ESE UBUGINGO BWANJYE IMBERE Y'IMANA BUFITE AGACIRO?

Hari ubwo bucya isi imeze nka Paradizo. Wabyuka, ugahumeka umwuka mwiza, uhagaze hafi y'idirishya, witegereza imirasire y'izuba ku biti no ku bibabi. Hari ibihe bimwe bituma utekereza agaciro k'ubuzima: mumaso h'inshuti yawe uyisezeraho, indirimbo zinyuze amatwi zijyanye n'ibihe urimo, gutungurwa n'igikorwa cy'urukundo rw'umwana muto.

Ariko indi minsi bugacya isi isa naho yabaye isibaniro riteye ubwoba. Wabyuka ugasanga ibinyamakuru biravuga ibikorwa byitera bwoba ibibombe byashwanyaguje umwana cyangwa byamuteye kuba impumyi, naho ikindi kihebe cyo cyirata ko kimaze kwica abageze kwi icumi, ahandi ibinyamakuru bivuga iby'inzara cyangwa umwuzure, intambara n'ibishyitsi.Ibi ni ibihe wumva ibintu byose ari amahano, nta kigerageza gushyira mu gaciro.

Ibi byose bishatse kuvuga iki? Ese iyi si yacu y'agatangaza ishobora gushyira mu kandi yuzuye amahano? Kuki se tuyirimo? Ese imibereho yanjye koko Imana iyitaho? Cyangwa meze nk'agashinge kanzunya mu kimashimani cya rutura?

1. IMANA YAREMYE ISI ITUNGANYE

Imana n'Umuremyi, ni yo muhanzi w'ibintu byose uhereye kunyenyeri zirabagirana ukageza no kumababa y'ikinyugunyugu.

"Ijambo ry'Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muriryo zose. Ateranya amazi yo munyanja nk'ikirundo, ashyingura imuhengeri mu bubibaho. Isi yose yubahe Uwiteka, abari mu isi bose bamutinye. Kuko yavuze, bikaba, yategetse bigakomera."--Zaburi 33:6-9.

Imana igomba kuvuga gusa, ibyaremwe bikumvira ubushake bwayo.

2. ISI YAREMWE MU MINSI ITANDATU

"Kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, akaruhuka ku wa karindwi: ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w'Isabato, akaweza."--Kuva 20:11.

Umuremyi Uhoraho, nyir'ububasha bwose, yashoboraga kurema isi mu kanya gato cyane "abikoresheje umwuka wo mu kanwa ke." Ariko Imana yahisemo kubikora mu minsi itandatu - nyamara iminota itandatu cyangwa se amasegonda atandatu yari kuba ahagije. Igice cya mbere cyo muri Bibiliya, Itangiriro igice cya mbere, gisobanura icyo Imana yaremye kuri buri munsi w'icyumweru cy'irema.

Ni iki Imana yaremye gihebuje byose ku munsi wa gatandatu?

"Imana irema umuntu, ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye; Umugabo n'umugore ni ko yabaremye."--Itangiriro 1:27.

Imana yahisemo kurema abantu bameze nka yo babasha gutekereza, bashobora kwiyumvira, no gukunda. Umuntu wese aremwe "ku ishusho"y'Imana.

Mu minsi itandatu isi yari yuzuye ibimera n'inyamaswa, hanyuma Imana yerekana igihebuje ibyo yari imaze kurema. Dushingiye ku Itangiriro 2:7. "Imana Nyirububasha yaremye Adamu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w'ubugingo; umuntu ahinduka ikiremwa kizima." Ni ukuvuga ko umuntu yagize ubuzima. Imana yita uwo muntu yari imaze kurema Adamu, ijambo risobanurwa ngo "Umuntu", n'umugore wa mbere Eva, risobanurwa ngo "ufite ubuzima" (Itangiriro 2:20; 3:20). Imana yuje urukundo yabonye ko umuntu akeneye uwo babana.

Aba bombi Adamu na Eva Imana ikimara kubarema bagaragaza ishusho yayo. Imana yashoboraga kurema abantu bameze nk'ibimashini bakajya bagendagenda mu murima wa Edeni bagahanika amajwi yabo bayihimbaza. Ariko Imana yashatse kurema uwo bafitanye isano nyayo. Imashini zishobora, kumwenyura, kuvuga, ndetse no gukora imirimo itandukanye, ariko ntizibasha kwerekana urukundo.

Imana yaturemye ku ishusho yayo, iduha ububasha bwo gutekereza no guhitamo, kwibuka, kumenya no gukunda. Adamu na Eva bari abana b'Imana, ibakunda ku buryo butavugwa.

ICYUMWERU CY'IREMA
Umunsi wa 1:
Umucyo, Isimburanwa ry'umunsi n'ijoro
Umunsi wa:
Isanzure
Umunsi wa:
Ahumutse h'ubutaka n'ibimera
Umunsi wa kane:
Izuba n'ukwezi biraboneka
Umunsi wa gatanu:
Inyoni n'amafi
Umunsi wa gatandatu:
Inyamaswa zo kubutaka n'Umuntu
Umunsi wa karindwi:
Isabato

3. ICYAHA CYADUKA KU ISI ITUNGANYE

Adamu na Eva bari bafite buri kintu cyari gutuma bagira umunezero. Bari bafite ubuzima buzira umuze, ibitekerezo bizima, bari mu rugo rwabo muri wa murima wuzuye ibyiza gusa. Itangiriro 2:8; 1:29-31. Imana yabasezeraniye kuzororoka no kugira ibitekerezo byagutse, no kunezezwa n'imirimo y'amaboko yabo. (Itangiriro 1:28; 2:15) Basabanaga n'Umuremyi wabo imbona nkubone. Nta cyabateraga ubwoba, nta gutinya cyangwa indwara byahungabanyaga iyo mibereho yabo myiza.

Isi se yaje guhinduka ite mu kanya gato ikaba indiri y'ibyago n'umubabaro? Igice cya kabiri n'icya gatatu by'Itangiriro, bitubwira uko byagenze n'uburyo icyaha cyinjiye ku isi yacu. Wisomere ibyo bice incuro zose ushaka. Ariko dore ibikubiyemo mu nshamake.

Hashize igihe Imana imaze kurema isi itagira amakemwa, Satani yaje mu murima wa Edeni gushuka Adamu na Eva ngo bagomere iyabaremye. Imana ntiyemeye ko Satani abashukisha ikindi kitari icyo yari yarabihanangirije kutazarya ho "aricyo giti cy'ubwenge bumenyekanisha icyiza n'ikibi.". Yari yarihanangirije abo bantu ba mbere kutegera icyo giti no kutarya imbuto zacyo, kugira ngo batazapfa.

Ariko umunsi umwe Eva yitembereza kuri cya giti Imana yababujije. Satani aba yamuteye imboni aramuresaresa. Yamubwiye ko Imana yamubeshye; ko ahubwo narya ku mbuto zacyo, atazapfa, ahubwo azagira ubwenge nk'ubw'Imana, amenye icyiza n'ikibi. Ikibabaje ni uko Eva na Adamu, bari basanzwe bazi icyiza, bemereye Satani akabashuka, maze bakarya ku mbuto z'igiti bari barabujijwe, bityo bakica amasezerano yo kwizera no kumvira Imana.

Imana yari yarateguriye Adamu na Eva "gutegeka" iyi si nk'ibisonga by'ibyo yaremye. (Itangiriro 1:26). Ariko kubera ko batiringiye Imana, bagahitamo kumvira Satani ngo ababere umuyobozi mushya, byatumye batakaza ububasha Imana yari yabahaye. N'uyu munsi Satani avuga ko isi ari iyi ni cyo gituma akora ibishoboka byose ngo aheze abantu mu bubata bwe.

Hari ubwo rimwe na rimwe usanga dukora ibikorwa byo kwikunda, ndetse bishishana, nyamara twifuzaga gukora ibyiza. Biterwa n'iki? N'uko uwo mugome utagaragara, Satani, aharanira gutuma abantu batsindwa.

Mu gihe usoma igice cya gatatu cy'Itangiriro, uzasanga ko icyaha cyatumye Adamu na Eva bagira ubwoba bakihisha Imana. Icyaha cyangije ibyaremwe byose. Amahwa atangira kuboneka ku ndabyo nziza. Ubutaka bwarakakaye, umurimo uhinduka umuruho. Ibyorezo by'indwara biraduka. Ishyari, urwango n'ubugugu byarushijeho kwiyongera, ari na ko byakomeje guhenebereza umuntu. Ariko ikibabaje kuruta ibindi icyaha kizana urupfu!

4. UWO SEKIBI WAZANYE ICYAHA AGAHINDANYA IYI SI YACU NI NDE?

"Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi…. kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe, kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w'ibinyoma"--(Yohana 8:44).

Nk'uko Yesu yabivuze, Satani ni we nkomoko y'icyaha cyogogoje iyi si. Ni we "Se" w'icyaha n'ubwicanyi no kubeshya.

Thomas Carlyle, Umucurabwenge w'umwongereza, rimwe yatambagije Ralph Waldo Emerson imwe mu mihanda mibi, cyane yo mu mugi wa Londoni ahitwa East End (Esiti Endi). Nuko ubwo bagendagendaga, bitegereza amahano akorerwa muri iyo mihanda Carlyle yaramubajije ati "Ubu noneho wemera ko Satani ariho?"

5. ESE IMANA NI YO YAREMYE SATANI?

Oya! Imana nziza ntiyari kurema Satani. Nyamara Bibiliya ivuga yuko Satani, hamwe n'abamarayika yari amaze kuyobya, batakaje umwanya wabo mu ijuru, bajugunywa ku isi.

"Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka; ikiyoka kirwanana n'abamarayika bacyo. Ntibanesha, kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa "umwanzi na Satani, ni cyo kiyobya abari mu isi bose; na cyo kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo."(Ibyahishuwe 12:7-9)

Satani yaje kuboneka ate mu ijuru?

"Wari warasigiwe kugira ngo ube umukerubi utwikira, kandi nagushyizeho, kugira ngo ube ku musozi wera w'Imana; wagendagendaga hagati yamabuye yaka umuriro. Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetseho gukiranirwa."(Ezekiyeli 28:14,15)

Imana si yo yaremye Satani, yaremye Lusuferi wari umumarayika atunganye; umwe mu bamarayika bakuru, bahagarara i ruhande rw'intebe y'Imana. Ariko yaje gucumura "muri we haboneka gukiranirwa". Amaze kwirukanwa mu ijuru yigize inshuti ya Adamu na Eva, nyamara yari umwanzi wabo ukomeye.

6. NI KUKI LUSUFERI UMUMALAYIKA WARI UTUNGANYE YACUMUYE?

"Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w'umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka! Waribwiraga uti 'Nzazamuka njye mu ijuru, nkuze intebe yanjye y'ubwami, isumbe inyenyeri z'Imana;' kandi uti 'Nzicara ku musozi w'iteraniro mu ruhande rw'impera y'ikasikazi; nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira; nzaba nk'isumba byose." Yesaya 14:12-14.

Icyo kiremwa cyaje guhinduka Satani, mbere yitwaga Lusuferi, risobanurwa ngo "Inyenyeri yo mu ruturuturu", cyangwa "urabagirana" . Mu mutima w'uyu mumarayika, habonetsemo ubwirasi n'irari bisimbura kuyoboka Imana. Imbuto yo kwiyemera yabyaye kwifuza gusimbura Imana mu cyubahiro cyayo.

Birumvikana ko Lusuferi yakoze ibishoboka byose ngo yemeze ibindi biremwa byo mu ijuru umugambi we. Biroroshye kwiyumvisha ko Satani yaberekaga ko Imana hari ibyo ibagomwa, kandi ko amategeko yayo adashobotse, n'ikindi kandi ko Imana ari umutegetsi utabitaho.Yasebeje uwo imico ye isobanura urukundo icyo ari cyo.

Iyi ntambara yo mu ijuru se yaje guhoshwa ite?

"Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru… nakujugunye hasi… " Ezekiyeli 28:17.

Kwishyira hejuru kwahinduye umutware w'abamarayika aba Sekibi ari we Satani. Kugira ngo amahoro n'ubumwe bw'ijuru birindwe, we na kimwe cya gatatu cy'abamarayika bifatanyije na we mu bwigomeke, baciwe mu ijuru (Ibyahishuwe 12:4,7-9).

7. NI NDE NYIRABAYAZANA W'ICYAHA?

Kuki Imana itaremye ibiremwa bitabasha gucumura? Iyo ibigenza ityo nta ngorane y'icyaha tuba dufite kuri iyi si yacu. Ariko Imana yashatse kurema abantu bafitanye na yo isano ifite aho ishingiye. Nuko "Imana irema umuntu, ngo agire ishusho yayo" Itangiriro 1:27. Ibi bigaragaza ko dufite umudendezo kandi ko tubazwa ibyo dukora. Dushobora guhitamo gukunda Imana cyangwa se ntituyikunde.

Imana yahaye abamarayika n'abantu bo mu bihe byose, imibereho y'umwuka n'ububasha bwo guhitamo ibikwiriye.

"Uyu munsi ni mwitoranyirize uwo muzakorera"-- Yosuwa 24:15.

Imana irahamagarira abo yaremye ku ishusho yayo ngo bahitemo gukora ibitunganye kuko imbaraga y'umutimanama wabo ibabwira ko"Inzira z'Uwiteka ari zo nziza." Bakwiye kand guhindukira bakava mu bibi kuko imbaraga y'umutimanama wabo ibereka ingaruka zo kutumvira niz'icyaha.

Ibiremwa bifite imbaraga yo gutekereza no guhitamo ni byo bibasha gusobanukirwa n'urukundo nyakuri. Imana yashatse kurema abantu babasha gusobanukirwa no kunyurwa n'imico yayo, bityo bagakunda n'abandi. Imana ntiyashatse kwiharira urukundo rwayo ni na cyo cyatumye yemera kwigerezaho irema abamarayika n'abantu bafite umudendezo wo guhitamo. Imana yari izi neza ko bishoboka ko umunsi umwe kimwe mu biremwa byayo cyabashaga kuzahitamo kutayumvira. Satani ni cyo kiremwa cya mbere cyagize ayo mahitamo ateye akaga. Ingorane z'icyaha zatangiriye kuri we Yohana 8:44; 1 Yohana 3:8.

8. UMUSARABA UTUMA ICYAHA GITESEMBWAHO

Kuki Imana itarimbuye Lusuferi mbere y'uko icyorezo cy'icyaha cye gikwira hose? Lusuferi yahinyuzaga ubutabera bw'ubutegetsi bw'Imana. Yagiye abeshyera Imana. Iyo Imana iza guhita imurimbura, abamarayika bari gutangira kuyubaha kubera ubwoba aho kuyubaha babitewe nu urukundo. Ibi byari kuba bibangamiye umugambi w'Imana wo kurema umuntu ufite ububasha bwo guhitamo.

None se umuntu yari gusobanukirwa ate ko imigambi y'Imana ari yo ikwiye? Imana yahaye Satani amahirwe yo kugaragaza ko gahunda ye iboneye kuruta iy'Imana. Ni na cyo cyatumye yemererwa gushuka Adamu na Eva.

Uyu mubumbe w'isi yacu wabaye urubuga rw'igerageza aho imico ya Satani n'ubutegetsi bwe bigereranywa n'imico n'ubutegetsi by'Imana, ni nde se uri mu kuri? Ese uwo twagirira icyizere ni nde? Lusuferi ni umunyaburiganya, ku buryo byatwaye igihe kirekire kugira ngo abatuye isi basobanukirwe neza akaga kari mu guhitamo uruhande rwa Satani. Nyamara amaherezo buri wese azabona ko "Ibihembo by'ibyaha ari urupfu," naho "impano y'Imana ari ubugingo buhoraho muri yesu Kristo Umwami wacu." (Abaroma 6:23).

Buri kiremwa cyose ku isi kizagira kiti:

"Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w'amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n'ukuri. Mwami ni nde Utazakubaha, cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere, akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe." (Ibyahishuwe 15:3,4)

Ubwo umuntu wese azaba amaze gusobanukirwa n'ububi bw'icyaha n'uko amayeri ya Satani ari ayo kurimbura, ni bwo Imana izarimbura Satani n'icyaha. Ni na bwo izarimbura abo bose birengagije imbabazi n'ubuntu byayo bagahitamo kwifatanya na Satani mu migambi ye mibisha.

Imana ishishikajwe no gukuraho ingorane z'icyaha n'akaga cyiduteza, nk'uko twifuza ko yabigira. Ariko itegereje kukivanaho burundu, ubwo umudendezo wacu utazaba uvogerwa n'icyaha nticyongere kubyutsa umutwe ukundi.

Imana yasezeranye kuzarimbura icyaha burundu maze ijuru n'isi ikabitunganyisha umuriro. "Nk'uko yasezeranye dutegereje ijuru rishya n'isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo" (2 Petero 3:10,13). Icyaha ntikizongera kwangiza isi. Icyaha n'ingaruka zacyo bizahyirwa ku karubanda ku buryo kugomera Imana bizangwa urunuka iteka ryose.

Ni nde ufite ububasha bwo kurimbura Satani n'icyaha burundu?

"Nuko rero, nk'uko abana bahuje umubiri n'amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw'urupfu, ni we Satani, abone uko abatura abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose" (Abaheburayo 2:14,15).

Ku musaraba abamarayika n'andi masi atacumuye, bibonye uko Satani ateye - umuriganya, umubeshyi n'umwicanyi. Aha ni ho yagaragarije imico ye ubwo yahatiraga abantu kwica umwana w'Imana uzira amacyemwa. Abatuye isi yose basobanukiwe n'ukuntu icyaha. Umusaraba wahishuye imigambi ya Satani, kandi ubwo Imana izarimbura Satani hamwe n'abakomeje kugundira icyaha, abantu bose bazahamya ko Imana idaca urwa kibera.

Urupfu rwa Yesu ku musaraba rwahishuriye ibyaremwe byose imigambi ya Satani (Yohana 12:31,32). Umusaraba kandi wahishuye ko Kristo, ari umucunguzi w'isi. I Gologota imbaraga z'urukundo zariyerekanye ngo zihinyuze kumaranira ubutegetsi. Umusaraba werekanye bidasubirwaho ko urukundo ruzira kwikunda ari rwo rugenga Imana mu byo igirira Satani byose, uko igenza icyaha n'abanyabyaha b'abagabo n'abagore.

Ku musaraba ni ho Kristo yagaragarije urukundo rw'Imana rutagira icyo ruduca maze atsinda Satani. Intambara y'uwagombaga gutegeka isi, niba ari Kristo cyangwa Satani, yarinangiye. Umusaraba wakemuye icyo kibazo burundu. Kristo ni we uhebuje bose!

Mbese waba warabashije kwibonera isano ufitanye n'Umukiza wagupfiriye kugira ngo akwereke urukundo rwe rutangaje kandi rudahinduka? Utekereza iki ku waje ku isi agahinduka umuntu, agapfa mu cyimbo cyawe kugira ngo agukize ingaruka z'icyaha? Ese ubu wabasha kwicisha bugufi ugashimira Yesu, ukanamusaba ngo aze abe ari we Ugenge ubugingo bwawe?

 

© 2003 The Voice of Prophecy Radio Broadcast
Los Angeles, California, U.S.A.