BIRASHOBOKA KO TWIZERA BIBILIYA Ba bigaragambyaga b'ibirangirire batumye ubwato Bounty (Bawunti) bw'Abongereza burohama, amaherezo bo n'abagore babo b'abakavukire baje komokera ku kirwa cya Pitcairn (Pitikeni) kiri mu Majyepfo y'inyanja ya Pasifike. Iryo tsinda ryari rigizwe n'abasare b'Abongereza icyenda, abagabo batandatu bo muri Tahiti n'abagore icumi na bo bo muri Tahiti, hamwe n'umwana w'umukobwa w'imyaka cumi n'itanu. Umwe muri abo basare yaje kumenya uko bakora ibisindisha (alcool), maze ntibyatinze icyo kirwa cyokamwa n'ubusinzi. Imirwano ikomye yaduka ubwo hagati y'abagabo ubwabo ndetse no mu bagore. Nyuma y'igihe gito, umugabo umwe muri ba bandi bomokeye kuri icyo kirwa, yararusimbutse. Ariko uwo mugabo witwaga Alexandre Simith, aza kugwa kuri Bibliya yari mu gisanduku kimwe mu byari byakuwe mu bwato. Yatangiye kuyisoma no kwigisha abandi ibyari biyanditswemo. Uko yagenzaga atyo, imibereho ye ubwe yarahindutse nyuma n'imibereho y'abari batuye icyo kirwa bose irahinduka. Abaturage b'icyo kirwa biberaga mu bwigunge batazi ibibera hirya no hino ku isi, kugeza ubwo ubwato bwitwa Topaz bwo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bwageraga kuri icyo kirwa mu 1808. Abaje muri ubwo bwato basanze abaturage baho ari abanyambaraga, icyirwa cyabo gifite amajyambere, nta bisindisha biharangwa, nta gereza zihaba, nta n'ubwicanyi buharangwa. Bibiliya yari yarahinduye abatuye icyo kirwa ibakura ibuzimu, Imana ibagira intangarugero hano ku isi nk'uko yifuza ko abatuye isi bose bamera. N'uyu munsi ni ko bikimeze. Mbese Imana yaba ikivuganira n'abantu bayo mu mpapuro zo muri Bibiliya? Nta shiti iracyavugana na bo. Mu gihe ndimo nandika ibi, ndimo ndareba ku rupapuro rw'ibisubizo twohererejwe n'umwe mu bigishwa bacu bo mu ishuri rya Bibliya. Hepfo ku mpera y'urupapuro yahanditse ikitonderwa, agira ati "Ndi murigereza, ndi no ku rutonde rw'abacirwa urwo gupfa kubera icyaha nakoze. Mbere y'uko niyandikisha muri iri shuri rya Bibiliya, nari narihebye, ariko ubu noneho mfite ibyiringiro, kandi nabonye n'urukundo rushya." Bibiliya ifite imbaraga zibasha rwose guhindura imibereho y'abantu. Iyo abantu batangiye kuyiga bashyizeho umwete, imibereho yabo ihinduka mu buryo butangaje. 1. UKO IMANA IVUGANIRA NATWE MURI BIBILIYA Imana Imaze kurema Adamu na Eva, umugabo wa mbere n'umugore wa mbere babayeho ku isi, yavuganye na bo imbona nkubone. Nyuma aho bamariye gucumura, Imana ije kubasura byagenze bite? "Bumvise imirindi y'Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya ni munsi, wa mugabo n'umugore we bihisha hagati y'ibibabi byo muri iyo ngobyi amaso y'Uwiteka." Itang.3:8. Icyaha cyarogoye umushyikirano mbona nkubone Imana yagiranaga n'umuntu "Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b'abahanuzi ibihishwe byayo."--Amosi 3:7. Ku byerekeye ubuzima n'icyerekezo cyabwo, Imana ntiyadushyize mu gihirahiro. Ibicishije mu bahanuzi -- ni ukuvuga abantu Imana yitoranyirije kugira ngo bayikorere, haba mu mvugo cyangwa mu nyandiko -- Yagaragaje ibisubizo ifitiye ibibazo bikomeye by'ubu buzima. 2. NI NDE WANDITSE BIBILIYA? Abahanuzi batangaje ubutumwa Imana yabahaye haba mu mvugo cyangwa mu nyandiko, aho bamariye gupfa ibyo banditse birasigara. Ubwo butumwa abahanuzi basize, Imana iyobora abantu barabwegeranya, babukubira mu gitabo twita Bibiliya. None se ibyo abahanuzi banditse byagirirwa icyizere kingana iki? "Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake b'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera."--2 Petero 1:20,21. Abanditse Bibiliya ntibanditse ibyo bishakiraga cyangwa se ibyifuzo byabo, ahubwo igihe cyose Mwuka w'Imana yabateragamo igitekerezo, ni bwo bandikaga. Bibliya rero ni igitabo cy'Imana ubwayo.! Muri Bibiliya rero Imana itubwira ibiyerekeye, ikanatubwira imigambi ifitiye ikiremwa muntu. Itwereka ibyo Imana yakoze mu gihe cyahise, iduhishurira ibyo ahazaza, ikanatubwira uko amaherezo ingorane zazanywe n'icyaha zizabonerwa igisubizo, n'uko amahoro azasakara ku isi. None se Bibiliya yose ikubiyemo ubutumwa bwakomotse ku Mana? "Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n'Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose."--2 Timoteyo 3:16,17. Bibiliya ireba abantu cyane kubera ko Bibiliya "yose"
uko yakabaye ari "impumeko y'Imana", ni inyandiko ifite inkomoko ku Mana, ni Igitabo cy'Imana. Uramutse ushatse kumenya icyo ubuzima ari cyo, ujye usoma Ibyanditswe Biziranenge. Gusoma Bibiliya bizahindura ubuzima bwawe. Uko uzarushaho kuyisoma kandi usenga, ni ko uzarushaho kugira amahoro. Wa Mwuka Muziranenge watumye abahanuzi bandika Bibiliya, azatuma ibyo Bibiliya yigisha, inkuru nziza iyikubiyemo, bigira ingaruka yo guhindura ubuzima bwawe nuramuka uraritse Mwuka ngo mubane mu gihe usoma Bibiliya. 3. UBUMWE BWA BIBILIYA Urebye, icyo twita Bibiliya ni ikoraniro ry'ibitabo 66. Ibitabo 39 bigize Isezerano rya Kera byatangiye kwandikwa uhereye nko 1450 ukageza hagana 400 Mbere y'ivuka rya Kristo. Ibitabo 27 bigize Isezerano Rishya byo byanditswe hagati y'umwaka wa 50 na 100 Nyuma y'ivuka rya Kristo. Umuhanuzi Mose yatangiye kwandika ibitabo bitanu bibanza bya Bibiliya mbere y'umwaka 1400 Mbere y'ivuka rya Kristo. Intumwa Yohana yanditse igitabo giheruka cya Bibiliya, ari cyo cy'Ibyahishuwe, mu mwaka wa 95 Nyuma y'ivuka rya Kristo. Mu myaka 1500 iri hagati y'iyandikwa ry'igitabo cya mbere n'igiheruka bya Bibiliya, byibura abanditsi 38 Imana yagiye yitoranyiriza, baranditse. Bamwe bari abantu bikorera ku giti cyabo, abandi ari abashumba, abarobyi, abasirikari, abaganga, abavugabutumwa, abandi ari abami, mbese abantu bo mu nzego z'ubuzima zitandukanye. Ibihe byinshi bagiye babaho mu mico n'intekerezo binyuranye. Dore igitangaza gihebuje byose: Ibyo bitabo 66 bigize Bibiliya, bifite ibice 1189, bikagira n'imirongo 31173, iyo ibyo byose ubihurije hamwe, usanga ubutumwa bubikubiyemo bifite ubumwe butagira amakemwa. Tuvuge ko iwawe haje umuntu agakomanga, ukamukingurira, yamara kwinjira agashyira mu ruganiriro ishusho igaragara ko itabaje neza, yamara kuyihatereka agasohoka nta cyo akubwiye. Nyuma ye hagakurikiraho abandi bashyitsi 40, umwe umwe akagenda ashyira akantu kabaje mu mwanya kagenewe kuri ya shusho. Uheruka yasohoka amaze gushyira akantu mu mwanya wako kagenewe, wajya kubona ukabona noneho ufite ishusho y'agatangaza. Noneho ukaza no kumenya ko bababaji batigeze babonana kandi bakomoka mu bihugu bitandukanye. Bamwe bakomoka muri Amerika y'epfo, abandi mu Bushinwa, mu Burusiya, muri Afurika no mu yindi migabane y'isi. Umwanzuro wafata ni uwuhe? Wavuga ko habayeho umuntu wakoze igishushyanyo mbonera cy'iryo shusho, kandi akagenda yoherereza buri mubaji amabwiriza asobanutse ya buri mugabana wayo azabaza n'ingero zawo. Bibiliya yose uko yakabaye itangaza ubutumwa buhurije hamwe, nk'uko yashusho ibaje yari ihurije hamwe idafite amakemwa. Ubwenge bwatekereje Bibiliya ni bumwe, ni ubwenge bw'Imana. Ubumwe bugaragara muri Bibiliya ni ikimenyetso cy'uko nubwo abantu banditse ibiyikubiyemo, babaga babihishuriwe n'Imana. 4. USHOBORA KWIZERA BIBLIYA (1) Uko Bibiliya yagiye izigamwa biratangaje. Inyandiko zayo za kera zagiye zandukurwa hakoreshejwe intoki - ubwo ni kera cyane mbere y'uko imashini zicapa zibaho. Abazobereye mu kwandukura Bibiliya bakoraga amakopi bandukuye ku nyandiko mwimerere maze bakayakwiragiza mu bantu. Bene ayo makopi y'izo nyandiko cyangwa se udupande twazo n'ubu biracyariho. Inyandiko z'Isezerano rya Kera zishobora kuba zaranditswe hagati y'imyaka 150-200 mbere y'ivuka rya Kristo, mu 1947 zabonetse hafi y'Inyanja Ipfuye. Biratangaje cyane kubona imizingo y'izo nyandiko imaze imyaka 2000 irimo ukuri guhwanye n'uko dusanga muri Bibiliya icapwa muri iki gihe. Iki ni ikimenyetso gikomeye cy'uko ijambo ry'Imana ari iryo kwiringirwa. Intumwa zo bwa mbere zanditse Isezerano Rishya ari inzandiko zabaga zandikira amatorero y'Abakristo yashinzwe nyuma y'urupfu n'izuka bya Kristo. Inyandiko zisaga 4500 ziriho isezerano Rishya ryose cyangwa se umugabane waryo usanga bimuritswe mu mazu. Ndangamurage no mu mazu asomerwamo akomeye by'i Burayi no muri amerika. zimwe muri izo nyandiko ni izo mu kinyejana cya kabiri. Iyo ufashe izo nyandiko za kera ukazigereranya na Bibiliya icapwa muri iki gihe, dusanga rwose ko Isezerano Rishya na ryo ritigeze rihinduka kuva ryandikwa mbere na mbere. Muri iki gihe Bibiliya cyangwa se imigabane imwe yayo, byasobanuwe mu ndimi zisaga 2060. Ni cyo gitabo kigurwa cyane ku isi. Miliyoni zisaga 150 za Bibiliya hamwe n'indi migabane yayo bigurishwa buri mwaka. (2) Amateka yo muri Bibiliya araboneye bitangaje. Ibyo abashakashatsi bacukura mu butaka bavumbuye byahamije ku buryo budasubirwaho ukuntu ibyo Bibiliya ivuga bitagira amakemwa. Abahanga mu by'amateka bavumbuye inyandiko zanditse ku bisate by'ibumba, bavumbura n'amashusho akoze mu mabuye, byatumye amazina, ahantu n'ibintu byabonekaga muri Bibiliya gusa birushaho gusobanuka. Urugero, mu Itangiriro 11:31 havuga ko Aburahamu n'umuryango we "bava muri Uri y'Abakaludaya... bajya mu gihugu cy'i Kanani." Kubera ko Bibiliya ari yo yonyine yavugaga Uri, abahanga benshi bavugaga ko nta mugi nk'uwo wigeze ubaho. Nyuma abashakashatsi bacukura mu butaka baje kuvumbura umunara w'urusengero mu majyepfo ya Iraki. Ku ntango y'uwo munara bahavumbuye inyandiko yanditse ku gisate cy'ibumba cyanditse mu nyandiko yitwa kiniyiforume, kuri iyo nyandiko hariho izina rya Uri. Ibyagiye bivumburwa nyuma, byagaragaje ko Uri yari umugi ukomeye wateye imbere mu majyambere. Ibiranga uwo mugi byari byaribagiranye, Bibiliya yonyine ni yo yazigamye izina ryawo - kugeza ubwo abacukuzi bahamya ko ari ry'ukuri. Bityo Uri ni rumwe mu ngero nyinshi zatanzwe n'abacukuzi zihamya ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. (3) Ibyo Bibiliya yari yaravuze ko bizabaho nyuma bikabaho na byo bigaragaza ko ushobora kwiringira Bibiliya. Mu Byanditswe harimo ibintu byari byarahanuwe ko bizabaho none ubu ibyo bintu bikaba biriho bishyika tubireba. Ibyo byari byarahanuwe tuzabireba mu byigisho biri imbere. 5. UBURYO WASOBANUKIRWA BIBILIYA Uko usesengura Ijambo ry'Imana, aya mahame nshingiro ujye uyazirikana: (2) Ujya usoma Bibiliya buri munsi. Kwiga Bibiliya buri munsi ni urufunguzo rukingurira imbaraga ituzamo, ni umubonano tugirana n'ubwenge bw'Imana (Abaroma 1:16). (3) Igihe usoma Bibiliya, ujye ureka abe ari yo yivugira. Ujye wibaza uti "Uwanditse Bibiliya yashakaga kuvuga iki?" Iyo dusobanukiwe n'icyo isomo risobanura, tugerageza kureba icyo ritwigisha muri iki gihe cyacu. (4) Ujye wiga Bibiliya ingingo ku ngingo. Ibyanditswe muri Bibiliya ubigereranye n'ibindi biyanditsemo ahandi. Ubu buryo Yesu yarabukoresheje agira ngo agaragarize abantu ko ari we Mesiya: "Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we."--Luka 24:27. Ibyo Bibiliya ivuga byose ku ngingo iyi n'iyi, iyo tubishyize hamwe, tuba dufite icyerekezo kitabogamye. (5) Ujye wiga Bibiliya kugira ngo uronke imbaraga yatuma ubaho wizihiye Kristo. Ijambo ry'Imana rivugwa mu Baheburayo 4:12 ko ari inkota ityaye. Rirenze kure kuba ari amagambo yanditse ku rupapuro gusa; ni intwaro nzima dufite mu ntoki zacu turwanisha duhashya ibidushuka ngo dukore ibyaha. (6)Ujye utega matwi igihe Imana ivuganira nawe mu Ijambo ryayo. Umuntu nashaka kumenya ukuri kwa Bibiliya ku ngingo iyi n'iyi, aba agomba kwemera gukurikiza icyo yigisha (Yohana 17:7), aho kwemera icyo abantu bibwira, cyangwa se icyo inyigisho z'amatorero amwe zishyigikira. 6. BIBILIYA IBASHA GUHINDURA IMIBEREHO YAWE "Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge."--Zaburi 119:130. Kwiga Bibiliya bizashimangira ugusobanukirwa kwawe, biguhe imbaraga zo gutsinda ingeso mbi, kandi bigushoboze gukura mu by'umubiri, ubwenge, imbonezamutima, no mu bya mwuka. Bibiliya ivugana n'umutima. Ivuga ku biba ku bantu: ivuka, urukundo, ishyingiranwa, ababyeyi, ivuga no ku rupfu. Ivura ibikomere byimbitse muri kamere muntu, ari byo icyaha n'ubuhanya gitera. Ijambo ry'Imana si igitabo cy'ubwoko bumwe, cy'igihe cyimwe, cy'igihugu kimwe, cyangwa cy'umuco umwe. Nubwo cyandikiwe mu Burasirazuba, kinogeye rwose abagabo n'abagore bo mu Burengerazuba. Gifite icyicaro mu ngo z'aboroheje kimwe no mu bitabashwa by'abakungu. Abana bakunda ibitekerezo byiza bikirimo. Intwari zikibonekamo zituma urubyiruko rwifuza kumera nkazo. Abarwayi, abari mu bwigunge ndetse n'abageze mu za bukuru bakibonyemo ihumure n'ibyiringiro by'ubuzima burushaho kuba bwiza. Kubera ko Imana ikorera muri Bibiliya, bituma Bibiliya igira imbaraga ikomeye cyane. Imenagura ndetse n'abafite imitima yanga igishyikamuntu, ikaboroshya, ikabuzuza urukundo. Ibihe byinshi Bibiliya yagiye ihindura abicanyi n'abanywi b'urumogi bagahinduka ababwiriza b'ijambo ry'Imana b'abanyamwete. Bibiliya yagiye yarura abantu babaga bagiye kwiyahura, ikabaha intangiriro nshya y'ubuzima bufite ibyiringiro. Bibiliya izura urukundo mu bantu basanzwe ari abanzi. Ituma umwibone yicisha bugufi, n'umunyabugugu akaba umunyabuntu. Bibiliya itwongera imbara igihe twacitse intege, iradukomeza iyo twihebye; iraduhumuriza iyo dushavuye; iratuyobora iyo dushidikanya; itugaruramo ubuyanja iyo dutentebutse. Itwereka uko dukwiye kubaho dufite ubutwari n'uko dukwiye gupfa tudafite ubwoba. Bibiliya ari cyo gitabo cy'Imana, ibasha guhindura ubuzima bwawe. Ibyo uzarushaho kubibona uko uzakomeza kwiga ibyigisho bya GENZURA. Kuki Bibiliya yatwandikiwe? Yesu araduha igisubizo. "Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w'Imana; kandi ngo nimwizera, muherwe ubugingo mu izina rye."--Yohana 20:31. Impamvu ikomeye cyane ituma tugomba kwimenyereza Ibyanditswe Biziranenge, ni uko birimo ibintu byinshi bigaragaza ishusho ya Yesu, kandi bikatwizeza rwose ubugingo buhoraho. Uko twitegereza Yesu muri Bibiliya yose, turahinduka tukarushaho gusa na we. Ni kuki se utatangira uyu munsi kwibonera imbaraga y'Ijambo ry'Imana ishobora kuguhindura ukarushaho kumera nka Yesu?
© 2003 The
Voice of Prophecy Radio Broadcast |
|