Bagize abayoboke amamiloyoni y'abantu, nyamara ntibafite imbaraga irenze iya kimuntu ngo batange ubugingo kuko bakiri mu bituro.

Ni irihe sezerano Yesu adusezeranira bitewe nuko yazutse akava mu gituro ku munsi wa gatatu nyuma y'uko apfa?

"Kuko ndiho namwe muzabaho." Yohana 14:19.

Yesu ni muzima! Kuko yanesheje urupfu, ashobora kurudukiza akaduha ubugingo, busesuye kandi bw'iteka ryose. Azatura mu mitima yacu nitumurarika. Kristo wazutse ari kumwe natwe, yiteguye kudufasha mu byo dukeneye uyu munsi.

"Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y'isi." Matayo 28:20.

Abagabo n'abagore ku isi yose ubu baratanga ubuhamya bw'ukuntu Kristo yabarokoye akabakura mu bubata bubi cyane bw'ibiyobyabwenge n'ihahamuka rikomeye.

Umwe mu bari abanyeshuri bacu yanditse aya magambo y'ishimwe ku rupapuro rumwe rw'ibisubizo bye agira ati "Nari umusinzi wari usigaye ategekwa n'inzoga. Umunsi umwe ubwo nari nasinze, nabonye ikarita mu ngarani y'imyanda yararikiraga abantu kwiga ibyigisho bya Bibiliya byanyu. Narayitoraguye, ndayuzuza, maze ku nshuro ya mbere menya Kristo by'ukuri. Hashize igihe gito ntangiye kwiga, neguriye Imana umutima wanjye, sinongera kuryoherwa na Wisiki.!!"

Yesu amaze kwakira ubugingo bw'uyu muntu, imbaraga nshya yamuhaye ububasha bwo gutsinda ubusinzi bwe. Kubera ko Kristo ari Umukiza wazutse, ashobora gukiza abamusanga bose bamusaba ubufasha.

(5) Yesu Yarazamutse Ajya mu Ijuru
Mbere yuko Yesu asubira kwa Se, amaze kuzuka (Ibykaozwe 1:9), yasezeraniye abayoboke be ati:

"Ntimuhagarike imitima yanyu. Mwizera Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data hariyo amazu menshi; … ngiye KUBATEGURIRA AHANYU. kandi … nzagaruka mbajyane iwanjye." Yohana 14:1-3

(6) Yesu Ni Umutambyi mu Ijuru.
Yesu ahora ashaka kudutegurira umwanya mu ijuru.

"Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w'imbabazi kandi ukiranuka mu by'Imana abe n'impongano y'ibyaha by'abantu. Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe abasha no gutabara abageragezwa bose."Abaheburayo 2:17-17.

Yesu yaje mu isi yacu "guhongerera ibyaha by'abantu, no kuducungura tukarokoka agahinda n'umubabaro duterwa no kubatwa n'ibyaha. yarapfuye kugira ngo adukize, maze amaherezo azakureho rwose umuzi w'icyaha, kubabazwa, n'urupfu ubwo azaba arimbuye Satani.

Yesu Umutambyi wacu mukuru "yahinduwe nka bene se muri byose."Kandi ubu ahora imbere ya se atuvuganira nk'Umuhuza wacu. Uwo Yesu, wawundi wahaye umugisha abana, akagarura mu nzira wa mugore wafashwe asambana, akababarira igisambo cyari kigiye gupfira ku musaraba, ari mu ijuru arakora imirimo yo kudufasha mu byo dukeneye, "afasha abageragezwa."

(7) Yesu azagaruka
Ni irihe sezerano Yesu yadusezeraniye mbere y'uko asubira mu ijuru?

"Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye ngo aho ndi namwe muzabeyo." Yohana 14:3.

Yesu nagaruka azaducungura adukize ibyaha, uburwayi, amakuba, n'urupfu bimunga iyi si. Kandi azatwakira mu isi nshya y'umunezero udashira n'ubugingo buhoraho.

4. URUKUNDO RUTAGAJUKA

Hari igitekerezo cy'abantu bashyingiranywe mu gihugu cya Tayiwani, umugabo yitwaga U Long n'umugeni yitwaga "Ururabo rw'Izahabu" (Golden Flower). Ubwo U Long ya twikururaga mugeni we bamaze gushyingirwa, yakubiswe n'inkuba kandi yumva acitse intege. Mu maso he hari huzuye inkovu zatewe n'indwara yitwa ubushita.

Nyuma y'aho, U Long ntiyitaye ku mugore we. Umugore we yagerageje kumushimisha; yakoraga cyane imirimo y'imuhira, yiringira ko amaherezo umugabo we azamwemera. Ariko yakomeje kutamwitaho nubwo undi yageragezaga uko ashoboye ngo abe yamukunda.

Hashize imyaka 12 babana batyo, U Long yagize indwara y'amaso atangira guhuma amaso yombi. Muganga yamubwiye ko azahuma rwose n'adahindurirwa amaso. Nyamara ibyo byari bihenze cyane kandi hari umurongo muremure w'abantu bategereje kubagwa. Golden Flower yatangiye gukora amasaha menshi kugeza mu gicuku aboha ingofero z'ibyatsi kugira ngo babone andi mafaranga yasabwaga. Umunsi umwe U Long yabwiwe ko hari umuntu wagize impanuka bityo akaba ashobora guhabwa amaraso ye. Yihutiye kujya mu bitaro ngo bamubage.

Ni Golden Flower ken nangrugi a nagtrabaho iti napaut nga oras iti rabii a nagar-aramid iti straw a kallugong tapno makategged iti mainayon a kuarta. Maysa nga aldaw, ni U Long ket nabagaan nga adda maikabil a cornea iti matana gapu ta adda kano naaksidente. Nagapura a napan iti ospital tapno maoperahan.

Amaze gukira, yiyemeje kujya gushimira umugore we wari warakoze cyane kugira ngo babone ayo mafaranga. Ubwo U Long yamwuburaga umutwe agira ngo amurebe kuko umugore yari yubitse umutwe, U Long yakubiswe n'inkuba. Umugore yamurebesheje ibinogo by'amaso kuko amaso ye yari yayatanze. Ikiniga kimwishe yikubita imbere ye apfukamye arabogoza. Nuko, ku nshuro ya mbere, avuga izina rye yongorero: Rurabo rw'Izahabu (Golden Flowe).

Yesu yifuza gushyikirana n'abamwirengagije igihe kirekire. Ategereje yuko amaherezo twavuga izina rye twongorera tuti "Umukiza wacu!! We yemeye kutubera igitambo adatanze amaso ye gusa ahubwo yatanze umubiri we wose kugira ngo atugaragarize urukundo rwe rutagajuka. Yadukunze bikomeye ku buryo "yaje mu isi gukiza abanyabyaha." (1 Timoteyo 1:15).

Igitambo cya Kristo cyatubereye iteme riduhuza, kandi riduhabura. Mbese wowe ku giti cyawe waba umaze kumenya ko Kristo ashaka kukuzahura maze akagushyira mu gituza cye? Mbese wamwemerera maze ugasenga uti "Yesu, ndagukunda. Ndagushimira igitambo cyawe kitarondoreka. Ngwino mu mutima wanjye maze unkize nonaha, unkize wese, unkize rwose, kandi unkize by'iteka ryose."


YESU
YAJE nk'Imana muntu.
YABAYEHO adacumura mu cyimbo cyacu.
YAPFIRIYE ibyaha byacu.
YARAZUTSE ngo adukize uruppfu.
YASUBIYE mu Ijuru kudutegurira aho tuzaba.
IKORA buri munsi nk'Umutambyi mukuru wacu.
AGIYE KUGARUKA VUBA kutujyana ngo tubane nawe iteka ryose.



© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.