UMUGAMBI W'IMIBEREHO YAWE Nyuma y'uko umugabura yigisha ibyerkeye "Impamvu Nizera Yesu," umusore wambaye neza yaje kumusura aho uwo mugabura yateguriraga ibyigisho bye maze aramubwira ati "Ibyo wavuze uyu mugorroba byari bishimishije, ariko ibyo wavuze kuri Kristo byose byavuye muri Bibiliya yawe. Mbwira, niba Kristo yarigeze kuba hano kuri iyi si, ni kuki amateka nta cyo amuvugaho?" "Icyo ni ikibazo cyiza," maze uwo mugabura ariho amusubiza, arahindukira amanura ibitabo byinshi. "Nyamara mu by'ukuri, amateka avuga ibya Yesu Kristo." "Ibyo ndagira ngo mbyirebere n'amaso yanjye." Uwo musore ati. "Ni byiza, dore Urwandiko rwa 97 rw'Igitabo cya 10 cy'Inzandiko za Pliny Muto, wari umutegetsi i Bituniya, intara imwe muri Aziya ntoya. Pliny yandikiye umwami w'abami w'ibihugu byategekwaga n'Abaroma, witwaga Trajan, amuha raporo y'ibyakorwaga mu ntara ye. Dore hano arasaba inama y'icyo yakorera idini ry'inzanduka, ari yo y'Abakrisito. Aravuga uko bungukaga abayoboke vuba vuba n'uko baririmbaga indirimbo bahimbiye umuyobozi wabo, Kristo. Pliny yohereje urwo rwandiko nko mu w'110 N.K. Urwo rwandiko rwanditswe na Pliny rutanga ubuhamya bw'amateka y'uwo mugabo, Kristo n'uburyo imyizerere ye yakwiriye hose mu gihe cy'intumwa ze." Uwo musore atangaye, yaravuze ati, "Komeza umbwire n'ibindi!" Uwo mugabura akomeje kubumbura ikindi gitabo, yongeyeho ati "Dore undi munyamateka wabayeho mu gihe cya Pliny witwaga Tasitusi. Mu bitabo yanditse, (icya 15, igice cya 44) avuga uko Nero yangaga kandi akarenganya abakristo mu gihe Roma yatwikwaga. Tasitusi asobanura ko izina "Abakristo" rikomoka ku izina "Kristo"Avuga ko Yesu Kristo wahanze idini ry'abakristo yaciriwe urwo gupfa na Pontiyusi Pilato, umucamanza w'i Yudaya, ku ngoma y'Umwami w'abami Tiberiyusi. ayo mateka yose Tasitusi atwandikira ahuje neza n'ibyabayeho, n'amazina, n'uturere bivugwa muri Bibiliya." "Pasitoro, sinigeze menya yuko ibintu nk'ibyo biboneka mu mateka y'isi!" Uwo mushyitsi yaratangaye ati. Uwo mugabura yungamo ati "Ndagira ngo umenye yuko nko mu w'180 N.K. Celsus yanditse igitabo atuka abakristo, agaragaza ko icyo gihe ubukristo bwari bumaze kuba imbaraga igaragara. "Niba ugishidikanya, wibuke ko Ubutumwa Bwiza buboneka mu bitabo bine buvuga iby'amateka nk'uko ibi bitabo by'isi biyavuga." Uwo musore abonye ko amateka y'isi n'ay'iyobokamana yemera ko Yesu yabaye ku isi nk'umuntu, yagiye yemejwe ko Yesu Kristo yari umuntu wabayeho mu mateka. 1. KRISTO YABAYEHO UHEREYE ITEKA RYOSE Yesu ntiyari umuntu mwiza gusa ahubwo yari n'Imana. Ubumana bwe Yesu yabuvuzeho iki? "Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi, kandi mwaramurebye
Umbonye aba abonye Data." Yohana 14:7-9. Nushaka kumenya ibisubizo by'ibibazo "Imana ni nde?, Isa ite?" Reba Yesu gusa wavuze ati "Jyewe na Data turi umwe." Yohana 10:30. Imana data na Yesu umwana barahoranye kuva kera kose (Abaheburayo 1:8). Nta gihe Yesu atigeze aba umwe na Se. Imana ikunda umuntu nk'uko Yesu yamukunze kandi imwitaho nk'uko Yesu yamwitagaho mu gihe yari afite imibereho ya kimuntu ku isi. 2. KRISTO UMUTIMA W'AMATEKA N'UBUHANUZI Ubwo igitekerezo cy'imibereho ya Kristo ari ukuzuza ubuhanuzi, igitekerezo cy'imibereho ye cyanditswe mbere y'uko avuka. Ubuhanuzi bwo mu isezerano rya kera bushyira ahagaragara imibereho ya Kristo, urupfu no kuzuka kwe mbere y'uko bibaho. Isezerano Rishya ni igitekerezo cy'imibereho ye nk'uko byari byarahanuwe. Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera babayeho hagati y'imyaka magana atanu, n'igihumbi na magana atanu mbere y'ivuka rya Kristo, bavuze ingingo nyinshi zifatika zerekeye imibereho ya Mesiya. None se, agitangira umurimo we hano ku isi abantu bakagereranya imibereho ye n'ubuhanuzi buvugwa mu Isezerano rya Kera, babivuzeho iki? "Uwo Mose yanditse mu mategeko, n'abahanuzi bakamwandika, twamubonye; ni Yesu mwene Yosefu w'i Nazareti." Yohana 1:45. Umukiza wacu yiyambaje ubuhanuzi bwagiye busohora kugira ngo yimenyekanishe: "Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe kuri we." Luka 24:25-27. Ubuhanuzi bwamaze kugaragara butanga ubuhamya budashidikanywaho ko Yesu ari we Mesiya wasezeranywe. 3.
IMIBEREHO YA KRISTO NI UKUZURA K'UBUHANUZI Reka turebe imirongo mike y'ubuhanuzi mu Isezerano rya Kera n'uko bwagaragaye mu nyandiko z'Isezerano Rishya. TI
AHO YAVUKIYE KUBA YARABYAWE N'UMWARI KWANGWA KWE UBUGAMBANYI YAGIRIWE N'IKIGUZI CYAHAWE UWAMUGAMBANIYE URUPFU RWE KU MUSARABA UKO YAVUYE MU MVA Ibihamya ni byinshi yuko Kristo atujuje ubuhanuzi bucye gusa. Mu by'ukuri imibereho yanditswe mbere y'ibihe mu buryo bw'imbaraga idasanzwe. Ni koko Yesu ni umwana w'Imana. Tumaze gusobanukirwa n'ubwo buhamya, dukwiye gusenga tugafata umwanzuro wo guhitamo uri butubere Umwami mu mibereho yacu. Mbese washyira ubugingo bwawe mu biganza bya Yesu niba uta rakora ibyo? 4. IMIBEREHO ITEGURWA N'IMANA Yesu yagize imibereho yateguwe n'Imana, imyaka amagana n'amagana mbere y'uko avuka. Kuko yari azi ibyo, yakomezaga kumva ko ayoborwa n'Imana. Kristo yaravuze ati: "Nta cyo nkora ku bwanjye; ahubwo yuko uko data yanyigishije ari ko mvuga.... kuko mpora nkora ibyo ashima."Yohana 8:28,29. Imana yateganyije iby'imibereho ya kimuntu ya Kristo mbere y'uko avuka, kandi Imana ifitiye na buri muntu wese umugambi. Izi ukuntu buri wese muri twebwe yagera ku byifuzo byacu bidushengura maze akabona ubugingo busesuye. Umugabo witwa Ray ntiyari yarigeze yiyemeza kwitanga ngo akoreshwe n'ubushake bw'Imana. Ariko ubwo yagombaga gufata umwanzuro ukomeye wo guhitamo kaminuza yagombaga kwigamo, yiyemeje bwa mbere mu mibereho ye gusaba Imana ngo ibumufashemo. Yabisengeye iminsi myinshi maze agerageza gutegera amatwi igisubizo. Nyuma y'igihe, yabaye nk'usobanukirwa neza impamvu akwiye guhitamo ikigo B: aho hari hahendutse, ari ikigo kinini, kandi kitayoborwa n'umuntu ku giti cye. Bidatinze amaze gutangira kwiga, yatangiye kugira incuti z'abakristo beza bari mu muryango w'Amateraniro ya Kristo y'Ikigo. Umubano yagiranye na bo mu myaka ibiri yakurikiyeho wahinduye imibereho ye rwose. Iyo Ray ahindukiye akareba inyuma muri iki gihe, asanga yuko igihe cyose yagize ingorane ikomeye yo guhitamo maze agasaba gufashwa n'Imana, aragira ati "Imana yanyugururiye imibereho mishya itaziguye." Ni buryo ki wamenya umugambi Imana ifitiye imibereho yawe? Imana iyobora mu buryo bwinshi: 5. IBYO BITUYOBORA BIKWIYE GUHUZA Birashoboka rwose kwibwira ko imibereho yawe iyobowe n'Imana nyamara wikurikiriza ubushake bwawe gusa (Imigani 16:25). Ibyo twibwira bikwiye guhuza n'inyigisho za Bibiliya. Si byiza kwmeza ko Imana ituyobora keretse ibituyobora uko ari bitatu bihuza. Urugero ni urw'umugabo witwa Jake (soma Jaki). Yari afite umugore mwiza n'abana babiri, ariko agasambana n'undi mugore. yabwiye incuti ze ati "Narabisengeye kandi ndumva ari ubushake bw'Imana." Bigaragara neza ko amarangamutima ya Jake "n'ibyo yibwiraga mu mutima we" byamuyobeje. Yibwiye ko ari ubushake bw'Imana bwatumye ahura n'undi mugore maze ntiyasubira inyuma ngo arebe itegeko rya Bibiliya ribuzanya gusamba. Kadi Bibiliya, "amategeko y'Imana n'ibihamya,"ni cyo gitabo kituyobora, ni we mucamanza usumba bose wemeza ko inzira iyi n'iyi ari yo y'ukuri (yesaya 8:20). Nta na rimwe dukwiye kwishingikiriza ku byo twibwira cyangwa yenda ibigaragara ko ari ubushake bw'Imana ngo bituyobye bitume tunyuranya n'ihame riboneka muri Bibiliya. 6. KWEMERA KUYOBORWA N'IMIGAMBI Y'IMANA Igihe umubi yaje gushuka Yesu mu butayu, yaramubwiye ati "Niwemera ukareka kwitanga bikubabaje nk'uko so yabiguteguriye, nzaguha isi nyitereke mu biganza byawe, nyiguhane n'ibyubahiro, n'ubutunzi, n'imibereho myiza." Ndetse Satani yanavuze Ibyanditswe agira ngo ayobye Yesu. Nyamara igihe cyose Yesu yamurwanyaga avuga ati "handitswe ngo" (Matayo 4:1-11). Isomo rikomeye cyane twakwigira ku mibereho ya Yesu ni ukumvira ubushake bwa Data wa twese. Ndetse n'igihe yari ababaye cyane i Getsemane, yaratatse ati "Data, niba bishoboka, iki gikombe kindenge; ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka" (Matayo 26:39). Amaze imyaka itatu mu murimo we, buri munsi akurikiza umugambi wa se, Kristo ajya gupfa yaravuze ati "Birarangiye (Yohana 19:30) Mu by'ukuri Yesu yavugaga at"Imibereho. Data yanteguriye ubu igeze ku musozo kandi narayikurikije." Nuko rero ubwo utangira kumva ijwi ry'Imana rivuga neza mu Ijambo ryayo, ari byo bushake bwayo n'ibitekerezo tuyikomoraho, wemere kuyoborwa na yo utizigamye. Nawe ushobora kubona umunezero utari warigeza kumenya uboneka mu mibereho itegurwa kandi iyoborwa n'Imana.
© 2003 The
Voice of Prophecy Radio Broadcast |
|