DUSHOBORA KWIZERA IMANA Igihe kimwe Jimi yabajije umuntu utaremeraga ko Imana ibaho niba yarigeze amara akanya byibuze na gato agundagurana n'igitekerezo cy'uko ahari Imana yaba iriho. Icyatangaje Jimi ni uko uwo muntu yamusubije ati " Rwose byambayeho. Mu myaka ishize igihe umwana wacu w'uburiza yavukaga, habuze gato ngo nemere Imana. Ubwo nitegerezaga ako karemwamuntu k'akaziranenge kari mu gatanda kako, ubwo nitegerezaga uko kahinaga kandi kakarambura udutoki twako, ndetse nkanabona mu maso yako hagaragaza ko kabasha kumenya umuntu, namaze igihe mbitekereza, ndetse mara amezi menshi, habura gato ngo ndeke kuba umuhakanamana. Kwitegereza ako gahinja byabuze gato ngo binyemeze ko Imana ibaho." 1.IGIHANGANO CYOSE KIGIRA UWAGIHANZE Imiterere y'umubiri w'umuntu igaragaza ko hariho uwayihanze. Abahanga mu by'ubumenyi batubwira ko ubwonko bubika kandi bukibuka amashusho yabwinjiyemo, buhuriza hamwe kandi bugatanga ibisubizo by'ibibazo, bumenya ibyiza, burimenya, kandi bwifuza guteza imbere ibyiza muri buri muntu. Umurimo w'amashanyarazi ukomoka mu bwonko ni wo utuma imihore y'umubiri wacu ikora. Bya byuma kabuhariwe (ordinateri) na byo bikoreshwa n'imbaraga z'amashanyarazi. Nyamara ubwonko bw'umuntu ni bwo bwavumbuye ibyo byuma kabuhariwe, umuntu arabirema, abibwira n'icyo bigomba gukora. Ni na cyo cyatumye umunyazaburi afata umwanzuro ko umubiri w'umuntu uvuga ku Muremmyi w'igitangaza mu ijwi riranguruye kandi risobanutse. Yagize ati "Ndagushimira uko naremwe uburyo buteye ubwoba, butangaza; Imirimo wakoze ni ibitanghaza: ibyo umutima wanjye ubizi neza."-- Zaburi 139:14. Si ngombwa ko tujya kure gushakirayo " ibikorwa " by'Imana. Imiterere ihambaye y'ubwonko bw'umuntu, hamwe n'indi myanya y'umubiri ni " ibikorwa " by'Imana, kandi byerekana umuhanzi ufite ubuhanga butagerwa. Nta pombo yakozwe n'umuntu yagereranywa n'umutima w'umuntu. Nta cyuma kabuhariwe (ordinateri) cyagereranywa n'imikorere y'ubwonko bwacu. Nta televiziyo (Inyerekanamashusho) yagira imikorere ishyitse yahwana n'ijwi, ugutwi n'ijisho by'umuntu. Nta byuma bizana amafu cyangwa bishyushya ahantu byakora umurimo wahwana n'ukorwa n'izuru ryacu, ibihaha byacu, cyangwa uruhu rw'umubiri wacu. Imiterere ihambaye y'umubiri w'umuntu igaragaza ko hariho umuhanzi uhebuje wawuhanze, kandi uwo wawuhanze ni Imana. Umubiri w'umuntu ugizwe n'ingingo zishyitse - zose zifitanye isano, kandi ziremye neza. Ibihaha n'umutima, uturandaryi (nerfs) n'imihore, byose bikora umurimo ukomeye cyane usohozwa kubera ko hari undi murimo ukomeye uba wakozwe. Tuvuge ko ufite ibiceri icumi, byanditseho inomero imwe kugeza ku icumi (buri giceri gifite inomero imwe uramutse ubitondekanyije uhereye kugifite inomero imwe ukageza ku gifite iya cumi, warangiza ukabishyira mu mufuka wawe ukabisandazamo ubivangevanga, warangiza ukabivanamo kimwe kimwe. Mbese wabivanamo bikurikiranye ku nomero nk'uko wabishyizemo? Dukurikije amategeko y'imibare, mu mahirwe miliyari icumi, waba ufite amahirwe incuro imwe gusa yo gusohora bya biceri mu mufuka bikurikiranye kuva ku nimero imwe kugeza ku icumi. Noneho zirikana amahirwe umwanya umwe w'umubiri mu myanya cumi wajya ugira kugira ngo ukore! Igifu, ubwonko, umutima, umwijima, imitsi ya ruboroga iyobora amaraso, imitsi mito, impyiko, amatwi, amaso n'amenyo. Byose bikurira icyarimwe kandi bigatangira gukora mu gihe kimwe. Ni ibihe bisobanuro nyakuri umuntu yatanga ku miterere y'umubiri w'umuntu imeze ityo? " Imana iravuga iti 'Tureme umuntu, agire ishusho yacu, ase natwe'... Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo,... umugabo n'umugore ni ko yabaremye." Itangiriro 1:26,27. Umugabo wa mbere n'umugore wa mbere nti bapfuye kubaho. Bibiliya ihamya ko Imana yaturemye ku ishusho yayo. Yadutekerejeho, hanyuma iraturema tubaho. 2. IKINTU CYOSE CYAREMWE KIGIRA UWAKIREMYE Ikigaragaza ko Imana ibaho ntikigarukira gusa ku miterere y'umubiri wacu; ahubwo gisakaye no ku ijuru hose. Reka tube turetse amatara y'umugi, maze nijoro urarame urebe ku ijuru. Kirya gicu gifite umweru w'amata kiba kiri hirya inyuma y'inyenyeri ari na cyo twita Ijuru ry'Amata, burya ni urusobekerane rw'inyenyeri miliyari na miliyari zirabagirana umucyo w'amazuba azirasaho asa n'iryacu. Ndetse mu by'ukuri, izuba ryacu hamwe n'indi mibumbe rimurikira, burya na byo bigize Ijuru ry'Amata. Nyamara kandi Ijuru ry'Amata ryacu, mu buryo bwo gucishiriza gusa, rigizwe n'urusobekerane miliyari ijana rutatse inyenyeri. Umuntu akoresheje ibyuma kabuhariwe byabigenewe, yashobora kubona inyenyeri z'urwo rusobekerane ari hano ku isi. Ngicyo icyateye umunyazaburi gufata umwanzuro ko inyenyeri na zo zivuga iby'Umuremyi wuje ikuzo. Yagize ati Saan
a pagsiddaawan ngarud a ti salmista nga ibagana a dagiti bituen ibagada
ti nadayag a Nagaramid: " Ijuru rivuga icyubahiro cy'Imana, isanzure ryerkana imirimo y'Intoki zayo. ..." Zaburi 19:1-3 None se umwanzuro nyakuri twafata ni uwuhe, iyo twitegereje imiterere ihambaye n'ubunini bw'ijuru n'isi? " Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi." Itangiriro 1:1." Yabanjirije byose, kandi byose bibeshwaho na we." Abakolosayi 1:17.
"Ket
isu [Dios] ti umuna kadagiti isuamin nga adda, ket isuamin a banbanag
addada kenkuana."--Colosas 1:17. Ibyaremwe byose bigaragaza Imana Umuhanzi uhebuje abandi, ikaba n'Umuremyi Utarondorwa. Mu magambo yumvikana, " mbere na mbere Imana," tubona igisubizo cy'ibanga ry'ubuzima. Hariho Imana yaremye buri kintu cyose. Muri iki gihe hari inzobere mu by'ubumenyi (science) zemera ko Imana ibaho. Dr Arthur Compton, umunyabugenge wegukanye igihembo cya Nobel, yagize icyo avuga kuri uyu murongo wo mu Byanditswe tubonye haruguru, agira ati "Ku rwanjye ruhande, kwizera gutangirana no kwiyumvisha ko hariho ikinyabuzima gihebuje ibindi gifite ubwenge bwatumye ijuru n'isi bibaho kandi kikarema n'umuntu. Kuri jye kugira kwizera ntibingoye, kuko ahari igishushanyombonera, haba hari n'ubuhanga bukomoka ku Mana. Isi n'Ijuru byaremanywe gahunda, bigaragaza Imana, bishimangira ukuri gukubiye muri aya magambo ngo "mbere na mbere Imana." Bibiliya ntigerageza kugaragaza ko Imana ibaho, ahubwo ivuga ko ibaho. Dr Arthur Conklin, umuhanga waminuje mu by'ibinyabuzima, yagize ati "Kwibwira ko ubuzima bwaba bwarabayeho ku buryo bw'impanuka, ni kimwe no kwibwira ko inkoranyamagambo ya rurangiza yaba yarabayeho biturutse ku kintu cyasandariye mu nzu icururizamo ibitabo." Tuzi neza ko abantu batarema ibintu mu busa. Dushobora kubaka ibintu tukagira ibyo tuvumbura, ndetse tugatera ibindi. Nyamara nta kintu twigeze turema tukivanye mu busa, nubwo kaba agakeri gato cyane hanyuma y'utundi, cyangwa se akababi k'ururabyo. Ibidukikije byose bivuga biranguruye ko Imana ari yo yahanze ibintu, irabirema kandi ni yo ibibeshaho. Igisubizo kimwe rukumbi cy'ukuri ku byerekeye inkomoko y'ijuru, iyi si n'abantu, ni Imana. 3. IMANA IGIRANA UMUBANO N'ABANTU Ya Mana yaremye ijuru rihunze inyenyeri, ya yindi yaremye ijuru n'isi, ishaka ko tugirana umubano wihariye. Yagiranye umubano wihariye na Mose. "Uwiteka yavuganaga na Mose... nk'uko umuntu avugana n'incuti ye." Kuva 33:11. Rero Imana ishaka kugirana nawe umubano wihariye, bityo ibe incuti yawe. Yesu yasezeraniye abamuyoboka ati "Muri incuti zanjye." Yohana 15:14. Twese twaba twaragundaguranye n'igitekerezo cyerekeye ku Mana, kubera ko mu buryo bwa kamere, abantu ari abanyadini. Nta nyamaswa cyangwa itungo byigeze byubaka aho bisengera Imana. Nyamara hirya no hino aho ubona abagabo n'abagore, usanga baramya Imana. Mu ndiri y'umutima waburi muntu habamo icyifuzo cya kamere cyo kuramya Imana, akaba ayizi kandi yifuza kugirarana ubucuti na yo. Iyo rero dusohoje icyo umutima wacu wifuza tukabonana n'Imana, ntituba tugishidikanya ko ibaho cyangwa ko tuyikeneye. Mu myaka y'1990, abantu miliyoni nyinshi b'abahakanamana bo mu Burusiya baretse ihakanama, maze bemera Imana. Umwigisha wo muri Kaminuza ya Petersburg yavuze ijambo yari ahuriyeho n'abandi bahoze ari abahakanamana bo mu Burusiya.Yagize ati "Mu bushakashatsi bushingiye ku bumenyi nakoze, nashatse kumenya igisobanuro cy'ubuzima, nyamara ntacyo nabonye umuntu yagirira icyizere. Bagenzi banjye b'inzobere mu by'ubumenyi na bo ntacyo bagezeho. Mu gihe nigaga iby'ubumenyi bw'inyenyeri, ubwo nitegerezaga ukuntu isanzure ari rigari cyane, kandi nkiyumvamo ko muri jye harimo icyuho kituzura, niyumvisemo ko haba hari impamvu ibitera. Igihe Bibiliya mwanyoherereje yangeragaho, natangiye kuyisoma, maze cya cyuho nari mfite mu buzima bwanjye, kiba kirasibwe. Nasanze ko Bibiliya ari yo yonyine umutima wanjye ugirira icyizere. Nakiriye Yesu nk'Umukiza wanjye ubwo ni bwo mu buzima nagize ukunyurwa n'amahoro nyakuri" Umukristo yizera Imana kubera ko aba yarabonanye na yo maze akibonera ko ari yo imara umutima ubukene bwawo bwimbitse. Imana abakristo babonanye ibyishimo ko ibaho, iduha icyerekezo gishya, imibereho mishya, ingamba nshya, hamwe n'ibyishimo bishya. Ntabwo Imana idusezeranira ubuzima butarangwamo impagarara n'ibirushya, nyamara itwizeza ko izatuyobora kandi ikadukomeza nitwemera kugirana umubano na yo. Miliyoni nyinshi z'Abakristo zihamya ko zareka ikindi kintu icyo ari cyo cyose aho kugira ngo basubire mu buzima butarangwamo Imana. Dore igitangaje kuruta ibindi byose: ni uko Imana Nyirububasha yahanze, yaremye, kandi ibeshejeho ijuru n'isi, yifuza kugirana umubano na buri mugabo n'umugore, na buri muhungu n'umukobwa.Ibyo byatangaje Dawidi ubwo yandikaga ati: "Iyo nitegerje ijuru umurimo w'intoki zawe, n'ukwezi n'inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka, cyanga umwana w'umuntu ko umugenderera? "--Zaburi 8:4,5. Umuremyi wacu " azirikana " buri muntu muri twe. Akwitaho nk'aho ari wowe kiremwa cyonyine yaremye. Bityo dushobora kwizera Imana: (1) Kubera imiterere ihambaye iboneka mu byo yaremye bidukikije. (2) Kubera kwifuza Imana kutubamo kudatuma dutuza kugeza ubwo tubonye uburuhukiro muri yo. (3) Kubera ko iyo tuyishatse tukayibona, itumara ubukene bwacu bwose, n'ibyo twifuza byose - ku buryo busesuye. 4. MBESE IYO MANA NI MANA KI? Rwose birumvikana ko Imana ibaho ishaka kwihishurira ibiremwa byayo nk'uko se w'abana yifuza ko bamumenya. Muri Bibliya kandi Imana itubwira uwo ari we n'uko imeze. Mbese igishushanyo mbonera Imana yarebeyeho ijya kurema umugabo n'umugore ni ikihe? "Imana irema umuntu, ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye."Itangiriro 1:27. Ubwo rero twaremwe ku ishusho y'Imana, ubushobozi bwacu bwo gutekereza, kwiyumva uko tumeze, kwibuka no kugira ibyiringiro, kwinira ukibaza no gusesengura ibintu - ibyo byose tubikomora kuri yo. Mbese icy'ibanze kiranga Imana ni ikihe? ""Imana ni urukundo." 1 Yohana 4:8. Imana igirana umubano n'ikiremwa muntu ibikuye ku mutima wayo wuje urukundo. Nta kintu na kimwe yigeze ikora, cyangwa se izigera ikora, itabitewe n'urukundo rutikanyiza, rwa rundi rwitangira abandi. 5. UKO YESU ATUGARAGARIZA UKO IMANA IMEZE Muri Bibiliya, incuro nyinshi Imana yigaragaza nka se w'umwana. "Twese ntidusangiye Data? Imana yaturemye si imwe?"-- Malaki 2:10. Amwe mu mashusho aranga ababyeyi b'abagabo akwiye gusubirwaho akanonosorwa. Hari ababyeyi b'abagabo batagira icyo bitaho, bahohotera abandi bantu. Imana ntabwo imeze ityo. Imana ni Data utwitaho kandi yumva ibibazo. Ni nka se w'umwana wishimira gukina n'umuhungu we cyangwa se umukobwa we. Imana ni nka se w'umwana ubikira abana be ababwira udutekerezo twiza dutuma basinzira. Data wa twese udukunda yifuje gukora ibirenze kwigaragariza mu magambo y'Ibyanditswe. Yari izi ko umuntu tubana tumuzi neza kuruta umuntu twumvise cyangwa twasomye ibimwerekeye mu gitabo. Bityo Imana iza kuri iyi si yacu ari umuntu ugaragara, umuntu witwa Yesu. "Ni na we [Yesu] Shusho y'Imana itaboneka."-- Kolo.1:15. Bityo rero niba warabonye Yesu, wabonye Imana. Yicishije bugufi ageza ku rugero rwacu - amera nkatwe - kugira ngo atwerekere uko twabaho kandi twishimye, bityo rero dushobora kubona rwose uko Imana imeze. Yesu ni Imana yashyizwe ahagaragara. Ubwe yarivugiye ati " Umbonye aba abonye Data." Yohana 14:9. Uko usoma igitekerezo cya Yesu mu Butumwa bune, ari byo bitabo bine bibanza byo mu Isezerano Rishya, uzagenda ubonamo ishusho ishimishije ya Data wa twese wo mu ijuru. Abarobyi bataranganwaga ikinyabupfura basize incundara zabo bakurikira Kristo, ndetse n'abana bato bamubyiganiragaho kugira ngo abahe umugisha. Yahumurizaga umunyabyaha wahawe akato, kandi indyarya yiyita intungane agatuma izinukwa ibyo yiratanaga. Yakijije abantu indwara zose, uhereye ku buhumyi ukageza ku bihembe. Muri ibyo bikorwa byose Yesu yakoraga yagaragaje ko Imana ari urukundo. Yagiye amara abantu ubukene, ku buryo mu bamubanjirije hatigeze haboneka umuntu wagenje nka we - yewe, habe no mu babayeho nyuma ye! Igikorwa gihebuje ibindi cyo kugaragaza uko Imana imeze Yesu yakigaragarije ku musaraba. "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho."--Yohana 3:16. Ntabwo Yesu yapfuye kugira ngo muri iki gihe gusa aduhe ubuzima bushimishije, ahubwo kwari no kugira ngo aduhe ubugingo buhoraho. Mu bihe bya kera cyane, abantu bibajije ibyerekeye Imana, barayiringiye, ndetse bagiye bayitekerezaho byinshi. Babonye ibikorwa byayo ku ijuru no mu byo yaremye bitatse ubwiza. Ariko noneho ku musaraba, Yesu yashyize ahabona icyifuzo cy'ibihe byose, maze abantu bagiye kubona babona bararebana n'Imana imbona nkubone, bayireba uko iri rwose - yuje urukundo, urukundo ruhoraho kandi rutagajuka! Ubu ushobora kugenzura ukabona Imana imeze nk'uko Yesu ayiguhishuriye. Ubwo bugenzuzi buzakugeza aho nawe ubwawe uvuga wemeza uti "Data, ndagukunda."
© 2003 The
Voice of Prophecy Radio Broadcast |
|